Total Pageviews

Friday, September 30, 2016

INSIGAMIGANI Y'IKINYARWANDA

INSIGAMIGANI

Yatahiye cyamaramba

Uyu mugani wamamaye mu Rwanda baca bavuga ngo: "Naka yatahiye cyamaramba", bawuca iyo babonye umuntu wakoze umulimo neza, bakamuvutsa ishimwe ryawo akagenda ubusa; ni bwo bagira bati: "Yatahiye cyamaramba!" Wakomotse ku nka yitwaga Cyamaramba yali inyamibwa yo mu Kaganda, inyarurembo za Ndahiro Cyamatare; ahayinga umwaka w'i 1500. Uwo Ndahiro yamaze kwicwa n'Abakongoro, u Rwanda rurara nze; kuko n'umuhungu we Ndoli bari baramuhungishilije kwa nyirasenge Nyabunyana, i Karagwe k'Abahinda (ibikomangoma by'i Karagwe n'i Nkore babyitaga Abahinda kuko bakomoka kuri Ruhinda); ibyo bituma imiryango ikomeye yigabagabanya Igihugu: Abasinga, Ababanda n'ayandi moko akomeye.


Ubwo rero Ndahiro yapfuye asize inka ze z'inkoni y'ibwami zitwaga Akaganda; ni zo yamurikaga mu biroli, kuko umwami atagiraga inka ze bwite: zagirwaga n'abatware be, bajya kumurika bakamurika izabo bigabaniye; umwami na we akamurika inyarurembo ze, ari zo zitwa inkoni ye. Ndahiro yacyuraga izo zitwa Akaganda; abakobwa bakaziririmba bavuga, bati: "Nimuze murebe Akaganda: kandi uwanga Akaganda, umwami aramuca akaganza".

Muri izo nka z'inkoni ya Ndahiro harimo imwe yitwa Cyamaramba; ni yo yari inyamibwa yo mu Kaganda; hashize iminsi Ndahiro apfuye, Mateke w'umusinga wari warigaruriye i Nduga, atumiza Akaganda kugira ngo azirebe; atuma ku mutware wazo witwaga Kalibulyo wari utuye ku karutu kitwa Nyiranduga kari muri Nyamabuye, (Gitarama); ni ko kitiriwe Nduga yose. Kalibulyo amaze kwitaba, Mateke amutegeka kujya kumuzanira Akaganda ngo azimumurikire. Kalibulyo atuma ku bashumba ngo bimure Akaganda, bagasangishe Mateke ku Kivumu cya Mpushi na Nyarenga. Zimaze kuhagera babimenyesha Mateke. Bakora ku bakobwa ngo bitegure imihango isanzwe yo gusanganira Akaganda. Abakobwa baritegura, Akaganda ziratunguka; bahanika amajwi baziririmba, bati: "Nimuze murebe Akaganda, kandi uwanga Akaganda umwami aramuca akaganza." Mateke yumvise ayo magambo abakobwa baririmbye biramubabaza; agumya gusera igahanga. Ubwo Kalibulyo n'abatahiza be bamurikaga Akaganda inyamibwa yazo Cyamaramba izamuje imbere. Barazimurika, bayivuga amazina, rubanda barabishima. Ariko abanzi ba Kalibulyo bo, baboneraho urwaho rwo kumucerereza kuri Mateke, bati: "Biriya Kalibulyo n'abatahiza be bakorera ku Kaganda n'inyamibwa yako Cyamaramba, ni imitsindo yo guhirika ubutegetsi bwawe!" Bakomeza kuguta Mateke, ageze aho araribwa atanga Kalibulyo n'abatahiza be n'inyamibwa yo mu Kaganda Cyamaramba.

Nuko bahabwa abatwa barabica, amazimwe ashirira gishike; imirambo yabo n'uwa Cyamaramba bajya kuyohera mu mworera wa Kiboha ho i Cyeza mu Rutobwe (Gitarama)

Kuva ubwo rero, babona umuntu urengana akavutswa ishimwe ry'umulimo yakoze neza bigaragara, bakamugereranya na Kalibulyo waragiye neza Akaganda, aho kumugororera bakarenga bakamusyana n'inyamibwa yako; ni bwo wumva bavuga ngo: "Naka yatahiye cyamaramba."

Gutahira cyamaramba = Gukora neza ukavutswa ishimwe.

Yatuye ibishyito


Uyu mugani baca bavuga ngo "Yatuye ibishyito", bawuca iyo babonye umuntu uhunyiza mu gitaramo nk'usinzira; ni bwo bagira bati: "Naka aratura ibishyito"; na we uwaraye acanye wenyine arariye cyangwa arwaje undi, bakagira, bati: "Naka yaraye ku gishyito" Iyo migani yombi yakomotse kuri Ruganzu Ndoli n'Ibishyito bya Nzira ya Muramira; ahasaga umwaka w'1500.

Ruganzu akibundura u Rwanda yaritatiraga agatera; ntiyali nk'abandi bami b'i Rwanda bagiraga abatasi babatatira amahugu bazatera; ni yo mpamvu icyivugo cye kigira aho bagera, kiti: "Ndi Cyabukanga umukanguzi w'ibyuma: Cyitatire cya Mutabazi naritatiye ndatera; ndatikuza ntera ababisha ubwoba,... ! Ubwo atikije kwa Nzira ya Muramira mu Bugara (muri Kivu, Zayire [RDC] ) yali yabanje kuhitatira ubwe: yavuye mu Rwanda ajya kumuhakwaho; aragenda agezeyo akoma yombi, ati: "Nyagasani nje kugukeza ngo uzandeme amaboko n'amaguru (ni ko bakezaga); kandi nje nshitse Ruganzu; banteranije na we kandi yankundaga, mbonye maze kugira ubuhake buke kandi nari umutoni we nkubitiyeho no kuba intwali mu ngabo ze, mpitamo kumucika nkugana; none nyikiriza nanjye nzakubera intwali. Nzira yumvise iyo ntwali icitse mu Rwanda, arishima. Abaza Ruganzu, ati: "Uretse ubutwali n'ubutoni, ubundi wari ufite murimo ki kwa Ruganzu" Undi, ati: "Nari umucanyi n'umucuranzi!" Nzira yumvise gucuranga na byo biramushimisha; abwira Ruganzu ati: "Nanjye uzajye unkorera iyo mirimo yombi: gucana no gucuranga". Amubaza uko yitwa, undi, ati: "Nitwa Cyambarantama"; yanakundaga kwambara uruhu rw' intama.

Nuko Ruganzu abona ubuhake kuri Nzira ya Muramira, bumaze kwira ajya mu gitaramo, aracuranga baramushima, arara acuranga, arita hanze. Bukeye abwira Nzira, ati: "Nimumpe intorezo njye kwasa inkwi. Barayimuha, ajya mu ishyamba yasa imiba myinshi arahambira arayirunda atahana umwe. Uwo munsi Nzira araza inkera, mu mihigo Ruganzu na we ntiyahatangwa; arahiga avuga ibyivugo bye, ati : "Ndi Cyabakanga, ndi umukanguzi w'amacumu: nacumitiye Bwenge ku Kivirivindi avira imbuga; nishe Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukingo wa Makwaza, nica Mpandahande ngira ngo mvire i Ruhande rimwe!" Abari aho bose baramushima. Ariko havamo bamwe mu batasi ba Nzira baraye inkera, babaza Ruganzu, bati: "Icyo cyivugo ko ari icya Ruganzu Ndoli ?" Undi, ati: "Kwa Ruganzu twivuga icyivugo kimwe."

Ubwo Nzira yari afite ingabo ze z'intwali cyane zikitwa Ibishyito, zigatwarwa n'icyegera cye cyitwa Mfashuzo; zari ijana; zikamurarira zakuranwa: 50 ikabanza, 50 yindi ikayakira ijoro bakarita hanze. Ruganzu amaze kuba umutoni w'akadasohoka kwa Nzira, yigira inama ya gitasi, ati: "Ubwo maze kumenyerana na Nzira, baliya bararirizi be ndabashyikiriye" Nzira namara gusinzina nzajya njya aho Ibishyito byota; mbaganirize ndetse nabacurangire. Ibishyito biramukunda baramenyerana. Bukeye ajya mu ishyamba kwasa; ahura n'Ibisumizi bike bije kumubaza aho agereje ubutasi bwe. Arababwira, ati: "Nzira naramushyikiriye maze kumumenya imico n'ingeso, ariko ikikinduhije ni abararirizi be: barara bicaye n'amacumu n'imiheto bahindurana bakarita hanze. Ati: "Nimugende mumare uku kwezi, nigushira mugaruke nzababwira aho mbigereje" Barataha Ruganzu na we yikorera inkwi ze, arataha. Nimugoroba ajya gucana kwa Nzira, amaze gucana afata inanga ye aracuranga.

Nzira amaze gusinzira Ruganzu asanga Ibishyito aho biri baraganira; bakaba bafite inzoga, baramuha barasangira. Abonye bamuhaye aboneraho ijambo ryo gutata koko; aratangira, ati: "Ino mufite inzoga nziza cyane; ariko iwacu haba inzoga bita inturire izitambutse kure! " Ibishyito biti: "Ese twayibona dute?" Ruganzu, ati: "Mfite umwana wanjye ujya yiyiba akansura, nzamumbwira ayinzanire mbahe mwumve.

Biba aho, ukwezi gushize asubira muri rya shyamba. Ahahurira n'Ibisumizi bibiri: Muvunyi na Rucinya. Bamubaza aho agejeje ubutasi bwe. Ati: "Maze kubashyikira; ahubwo nimugende ejobundi tuzahurire aha munzaniye inzoga y'inturire mu kabindi k'injyabwami (k'urugero) nzihere za ngabo za Nzira nababwiraga ko arizo zankuye umutima; na zo maze kuziyegereza. Ibisumizi birataha, na we yikorera inkwi arataha. Hashize iminsi ibiri asubirayo arongero ahura na Muvunyi na Rucinya bamuzaniye ya nzoga. Barayisogongera! Abasezeraho barataha, inzoga ayihisha mu ishyamba, ajyana inkwi mu rugo, azigejejeyo asubira mu ishyamba kuzana ya nzoga; arayizana ayihisha mu gihuru inyuma y'urugo. Bugorobye ajya gucana aracuranga; Nzira amaze gusinzira, Ruganzu yisangira Ibishyito ku ikame, baraganira; ariko asanga nta nzoga bafite. Arababwira, ati: "Ubanza ya nzoga nayibonye!" Aragenda arayizana arayisogongera. Igishyito cya mbere gisomye kiratangara; kibwira abandi, kiti: "Na mwe nimuze mwiyumvire icyo mutarabona."

Baranywa, baraganira. Noneho ibishyito birushaho kuzura na Ruganzu kuruta mbere. Bamaze kunywa Ruganzu asubiza akabindi muri cya gihuru, mu gitondo akajyana mu ishyamba; ahahurira na Muvunyi na Rucinya, ati: "Noneho mugende munshakire inzoga z'inturire 50, maze muzagaruke ejobundi duhurire aha: ariko muzaze muri igitero. Bose bajya iyo bajya, bugorobye Ruganzu ajya gucana no gucurangira Nzira. Amaze gusinzira Ruganzu yigira ku ikome mu Bishyito, baraganira, ati: "Noneho nzababonera inzoga nyinshi tuzanywa tugahaga!" Ibishyito birishima, biti: "Ariko se tuzazibona nka ryari?" Ati: "Nzababwira umunsi."

Nuko Ruganzu amaze kubarindagiza atyo, yigira inama ya kujya kwa Mfashuzo umutware wabo. Ajyayo aramucurangira ararayo, kugira ngo arebe uburyo baryama n'igihe bakangukira. Arara abishishoza buracya; asubira mu ishyamba ahura n'Ibisumizi bazanye za nzoga 50. Abereka aho bazishyira; ati: "Maze mujye kure yazo na njye ngiye kubwira Ibishyito tuze kuzikorera nijoro; ubwo namwe mube mwitoyemo babili badukurikire bajye mu gico inyuma y'urugo kwa Nzira kugira ngo bumve ibyo tuvuga; maze igihe nikigera mbarengurire mutere."

Aragenda abwira Ibishyito ko inzoga zabonetse. Bumaze kwira bashyira nzira bajya kuzizana; baratereka barasinda. Arabashuka, ati: "Mube murambaraye ndasigara nshuranga; kandi nihagira igikoma ndabakangura. Ibishyito biriryamira; byose bimaze gusinzira Ruganzu aromboka ajya inyuma y'urugo kurangurura ba bandi; ati: "Nimuze barasinziriye." Abacamo amashinga; bamwe abashyira ku Bishyito, abandi abohereza mu rugo kwa Nzira, abasigaye bajya kwa Mfashuzo kubambira. Bamaze gukwira amashinga urugo rwa Nzira baruha inkongi bamugwa gitumo baramwica; arapfa n'umutware we Mfashuzo, birapfa Ibishyito na rubanda rundi; ibyo kwa Nzira biratikira birayoka, Ruganzu aganza Nzira atyo.

Kuva ubwo rero Abanyarwanda benderaho; babona uhunyiza mu gitaramo nk'uwisinziriza ku mayeri, bati: "Dore ngo naka aratura ibishyito", burya baba bacishiriza uko Ruganzu yatuye (inzoga) Ibishyito bya Nzira abitata mu cyayenge (ku mayeli), akabona urwaho rwo kumwica. Banabona kandi umuntu waraye acanye wenyine arariye cyangwa arwaje undi, bati: "Yaraye ku gishyito". Ubwo baba bazirikana uko Ruganzu yaraye ku gishyito cyari umutware w'intebe mu Bishyito, akarara agicaniye aneka imiryamire n'imibyukire y'aho.

Gutura ibishyito = Gutata mu cyayenge;
Kurara ku gishyito= Kuneka wenyine.

Yatuye nyankwarara

Uyu mugani baca ngo: "Yatuye nyankwarara", bawuca iyo babonye umuntu ukitse (wikijije) ingorane z'umulimo wari uteye inkeke; ni bwo bagira, bati: "Nimumureke abanze aruhuke ature nyankwarara!" Wakomotse ku mugabo Rugira wo mu Muranzi (Byumba); ahayinga umwaka w'i 1500.

Uwo muntu Nyankwarara, izina rye rya buhangwa yitwaga Rugira; na ho irya Nyankwarara yarikuye ku bukogoto; kavukire ke hari mu Muranzi wa Byumba. Abo muri iyo mpugu, inkwaya (umuheto) bayitaga inkwarara. Bamaze kubona ko Rugira ari umukogoto cyane mu muheto, ari wo inkwaya cyangwa inkwarara, ni bwo bamuhimbye irya Nyankwarara. Ubwo hari ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare; icyo gihugu agitwalirwa na Minyaruko ya Nyamikenke w'umugisi wo mu bashara; aba bacirwa umuhango w'ubuvubyi bw'imvura.

Nuko Ndahiro amaze gupfa; icyo gihugu cya Rukiga cyigarurirwa n'umugabo waho witwaga Gafurafura; nyuma na we bamuhimbye irya Nkandagirumugenzi, bakurije ku iteka aciye; agira, ati: "Umuntu wese muzabona aje guhaha ino mujye mumwambura ariko nabagurira mumureke agende, keretse uzaba aje aturutse mu karere k'u Buganza: uwo we ndetse mujye mumugirira bimwe bya mfura mbi !"

Nyankwarara rero amaze kumva iryo teka, araboneza ajya kwa Nkandagirumugenzi ari we Gafurafura, aravunyisha baramwakira; ati: "Nyagasani nzanywe no kugusaba icyamburo." Nkandagiramugenzi yumvise icyifuzo cya Nyankwarara gishingiye ku iteka yaciye, aragishima arabimwemerera kuko yari amuziho ubukogoto; umuheto we nta wundi wawugoberagaho yishunga ngo none yawufora. Ahera ko akoranya abasore azirikanaho amashagaga bose; ababwira ko bagomba gufatanya na we icyo cyamburo yahawe na Nkandagirumugenzi. Batangira ubwo bashinga inkoto mu mayira yose y'i Byumba; umugenzi wese uyahisemo bakamwambura; ariko cyane cyane umunyabuganza bakamwigiriza ho nkana.

Bikomeza kumera bityo, bukeye abagabo b'i Kiziguro bajya inama yo gutera Nkandagirumugenzi; barikora n'amacumu n'imiheto bajya guhaha i Byumba, bagenda biyemeje ko uzabakoma imbere wese bazamwivuna. Bageze muri ayo mayira basanga abasore ba Nyankwarara bahateze. Bagishyikirana bahera ko barwana. Abasore ba Nyankwarara bakorera abo baganza amarorerwa, bababurizamo. Inkuru iragenda n'i Kiziguro; bati abaganza bashiriye ku icumu mu Muranzi; babura amifato. Havamo umwe witwa Rubindo abwira abandi, ati: "Nimunshakire inzoga nyinshi kandi nziza, mushake n'abagabo b'interahamwe bazazikorera nzaziture Nyankwarara; ubwo wumva akunda abamugurira azazakira, maze mbonereho kumusaba kujya nihahira ntishisha; kandi azabimpa; ubwo hagati aho tuzahimbaza umushyikirano nshura amageza yo kumwica."

Inama iranoga, amayoga barayateranya; abagabo b'intwali barayabaka, bashyira nzira batura Nyankwarara mu Muranzi. Bagezeyo Rubindo aravunyisha, bamuha icyanzu amurikira Nyankwarara inzoga nziza z'intaramo; abanyamuranzi barazisogongera barazishima, Rubindo aboneraho aterura imisango; ati: "Nyagasani, izi nzoga ngutuye sinziguturiye ikindi kindi; nziguturiye kugusaba inzira yo guhaha ntamburwa. Nyankwarara kuko yakundaga ibiguzi, ahera ko amwemerera. Basuka inzoga baranywa, bahimbaza ikiganiro. Bamaze kunoza umushyikirano, Rubindo abwira Nyankwarara, ati: "Ndagusaba kukubwira ijambo turi twembi." Nyankwarara araheza, abo bari kumwe bose barasohoka; abanyamuranzi kimwe n'abaganza.

Rubindo na Nyankwarara basigarana bombi bonyine, Rubindo atangira amagambo yo kuneza no gushyeshya ngo amuce urwaho amwice. Ubwo yari afite icumu n'inkota ye mu bitugu. Agira atya, asa n'ugiye guhaguruka; aratinduka aramutera Nyankwarara acura umuborogo. Abari hanze binjirana igihama, banyurana na Rubindo asohoka. Ageze hanze, arembuza abe biruka amasigamana; abagize ngo barabatangira bakabahuga n'amacumu bagahita. Bagenda babigira batyo basingira u Buganza; ariko batamye; bagera iwabo ku kirengarenga. Batunguka birahira ko bishe Nyankwarara, ababasanganiye, bati: "Ntimubarase umuzo bagifite agahanyu; nimubareke babanze baruhuke, babone ubutubwira uko Rubindo yatuye Nyankwarara, akamwica tugahumeka!"

Nuko basukiranya amayoga, baranywa; ndetse barara inkera y'uko Rubindo yatuye Nyankwarara rimwe rizima; akamuca urwaho akamuhangura, amayira yari yarasibye akongera kuba nyabangendwa. Kuva ubwo rero, babona umuntu ugifite agahanyu k'inkeke y'ibyari bimubangamiye, bakamugodokera bagira, bati: "Nimumureke abanze ature nyankwarara!"

Gutura nyankwarara = Gukika ingorane; kwikiza imbogamizi; kwica rukobwe.

Yazindutse iya Marumba

Uyu mugani baca ngo:"Yazindutse iya marumba", bawuca iyo babonye umuntu waciye ijoro mo kabili azinduwe n'ikimubogamiye; ni bwo bavuga ngo: "Naka yazindutse iya marumba". Wakomotse kuri Marumba w'i Kageyo mu Cyingogo (Gisenyi), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; ahagana umwaka w'i 1600.

Marumba yari umuhigi n'umutezi w'inyamaswa ziribwa n'izitaribwa: imbogo, inyemera, impongo, amasha, ingwe, imondo, ibyondi, inkima, n'izindi; dore ko n'abaturanyi be bose bo muri ako karere k'ishyamba rya Cyingogo bari abatezi b'inyamaswa. Amaze kubona umwuga we uhimbaje, yigira inama yo kujya atura impu z'inyamaswa yishe kwa Semugeshi, arabitangira, arazitura, Semugeshi arabimushima, bituma amugira umutoni we; amugabira abahigi bose batuye mu Cyingogo. Abahigi barayoboka bamutura impu, na we akazijyana ibwami, mbese biba umuhango we.

Bukeye, abahigi yagabanye babonye ko bimukijije kandi atakijya mu ishyamba, batangira kumugirira ishyali; bakamuca ruhinganyuma, inyamaswa zaguye mu mitego yabahaye, bakazitegura bakabaga, impu bakazijyanira ibwami, bakazitura ku giti cyabo kugira ngo bamenyekane babone uko barega Marumba amanyoma; biba bityo iminsi. Marumba abonye batakimuzanira impu, ararakara ajya kurega ibwami. Abwira Semugeshi, ati: "Abantu duturanye, iyo nteze imitego yanjye igafata, bansha ruhinganyuma bakayitegura." Semugeshi arabatumiza agira ngo baze baburane.
Baraza, bageze ibwami, bati: Ngaho Marumba shinja abantu bawe. Marumba aratangira, ati: "Aba bantu nabagabanye ari abatezi, none nsigaye ntega imitego bakansha ruhinganyuma bakayitegurira; nimubambarize ikibibatera!" Na bo bahabwa urubuga rwo kwiregura; baraterura, bati: "Marumba aratubeshyera; dufite imitego yacu bwite, iyo ifashe ni yo dutegura." Abacamanza bamaze kumva impande zombi, bati: "Marumba erekana ibimenyetso bibahamya cyangwa utange abagabo babibonye!" Marumba abibura byombi; abacamanza, bati: "Uratsinzwe; dusanze urega ubusa; none genda uzabubikire, maze nubabona uzaberekane by'imvaho"

Nuko Marumba arashwiragira aragenda; ageze iwe akoranya inshuti ze zose, bajya inama yo kujya baca ijoro mo kabili, bakajya mu ishyamba kureba imitego yabo. Batangiye kugenza batyo; babandi bayiteguraga baracwedeka. Biba aho bisa n'ibyibagirana. Marumba na bagenzi be babonye ko imitego yabo yasugiye itagitegurwa, baradohoka barekera iyo ntibongera kujya bayisura, ariko Marumba akababwa. Bigeze aho agira akambuguyu ko kujya ayisura wenyine, kuko abandi batakibyitayeho. Igihe akigingimiranya ingeso y'abaturanyi be irabyuka; bajya mu mitego barayitegura. Marumba abyumvise ararubira; bigeze mu gicuku cya nyuma amena ijoro ajya mu ishyamba; akiryegera ahubirana n'imbogo yabyaye iramwesa imuribatira aho; bukeye basanga intumbi igaramye mu kinani. Kuva ubwo rero babikurizaho umugani babona umuntu wazindutse cyane bati: "Yazindutse iya marumba"

Kuzinduka iya marumba = Guca ijoro mo kabili kubera imitima ihagaze

Yazindutse iya Rubika

Uyu mugani baca bagira ngo: "Yazindutse iya rubika" bawuca iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga; ni bwo babaza, bati: "Ese kuki naka yazindutse iya rubika?" Wakomotse kuri Rubika, murumuna wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda; mu myaka isaga uw'i 1400.

Kuzinduka iya Rubika rero si ukuzinduka mu nkoko za mbere; ahubwo ni ukuzindukira aho bakenga, umuntu ashobora kubonera ibyago, nk'ibyo Rubika yaboneye mu nzira yazindutse. Uwo mugabo yabayeho ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro yari umubanda atuye ku Kigina cya Ndiza, akanaba mwene sewabo wa Mashira; ubwo yari murumuna we; kandi bari abahanga bo kuragura, hamwe na mwishywa wabo Munyanya. Ubwo Mashira yari afite ingo eshatu: urwo ku Ndiza, n'urw'i Cyubi cya Rutobwe muri Rukoma, n'urwo mu Kivumu cya Nyanza i Nyabisindu muri Butare.

Nuko Mashira abonye Rubika na Munyanya ari abahanga bo guhanura, abategeka ko bajya bakuranwa kuza kumufasha, kuko yasangwaga n'abantu benshi bamuhanuza; kuko kandi yakundaga guhanura nijoro akangutse, uwo mwene se wabo Rubika, na we yakundaga kuzinduka kugira ngo bafatanye guhanura mu gicuku rubanda bicuye. Igihe cye cyagera akaza, akaba ari we ukangura Mashira. Mwishywa wabo Munyanya akajya abibona mu mutwe w'ubuhanuzi, agasanga Nyirarume Rubika azagirira ibyago mu nzira.

Bigeze aho aramwihererana, ati: "Mubyeyi, ndagusaba ko utazajya uzinduka ujya kwa Mashira; ahubwo ku gihe cyawe ujye urarayo kandi ureba ko utahabura uburyamo cyangwa ikigutunga" Rubika aramureba aramusuzugura; aramubaza, ati: "Harya ubuhanuzi ukangisha ni ubuturuka kuri nyoko?" Ubwo Rubika yavugaga mushiki we, nyina wa Munyanya. Munyanya aramwihorera yanga kubwira nyirarume nabi; barazibukirana barataha.

Bombi bamaze kugenda, Rubika ntiyemera kumvira mwishywa we; akomeza ya ngeso yo kuzindukira kwa Mashira. Bukeye mwishywa we yongera kumubaza ahengera Rubika ari kumwe na Mashira, arabegera ati: "Babyeyi hari icyo nshaka kubabwira!" Araterura, ati: "Rero Mashira nabwiye Rubika ngo areke ingeso ye yo kuzinduka aza iwawe, ngira ngo atazabonera ibyago mu nzira, ariko aranga aransuzugura; kandi narabibonye, azabizira! Mashira abaza Munyanya, ati: "Mbese ibyago ubona azagirira mu nzira ijya iwanjye ni nk'ibihe? Munyanya ati: "Natihana kuza kukubyutsa ijoro ryose azabonera ibyago mu nzira, kandi azaba iciro ry'imigani imwokame mu Rwanda atakinariho" Mashira na Rubika baramuseka; bati: "Mbese ihanura ry'abakobwa ryaturutse he?" Ubwo bavugaga mushiki wabo nyina wa Munyanya.

Ngo haceho iminsi, Mashira ava i Cyubi, ajya mu rugo rwe rwo ku Kivumu cya Nyanza. Agezeyo ahasanga abaje kumuhanuza batagira ingano; ni ko gutumira Rubika ngo aze gufata igihe, abone uko amufasha guhanura. Rubika araza yitaba Mashira barahanura; ariko agacumbika mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana, akajya avayo mu ijoro akabyutsa Mashira bagahanura, bwacya agasubira ku kiraro cye mu ruhango. Umunsi umwe, ahageze asanga yagemuliwe; aha abagaragu be inzoga baranywa barasinda; bagiye kuryama abategeka ko baza kumuzindura. Bamaze kuryama, Rubika akangukira hejuru by'akamenyero ke, ahamagaye abagaragu ntihagira uwitaba umugono uvuga, ubwo hakaba ku kwezi, akeka ko yakerewe; agenda yiruka abagaragu bagisinziriye ntibamenya ko yagiye. Yiruka Mayange yose akeka ko ari mu museke; kuko yari yashutswe n'ukwezi. Ngo agere mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange, ahura na bihehe na rutare yazo izishoreye, ziramufata ziratanyaguza, ziramugabagabana; ubuhanuzi bwa Munyanya bwuzura butyo.

Abagaragu ba Rubika bakangutse basanga yandurutse kare, bashyira nzira baramukurikira; bageze kwa Mashira baramuheba; bamubajije Mashira arabahakanira. Ubwo Munyanya akaba ahari akubita agatwenge; ati: "Wowe Mashira uko ureba ibisimba ntibyamuriye!" Mashira ariyumvira mu buhanuzi bwe, ati: "Murumuna wanjye Rubika yapfuye koko." Ubwo buba ubwa kabiri Munyanya arusha Mashira guhanura; kuko mbere yari yarahanuye n'ibya Nyanti.

Nuko ubuhanuzi bwa Munyanya bwogera butyo; Rubika koko ahinduka iciro ry'imigani; baba bumvise umuntu wazindukiye aho bakenga, bati: "Ese ni kuki yazindutse iya rubika?" Ubwo baba bazirikana inzira Rubika yanyuzemo akabona amakuba agapfa.

Kuzinduka iya rubika = Kuzindukira aho bakenga; ahashobora gukurura amakuba.

Yazize agatandabazimu

Uyu mugani baca bagira ngo: "Yazize agatandabazimu", bawuca iyo bumvise umuntu wagushije ishyano rishibuka hamwe n'iryahitanye undi; ni bwo bagira, bati: "Na we yazize agatandabazimu!" Wakomotse ku rupfu rwa Ndamutsa ya Mitunga na Gahindiro ka Mibambwe na Rugaju rwa Mutimbo, mu rwimo rwa Rwongera (1800 - 1850).

Urwo rupfu rw'agatandabazimu rwirengeje abo bantu batatu mu gihe gito, barwitiriye umuzimu w'umukecuru witwa Mitunga; yari umukobwa wa Cyilima Rujugira akaba nyirakuru wa Gahindiro se wa Rwogera, akagira umwana umwe w'umuhungu witwa Ndamutsa. Uwo mukecuru yabonye amaze gusaza cyane, yegura akabando ke ajya ibwami kwa Gahindiro; aramubwira, ati: "Nje kugusezeraho kuko nshigaje igihe gito ngapfa; nawe urareba ko nshaje!" Maze rero mwana wanjye, dore mfite umwana umwe rukumbi, none ndamugusigiye, uramuhake nk'uko wampatse, ntuzamwice; yewe ndetse ntuzanamunyage. Uzamutungishe ibyo musigiye azabisaziremo nk'uko na njye mbisaziyemo. Kandi rero nuramuka umunyaze, umenye ko bitazakugwa amahoro!" Gahindiro, arabyemera ati: "Nta bwo nzagira icyo mutwara; nzabigenza uko ubinsabye." Umukecuru aramushima. Gahindiro amuha inka aramusezerera arataha.

Hashize igihe gito Mitunga arasaza. Gahindiro ajya kumuhambisha. Bukeye wa muhungu Ndamutsa ya Mitunga yangana na Rugaju rwa Mutimbo. Rugaju yari umutoni wa Gahindiro cyane; Barangana birakomera, ariko Mitunga yari yarihanangirije umuhungu we Ndamutsa, ati "Uramenye ntuzababaze Gahindiro, ubitewe n'uko wumvise ko namugushinze, kandi numubabaza, na we ntibizakugwa neza!"

Nuko biba aho, bukeye Gahindiro amenya ko Ndamutsa yangana na Rugaju. Arabahamagara bombi; bicarana mu nzu uko ari batatu, atumiza inzoga bayitereka hagati yabo. Ahamagaza n'inka ebyiri nziza; maze arababwira, ati: "Mbahamagariye kubabaza ibintu rubanda babavugaho; numvise ko mwangana; ni koko?" Bombi ntibirirwa hamurushya baramwemerera, bati: "Turangana koko". Gahindiro, ati: "Ntimumbeshye kandi koko narabimenye; dore abagaragu banjye n'abagore ndetse n'abana biciyemo ibice kubera mwebwe; bamwe banga Ndamutsa banganira Rugaju; abandi bakanga Rugaju banganira Ndamutsa, ati: "Mbese ikibi nabagiriye gituma mushaka ko urugo rwanjye rusenyuka ni ikihe?" Baraceceka babura icyo bamusubiza. Ahamagara Rugaju, ati: "Harya Rugaju ntuzi ko Ndamutsa tuva inda imwe?" Undi, ati: "Ndabizi." Arongera, ati: "Ntuzi ko nyogokuru wanjye Mitunga yansigiye irage, ngo sinzamwicire umwana cyangwa ngo munyage?" Rugaju, ati: "Nabyo ndabizi." Gahindiro, ati: "Kuki rero umwanga kandi ibyo byose ubizi?" Undi, ati: "Ni uko nawe anyanga!" Gahindiro ahindukirana Ndamutsa, ati: "Ntuzi ko nkunda Rugaju kuruta bose?" Ndamutsa, ati: "Ndabizi." Undi, ati: "Kuki wanga icyo nkunda?" Ndamutsa, ati: "Ni uko nacyo kinyanga!" Bamaze gusubiza batyo, Gahindiro, ati: "Noneho rero nabahamagariye kugira ngo mbunge, maze inzangano zanyu muzifashe hasi; muve hano mundahiye ko mutazongera kwangana; ati: sinshaka ko mumbwira icyo mupfa, ahubwo ndashaka ko mubana, mwaramuka mubyanze na njye nkabanga."

Ubwo ahamagaza za nka zombi; imwe ayiha Rugaju; ati: "Dore inka y'icyiru nguhaye ku cyaha Ndamutsa yakugiriye; indi ayiha Ndamutsa, ati: "Na we ngiyi inka nguhaye y'icyaha Rugaju yagukoreye; ngaho twinywere inzoga tuganire; ariko mumaze kundahira ko muretse inzangano zanyu." Rugaju abwira shebuja, ati: "Warampatse urankiza umara agahinda, none na njye sinkwiriye kukagutera; kuva ubu ndetse kwanga Ndamutsa mbankuroga, kandi nshimye n'iyi nka y'icyiru umutangiriye, niwongera kumva ko nakomeje kumwanga uzanyage mbe umutindi; ndetse ari byo uzanyice." Gahindiro abaza Ndamutsa, ati: "Wowe se urabivugaho iki?" Undi, ati: "Nyagasani singiye kukubeshya mbankuroga: nanga Rugaju, kandi sinshobora kungwa na we; ndetse yewe urebe ko mwanga koko: nanga Rugaju, nanga n'inka y'igaju, nanga ikivugwaho igaju, aribyo nanga n'imbwa y'urutamu; Rugaju koko ndamwanga pe! Ndetse n'inka wampaye kugira ngo utwunge yihere undi; jyewe sinshaka kungwa nka we!"

Gahindiro yumvise ayo magambo ya Ndamutsa, ararakara, ariko arumirwa ashengukira mu nda gusa, Rugaju aramubwira ati: "N'ubundi kwangana na we ni we byaturutseho si jye; kandi na we urabyiyumviye!" Barasohoka barataha; hashize iminsi Gahindiro atanga Ndamutsa baramwica.

Nuko ngo bamare kwica Ndamutsa, umuzimu wa Mitunga ngo atera Rugaju kugira ngo amuhore kuko yamwicishirije umwana; aterura Rugaju amukubita hasi; abantu barahurura, bamwe bati: Ni mugiga, abandi, bati: Ni igiculi. Abapfumu b'impangu bararagura, bati: "Ni Mitunga wamuteye" Bashaka insinzi; bazana inka z'ibitambo bazimurikira Mitunga, bazikuriramo umuzimu we, amuvamo ajya muri zo. Bazijyana mu mucyamu imbere ro kwa Rugaju bazitemaguriraho, ziba igitambo cya Rugaju urw'uwo ubwo ararurokoka.

Bukeye Gahindiro ajya kwa Rugaju kumusura; asanga amaze koroherwa; baraganira. Aramubaza, ati: "Ese wari uzize iki?" Undi, ati: "Ngo nari nzize umuzimu wa Mitunga; arabimutekerereza byose. Birirwa aho kwa Rugaju biganirira. Bigejeje nimunsi Gahindiro baramuherekeza. Bageze ku irembo babona ibisiga byinshi byakoraniye kurya za nka z'ibitambo bakuriyemo umuzimu wa Mitunga. Gahindiro abwira Rugaju, ati: "Hamagaza umuheto wawe tumashe biriya bisiga, Rugaju ahamagaza umuheto n'imyambi, baforera rimwe bararekera; bombi barahamya. Babona ibisiga bibili byikunenga ku myambi, biruka batanguranwa kuyishingura; umwe afata icyo yahamije, undi icye. Ngo umuzimu wa Mitunga abonye Gahindiro, ava muri bya bitambo aramusumira aramwarika; basindikiza intere. Bamugejeje iwe bararagura, bati: "Ni umuzimu wa Mitunga yanduruye muri bya bitambo Rugaju yatambirwaga; bati: "Kandi Rugaju ni we wabimujyanyemo, iyo abimubwira ntaba yatinyutse kujyayo; bamuhamya ubugome. Ni ubwo bwamwokamye arinda gutangwa.

Nuko Gahindiro arwara igihe gito arapfa. Umuhungu we Rwogera amaze kwima atanga Rugaju baramwica, bahorera se. Kuva ubwo rero, hagira abantu bahitanwa n'ishyano rishibuka hamwe, kabone n'iyo batapfa rumwe ariko intandaro ari imwe, bakabigereranya n'urwishe Ndamutsa na Gahindiro na Rugaju; urigushije akurikira undi, bati: "Na we yazize agatandabazimu"

Kuzira agatandabazimu = Kugusha ishyano rishibuka ku ntandaro nk'iy'iryo abandi bagushije.

Yigize gashobya

Uyu mugani baca ngo: "Yigize gashobya", bawuca iyo babonye umuntu wananiye amahari amuhigira; ni bwo batererayo utwatsi, bati: "Naka uriya yigize gashobya nimurekere iyo!" Wakomotse kuri Rugero mu Bigogwe (Gisenyi); ahayinga umwaka w'i 1400.

Rugero uwo ntiyari umunyarwanda kavukire; yari yaravukiye i Bufumbira (Buganda). Icyo gihe u Bufumbira bwari bufite umuhinza wabwo witwa Bushengero.

Nuko Rugero ari we Abanyarwanda bise Gashobya, agandira Bushengero barangana, bigeze aho aramucika yiyizira mu Rwanda. Aza acikanye shebuja umutwe w'ingabo ze zitwaga Imparamba. Ageze mu Rwanda rero yiturira mu ishyamba rya Bigogwe atabimenyesheje abategetsi b'u Rwanda. Arahiyuhiza gusa bya kiboko kuko yari yizeye ubutwali bw'ingabo ze yacikanye Bushengero. Icyo gihe hari ku ngoma ya Kigeli Mukobanya.

Amaze gutura mu ishyamba rya Bigogwe, akajya atera u Bufumbira akanyagayo inka akazizana mu Rwanda. Abafumbira bagakeka ko baterwa n'Abanyarwanda. Bukeye Bushengero atuma kuri Mukobanya, amubaza impamvu ituma amuterera igihugu kandi nta cyo bapfa. Mukobanya amuhakanira ko atari we umutera.

Noneho Abafumbira batangira kugenzura ubatera, bamenya ko ari Rugero wabacitse. Bushengero amaze kubimenya, atuma kuri Mukobanya, ati: "Aho mu Rwanda hari umuntu w'umunyagasuzuguro wahanshikiye ariyuhiza atura mu ishyamba rya Bigogwe atanagukeje, none uzamubaririze, yitwa Rugero. Umenya ari na we ujya agaruka akantera.

Nuko intumwa za Bushengero zimaze gushyikiriza Mukobanya ubutumwa, yohereza abantu mu Bigogwe guhinyuza. Bagenda rwombo, bagezeyo basanga Rugero ahari koko, bagaruka babihamiriza Mukobanya. Na we ahuta atuma kuri Rugero, ati: "Icyatumye unzira mu Gihugu ntubimenyeshe ni iki?" Intumwa zirikojeje Rugero, ati: "Nimugende mumbwirire Mukobanya uwo, muti: "Nta gihugu cyawe arimo, ahubwo yibereye mu ishyamba, kandi iryo shyamba si wowe wariteye!" Intumwa zirakimirana zibibwira Mukobanya; yumvise icyo gisubizo cy'agasuzuguro ararakara, ahera ko agaba igitero mu Bigogwe; atezayo Abatsindiyingoma (ingabo ze), ati: "Ariko muramenye ntimumwice, ahubwo mumumfatire mpiri mumunzanire numve uko anyisubiriza."

Abatsindiyingoma baragenda barasana n'Imparamba za Rugero. Abatsindiyingoma baraneshwa; barakonja bagaruka amara masa; babwira Mukobanya ko Rugero ari indahangarwa yabashobeye. Mukobanya amaze kumva ayo magambo, noneho arushaho kurakara; ati: "Nimwicecekere nzigirayo".

Bukeye yigirayo koko, ingabo ze zambikana n'iza Rugero, na none Imparamba ziba ibamba; Abanyarwanda bagaruka bumiwe! Mukobanya abibonye yigira inama atuma kuri Bushengero, ati: "Urantize umurindi dutere Rugero; umuturuke hirya muturuke hino tumukubire hagati, maze twikize amakungu!" Intumwa zirashogoshera no kwa Bushengero; ziti: "Mukobanya ngo mutize umurindi mwikize umwanzi Rugero; umuturuke hirya amuturuke hino mukureho umwanda". Bushengero arishima kuko yibwiraga ko agiye kubona uburyo bwo kwihimura. Ati: "Nimugende mubwire Mukobanya duhane umugambi".

Intumwa zimaze gusohoza ubutumwa, Mukobanya yumvise ko Bushengero yemeye kumutiza umurindi, azisubizayo ikitaraganya ngo zimushimire kandi zimubaze n'umunsi yihitiyemo. Ziragenda zisohoza ubutumwa, Bushengero aziha umugambi, umunsi ugeze ingabo zombi ziratera; zimwe zituruka inyuma y'ishyamba i Bufumbira, izindi zituruka imbere mu Rwanda; nanone Imparamba zirakotana zijugiriza Abanyarwanda n'Abafumbira icyarimwe; icumu rirahoga mu Banyarwanda no mu Bafumbira; bombi baneshwa uruhenu.

Nuko Abanyarwanda, bitegereza Rugero, batererayo utwatsi, bati: "Uriya mugabo nimumureke ni Gashobya": ku mpamvu y'uko yabashobeye bamufatanije n'Abafumbira. Izina rimuhama rityo. Gashobya yigumira mu Bigogwe; amaze kuharambirwa ahimuka ku mugaragaro ajya i Gikore cy'Abalihira (Kabare) asazirayo. Ariko izina Abanyarwanda bamuhimbye risigara mu bitekerezo byabo; kuva ubwo babona umuntu yigize ikinani agashobera amahari amuhigira, bagatererayo utwatsi, bati: "Nimumureke yigize gashobya" (nka Rugero washobeye Mukobanya na Bushengero bamufatanirije icyarimwe !)

Kwigira gashobya = Kunanira amahari; kunanirana.

Yigize kabushungwe

Uyu mugani baca ngo: "Yigize kabushungwe", bawuca iyo babonye umuntu wigize indakoreka, bamugoragoza akaba ikinani; ni bwo bagira, bati: "Naka uriya yigize kabushungwe". Wakomotse kuri Bushungwe w'i Kageyo mu Cyingogo (Gisenyi); ku ngoma ya Mutara Rwogera (? ..1850).

Bushungwe uwo yari atuye i Kageyo, akaba umukungu w'imyaka n'amatungo, adendeje mu bana benshi n'umuryango mugari. Muri uwo mudendezo we rero, akajya yitegereza amakoro acicikana ava iwabo ajya ibwami kwa nyina wa Rwogera; dore ko Rwogera yari akiri muto, ubutegetsi bugifitwe na nyina mu kimbo cye. Bushungwe rero yabona ayo makoro agenda, bikamurakaza akababara. Bukeye bikomeje kumutera umujinya, abwira bene wabo, ati: "Ariko ibintu byacu mubona bijya ibwami ubutitsa, mwebwe ntibibababaza?" Ati: "Kuva ubu ndabasaba ko mucukira aho ntimuzongere kugira andi makoro mwohereza ibwami. Bene wabo baramushwishuriza, bati: "Reka da! ntitwashobora kwimana amokoro y'ibwami, ejo batazatwita abagome tukava aho tuzira akamama!"

Bushungwe abonye benshi banze kumva imigambi ye, akoranya abana be n'abavandimwe, bahuje igitekerezo; ati: "Dore inama nagiriye bene wacu yo kudatura wa mugore Nyiramavugo batinye kuyemera; none mwebwe ndabizeye; nimubona abikoreye amakoro bayajyana ibwami mujye muyabambura muyanzanire!" Ati: "Mbese ibwami mwumva si amaboko hari ikindi baturusha; ese uriya mugore aturusha amaboko ki?" Ubwo yavugaga Nyiramavugo Nyiramongi, nyina wa Rwogera.

Nuko Bushungwe n'abo bahuje umugambi bahera ubwo bakajya batangira amakoro yo mu Cyingogo bakayabuza kujya ibwami. Inkuru irashyira igerayo; bati: "Bushungwe yarigometse; yazitiye amakoro y'ibwami arayikubira". Bene wabo badahuje umugambi babyumvise, barikengera; barahaguruka basanga Nyiramavugo, bajya kumwishinganaho, bavuga ko ibyo Bushungwe akora batabifatanyije, kandi banamuhannye akabananira. Ubwo bagendaga bitwaje inkoni gusa, kuko inkoni yonyine muri icyo gihe ari yo yabaga "mpakanyubugome".

Nyiramavugo amaze kubona bene wabo ba Bushungwe no kumva ubwishingane bwabo, arabashima asigara arakariye Bushungwe n'urubyaro rwe, ategeka abatware kugera ingabo zo kumutera, kandi abivuga bene wabo ba Bushungwe bakiri aho. Bamaze kumva iteka riciwe ry'uko mwene wabo atanzwe, barasezera barataha. Bageze i Cyingogo bajya kuburira umuvandimwe wabo, bati: "Urahejeje, ibitero byo kukurimbura biradukurikiye". Bushungwe akoranya abagore be n'abana arababwira, ati: "Numvise ko Nyiramavugo yadutanze, ariko muhumure ntacyo azadutwara; icyakora nimupfe guhunga, muhungishe inka n'ibyangushye; jye ndaguma iwanjye simpunga kuko umwami w'umugore nta cyo yantwara!"

Baka Bushungwe bahungana n'abana n'amatungo; hasigara rubanda rukuru rwiyemeje kumurwanirira. Ako kanya iz'ibwami ziba zisesekaye i Kageyo, zanzikana n'iza Bushungwe, ruremveka bishyira kera. Bushungwe amaze gusumbirizwa, bamufata mpiri baramushorera bamujyana ibwami; ntibamugirira nabi kuko uwafatwaga mpiri yabaga atakiciwe aho; uwarengaga akamwica yabaga akoze icyaha kititwarirwa.

Nuko Bushungwe baramushorera, bigiye imbere bahura n'umugabo wigendera, Bushungwe, ati: "Ndabasaba kwibwirira ijambo rimwe uriya mugabo duhuye!" Abandi barabimwemerera; kuko uwabaga yafashwe mpiri yagiraga uburenganzira bwo kuvuga no gusaba icyo ashatse. Arembuza uwo mugabo bigira hirya; aramutuma, ati: "Genda umbwirire abagore banjye n'abana, uti: "Muramenye ntimwiyahure, kandi ntimumwangirize ibintu azagaruka; ntabwo umwami w'umugore azagira icyo amutwara". Baramushorera no kwa Rwogera na nyina, bati: "Nguyu Bushungwe turamuzanye!"
Nyiramavugo amukubise amaso, aho kugira icyo amubaza atera hejuru ati: "Uno muburagasani nta bugome yashigaje; n'ishusho ye ubwayo ni ubugome! (ngo kuko yari mubi ku buranga) Bushungwe abyumvise atyo, aba abonye urwaho rwo kumushuka, atera hejuru, ati: "Nyagasani hari icyo ngusaba!" Nyiramavugo ati: "Ngaho kinsabe!"

Bushungwe, ati: "Nagira ngo nkumenyeshe ko nta bukire undusha, uretse izina ngo uri umwami: naho ubundi uzabaze, nari nsanganywe ibintu byinshi, none nakubitiyeho no kukwambura amakoro, ureba se ko hari icyo undusha!" Akirekanya ayo magambo, abari aho bose baraseka; babwira Nyiramavugo, bati: "Icyakora ntakubeshye, umuntu wari ufite ibye, none akaba yarakubitiyeho n'iby'ibwami! koko ntakurusha ibintu!" Noneho Bushungwe arushaho kubona inkunga yo gukomeza kumushuka; ati: "Nyagasani ohereza abantu bawe vuba bajye guhagarara ku rugo rwanjye, hato rubanda batakwangiriza ibintu kandi byari kuzakugirira akamaro; ati: Kandi n'ibyanjye byose mbiguhayeho impongano yo kugira ngo mutansha amatwi." Nyiramavugo, ati: "Nguciye amatwi byamera bite?" Bushungwe, ati: "Nasubira i Cyingogo nshiye amatwi, abagore banjye n'abana banseka, inka zanjye zikampunga kandi ngatakaza agaciro mu Cyingogo nabayemo igihangange!" Arakomeza, ati: "Nyagasani ndabigusabye, ahubwo ntanga mfe, hato hatagira abanzi bansaba ngacibwa amatwi !"

Nyiramavugo ntiyamenya ko ari ibishuko; bimubera nk'uruhubiko abyemera nk'ukuri, aho kumutanga ngo apfe, ategeka ko bamuca amatwi bakamurekura agasubira mu Cyingogo, aho abasore n'abana bazajya bamukwena bakamugira ikinnyogorero. Bushungwe yirya icyara, aho aboheye, arishima kuko agiye gukira.

Nuko bamuca amatwi yombi, baramubohora, baramureka asubira i Kageyo. Agezeyo asanganirwa n'impundu. Na we Nyiramavugo asigara yishima amishuke ngo yamuhaye igihano gikomeye; ntiyibuka ko n'ubwo gucibwa amatwi ari ubusembwa, ariko atari ukwamburwa ubuzima. Kuva ubwo rero babona umuntu w'ikinani bagoragoza ntashoboke, bamutega imitego akayigobotora, babura uko bamugira bagatererayo utwatsi, bakamugera kuri Bushungwe, bati: "Nimumureke yigize kabushungwe" (aka Bushungwe)

Kwigira kabushungwe = Kwigira ikinani.

Yigize kahangaharya

Uyu mugani baca ngo: "Yigize kahangaharya", bawuca iyo babonye umuntu wanze kuva ku izima, akagarambira ushaka kumutegeka ku gituna; ni bwo bagira, bati: "Naka uriya yigize kahangaharya". Wakomotse kuri Hangaharya wo mu Nyantango (Kibuye); ahagana mu mwaka w'i 1600.

Hangaharya uwo akiri muto yari umugaragu wa Cyubaka (umuhinza wo mu Nyantango wishwe n'ibwami; umwe wakomotseho igisigo kigera aho kivuga, kiti: mu Kiberabagore barimutse iwa Miganda; Kiberabagore ni Nyantango; ku bw'intango y'icyibo; na yo Miganda ni Cyubaka: ku bwo kubakisha imiganda). Aho ibwami biciye Cyubaka rero ingabo ze zicitse ku icumu zicikira mu ishyamba rya Nyantango zirinyegeramo zigira ibyigomeke, Hangaharya aba umutware wazo; akomeza kuzigandisha azibuza kuyoboka ibwami, imyaka irahita indi irataha. Ku ngoma ya Semugeshi, rubanda rwayobotse bagahora bavuga ngo "Hangaharya ni gakushwa; yigomekanye ingabo za Cyubaka mu ishyamba rya Nyantango ziraryigarurira!"

Biba aho bishyira kera, Semugeshi yumva bivugwa bityo akarakara; ageze aho azigabamo ibitero; uko ingabo ze ziteye, inyeshyamba za Hangaharya zikazibera ibamba. Ariko kuko ngo: "Urwanze gushira ruhinyuza intwali!" Byageze aho, izo nyeshyamba zirabirambirwa, havamo zimwe ziramena zijya kwihonga no kuyoboka ibwami. Semugeshi arazakira arazitonesha bituma zimuhishurira amageza yo gushyikira Hangaharya; arishima cyane kuko abonye uburyo bwo kumara amagomerane mu Nyantango.

Nuko bukeye umwe mu ntati za Hangaharya zayobotse Semugeshi, asaba kuyobora ingabo zitera Hangaharya n'inyeshyamba ze; ubwo noneho Hangaharya ahanyanyaza ay'ubusa, afatwa mpiri baramujyana. Bamugejeje kwa Semugeshi amubaza icyatumye amugandishiriza. Hangaharya, ati: "Ni uko nari mpatswe na Cyubaka ampatse neza, aho mboneye mumwishe birambabaza bituma nkugandira: unteye ndemera turarwana. Ariko kandi n'ubwo mwamfashe bwose ntimugire ngo mwamfashe ndi imbwa, ndi umugabo: dore iminsi twarwanye muzi ko itari mike! Ubu nawe unyikirije ugasa na Cyubaka nakubera umugabo." Abari aho basekera icyarimwe, kuko avuze ko Semugeshi aramutse amukijije yaba asa na Cyubaka. Semugeshi arabahindukirana, ati: "Muramuseka ubusa, ubu ku bwe Cyubaka aramundutira, kuko ari we wamukijije. Abwira Hangaharya, ati: "Ubu ngiye kukurutira Cyubaka: ubundi wari umugaragu we gusa, noneho jye ndamugusimbuje; nguhaye igihugu yategekaga cyose.

Hangaharya rero ahera ko abohorwa aba umutware wa Semugeshi; amukurira ubwatsi amutegekera ibya Cyubaka byose. Kuva ubwo, Rubanda batangira kumutangarira; babona umuntu wese wanze kuva ku izima akagarambira ushaka kumutegeka ku gituna, bakamugereranya na Hangaharya, bati: "Uriya muntu yigize kahangaharya" (aka Hangaharya).

Kwigira kahangaharya = Kutava ku izima.

Yigize kanzikoga

Uyu mugani baca ngo: "Yigize kanzikoga", bawuca iyo babonye umuntu wirata ku bandi mu mihayo (ubwirasi bw'agakabyo); ni bwo bagira, bati: "Naka uriya yigize kanzikoga". Wakomotse kuri Nzikoga ya Bikinga w'umunyagisaka (Kibungo); ahayinga umwaka w'i 1700.

Muri ayo magingo, hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira mu Rwanda, n'iya Kimenyi Getura mu Gisaka, kitaraba icy'u Rwanda; hakabaho rero umunyagisaka witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero; abyirukira mu itorero rya Kimenyi, umwami w'i Gisaka, aba umuhanga mu mirimo ya gitore yose: gusimbuka, kwiyereka, kumasha, kwizibukira, gutera icumu, mbese n'indi milimo ya gitore yose. Amaze kuba ingenzi bigaragara, yihangishaho imvugo y'ubwirasi, yiha igitinyiro mu mihayo; aho ageze hose agahaya ngo:

"I Gisaka ngikira ubugabo (nkirusha ubugabo);
U Rwanda n'u Burundi n'u Bujinja mbikira ubugabo:
Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa;
na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umwambi umwe rukumbi, nakwaka Cyilima ingabo"!

Uko bagiye mu nkera akavuga atyo; arabyogeza biba nk'indirimbo. Hagati aho Kimenyi akajya areba abantu b'intwali mu z'i Gisaka akabateranya ngo barwane; uwo bamuterereje wese akamuhashya; bituma ashyekerwa akomeza kwisihinga. Kimenyi yabibona atyo bikamubabaza. Bukeye yohereza intumwa ku mwami w'i Bujinja, ati: "Ugende umumbwirire, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, aba umuhanga mu milimo ya gitore, none yihangishijeho imvugo y'imihayo, ngo:

"I Gisaka n'u Bujinja mbikira ubugabo;
U Rwanda n'u Burundi mbikira ubugabo;
Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umwambi umwe rukumbi, nakwaka u Rwanda ingabo."

Uti: none aragusaba umuntu uziho ubutwali, akazaza kwigera na Nzikogo. Intumwa irahaguruka ijya i Bujinja isohoza ubutumwa. Umwami w'i Bujinja abyumvise atoranya umuntu w'intwali, amuha abamuherekeza, bazanirana n'intumwa ya Kimenyi. Bageze i Gisaka biyereka Kimenyi, babaha amayoga baranywa, burira barabacumbikira, bahana umugambi wo kuzabonana bukeye ku gasusuruko. Abajinja bajya ku icumbi barazimanirwa bararyama, mu gitondo bajya kwa Kimenyi baravunyisha; bati: "Turaje".

Nzikoga akaba yabukereye, Kimenyi abwira abarasa, baramuherekeza; baragenda no mu gacyamu. Abajinja, bati: "Nimusobanure wa muntu wanyu tumwereke uwacu tubonane. Abarasa, bati: "Nguyu Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero!" Baratangira baramuririmba na we arakimbagira n'umuheto we, umujinja na we arikora n'amacumu n'ingabo ye. Bagisakirana, Nzikoga ashyiramo umwambi arinjiza ararekera, awukubita ku icondo ry'ingabo y'umujinja, urasohoka umwasa hagati y'amaso yombi yikubita hasi ntiyarashya. Abanyagisaka barinikiza batera hejuru batamba ineza. Kimenyi arizihirwa; azimanira abajinja baje ari imperekeza, barahobagira barataha. Noneho Nzikoga abibonye, arushabo guca ibintu; abanyagisaka ababuza ibyicaro barumirwa.

Nuko inkeke ya Nzikoga imaze gusarika igihugu Kimenyi yohereza indi ntumwa i Burundi kwa Mutaga wa Mwezi (Sembyaliyimana, Bibero bikingiye abarwanyi, umwami wo ku Rutabo rwa Nkanda; Nshili mu Buyenzi; niho yari atuye), ati: "Genda umbwirire Mutaga, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, abyiruka ari umuhanga mu mirimo ya gitore, none yadukanye imvugo y'umuhayo ngo:

"I Gisaka n'u Bujinja mbikira ubugabo;
U Rwanda n'u Burundi mbikira ubugabo;
Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa;
na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umugambi umwe rukumbi nakwaka u Rwanda ingabo".

Intumwa iragenda isanga Mutaga i Nkanda, imusohoreza ubutumwa, imubwira ko umwami w'i Bujinja yohereje umuntu kurwana na Nzikoga, akamusenyura rugikubita, ati: "None ngo mwohezereze umuntu w'intwali azarwane na Nzikoga amucire inkamba". Intumwa iracumbikirwa, irazimanirwa, Mutaga ateranya intwali z'i Burundi; batoramo uwitwa Rushangi (ingumba y'ingwe barasa umugenda, Runigisha amasereli amasinde akarara, i Muhanga wa Ndiza aho bahinga ibiharage). Mutaga aramubwira, ati: "Jya i Gisaka kurwana na Nzikoga ya Bikinga, iyo ntwali wumva yabuze urugero!" Abarundi barahaguruka baherekeza Rushangi.

Bageze i Mukiza kwa Kimenyi, bamutumaho ko bazanye umuntu wo kurwana na Nzikoga. Kimenyi arabakira, barazimanirwa, baracumbikirwa, bati: "Ejo ku gasusuruko niho umuntu wanyu azahura n'uwacu. Bukeye Abarundi barikora no kwa Kimenyi baravunyisha, bati: "Turaje!" Kimenyi ashaka abaherekeza Nzikoga ajya guhura na Rushangi. Abarundi baratangira baramuririmba, Abanyagisaka nabo baririmba Nzikoga; abarwanyi bombi barasakirana. Umurundi ashyiramo umwambi arafora ararekera, ahamya Nzikoga mu bibero byombi aramujisha; ati: "Nkujishe Runigisha amasereli amasinde akarara, ingumba y'ingwe barasa umugenda!" Ubwo Nzikoga akubita ibipfukamiro hasi, ariko yashyizemo umwambi; na we ararekera, awuhamya Rushangi mu mbavu yikubita hasi. Abanyagisaka barinikiza batega urushara; baterura Nzikoga bajya kumwomora. Abarundi nabo baterura uwabo barikubura barataha.

Nuko Nzikoga baramwomora arakira. Amaze gukira arongera arishegesha kwa kundi kwe. Noneho Kimenyi yohereza intumwa ya gatatu mu Rwanda, ati: "Ugende umbwirire Cyilima, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, abyiruka ari umuhanga mu mirimo ya gitore; none yihaye igitinyiro mu mvugo y'imihayo, ngo:

"I Gisaka n'u Bujinja mbikira umugabo;
U Rwanda n'u Burundi mbikira ubugabo;
Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umwambi umwe rukumbi, nakwaka u Rwanda ingabo!"

Uti: "Kandi yamutegeje intwali z'i Gisaka arazitsemba, atumije iz'i Bujinja n'iz'i Burundi arazinumanuma; none aragusaba umuntu w'intwali wamumukurira ku izima!"

Intumwa iragenda isohoza ubutumwa. Cyilima ateranya imitwe y'ingabo yose, atereka inzoga y'imihigo. Bamaze guterana abatekerereza uko Kimenyi yamutumyeho; ati: "None nimutoranye umuntu uzajya kurwana n'iyo nkaka y'i Gisaka". Imitwe irahakana, bati: "Nta muntu umwe wava aha ngo agiye kurwana n'iryo shyano ryamaze abantu!" Bati: "Ahubwo duteze i Gisaka turwane, maze uwo bazahurira ku rugamba azabe ari we barwana wenda bahwane!" Bavuze batyo, Cyilima ararakara, bose abirukana mu nzu asigara wenyine, ndetse n'abaje kurarira arabirukana, hasigara abo mu rugo gusa; abandi bose bacika ibwami, ya nzoga iguma aho mu kirambi yarabuze kinywa.

Haciyeho iminsi mike, umwe mu bagemu b'abahungu, asubira iwabo mu Nyaruguru, ku musozi witwa Mbasa. Ava i Ntora ku Gisozi mu Bwanacyambwe, ataha mu Nduga. Bukeye arizindura, mu mashoka aba ageze inyuma y'ibisi bya Huye. Ahasanga umugabo witwa Rubuguza yiragiriye inka ze; yari umunyambata nta mutware umuhatse: (abanyambata biyitaga abagaragu b'ibwami gusa) akaba n'umuhanga wo gusokana amakuza akinze ingabo. Rubuguza akubise uwo mugabo amaso, asanga afite umukoroza; aramubaza, ati: "Uraturuka he?" Undi, ati: "Ndaturuka ibwami!" Rubuguza ati: "Ese ibwami ni amahoro?" Undi, ati: "Nta mahoro ahali: Cyilima yaciye abantu mu rugo!" Rubuguza ati: "Ese byaturutse ku ki?" Undi, ati: "Byaturutse ku ntumwa ya Kimenyi mu Gisaka".

Noneho baraganira bishize ubwayi; umugemu amutekerereza uko iyo ntumwa yaje ivuga; ngo "Mu Gisaka, havutse umuntu w'intwali cyane witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, ngo ahashya intwali z'i Gisaka, ajeruza iz'i Bujinja n'iz'i Burundi, none Kimenyi yasabye Cyilima ngo amwoherereze umuntu wo kumucira iyo nkamba, akoze ku mitwe yose y'ingabo, habura n'umwe wemera kujya kurwana n'uwo munyagisaka, none yararubiye bituma aca abantu mu rugo!"

Nuko umugemu akomeza urugendo rwe ajya iwabo, amaze gutirimuka aho Rubuguza asigara yiyumvira ajya imuhira akora impamba; mu gitondo arashibura ajya mu Bwanacyambwe kwa Cyilima. Aho agereyeyo, atungutse ku karubanda ntiyahasanga n'inyoni itamba, arumirwa. Ariko ntiyakebakeba araboneza, ajya mu nzu ikambere, aho ya nzoga y'imihigo yari igiteretse uko yakuzuye: umugemu yari yabimubwiye; asanga, n'agatembo k'imiheha kakiri iruhande rwayo; avanamo umuheha, ashyira mu kibindi aca bugufi arinywera. Ubwo Cyilima yari aryamye yigunze. Amwumvise abeyura inyegamo ku murere aramubaza, ati: "Yewe wa kigore we uragira ibiki": (kuko yari abonye Rubuguza akenyeye igihu cy'umugoma yiteye ikindi). Rubuguza, ati: "Ntabwo ndi ikigore, ahubwo ndi: Imfizi itera intambara amacumu ya Ruhatandekwe; nakamatiye umukore ku mutwe wa Nkanda nsanze indundi zinginga izazo, mbanguramo Rwamucurankumbi icumu rirunama".

Cyilima ati: "Ariko se Mfizi inzoga yanjye uyinywereye iki?" Rubuguza, ati: "Nyinywereye kugira ngo nzajye i Gisaka kurwana na Nzikoga ya Bikinga, iyo ntwali wumva yabuze urugero!" Cyilima aramwitegereza, ati: "N'abagabo baramutinye, none ni wowe uzamurinduka?" Rubuguza, ati: "Nintazana umutwe we n'ibinyita uzandimburane n'umuryango wanjye!" Ubwo Cyilima akantu kamuzamo; arabaduka, ashyirisha ingoma ku karubanda; ngo abatware n'abagaragu nibitabe. Bose baraza; abereka Rubuguza, ababwira n'imihigo yiyemeje yo kujya kurwana na Nzikoga ya Bikinga. Abahungu baramwitegereza basekera mu bipfunsi; bati: "Nibura tubonye inshungu izatubera igitambo!"

Nuko Rubuguza bamushakira imyambaro myiza y'ingabo, kugira ngo ayambare ave mu bihu bye. Bukeye bayimukojeje arayigarama; yanga kuyakira yigumanira ibihu bye. Ku w'undi munsi, bamuha abantu b'imperekeza bajyana i Gisaka; bagenda bamunnyega ariko mu kinyiranyindo. Bageze i Mukiza kwa Kimenyi, bamutumaho ko bazanye umuntu wo kurwana na Nzikoga. Kimenyi arabakira, babaha amacumbi n'amazimano, bati: "Umugambi ni uw'ejo ku gasusuruko". Abanyarwanda bajya ku icumbi,

Abanyagisaka bashengera mu gitaramo cy' imihigo. Bukeye agasusuruko kitamanzuye, Abanyarwanda barikora no kwa Kimenyi, bati: "Tuje kuzuza amasezerano!" Nzikoga arahaguruka, Abarasa baramushagara, basohoka basanganiye Abanyarwanda. Imitwe yombi irasuhuzanya, igenda yerekeje mu ihuriro. Bamaze kuhagera, imperekeza za Rubuguza ziramwitarura, zimuta mu cyezi n'ingabo ye n'icumu n'umuheto. Nzikoga amukubise amaso ariyamirira, ati: "Mbese mu Rwanda hasigaye harwana abagore!" Rubuguza ntiyabyitaho aremarara, ingabo ye ayishinga mu nzira rwagati; aranamiza, ati: "Ndi Imfizi itera intambara amacumu ya Ruhatandekwe, nakamatiye umukore ku mutwe wa Nkanda nsanze indundi zinginga izazo, mbaguramo Rwamucurankumbi icumu rirunama!"

Ubwo Nzikoga uko yakamwitegereje akabya agasuzuguro; abwira abanyagisaka, ati: "Nimusigarane iyi myambi nari nikoranye ndajyana umwe; uriya muntu ndora si uwo kwicishwa imyambi ibiri!"
Abanyagisaka basigarana imyambi, uwo atoranije arawutamika ararekera uravumera Rubuguza, awurangisha ingabo, aramusatira aramutera. Nzikoga yikubita hasi. Rubuguza yikanyira kumuhwanya, Nzikoga yiyanda ahungira kwa Kimenyi. Rubuguza aramugerekana. Batungutse ku karubanda, Nzikoga yikaka mu rugo yihina mu nzu. Rubuguza ahagarara ku muryango, ati: "Nimumpe umuntu wanjye!" Kimenyi ati: "Koko nimusohore iyo mbwa yari yarigize ishyano muyimuhe ayice!" Abari aho, bati: "Inyamaswa ihungiye mu nzu ntiyicwa". Abanyarwanda baba barahashinze, batera Rubuguza ingabo mu bitugu barashega, bati: "Nimuduhe kwoya kacu". Abanyagisaka batera hejuru, bati: "Kirazira nta we utanga umuntu wageze mu nzu; ahubwo nibake Nzikoga umuheto we, bamwambure inkindi n'ikigomero cye, babyambike Rubuguza, kandi bamuzanire na muka-Nzikoga bararane!"

Nuko babikirakiranya batyo, Kimenyi abigerekaho inka cumi z'ishimwe, asezerera Rubuguza arataha. Ubwo inkuru y'uko Rubuguza yanesheje Nzikoga iba yasakaye i Rwanda. Cyilima aranezerwa; atuma ku Banyarwanda bari i Gisaka, ati: "Muramenye Rubuguza ntazakoze ikirenge hasi!" Ubwo baza bamuhetse kuva i Mukiza kwa Kimenyi kugera i Ntora kwa Cyilima; baramushimagiza bamugororera Nyaruguru, n'inka zitwa Ubulilima. Kuva ubwo rero, Abanyarwanda n'Abanyagisaka babona umuntu wirata ku bandi mu mihayo hakagira ikimukoma mu nkokora agacuba, bakibukiraho Nzikoga ya Bikinga, bati: "Reka yumve dore ko atari yarigize kanzikoga" (aka Nzikoga)

Kwigira kanzikoga = Kwirata mu mihayo.

Yigize rwankubebe

Uyu mugani baca ngo: "Yigize rwankubebe", bawuca iyo babonye umuntu w'intwali wanamiza mu mahina, ntagamburuke aho rukomeye; ni bwo bagira, bati: "Naka uriya yigize rwankubebe!" Iryo zina ryakomotse kuri Sekanyambo w'umunyagisaka (Kibungo); riserurwa n'abagore be b'impanga: Mutamu na Mukasi; ahagana mu mwaka w'i 1600.

Sekanyambo uwo bise Rwankubebe, yari umunyagisaka w'umugesera, abyiruka ku ngoma ya Kimenyi Rwahashya (uwo bitaga Kimenyi IKIMENYI), i Gisaka kitaraba icy'u Rwanda; mu Rwanda himye Mibambwe Gisanura. Sekanyambo yari afite abagore babili b'impanga: umwe yitwaga Mutamu, undi akitwa Mukasi; na bo bari abageserakazi b'Abazirankende, bakaba bene Rukara na Gakwanzi.

Nuko umunsi umwe, rero Sekanyambo ajya i Mukiza gukeza Kimenyi; aramwakira amuhaka neza, amugabira n'inka nyinshi, Sekanyambo azifata neza. Zimaze kubyara ajya kuzimurika; Kimenyi asanga zifashwe neza aramushima cyane, bituma amuragiza n'izindi. Icyo gihe ariko n'ubwo Sekanyambo yari afite ubutoni kuri Kimenyi, yashakaga no kumucika ngo yiyizire mu Rwanda. Hakaba umutasi utuye ku nkiko y'i Gisaka n'u Rwanda witwa Kabwebwe. Sekanyambo atangira kumwiyuzuzaho, kugira ngo azabone uburyo bwo gucikana inka ze azizane mu Rwanda atagira gitangira; zikaba zarabyaye ibimasa byinshi kuruta inyana. Akuramo ikimasa kimwe cyiza arakimuha. Kabwebwe aragishima. Noneho Sekanyambo atangira gucikisha inka yari aragiriye Kimenyi atishisha; akazohereza mu Rwanda rwihishwa. Akomeza kuzicikisha uruhongohongo. Bukeye rubanda babibonye bamurega kuri Kimenyi, bati: "Inka zawe Sekanyambo yazimariye mu Rwanda!" Kimenyi abyumvise arazitumiza ngo zizaze kumumurikirwa, ariko agira ngo abonereho urwabo rwo kuzigenzura. Sekanyambo na we yumvise amagambo y'intumwa ya Kimenyi, acura inama; abwira abagore be: Mutamu na Mukasi, ati: "Umva rero mwa bakobwa mwe, dore inka za Kimenyi nsigaje ingerere; none rero, "Yera limwe ntiyera kabili": ngiye kongera nkuremo izindi zambuke izisigaye nzamwereka izo, mubwire ko izindi zapfuye akore icyo yagakoze!" Abagore, bati: "Inama ni iyo!"

Nuko inka azahukamo arobanura inziza, arazambutsa ziza mu Rwanda; izisigaye mbarwa arazishorera ajya kuzimurikira shebuja; ariko agenda yiyubikije n'impu yatiye amacuti ye, kugira ngo abone uko yemeza Kimenyi ko zimwe zapfuye. Azigejeje i Mukiza, Kimenyi azikubise amaso arumirwa; ati: "Ese shahu inka zanjye wazishyize he?" Undi ati: "Zarapfuye mba nkuroga, ahubwo dore n'imiguta yazo!" Kimenyi abyumvise kandi azi neza ko zarengerejwe mu Rwanda, ararakara; ategeka ko baboha Sekanyambo. Bamuta ku ngoyi. Bamaze kumuboha inkuru igera ku bagore be. Babyumvise bashaka ingemu, basaza babo na babyara babo barabaherekeza, bari umuryango mugari cyane. Bashyira nzira, begereje i Mukiza kwa Kimenyi, bajya inama y'uko bari bubigenze; bati: "Nihagende abagore be bonyine n'undi muntu ubakurikiriye kure; ajyane umuheto we n'ikirimba cy'imyambi; maze namara kubaca urwaho abarasanye, na twe turahera ko tumutabara tumucikane".

Mutamu na Mukasi baraboneza basanga umugabo wabo aho aboheye, bamusaba umurinzi ngo babonane. Umurinzi arabemerera bamuganana mu bwibereko. Wawundi ufite umuheto n'ikirimba cyuzuye imyambi arirasa abihereza Sekanyambo. Undi arishima, ati: "Ubwo nshyikiriye umuheto wanjye, nimushibure inkundura mbakurikiye mbarasira" Bafumyamo bariruka. Umurinzi amaze akanya arababwa ajya kubareba. Ageze aho bari bari asanga bogoroye kare. Induru ayiha umunwa, ati: "Sekanyambo aracitse!" Akarubanda kose barahurura bamwirukaho. Bagiye kumwotsa igitutu, aba amaze gushyikira abagore be n'ababaherekeje; biroha mu ishyamba rya Ngezi. Bamaze kuryinjiramo Sekanyambo arababwira, ati: "Nimwogorore nsigare mu gico, ninkomeretsamo ab'inkwakuzi abandi ntibari bube bakidukurikiye".

Ajya mu gico arihisha, babandi baje babakurikiye bamugeze hafi babaza abashumba baharagiye, bati: "Nta bantu banyuze aha nk'abahunga?". Abandi bati: "Haciye abagabo biruka amasigamana bari kumwe n'abagore babiri. Ubwo biroha mu ishyamba; basatiriye aho Sekanyambo yaciye igico, arafora ararekera ahamyamo umwe aramuhirika arirahira, ati: "Uwa Ruvusha rw'Umukogoto nkubita rukirema!". Arongera arekura umwambi arahamya, ati: "Uwa Ruvusha rw'Umukogoto nkubita rukirema!". Amaze kugarika ingogo eshatu n'inkomere rugeretse; abahuruye bati: "Nimukuke twoye guhwana n'imiyaga; kuko batabonaga ubarasa; Baravunura barataha.

Nuko Sekanyambo n'abe bamaze kwahuranya ishyamba rya Ngezi, atuma abo bari kumwe kujya kumuzanira inyana ebyiri z'amashashi zari zasigaye ahari iwe; zigeze aho arazishorera aboneza agana ku nkiko y'u Rwanda n'i Gisaka. Ayegereje, abandi banyagisaka bashaka kumutangira; yanzika urugamba arabamurura, arambuka n'abagore be bombi, ashyika mu Rwanda nta gisare. Amaze kugera i Rwanda aricara ariruhutsa, abaza abagore be, ati: "Mbese bakobwa mumbona, uko murora mubona ndi iki" Abandi, bati: "Uri Rwankubebe nta kindi!" Mu kinyarwanda bivuga inkurubanwa intagamburuka. Kuva ubwo rero babona umuntu w'intwali itagamburuka, bakamugereranya na Sekanyambo, bati: "Uriya muntu ni inkurubanwa ntiyisukirwa, yigize rwankubebe.

Kwigira rwankubebe = Kwanamiza mu mahina bitagamburuka; kuba inkurubanwa.

Yigize syoli

Uyu mugani baca ngo: "Yigize syoli", bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose; ni bwo bagira, bati: "Uno mwana cyangwa uno muntu yigize syoli!" Byakomotse kuri Syoli w'i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka w'i 1600.

Syoli yabyirukiye ku Cyuru (Byumba), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; abyiruka akunda umuhigo, aba umuhigi w'umukogoto; akica inyamaswa z'ishyamba ndetse ntakangwe n'iz'inkazi: nk'intare, ingwe, imbogo n'izindi. Abandi bahigi baza kumurarika ngo bazajyane guhiga, akabakabukana ngo ntibazi kurasa; ati: "Nzijyana n'umuheto wanjye!" Umugore we yamugira inama yo gufatanya n'abandi kuko nta mugabo umwe, Syoli akamutwama, ngo: "Aho ntugira ngo nanjye ndi nka bamwe mupfa kwita abahigi!" Ati: "Uretse no kujyana umuheto n'aho najyana inkoni yanjye nta nyamaswa yandinda!" Umugore agatererayo utwatsi ati: "Urambone!" Ariko bimwanga mu nda, bukeye ashaka inzoga, ayijyana ku Cyuru kwa sebukwe (se wa Syoli).

Agezeyo abwira sebukwe, ati: "Dawe iyi nzoga nkuzaniye ni iyo kugira ngo uzampanire umuhungu wawe yarananiye; yihaye kujya ahiga mu ishyamba rya Nyagahanga wenyine, kandi muzi uko rimeze; ati: "Ndetse n'abandi bahigi bamuraritse arabirukana ngo ni we uzi umuheto wenyine, batirimuka, nagira ngo mwumvishe ukuri kwabo akantwama akandaza ku nkeke ankoba. Sebukwe aramusubiza, ati: "Genda, ndamara gatatu nkaza kubaza icyo kiroge uko cyigize".

Ya minsi ishize, umukambwe arashyogoza ajya i Nyagahanga iw'umuhungu. Agezeyo asanga Syoli yagiye guhiga wenyine; nimugoroba abungukana ingwe yishe, asanga se yicaye iwe amwereka umuhigo. Amaze kwicara, se aramubaza, ati: "Mbese ko uje uri umwe, abandi mwahiganye bari hehe?" Syoli, ati: "Nta bwo mpigana n'abandi mpiga jyenyine. Se, ati: "Ese mwana wanjye niba uri n'umukogoto, harya urasa umuhinyoro ntiyarengera uzi kwinjiza?" Syoli ati: "Aho nabereye sindahigana n'abandi." Se ararakara; ati: "Nkabona n'umugore wawe yaraguhannye ukamunanira, koko wigize intabikozwa!" Yungamo, ati: "Harya ngo wica ingwe sha! hari ubwo urutoni urunguru ruzakwihererana ubure kivurira!" Umusaza arara ataraye, bukeye azinduka yitahira. Amaze gutaha muka Syoli asigara mu mazi abira kuko yareze umugabo kuri sebukwe. Syoli arabisha, abwira umugore; ati: "Ubu ngiye mu ishyamba kandi sinjyana umuheto, ndajyana icumu n'inkoni yanjye nkuzanire intare; ariko nimara kuyikwereka wiyimbire; noye ayo!"

Nuko aturumbukana icumu n'umujinya wica inka, ubwo hari ku kagoroba, ageze ku ishyamba ajya ku nama mu rucucu rwari mu nsi y'inzira, agisutama urukwavu rumuturumbuka mu nsi yiterera hejuru, agira igihunga, aragwaguza, yishita ku icumu rye ryari rimushinze imbere, rimwahuranya umutima arahwera; azimira atyo azize guhinyura ay'abakuru. Kuva ubwo rero rubanda bibuka uko yajyaga ananira abamuhana ntakangwe n'inyamaswa z'inkazi, bakurizaho bavuga ko umuntu wese wananiranye mu mico akigira intabikangwa yigize syoli

Kwigira syoli = Kunanirana mu mico.

 Ziracyapfa bitanihira

Uyu mugani baca ngo: "Ziracyapfa bitanihira", bawuca iyo babonye ibintu bikomanye n'amakwa (biguye mu makuba) y'ubwoko bworetse ibindi; ni bwo bagira ngo "Ziracyapfa bitanihira!" Wakomotse kuli Bitanihira wo mu Bufundu, ku ngoma ya Kigeli Nyamuheshera; ahayinga umwaka w'i 1600.

Bitanihira uwo yali umugaragu wa Macigata watwaliraga Mutara Semugeshi u Bufundu n'u Buroha. Yali atuye i Kinyamakara mu Bufundu, ariko inkomoko y'umuryango we ari i Burundi, niho sekuru (ubyara se) yari yaraturutse, akaba umuhazi w'impu zavagamo inkindi (imyambaro y'intore) biyerekanaga, guhamiriza bitaraduka mu Rwanda; dore ko byakomotse i Burundi.

Nuko rero Macigata shebuja wa Bitanihira amaze kunyagwa na Semugeshi, ibihugu bye bigabanwa na Nyamuheshera (umuhungu wa Semugeshi); yari akiri umututsi mu bandi, ariko ari we ingoma igomba mu bwiru. Amaze kubigabana, inkindi z'intore zaho ziramushimisha, ashimikira aho zakaniwe; Abafundu bamubwira ko zikanwa n'umuhazi witwa Bitanihira. Ubwo Nyamuheshera aramutumiza, amubaza ukuntu arema inkindi. Undi arabimusobanurira. Ubwo Nyamuheshera aramwishimira, amugira umutora w'imiguta y'i Bufundu yose. Arayobokwa, araturwa, aratengamara kubera inka yahongerwaga; dore ko uwaburaga impu z'imigoma myiza yo kuvamo inkindi n'imikane y'ibwami yatangaga inyana y'inshuke kugira ngo ataregwa. Bimaze iminsi Semugeshi aratanga: amaze gutanga (gupfa) umuhungu we Nyamuheshera yegurirwa ingoma; u Bufundu yatwaraga abwegurira Bitanihira, bitewe n'uko yari umutoni we, n'uko kandi nta mwami witegekeraga imisozi ndetse n'igihugu; yategekerwaga n'abatware be.

Bitanihira amaze kwegurirwa ibya Macigata kandi ari we wari umukanyi rwamwa wenyine muri ako karere, agira ingorane inkindi ziba iyanga mu mitwe y'intore; bituma umutware wese w'umutwe utabonye inkindi ajya kwibariza ibwami, anaregeramo Bitanihira. Nyamuheshera amaze kurambirwa ibirego bya burijo, arakarira Bitanihira; aramutumiza, amubaza igituma intore ze zitabona inkindi zose. Bitanihira; ati: "Imitwe yabaye myinshi, ni cyo gituma inkindi zitabakwira. Nyamuheshera agiye kubyemera, abanzi ba Bitanihira barashikama baramusesereza; bati: "Si impu zabuze ahubwo ni umurengwe wamuteye uburangare". Abarezi bamaze gusesekaza ibisebyo, Bitanihira anyagwa u Bufundu, bamutegeka kujya atora imigoma wenyine kandi akayikorera ubwe; akayihara, akayikana, agatura inkindi ibwami. Kuva ubwo akajya abikora atyo mu migure ya nyamugirubutangwa.

Rimwe rero ajya gutora imigoma aho yayibariwe (yayibwiwe), arayitora, arayikorera, aragenda; ageze mu ibanga rya Kinyamakara, aranyerera yikubita hasi aratemba; ahirimana n'iyo miguta yari yikoreye, baregera munsi ya Kinyamakara; ahitwa mu Rwamweru. Hari inka zahaturukiye zirisha; zumvise imigoma ibomborana zirikanga ziriruka imwe muri zo iratsikira yikubita hasi irahavunikira. Abonye ikumbagurika arirahira; ati: "Ziracyapfa Bitanihira!" Ubwo yavugaga ko agiye kubona urundi ruhu rwo kujya guhara no gukana.

Nuko abashumba b'izo nka baje kugandura iyo yavunitse bumvise ayo magambo bayafatiraho biganira abandi uko byagenze. Inkuru iragenda igera ibwami yahindutse ibisetso by'urwenya; bituma Bitanihira akomorerwa u Bufundu. Kuva ubwo rubanda babona umuntu ukomanye n'amakwa cyangwa se ibintu biguye mu makuba asa n'ayoretse ibindi bakabikurizaho amarenga mu mvugo y'uwo muhazi, bati: "Ziracyapfa bitanihira"!

Gukomana n'amakwa = Kugira ibyago.

Yanyoye nzobya

Uyu mugani baca ngo: "Yanyoye nzobya" wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w'i Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwaka wa 800. Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: "Yabaye Sabizeze"

Uwo mugabo Nzobya rero, yabaye umutoni w'akadasohoka kwa Mibambwe Sentabyo; bukeye Mibambwe afatwa n'ubushita buramwica, agwa i Remera rya Rukoma na Ngamba (Taba, Gitarama). Amaze gupfa umuhungu we Gahindiro umuzunguye, yangana na ba sewabo, abo bitaga ibigina bya Ndabarasa Semugaza wari umutware w'umutwe w'ingabo zitwaga Urukatsa, afatanya na Nzobya banesha ibigina. Hanyuma ariko Nyiratunga, nyina wa Gahindiro, yanga Semugaza, bituma acikana n'Urukatsa bajya mu Ndorwa. Nzobya asigara mu Rwanda. Hanyuma aho Gahindiro amariye gutoneshereza Rugaju rwa Mutimbo, amugabiye akatsi ko haruguru y'inzira no hepfo yayo, Nzobya asubira inyuma ntibamurebe neza. Bigeze aho arasezera ajya iwe mu Buyenzi, ku musozi witwa Ngarulira. Amazeyo iminsi, abantu b'amacuti ye baza kumubwira ko ibintu bimumereye nabi ibwami.

Nzobya ariyumvira, ati: "Uruzi Semugaza ngo acike ansige mu Rwanda!" Ahera ko akoresha amakoro yo gutura Gahindiro i Rubona rwa Gihara muri Komini Runda (Gitarama). Ahaguruka iwe i Ngarulira ataha mu i Ceni ku Bisi bya Huye; mu gitondo arahava ataha i Mayunzwe mu Nduga (Tambwe, Gitarama); bukeye ataha i Gihinga na Ruzege mu nsi ya Kamonyi (muri Komini Taba). Ahageze araza inkera, arasinda n'abagaragu be, inzoga imaze kumusaga abwira abagaragu be, ati: "Ubonye ngo databuja Mibambwe ansige mu gihugu none mbe nsigaye inyuma ya Rugaju; mbese mwene databuja Semugaza we gucika akansiga mu Rwanda nabitewe n'iki?" Ati: "Ubu ndagiye nsange databuja Mibambwe ku musezero i Rutare, ningera ku mva ye niyahure mpwane na we!" Ubwo ayo yose yayavugishwaga n'inzoga!

Nuko abagaragu be baramuhana arabananira, ateshwa inzira ijya i Rubona kwa Gahindiro, aboneza iy'epfo ku Kavuza n'Uruyenzi, yambuka Nyabarongo ataha i Kinyinya mu Bwanacyambwe (muri Komini Rubungo). Amaze kuhagera, na none araza inkera. Isindwe riramudanangira akomeza ya migabo ye yo kwiyabura ntiyagaruka. Ibwami bamenya ko acitse nka Semugaza, bohereza ingabo zo kumutangira ngo zimufate. Nzobya amaze kubyumva arahaguruka ngo acikane n'ingabo ze nka Semugaza. Ariko abantu babonye ko babungerezwa n'umusinzi, bamwegukaho basubira i Gihara kwa Gahindiro barayoboka.

Nzobya na we abonye abantu bamushizeho, yambuka Nyabarongo aboneza iy'i Buliza; ageze ku mugezi wa Rusasa na Ntarabana, inyota iramurembya, ajya mu mugezi anywa amazi, amaze kuyahuga ariyahura arapfa. Icyo cyambu yanywereyemo cyitwa Akazi, ni ho havuye ijambo rivugwa n'ubu, ryo kunywa Akazi ka Rusasa.

Ayo mafuti yose rero Nzobya yakoze kuva ku Kamonyi kugera i Rusasa na Ntarabana, yayakoreshwaga n'itende ry'inturire yihoshyaga; ni yo bise nzobya, babonye urupfu rwe ruturutse ku itende ry'ubuki n'inturire; barabimwitirira byitwa Nzobya. Kuva ubwo inzoga yose y'itende bayita nzobya. Ni byo bavugira ku muntu isindwe ryakoresheje ibidakorwa, bati: "Noneho si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya".

Ariko kandi kunywa nzobya uretse abavuga ko bikomoka kuri uwo mugabo Nzobya wo mu Buyenzi, hari n'abandi bavuga ko byakomotse ku nka ya sekuru wa Nyirarucyaba rwa Gihanga. Mu bitekerezo, bavuga ko Nyirarucyaba akiri umukobwa w'inkumi yicishije amata sekuru ubyara nyina agira ngo abise se Gihanga yime ingoma. Sekuru wa Nyirarucyaba yari umwami wo mu basangwabutaka; bukeye Gihanga agisha umukobwa we inama, ati: "Ese mwana wanjye ko naje ino ngira ngo ni jye uzaba umwami, none databukwe uriya ari we sogokuru wawe, tumugize dute ngo ambise mbe umwami?" Nyirarucyaba aramusubiza, ati: "Hora nzi uko nzabigira; nzabikurangiriza."

Ubwo kwa sekuru hari inka yitwa Nzobya, bukeye Nyirarucyaba ajyayo, amarayo iminsi. Umunsi umwe sekuru ajya guhiga, ahigutse afite inyota, asanga Nyirarucyaba ari we uri mu rugo wenyine; avuruga amata ya Nzobya ashyira mu nkongoro, aramuhereza. Sekuru amaze kunywa atangira kugira isesemi, araruka. Nyirarucyaba abibonye yihina mu cyanzu, urugo aruha inkongi y'umuriro, araboneza yigira iwabo kwa Gihanga.

Nyina wabo witwaga Gihogwe (ni we kuvuza iya Gihogwe byavuyeho) asohotse asanga urugo rwahiye kare. Induru ayiha umunwa, ariko habura uwagira, ati: "Komera." Nuko sekuru wa Nyirarucyaba apfa atyo, azize ko yanyoye amata ya Nzobya; ni yo bagereranya n'inzoga umuntu anywa agasinda byo gupfa, bati: "si inzoga yanyoye, yanyoye nzobya (= icyishi).

Nuko Nyirarucyaba amaze kwica sekuru atyo, Gihanga yima ingoma, umukobwa we arongorwa na Kazigaba, ariko asaba se ingororano y'uko yamuhesheje ingoma. Gihanga amusezeranya ko abana bamukomokaho bazitirirwa izina rye n'ubwo ari umugore bwose; bakitwa Abacyaba.

Kunywa nzobya = Gusinda bita ubwenge; kunywa icyinshi.


Yararurashe

Uyu mugani baca ngo: "Yararurashe" wakomotse kuri Kazenga ka Ndabarasa, ahasaga umwaka w'i 1700. Bawuca iyo babonye umuntu ugize amahirwe yo kubona icyo abandi baririraga; ni bwo bavuga, bati: "Yararurashe" cyangwa se ngo: "Yarurashe."

Hambere ku ngoma ya Ndabarasa; abana be bicaraga mu mpinga ya Kamonyi bakareba umusozi wa Gihinga mu nsi ya Kamonyi bakawifuza; icyo gihe ngo wari ukiriho iminyinya myinshi y'ingara zibereye amaso. Bose bakawifuza, umwe ati: "Uwangabira uriya musozi!", undi na we bikaba uko. Bukeye umuhungu wa Ndabarasa witwaga Kazenga, agira amahirwe yo kuwugabana biturutse ku mihigo. Kimenyi umwami w'i Gisaka yatumye kuri Ndabarasa, ati: "Ushake umuntu w'umukogoto tuzarushanwe kumasha" Dore ko Kimenyi uwo yari umukogoto w'umuheto kandi Ndabarasa yari mwishywa we; kuko nyina yari Rwesero rwa Muhoza, se wabo wa Kimenyi.

Ubwo intumwa ya Kimenyi yaraje ibwira Ndabarasa, iti: "Kimenyi yantumye ngo ushake umuntu w'umukogoto mu Rwanda bazarushanwe kumasha. Abanyarwanda baraterana batoranya umuntu w'umukogoto, bagusha kuri Kazenga ka Ndabarasa; n'ubwo yari akiri muto bwose, ariko yari umukogoto uriburwa. Nibwo rero bamuhaye abamuherekeza kumwogeza. Bahaguruka ku Kamonyi, bataha ku Kacyiru. Bukeye baboneza iy'i Gisaka barara i Rwamagana; bucya bajya i Mukiza kwa Kimenyi.

Bagezeyo babwira Kimenyi, bati: "Ndabarasa yadutumye ngo: Wamutumyeho umuntu w'umukogoto muzarushanwa kumasha; none twamuzanye" Kimenyi ati: "Nimunyereke uwo mwazanye!" Babwira Kazenga arahaguruka; yari akiri agasore k'ingaragu. Kimenyi amukubise amaso aramusuzugura, ati: "Uru ruhinja ni rwo rwaje kurushanwa na Kimenyi!" Intumwa za Ndabarasa, ziti: "Ni uwo; ahasigaye tubwire igihe tuzahurira mukarushanwa. Kimenyi, ati: "Umusibo ni ejo, ejobundi nkamusezerera mukitahira."

Nuko Abanyarwanda barikubura basubira mu icumbi ryabo. Bagezeyo, babwira Kazenga, bati: "Dushinge uruti ube wimenyereza kumasha." Kazenga arabihorera; ngo yagiraga amagambo make. Bakomeje kumuhata, ati: "Niba nje kwigira kumasha ino aha, noneho nimunsubize mu Rwanda, batore undi uzaza kwigira kumasha i Gisaka" Noneho barabiseka baramwihorera.

Igihe kigeze baraboneza bajya kwa Kimenyi. Bageze ku karubanda, abwira Abanyarwanda, ati: "Nimuze ku mubuga wa Mukiza mu imashiro ry'abahungu maze murebe inkurazo za Mpanga aho zivugira ku ruti." Ubwo yogezaga amabano y'i Gisaka ngo bamenye ko ataganda. Baragenda bageze muri iryo mashiro bashinga uruti. Habanza Kazenga; baramwogeza ashingamo, uruti ararusatura. Abanyarwanda barinikiza besa ibisate (inkoni). Hakurikiraho Kimenyi na we arinjiza uruti ararusatura. Abanyagisaka batega urushara besa amacumu birahira. Abanyagisaka, bati: "Baranganyije." Abanyarwanda, bati: "Nta bwo banganya." Bati: "Kazenga aramurusha."

Noneho bazana isaro; barishyira mu ngororero (agati gasatuye, isaro rikajya muri ubwo busate). Arabanza Kazenga; ararirasa ararihaganyura. Abanyarwanda bamuterera ku ntugu binikiza bamwereka abanyagisaka. Kimenyi aratahirwa; bongera gushyira isaro mu ngororero, nawe ararirasa, ararihaganyura. Abanyagisaka bamuvuga mu byivugo, bazana ingobyi itatse amasaro bamuhekamo (Ni cyo cyari ikitabashwa cy'i Gisaka). Na none bongera kuvuga ko Kazenga na Kimenyi banganya. Abanyarwanda bararicurika, barashega, bati: "Kazenga arusha Kimenyi kuboneza imyambi; bati: Naho ubundi ni amahirwe Kimenyi yigirira." Abanyagisaka bati: "baranganya." Abanyarwanda baranga, bazana agatasu (agashikashike cyangwa akandi karabyo gato); na ko bagashyira mu ngororero. Noneho habanza Kimenyi; akubita umwambi ujyana na ko. Abanyarwanda babibonye barumirwa. Haba hatahiwe Kazenga, basubizaho akandi gatasu. Baramuririmba barinikiza. Ashyiramo umwambi arinjiza, aragahamya, kajyana na wo. Abanyagisaka bati: "Nibarekere aha baranganya!" Abanyarwanda baranga, bati: "Kazenga amurusha kuboneza imyambi."

Igihe bakijya impaka Kazenga ahamagara umuhungu w'umugaragu we; amupfundika intobo ku isunzu; ati: "Jya hariya." Nk'aho umuntu yageza ibuye. Abanyagisaka, bati: "Biriya ni ibiki?" umwana amaze guhagarara hahandi, Kazenga aramubwira, ati: "Erekera irya!" Araherekera. Kazenga arinjiza ararekera, ahamya ya ntobo ijyana n'umwambi. Abanyarwanda bariyamirira besa ibisate. Abanyagisaka barumirwa. Kimenyi, ati: "Nimurekereho uriya mwana tumushyireho indi ntobo nanjye nyirase!" Abanyarwanda baranga, bati: "Shyiraho uwawe!" Bakoze ku banyagisaka bararigarama. Kimenyi yihutira iwe azana umwana wo mu bozi, amupfundikaho indi ntobo. Nawe amwerekeza irya; nka wa munyarwanda, arafora ararekera, amukubita imwambi mu irugu amutsinda aho. Igikuba kiracika, abana bose baranyegera ngo batava aho bagira undi bahashyira. Abanyagisaka babwira Kimenyi; bati: "Rekera aho Kazenga arakurushije".

Nuko inkuru iba iya mpuruye aha igera kuri Ndabarasa; bati: "Kazenga yarushije Kimenyi!" Ndabarasa si ukwishima! Aratuma, ati: "Muramenye umwana wanjye ntazakoze ikirenge hasi, azaze ahetswe." Baza bamuhetse kugera ku Kamonyi. Bagezeyo barara inkera. Ndabarasa, abwira Kazenga, ati: "Mbwira icyo ushaka cyose nkiguhe." Kazenga, ariyumvira; yibuka ko bajyaga bifuza Gihinga we na bene se bandi. Ni ko gusubiza se, ati: "Nkunda kwicara ku Kamonyi ndeba Gihinga!" Ndabarasa ati: "Ndahaguhaye" Abakuru bari aho barimyoza, bagaya Kazenga, bati: "Iyo minyinya izakumarira iki ?" Naho bakuru be na barumuna be, bati: "Kazenga agize Imana kuko twajyaga tuhifuza twese, none akaba ari we uhabonye; bati: Iyo natwe batwoherezayo tuba twararurashe (uruti) none tukaba tuhagabanye."

Kuva ubwo iyo mvugo iba igitaramo ibwami, bavuga ko Kazenga yarashe uruti akagabana Gihinga, bajyaga bifuza bose. Bikomeza kuvugwa bityo mu biganiro, birinda guhinduka umugani basigaye bacira ku muntu ugize amahirwe yo kubona icyo abandi baririraga bose; bati: "Yararurashe (nka Kazenga)."

Kururasa = Kurusha abandi amahirwe y'icyo bose baririraga hamwe.


Yaraye rwantambi

Uyu mugani baca ngo: "Naka yaraye rwantambi cyangwa arasa n'uwaraye rwantambi", wakomotse kuri Sekayange ka Nyakazana mu Mvejuru (Butare); ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ahayinga umwaka w'i 1700. Bawuca iyo babonye umuntu umerewe nabi afite umukokwe w'inzara n'inyota ni bwo bavuga, bati: "Naka arasa n'uwaraye Rwantambi"

Iryo zina Rwantambi, ni iry'umugezi wo mu Burundi wabaga hafi y'urugerero rw'Abarundi rwari ruteganye n'urw'Abanyarwanda rw'i Gaharanyonga ari yo Nyaruteja ya Butare (Gaharanyonga iyo, ni yo bacyurira abana bakubirije baka amata imburagihe, bakabatwama bagira, ngo: "Mbese uraka amata nk'uziviriye i Gahanyonga kuzihakirwa).

Umugani rero wadutse ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ubwo Abarundi bari bateye inkiko z'u Rwanda mu gitero bise icy'inzora. Bari basezeranye gutera u Rwanda barebye inzora y'ukwezi. Bati: "Umurundi wese uzabona ukwezi kuzoye azatere mu Rwanda" Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira.

Nuko Abarundi bahuza umugambi, ukwezi kuzoye batera inkiko zose zihereranye n'i Burundi. Batera iy'Indilira mu Buyenzi, batera iya Mututu mu Mayaga, batera iya Nyaruhengeli n'iya Bashumba. Ubwo Abarundi baneshwa impande zose z'inkiko bateye; ni bwo umugaba w'ingabo z'i Burundi witwaga Makungu, umunyarwanda witwa Rugimbana amutsinze kuri Nyakizu mu Bashumba. Ubwo Makungu yari yarasezeranye ko namara gutsinda u Rwanda azatabaruka yirabye ingwa ya Nyakizu, (ikigugu cy'ingwa yera cyane kugeza n'ubu). Urugerero rw'i Nyaruteja rero runesha Abarundi, Abanyarwanda barabirukana babarenza umupaka; babacisha no ku Rugerero rwabo. Babonye babacishije ku Rugerero rwabo barahimbarwa bagumya kubirukana. Abarambiwe bakisubirira inyuma bagaruka i Rwanda.

Ubwo Abarundi birukanwaga n'umutwe w'ingabo z'u Rwanda witwaga Imvejuru. Bakomeza kubiruka inyuma iminsi ibiri. Bigeze aho, Abarundi barabahindukirana kuko babonye hasigaye Imvejuru mbarwa, kubera ko bamwe bagiye barambirwa bakisubirira inyuma. Ni n'aho hakomotse wa mugani baca, ngo: "Wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba", n'undi ngo: "Ubugabo butagaruka babwita ububwa!"

Abarundi rero barongera bambikana n'Imvejuru barazitatanya; bamwe barabica, abasigaye bihisha mu bihuru, abandi barambuka baza mu Rwanda. Bageze mu Rwanda, abasigaye bakababaza bati: "Naka ari he ?" BaIti: "yarapfuye!"

Ubwo hariho umukecuru mu Mvejuru witwaga Nyakazana, yari afite umuhungu w'intwari witwaga Sekayange; araza abaza abatabarutse, ati: "Ingogo, ari he? (ikivugo cya Sekayange)." Bati: "Ubanza yarapfuye!" Ati: "Yagiye afite iki?" Bati: "yari afite umuheto yiruka agana ishyamba. Nyakazana, ati: "Nzamuheba rihiye!" Ubwo yavugaga ko ubwo yacikanye umuheto agana ishyamba nta murundi wamuhangara awufite; ni cyo yavugiye, ati: "Nzamuheba rihiye"

Nuko biba aho; haciyeho iminsi Sekayange arabunguka. Nyakazana amukubise amaso, amusangana inzara ndende; aratakarwa n'ibyishimo ati: "Nimuze murebe uko Ingogo asigaye angana!" Ati: "Mbese mwana wanjye abaraye Rwantambi ni uko musa!" Abari aho baraseka bumva ubudabagizi bw'uwo mukecuru. Ni iby'ijambo rivugiwe mu rwenya rw'abahungu rero, babona umuntu wese ushonje inzara ndende, bati: "Yaraye Rwantambi", cyangwa, bati: "Uno muntu arasa n'uwaraye Rwantambi!"

Kurara rwantambi = Kumererwa nabi kubera umukokwe w'inzara n'inyota.


 Yarezwe bajeyi

Uyu mugani baca, ngo: "Yarezwe bajeyi" wakomotse kuri Bajeyi ba Sharangabo rya Rujugira rwa Mazimpaka; ahayinga umwaka w' i 1700. Bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n'umukuru wipfayonza gitesi; ni bwo bavuga ngo: "Yarezwe bajeyi!"

Umwami witwa Yuhi Mazimpaka yari atuye ku Ijuru rya Kamonyi, bakajya bamuteranya n'abana be, bituma abahiga arabahihibikanya, kugeza ubwo yishe uwitwa Musigwa yakundaga cyane. Amaze kumwica yigunga mu nzu iminsi itatu; ni bwo yasohokanye igisigo cyitwa "Singikunda ukundi" Musigwa amaze kubigwamo, uwitwa Rujugira na we agira amakuba; yica imfizi ya se yitwaga Rushya. Yibutse ko Mazimpaka yahimbye igisigo cyitwa Singikunda ukundi, abona ko atamuhonoka aracika, acikira i Bugesera. Bwari butaraba ubw'u Rwanda. Acikana n'umugore we Kalira, bafitanye utwana tubiri tw'indahekana: Mulikanwa na Sharangabo. Bajyana n'umugabo Ndabaramiye, w'i Gihinga na Ruzege (muri Komini Taba); n'umugore we Mupfasoni, n'umuhungu wabo Rubanzabigwi. Baragenda bageze i Bugesera, barahakeza barahakirwa, biberayo bagubwa neza.

Haciyeho iminsi, Mazimpaka yibuka ibyo kuraga ingoma. Atuma kuri Rujugira ngo ahunguke azamuzungure. Rujugira yanga kubyemera, kuko yakekaga ko se amuresaresa ngo abone urwaho rwo kumwica nka Musigwa. Amaze kubyanga, i Rwanda bacura inama yo kujya kwiba umugore we Kalira; bati: "Nagera mu Rwanda akiyumvira imvaho azatuma ku mugabo we amwizeze akunde agaruke.
Baragenda bazana Kalira n'abana be rwihishwa; Rujugira atabizi. Bamugejeje ku Kamonyi, bacura indi nama yo kumwubakira kure yaho; bamujyana ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga. (muri Komini Nyamabuye, Gitarama).

Nuko Mazimpaka amaze gutanga murumuna we Muteyi n'abiru, bimika umuhungu we Rwaka. Ariko amugara bidatinze, bavuga ko ari ingoma yamurashe, kuko atayirazwe na se. Noneho, batuma kuri Rujugira, bamusobanurira uko ibintu bimeze: baramwimika yitwa Cyilima (ni we nyir' ibisigazwa biri mu bushyinguro i Butare) Ariko mbere yo kumwimika, bari babanje kunywesha (kuroga) umugore we Kalira by'ubwiru kuko yari yaracikanye n'umugabo we. Dore ko mu Rwanda gucikana n'umugore cyangwa imbwa byari ikizira; bavugaga ko umugore ari uw'ibwami, imbwa ikaba ishumi ry'ibwami, uwabaga yarabicikanye nyuma agacikuka, umugore we yamutaga iyo ngiyo, imbwa akayica akabona kugaruka mu Rwanda.

Kalira bamaze kumwica, umugabo we amaze kwima ingoma y'u Rwanda, abaza aho ari n'abana be. Bamwerurira ko yapfuye, naho abana bakaba bari ku Kivumu cya Mpushi. Arumirwa arababara cyane, ni bwo avuze ijambo ry'agahinda ryahindutse umugani, ati: "Nta byera ngo de; iyo nima Kalinga ndi kumwe na Kalira!"
Nuko atumiza abana be bombi: Mulikanwa na Sharangabo; abubakira urugo rw'imbonera nk'aho yarwubakiye nyina yakundaga cyane; abaha n'ibihe byo kurarirwa; igihe cyagera akaza muri urwo rugo yabubakiye, akarumaramo iminsi iruta iyo mu zindi ngo ze, abakundwakaza mu kigwi cya Kalira.

Sharangabo amaze kuba umusore, Mulikanwa na we amaze kuba inkumi, Sharangabo baramushakira, ararongora abyara umwana w'umukobwa, bamwita Bajeyi. Amaze kuba inkumi sekuru Rujugira amushyingira Rugira rwa Semakamba ya Busyete (uyu w'umukurambere w'Abasyete). Rugira atahirira kwa Rujugira. Igihe cyo gutaha kigeze, Rujugira abaha u Murera n'u Bugoyi ho ibirongoranwa. Rugira na Bajeyi bamaze kugera mu butware bwabo, Bajeyi ayoberwa iby'urugo n'imirimo yerekeye abagore bakize gitware. Bimaze kumuyobera inkuru igera kuri sekuru. Atumiza Rugira atinya kumubwira ubupfayongo bw'umwuzukuru we. Noneho Rujugira yitumirira Bajeyi ubwe. Ahageze amufatira aho, yoherereza Rugira undi mwuzukuru we witwa Nyamashaza aba inshumbushanyo ya Bajeyi.

Bajeyi aguma aho arandagara cyane, bukeye rubanda bakamukwena, bamufatiraho, babona umwana wibuza uburyo yipfayonza gitesi, cyane uw'umukobwa bati: "Nyagucwa ugiye kwigira aka Bajeyi?" Yananirana bati: "Mwene naka nimumureke yarezwe Bajeyi!" kuko bamutetesheje akaba umupfu utazi ururo n'icyatsi, aka Bajeyi ba Sharangabo.

Kurera bajeyi = gutetesha umwana agapfayonga.

Yaruhiye Gaheshyi

Uyu mugani baca ngo: "Yaruhiye gaheshyi", wakomotse kuri Gaheshyi ka Rubyagira wo mu Bumbogo (Kigali) ; ahasaga umwaka w'i 1600. Bawuca iyo babonye umuntu uvunikira ibintu ariko akarenga ntabibone, cyangwa yakora umurimo ugaragara ntagire icyo awungukaho, ni bwo bavuga bati: "Yaruhiye gaheshyi!"

Gaheshyi amaze kuba ingaragu se yagiye kumusohoza kuri Gisanura, amugejejeyo aba umutoni, bamugira umutegeka w'abozi, bamugabira n'umusozi wa Ruganda ho mu Bumbogo bwa Huro (Kigali). Ni we musekuruza w'abozi: abo kwa Lyaba mu Kalibulyo ka Gihinga n'abo kwa Ngabo ku Murehe (muri Komini Taba).

Gaheshyi rero yamaze kugabana Ruganda akubitiyeho n'uwo mukiro w'amata yo mu bozi, arakira bimwe byibagiza gukinga. Abozi na bo babonye ko batagifite kigenzura, baterera agati mu ryinyo; batereka amata uko babonye; aba mabi ahinduka ibikeremanya (ibidobogo birimo impigi) arananirana. Gisanura amaze kubirambirwa, atumiza Gaheshyi ngo amubaze ikibimutera. Inshuti ze zirabimenya; zijya kumuburira zimutonganya. Zimaze kumuburira agira ubwoba acikira i Burundi. Arahakeza, ababwira n'umuhango we w'ubwozi. I Burundi barishima cyane, kuko babonye umunyarwanda ucitse abagana. Baramutonesha bamugira umunyanzoga z'ibwami.

Umukambwe we Rubyagira amaze kumenya ko Gaheshyi yageze i Burundi, akahatona, arahaguruka amukurikirayo. Agezeyo asanga Gaheshyi ari akadasohoka ibwami. Gaheshyi abonye se amusohoza i bwami ati: "Uyu ni data!" I bwami baranezerwa; bagabira Rubyagira inkiko iteganye n'u Bugesera.

Nuko Gaheshyi na se barakira birambuye. Bukeye Gaheshyi yongera kudabagira bitambutse ibyo mu Rwanda. Rubyagira amaze kubyumva aramutera ati: "Mbe mwana wanjye, ubwo bupfu bwawe bugukurikiranye buzakugeza he? Ese ntiwibuka ko ari bwo bwadusenyeye mu Rwanda tugahobagira tuza ino! None tumaze gukira wongera kwikura amata mu kanwa?" Gaheshyi ati: "Sinzongera!" Ariko ari ibyo kwikiza ikimwaro. Rubyagira arataha. Gaheshyi yisigarira muri bwa budabagizi buvanze n'ubusazi. Rubyagira akomeje kubyumva biramubabaza; ashaka inka z'imbyeyi ebyiri azijyana ibwami. Agezeyo arazitura. Abwira umwami, ati: "Hari icyo ngusaba; ati: Twavuye mu Rwanda ducitse tugeze ino tuguhakwaho uratwakira, uradukiza; umwana wanjye umugira umutware w'abanyanzoga bawe, nanjye ungira umutware wawe; none ndagusaba ko uwo mwana yajya mu ngabo wampaye kuko nshaje, ngasubira mu banyanzoga wamuhaye. Ibwami barabimwemerera, barabagurana; Gaheshyi aba umutware, Rubyagira ajya mu banyanzoga.

Haciyeho iminsi Gaheshyi ari mu ngabo yagabanye, noneho ubudabagizi n'ubukire biruta ibya mbere. Hagati aho inkiko y'i Bugesera itera urugerero Gaheshyi atwara; inka zose zirurimo ziranyagwa. Ibwami batumiza Gaheshyi baramunyaga. Amaze kunyagwa acikana na se bajya i Gisaka, bakeza Kimenyi. Bamubwira ko bacitse mu Rwanda, ntibamuhingukiriza ko bigeze i Burundi. Kimenyi arabakira, akundwakaza Gaheshyi cyane; amugabira intara ya Mirenge ndetse amushyingira n'umukobwa we. Gaheshyi arakira, asabikwa n'inzoga zo mu Mirenge z'urusakasaka; aba umusinzi sebyatsi. Noneho Rubyagira abibonye biramushobera arahambira agaruka mu Rwanda; ariko yikandagira. Ajya i Bumbogo kwa Gisanura aramubwira; ati: "Umwana wanjye Gaheshyi waramukunze umugira umutware w'abozi bawe, amaze kubigabana ubwana bumutera ubudabagizi ayoberwa imirimo, umurakariye agira ubwoba aracika, nanjye mbonye acitse ndamukurikira musanga i Burundi, tugezeyo baduhaka nabi naho turahava tujya i Gisaka, tugezeyo naho dusanga ari nk'i Burundi, imico y'ahandi iradutonda. None ndaje unyitegekere: ari ukunkiza unkize, ari ukunyica unyice, ariko ntaguye mu mahanga.

Gisanura yumvise amagambo ya Rubyagira agira impuhwe ati: "Ese umuhungu wawe Gaheshyi aracyariho?" Rubyagira, ati: "Ari aho" Gisanura aramubwira, ati: "Genda umubwire mugaruke; n'ubundi yaciwe n'ubupfayongo bwe." Rubyagira asubirana umuruho munini i Gisaka. Agezeyo abwira Gaheshyi ngo bahunguke, aramwemerera ariko agononwa. Bukeye bashyira nzira bagaruka mu Rwanda. Ariko Gaheshyi ahagurukana ubwoba; abaza se, ati: "Ko ibwami bagira ubwenge bwinshi, none baba badushuka twazagerayo bakatwica!" Rubyagira; ati: "Ntabwo batubeshya kuko inshuti zanjye zampakiwe"

Bakomeza urugendo, bagiye guheza u Bwanacyambwe Gaheshyi yongera kugira ubwoba cyane. Abwira se, ati: "Ko numva mfite ibicuro byinshi mu maso!" Rubyagira, ati: "Humura ni ibyo kureba abo mutaherukanaga!" Bakomeza urugendo, bageze mu muhima wa Kigali Gaheshyi atangira guhinda umushyitsi. Rubyagira abibonye, ati: "Mbe mwana wanjye, ubwo bwoba urabuterwa n'iki ?" Gaheshyi, ati: "Si ubwoba ni ukunanirwa."

Bakomeza urugendo; bageze kuri Nyabugogo basanga yuzuye baricara bategereza ababambutsa. Igihe bagitegereje Gaheshyi yiroha muri Nyabugogo ariyahura, Rubyagira arumirwa. Abasare baramwambutsa. Aragenda, ageze i Bumbogo atekerereza Gisanura amagorwa yabonye. Abari aho, bati: "Kuruhira Gaheshyi ni nko kuruhira ubusa !"

Nuko Gisanura ayagira Rubyagira ibyo umuhungu we yahoranye: umusozi wa Ruganda n'abozi b'ibwami. Kuva ubwo rero Gaheshyi aba inkomoko y'umugani baca, iyo babonye umuntu uvunikira ibintu ariko akarenga akabibura cyangwa yakora umurimo ugaragara ukamuruhiriza ubusa ntagire icyo awungukaho: nibwo bavuga, bati: "Yaruhiye Gaheshyi!"

Kuruhira gaheshyi = Kuruhira ubusa.

Yaruhiye Gatsi

Uyu mugani baca ngo: "Yaruhiye gatsi" wakomotse kuli Gatsi ka Syoli mu Kibali (Byumba). Syoli yari amaze kugwa mu ishyamba rya Nyagahanga mu Buyaga; dore ko yaryidegembyagamo wenyine mu muhigo, babimuhana akigira simbikozwe. Bukeye arigezemo agiye kwituma mu rucucu, yikanga umuturumbuko w'urukwavu, agira ubwoba by'uri wenyine mu ishyamba arashiguka, yishita ku icumu rye riramucurangura. Ubwo Gatsi yari amaze kuba umusore, ndetse maze no gushakirwa.

Nuko Syoli amaze gupfa, umukambwe we yimura umukazana we n'umwuzukuru kugira ngo abiyegereze, abavana aho bari batuye ku ishyamba abajyana ku Cyuru, ariko Gatsi we atabyishimiye kuko bamukuye ku ishyamba kandi yarahuguwe n'inyama z'umuhigo.
Gatsi na nyina barabutura no ku Cyuru. Batarahamara kabiri, Gatsi abwira nyina, ati: "Mawe rero ibi biranyobeye!" Nyina ati: "Ese ibikuyobeye ni ibiki ?" Gatsi ati: "Ibyo kuba aho tutarya inyama tugaterura ukwezi tugasingira ukundi!" Nyina aramubwira, ati: "Dore so yasize inka nyinshi zirimo ibimasa n'amagumba; tujye tubaga akamasa tukarye!" Naho kujya mu ishyamba ndabikubujije, ejo utazava aho umera nka so!" Buracya babaga ikimasa; barotsa barateka bararya. Ariko Gatsi ntibyamunogera, akomeza kugononwa; ati: "Ubundi twaryaga inyama z'inyamaswa iteka, bigatuma inka za data zororoka, none se ubu ko tuzahutsemo, rubanda na sogokuru ntibazatugaya?" Nyina aramubwira, ati: "So yasize, amatungo menshi; inka n'ihene; noneho tujye tubaga ihene ube ari zo urya" Gatsi ati: "Ninzirya jyenyine ntazisangiye na bashiki banjye bizamarira iki?" Nyina, ati: "Jye na bashiki bawe ntidusanzwe turarikira inyama!"

Gatsi apfa kwemera, ariko atanezerewe. Bukeye bamubagira isekurume, arotsa, arateka, arya uko ashaka. Amaze kurya nyina aramubwira, ati: "Mwana wanjye rero, cyo tuza kurarikira guhiga! uzi uko byatugize!" Gatsi ntiyabyitaho bucya ahambira, asanga bagenzi be b'i Buhambe bahoze bahigana. Agezeyo, baraganira ararayo, bukeye bajyana mu ishyamba guhiga. Bica inyamaswa nyinshi, barabaga barotsa, bararya. Mu gitondo Gatsi bamuha umurwi we arawutahana; awushyira nyina na bashiki be. Barateka, barasangira. Gatsi; afatiraho ijambo; araterura, ati: "Ntimureba ko ibintu bisumbana! Ntimureba ko dusangiye bikatubera byiza, ubundi nigunganaga inyama za jyenyine, bashiki banjye bakanuye amaso!" Nyina aramusubiza, ati: "Mwana wanjye, ahubwo nzajya ntanga inshuro ngure inyama z'inyamaswa, ariko woye kujya mu ishyamba, ngo ejo uzave aho ubizira nka so!" Gatsi ntibyamunogera; akomeza gushegera inyama z'umuhigo.

Bukeye muka Syoli arazinduka ashaka ikimasa, agiha umuntu ngo akimujyanire i Buhambe; barajyana. Agiha umuhigi wari inshuti y'umugabo we, ati: "Iki kimasa nkiguhereye kugira ngo ujye umpera Gatsi inyama z'inyamaswa, kuko ari zo akunda, namubujije guhiga arananira; ndetse nawe ahubwo uzamumpanire, ejo atazapfa aka se." Umugabo, ati: "Ndabyemeye, ariko sinzi ko Gatsi azabikunda!"

Uwo mugabo amuha inyama n'abazikorera, baramuherekeza bamugeza ku Cyuru. Bagezeyo, amurikira umuhungu amahaho amuzaniye. Gatsi ararya arahashwa, ariko ntibyamunyura. Abwira nyina, ati: "Ibi byo kugaburirwa nk'umwana kandi mfite umuheto wanjye simbishaka." Nyina, ati: "Ese mwana wanjye urashaka iki? Aho ntushaka kuzakenyuka nka so?" Bukeye nyina ajya kwa sebukwe, (sekuru wa Gatsi) aramubwira ati: "Ibyanjye byongeye kunanira, Gatsi namuhannye guhiga, ngo atazamera nka se, none yarananiye, uzamumpanire!" Sebukwe amaze kubyumva, atumira Gatsi aramutonganya.Gatsi ntiyabyumva; bucya asubira i Buhambe guhiga. Nyina yongera gusubira kwa sebukwe. Noneho sebukwe akoranya umuryango wabo awuteza Gatsi. Araterura, ati: "Uyu mukobwa nyina wa Gatsi yaje kundegera umugabo we Syoli, yaramuhannye guhiga mu ishyamba rya wenyine aramunanira; nanjye mbimukojeje antera ubutaka; muzi uko byamugendekeye! None n'umuhungu we yarabyadukanye, tumuhannye aratunanira; nguyu nimumumbarize." Ubwo Gatsi yari amaze kubyara; afite umugore n'abana.

Nuko bene wabo baramutonganya, bamuziza ko yanga kumvira abakuru: nyina na sekuru. Ariko ibyo bamuhannye byose Gatsi ntiyabyitaho; noneho arara yigira inama yo kubacika; bukeye aboneza iy'i Bwanacyambwe, abaririza aho abahigi baba. Babamurangira i Kigali cya Mwendo. Gatsi ajyayo yibanisha n'abaho arubaka, yari yimukanye n'umugore n'abana be! Amaze iminsi i Mwendo babyutsa umuhigo; bageze mu ishyamba bavumbura imbogo; ihubutse ihubirana na Gatsi iramwesa iramwica. Inkuru igera iwabo ku Cyuru, sekuru n'abe barahurura, bahambana Gatsi umukoroza mwinshi (umuruho w'amagorwa n'ishavu n'agahinda).

Bimaze kugenda bityo umugani wamamara mu Rwanda, hagira uruhira umuntu bikamupfubira bitewe n'uko aruhira ikinani, bati: "Yaruhiye Gatsi!" Iyo ni yo nkomoko yo kuruhira gatsi, ari byo kuruhira ikinani.

Kuruhira gatsi = Kuruhira ikinani; Kugokera ubusa.

Yaruhiye Nyanti

Uyu mugani baca ngo: "Yaruhiye Nyanti", bawuca iyo babonye umuntu wahirimbaniye ikintu kikarenga kikamupfubira; ni bwo bavuga, ngo: "Yaruhiye nyanti". Wakomotse kuri Nyanti ya Mashira ya Nkuba ya Sabugabo (umubanda); ahasaga umwaka w'i 1400.

Ubwo umwami w'u Rwanda yari Mibambwe Sekarongoro, na we Mashira ari umwami w'i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda, atuye ku Kigina cya Ndiza (Gitarama) no mu Kivumu cya Nyanza (Butare); akaba n'umupfumu rwamwa, asigiye na mwishywa we Munyanya. Yari afite n'abagore benshi, barimo uw'ingumba ruharwa (umugore warongowe agasaza ataramenya igicuni cyo kubyara); yitwaga Nyirambanza.

Mashira amaze kubona ko Nyirambanza akuwe uruyi ataramenya igicuro ku mukondo, atumiza mwishywa we Munyanya ngo bamuragurire azabone akera ku bibero (umwana); dore ko Mashira na Munyanya bombi bari abapfumu b'impangu, Munyanya aza shishi itabona. Mashira, ati: "Nguhamagariye kugira ngo turagurire Nyirambanza." Munyanya, ati: "Ese turamuragurira mu buryo ki?" Mashira, ati: "Ni ibyerekeye ibyo uzi by'ubugumba bwe!" Atararekanya ijambo, Munyanya aramwanzuranya; ati: "Waribagiwe iyo umuraguriza mbere atarasama! none se ko agiye kubyara, uramuragurira iki kindi kandi? ati: Ahubwo iyo uraguriza umwana agiye kubyara, kuko azaba ikiremba kizakura bugubugu, kigasiga ubusa nk'uko nyina yari agiye kubusiga! Ati: Ariko ni ay'ubusa, nta mbuto izasigara kwa Nyirambanza!"

Munyanya ataragusha ijambo, Mashira, ati: "Kabeshye! Nyirambanza ko yasamye akazabyara umwana w'umuhungu uzabyara abana tutazi umubare, bazanzungura, ndetse bakazanazungura bashiki banjye!" Ubwo ibyo byose babivugaga bavuye ku muti (mu rwahi aho baragurira), kandi koko Nyirambanza yari amaze gusama inda yabyayemo umwana wiswe Nyanti.

Nuko bombi bacutsa amagambo yabo, bayabika mu nda ntihagira undi bayabwira; yaje kumenyekana nyuma. Ubwo Nyirambanza aratwita, arashyira arabyara; abyara umwana w'umuhungu. Igihe akiri ku kiriri bataramwita izina, na none Mashira atumira Munyanya. Ageze aho, amujyana ukwe aramubwira, ati: "Ndagira ngo dusubire mu magambo y'uyu mwana wavutse." Munyanya ati: "Ayandi y'iki, ko nakubwiye ko nta mwana urimo? Icyakora azaba umushishe akure bugubugu; na ko akamaro ke nakubwiye ko ari nta ko; uretse ibyawe wibeshya ngo azakuzungura!

Mashira noneho abwira Munyanya, ati: "Na njye noneho maze kubyiyumvamo; umwana wanjye afite inenge; ariko aho kuba ikiremba azaba akareremeko (umugabo urangiza vuba iyo ashyikiranye n'umugore) ariko byo nzi insinzi yo kuzabimutsindira." Munyanya, ati: "Ni iyihe?" Mashira, ati: "Hagiye kwaduka umugabo uzaturusha ubuhanga, ni we uzaturagurira (Ubwo yahanuraga Runukamishyo w'umusinga; uyu sekuruza w'abasinga bita abo kwa Mushyo; dore ko yaje nyuma y'Ababanda). Munyanya na we yungamo, ati: "Uwo ukangisha uzaturusha ubuhanga, uzajya kumuraguzaho amaze gupfa; ko uzasanga se yapfuye, uzaraguza nde kandi?" Mashira abwira Munyanya, ati: "Umwana wanjye mwise Nyanti nta kindi. Barekera aho barataha.

Nuko boya ayo, Mashira yita umwana we izina; amwita Nyanti, aba aho ararerwa, aba umushishe akura bugubugu nk'uko Munyanya yabihanuye; atangiye kuba ingaragu, koko ngo indagu irazigura ntihera! Runukamishyo yaduka mu Rwanda aturutse mu Ndorwa; aza ari "mbisampaharuze!" araragura aba rwamwa. Mashira abimenye atumira Munyanya. Akigera aho, ati: "Sinakubwiye ko hazaza umuhanuzi uturusha akamvurira umwana ubureremeko!" Munyanya akubita agatwenge, ati: "Harya uracyabyita ubureremeko?" Ati: "Urishunga ni uburemba, kandi n'ibyo wibwira ngo uzajya kuraguza uwo mugabo wadutse na byo ni ukwishunga; bazakubwirira mu nzira ko yapfuye ukimirane ugaruke, kandi waruhiye ubusa; maze uwo muruho na wo uzakokame, mu Rwanda bajye bagucaho umugani batakikureba." Barekera aho.

Nuko Nyanti ararerwa arakura, amaze kuba umusore, baramusabira ararongora, amaze kurongora koko aba ikiremba nk'uko Munyanya yabihanuye. Biba aho bitazwi, bitinze biramenyekana; inkuru iba kimomo ivuga ko mwene Mashira yabaye ikiremba. Rubanda bamaze kubimenya, Munyanya araza abaza Mashira, ati: "Sinakurushije se! cyo mpa impigu yanjye!" Mashira, ati: "Nta bwo nayiguha ntavuye kwa Runukamishyo!" Buracya arikora n'ibintu byiza by'ingemu ashyira nzira. Acagashije urugendo ahubirana n'abantu bo muri ako karere, ababaza amakuru ya Runukamishyo, bati: "Yarapfuye!" Mashira akimirana agaruka. Ageze i Nyanza asezerera umukazana we amusubiza iwabo, Nyanti asigara aho n'uburemba bwe Munyanya yahanuye.

Mashira rero aruhira Nyanti atyo: kuko yamuragurije ataravuka akamusabira ari ikiremba, yajya no kumuraguriza kwa Runukamishyo agasanga yarapfuye, agakimirana akaza agasezerera umukazana yashimagaho umugeni muzima. Rubanda rero bamaze gushishoza ibyo byose no kuzirikana indagu ya Munyanya, babona umuntu uhirimbanira ikintu bikamupfubana, bagasanga yararuhiye ubusa, bakagira bati: "Yaruhiye nyanti!"

Kuruhira nyanti = Kurushywa n'ikidafite akamaro. Kuruhira ubusa.

Yarumye Gihwa

Uyu mugani baca ngo: "Yarumye gihwa", bawuca iyo babajije umuntu iki n'iki agaceceka, cyangwa se babonye ababara agashinyiriza ashira, ariko ntatake; ni bwo bavuga, bati: "Yarumye gihwa". Wakomotse kuri Gihwa wari umutware w'i Kibali mu Ruhengeri n'ahandi byegeranye; ahayinga umwaka w'i 1500.

Muri ayo magingo, abakongoro bamaze kwica Ndahiro Cyamatare, Gihwa yigaruriye utwo turere; aca iteka ry'uko nta muntu uzongera kugurana imyaka mu Kibali. Ubwo yavugaga uturere tw'u Rwanda rudahinga amashaza; nk'u Buganza, u Bwanacyambwe, a Mayaga n'i Nduga n'ahandi; dore ko guhinga amashaza byakwiriye mu Rwanda hose vuba. Ubundi bahingaga amasaka, yera bakajya kuyagurana amashaza mu nkiga.

Gihwa rero amaze guca iteka abwira Abanyakibali, ati "Uwo muzabona azanye amasaka kugurana amashaza, mujye muyamwambura mumureke yigendere, ariko ntimukagire icyo mumutwara; icyakora nabateraho amahane, mujye mumunzanira murume." Yari umuhanga wo kuryana amenyo. Kuva ubwo uwo babonanye amasaka bakayamwambura, yatera amahane bakamujyana kwa Gihwa akamurya amenyo. Biba akamenyero, uwo babonye bakamwambura, unaniranye bakamwegereza Gihwa akamushishimura akagenda avirirana. Yahura n'abandi baje kugurana bagakimirana ubutarora inyuma. Mu gitondo, abo mu turere twose baba bamaze kumenya iteka rya Gihwa, bacukira aho ntibongera gukinisha kujya mu Kibali. Ubwo mu Bwanacyambwe kuri Kigali, ahitwa mu Busasanzobe, hagatura umugabo witwa Rubango; yari yarabyirukiye mu bushumba, ari umwungeri uzi gukura inyana amahembe byaribuwe.

Rimwe rero yicarana n'abandi mu mpinga ya Kigali, baraganira bagera aho bavuga ko batakibona aho bagurana amashaza; batekereza iteka rya Gihwa. Rubango abwira bagenzi be, ati: "Nimutoranye abantu babiri b'intwari tuzajyane kugurana amashaza mu Kibali maze nzarebane n'uwo muntu wigize ishyano." Batoranya abantu bucya bikorera amasaka baboneza iyo mu Kibali, Rubango uwo yari afite inshuti nyinshi banywanye; mu mayira bakagenda nijoro, bwajya gucya bakaba bageze ku rugo rwa mucuti we bakaryama bakirirwa aho. Begereje mu Kibali Rubango abwira bagenzi be, ati: "Noneho tuze kugenda ku kirengarenga nibigera mu mataha y'inka tube tugeze kwa Gihwa, kuko nta handi nzaguranira! Bigejeje ku kirengarenga, bashyira nzira, inka zigiye gukamwa baba basesekaye kwa Gihwa mu muharuro. Rubango akaba yitwaje inkoni n'indiga (intambi) ayambaye mu kizigira.

Bageze ku irembo, ati: "Yemwe abo kwa Gihwa nimugire umwami?" Abari hafi barikiriza!" Rubango, ati: "Nta mashaza mwagira ngo mutuguranire amasaka?" Abandi bumvise iyo mvugo baratangara bati: "Uwo muntu ushirika ubwoba bingana bityo aturutse he?" Ati: "Ndaturuka i Bwanacyambwe". Bose barashika, baza kumureba. Baramwegera, bati: "Uravuga amaki?" Rubango, ati: "Ndashaka ko munguranira amashaza mfite amasaka!" Baramureba barumirwa, basubira mu rugo kubibwira Gihwa. Bamaze kugenda Rubango abwira bagenzi be, ati: "Mureke abe ari jye ujyayo jyenyine na mwe mukenyere mwitegure tuze kubasiga.

Ajya mu rugo, agezeyo Gihwa aramubaza ati: "Urashaka iki ?" Rubango aramuninira! Gihwa ararubira, ati: "Nimumunyegereze mutegeke!" Baramufata bamukubita inshyi bamukweshebana. Rubango aranuma ntiyakoma. Bamwegereza Gihwa amushinga amenyo ku mukamba w'inda. Rubango arashinyiriza ntiyataka. Abari aho, bati: "Hora gato urashyira uhebebe!"

Nuko Rubango akora aho bwabaga, ni umuntu rero wamenyereye gukura inyana amahembe! Uko Gihwa yakamushinze amenyo ku mukamba, (mu mwogo w'inda), undi ayamushinga ku ngusho (ku gakanu) arashingishira. Gihwa aranegekara acura umuborogo abe bagakeka ko ari Rubango utaka kuko hatabonaga. Rubango akura indiga aramusogota, amuvaho afumyamo ariruka; bagenzi be bamwomaho baramuka, abo kwa Gihwa bahugira kumwunamira; bavuza induru ikwira i Kibali, bati: "Umuhashyi arumye Gihwa none arapfuye"; bararirara bucya bahamba. Kuva ubwo rubanda babigira urwenya, uwo babajije ikintu agahora, bati: "Yarumye Gihwa", bigana uko Rubango yashinyirije ashira, aho gutaka akumiriza akaruma Gihwa akamuhwanya.

Kuruma gihwa = Gushinyiriza; kwumiriza. 









 Yarushye uwa Kavuna

Uyu mugani baca ngo: "Yarushye uwa Kavuna", bawuca iyo babonye umuntu wagokeye ubusa, ahihibikanira ibizakiza abandi: ni bwo bagira, bati: "Naka yarushye uwa Kavuna (umuruho)." Byakomotse kuri Kavuna ka Mushimiye, bavuga ko yari umutwa wo ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1500.

Ubwo Abanyiginya bavuye mu Mubali wa Kabeja, bimukiye i Gasabo mu Bwanacyambwe, bahita Rwanda. Icyo gihe ubutegetsi bwabo ntibwari buremereye kugeza aho Gihanga Ngomijana yimukiye i Gasabo agatura i Buhanga mu Bumbogo; niho yatangiye gukomera gato. Uwamurushije gukomera byisumbuye ni Ndahiro Cyamatare. We yimutse aho mu Bumbogo, atura i Cyingogo. Amaze kuhatura, abaho baramukunda cyane, kuko ngo yagiraga ubuntu busesuye. Hari abatwa benshi, baramuyoboka kubera intama abanyacyingogo bamurabukiraga akazibihera bakarya. Bamaze kwishimira ubwo buntu Ndahiro abagirira, bambuka Nyabarongo bajya kumuratira bene wabo bo mu Nduga bari batuye ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Nyamabuye), bababwira ko Ndahiro ari umunyabuntu cyane; bati: "Muzaze tumubashyire na mwe mwirebere"

Abatwa b'i Nduga baranga baranangira, bati: "Nta bwo twajya i Cyingogo bagira urugomo" Ariko havamo umutwa umwe witwa Mushimiye, yiyemeza kujyayo, ajyana n'umuhungu we witwaga Kavuna. Bageze i Cyingogo babwira Cyamatare, bati: "Dore uyu mutwa mwene wacu n'uyu muhungu we, tubagushohojeho uzabaduhakire nka twe" Ndahiro arishima cyane kuko abonye abantu baturutse mu Nduga bamugana. Arabahaka ubwo akajya abaha intama, bitinze abagabira inka bombi. Mushimiye n'umuhungu we bamaze kugabana, bayobora inka zabo bazijyana iwabo ku Kivumu. Abanyakivumu babonye inka Mushimiye n'umuhungu we bagabanye kwa Ndahiro, baratangara; inkuru yogera ku Kivumu isakara i Nduga yose isingira u Bwanamukali, bati: "Ndahiro mu Cyingogo arahaka neza." Inkuru imaze kogera, mu Rukoma hakaba umugabo witwaga Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege, ayisamira hejuru. Arahaguruka ajya guhakwa na Ndahiro. Agezeyo, ati: "Nje kuguhakwaho ndakuyobotse, kandi n'akarere k'i Nduga ntuyemo kose ndakakuyoboye!
Ndahiro aranezerwa, kuko abonye abantu batatu b'i Nduga bamwizeyeho ubuhake: Mushimiye, Kavuna na Mpyisi. Ahera ko agabira Mpyisi inka y'imbyeyi aramubwira, ati: "Iyi nka nguhaye, hera ko uyijyana iwanyu. Undi, ati: "Ndagushimiye, ariko mfite inkoni y'ikibando; nk'abo duhura nshoreje inka ikibando barankeka iki?" Ndahiro amuha inkoni y'akanyafu (ni yo yabaye inkomoko y'akarande ko gucyura umunyafu mu kinyarwanda).

Mpyisi ashorera inka ye, ayigejeje i Gihinga abanyanduga barahurura; baza kureba ingabane ya Mpyisi. Inkuru y'uko Ndahiro ahaka neza irushaho kwamamara. Ubwo Cyabakanga cya Butare i Nyamweru (mu Bumbogo) arabyumva; yari afite urugo ku Rugogwe rwa Runda na Gihara, ahera ko akora impamba ajya i Cyingogo.
Agezeyo abwira Ndahiro ko aje kumuhakwaho. Undi yishimira ko abantu b'i Nduga bakomeza kwiyongera baza kumuhakwaho; ahera ko amuha inka z' imbyeyi ebyiri. Azigejeje iwe i Runda, inkuru noneho iba ikimenamutwe; abatwa b'i Nduga bahurura bajya kurya intama mu Cyingogo, abahutu n'abatutsi bihutira gusanga uwo munyabuntu waribuwe.

Bamaze kuhagwira, ibintu byaho byinshi birononekara; abanyacyingogo bararakara batezuka kuri Ndahiro; asigarana n'abanyanduga baje kumuhakwaho bonyine; ubwo bari bamaze kumugwiraho. Haciyeho iminsi, Ndahiro agira ubwoba kuko abanyacyingogo bamaze kuganda bakaba batakiza kumuhakwaho; ni ko kwigira inama yo gucikisha umuhungu we Ndoli, amwohereza i Karagwe k'Abahinda (Tanzaniya) kurererwa kwa nyirasenge Nyabunyana, muka Ndagara ya Ruhinda; agezeyo areranwa na babyara be.

Abanyacyingogo bumvise ko Ndahiro yacikishije umuhungu we, baza kumubaza aho yagiye; bati: "Ko waje ino ugatura ntitugutere umuganda kubera imico myiza wari ufite, tukakurabukira inka zamara kugwira ugahindukira ukaziduhakisha, twaguha intama ukajya uzihera abatwa tukakwihorera, none ukaba waranacikishije umwana wawe Ndoli, ubwo utwikekabo iki?" Ndahiro, ati: "Umwana nta bwo yacitse, ahubwo yarazindutse." Abanyacyingogo, bati: "Ubwo bwenge uduhenda twarabumenye!" Bahera ko barakara, baramutera bararwana, baramunesha baramwica; bamutsinda i Rubi rw'i Nyundo mu Bugamba. Amaze gupfa, bacukura inyenga (imva) yo kumurohamo. Bagiye kuyimuhambamo, umutwa arabarindagiza; ati: "Uyu mugabo wagiraga nabi mwimutaba; nabonye ikiguli cy'intozi kinini, nimucyo abe ari cyo tumushyiramo zimurye!" (Ku banyanduga guhamba mu nyenga, byari umuziro; ahubwo bahambaga mu bihuru, mu nyenga byari ibyo mu Nkiga) Ndahiro bamumanika mu giti ake karashira, ariko apfa amaze kugira abanyamabanga benshi; ni bo biru; mu Nduga hari Mpande ya Rusanga, i Cyotamakara cy' i Buhanga; Karangana mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; mu Bumbogo hari Cyabakanga cya Butare, i Nyamweru; n'abatwa b'abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w'i Kanyinya (we yari amaze kwiyahura yumvise ko Ndahiro yapfuye). Minyaruko asigarana na mwene Ndahiro witwaga Bamara, yabyaye ku nshoreke, n'umuhungu we Byinshi, bari batuye ku Cyimisagara ka Kigali; ako gace k'u Bwanacyambwe bakigiramo abahinza, ab'aho barabayoboka kuko ari bene Ndahiro, na yo i Nduga yose iyoboka Mateke w'umusinga.

Nuko biba bityo, hanyuma bitinze, mu Nduga hacana amapfa: haba icyorezo cy'inzara. Abanyanduga batangira kwinuba, bavuga ko Mateke ari we wateje amapfa mu Gihugu. Ubwo Mateke yari afite imfizi y' intama n'ikivumu cy'umutabataba yateyeho imana: byari ibimenyetso by'ubuhinza bwe. Abanyanduga bamaze kuremba bagira umujinya baramutera baramwica, intama ye barayica, intebe y'ubuhinza barayimena, ikivumu barakirimbura. Bihurirana n'igicu imvura itangira kugwa, Abanyanduga babigira ihame ry'uko ari we wayicaga. Abatwa baboneraho, bati: "I Nduga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo bavugiragamo Ndoli); babivugira i Buhoro bwa Nyundo muri Tambwe, kwa Kibogo cya Ndahiro. Havamo umwe, ati: "Uwabimenyesha abagaragu b'ibyegera bya Ndahiro"; undi, ati: "Iyi nkuru uwayibwira Mpande ya Rusanga!" Ubwo wa mutwa Kavuna yari aho; ati: "Sindushye ndashonje!" Bamuha impamba arahambira ajya kubwira Mpande ya Rusanga.

Amutekerereza uko Mateke yapfuye, uko ikivumu cye cyaguye n'uko intama ye yapfuye n'intebe ye ikameneka. Mpande arishima cyane, ati: "Iyi nkuru uwayibwira Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege." Kavuna, ati: "Sindushye ndashonje". Mpande amuha impamba, arahambira n'i Gihinga; abwira Mpyisi kwa kundi. Mpyisi, ati: "Uwabibwira Karangana mu Kona ka Mashyoza." Kavuna, ati: "Sindushye ndashonje" Bamuha impamba arahambira, ashyira nzira no kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza asohoza ubutumwa. Karangana na we, ati: "Uwabimenyesha Bwojo bwa Mabago." Kavuna, ati: "Sindushye ndashonje!" Bamuha impamba ajya kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w'i Kanyinya ka Yanza; na we amugira nk'aba mbere, amwohereza kwa Cyabakanga cya Butare i Nyamweru. Na we amwohereza kwa Minyaruko ya Nyamikenke i Busigi. Minyaruko, ati: "Iyi nkuru uwayibwira Ndoli ya Ndahiro i Karagwe k'Abahinda. Kavuna akaryankuna ati: "Sindushye ndashonje!" (Kurya inkuna ni ukurigata imvuvu z'urwanga rw'isari rwumiye ku munwa kubera umunaniro n'inzara n'inyota).

Nuko kwa Minyaruko bamuha impamba, Kavuna arahambira ajya i Karagwe k'Abahinda. Agezeyo abwira Nyabunyana ko Ndoli u Rwanda rumwifuza kuko ari inkomoko ya Ndahiro. Nyabunyana aranga, ati: "Musaza wanjye uko bamugize ndakuzi, sinakwiyoherereza umwana ngo bamugire nka se!" Ndoli yumvise ko Nyabunyana yanze aya Kavuna ararakara; abwira nyirasenge ko agomba gutahukana na Kavuna. Nyirasenge amujyana mu gikari ahiherereye bajya inama. Bakiri mu muhezo, Kavuna aromboka ajya kubumviriza amabanga. Baramubona; Nyabunyana ati: "Yatwumvise azatuvamo, noneho ntimukijyanye!" Bacura inama yo kumusibira amayira. Bamaze kuyinoza, Ndoli ahera ko abunduka agaruka mu Rwanda. Ahageze agira amahirwe imvura irashyana ikomeza kugwa, imyaka irera haba ubukungu; rubanda bateruriraho ijambo ngo: "Haje Ndoli ya Ndahiro"; riba akarande n'inkunga yo gukomera mu Rwanda kw'abami b'Abanyiginya. Ni na ho muka Minyaruko yakurije kwita Ndoli Ruhanga ntazira; kuko ngo Ndoli yavugiye ku myugariro uwo mugore akabyara, inka zikabyara n'inkoko zigaturaga; ni ho kandi kuvuba byaturutse ngo "Umwami ni we utuma imvura igwa; biba inkomoko yo kwemeza ko Abasigi bo kwa Nyiramikenke bazi ubwiru bw'imvura; kuko Ndoli ava i Karagwe ari ho yabanje kuba, kandi Minyaruko akaba yari umwiru w'icyegera cya Ndahiro mu bandi banyamabanga, ari bo biswe abiru ubwami bumaze gukomera mu gihugu, biba umuhango wabo n'abana babo kugeza ku ndunduro y'ubwami mu Rwanda.

Ngaho aho ubwami bw'Abanyiginya bwashingiye imizi buhereye kuri Ruganzu Ndoli bugakurakuzwa n'umuhungu we Mutara Semugeshi, Muyenzi wa Kaburabuza, ni we wasasanuye imihango y'ibwami n'ubuhake n'ibihe, afatanije n'Abaryankuna basigaye (abanyabanga ba sekuru Ndahiro) Mpande ya Rusanga n'abandi; bataritwa abiru iryo jambo ryadutse nyuma, rikomotse ku ryo mu Nkore ryitwa Abayiru =Abahutu. Ubwo Kavuna akaryankuna we yari yarapfuye; kuko Ndoli na nyirasenge bari baramugambaniye, kugira ngo atazagaruka mu Rwanda akarukozamo ibirenge kandi yarabibye ubwiru; ariko mu ipfa rye ntiyari abizi. Mu maza ye, yageze ku Kagera asanga baramusibiye amayira; abasare banga kumwambutsa arashoberwa. Amaze kubura epfo na ruguru, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna awirohana mu ruzi ariyahura.

Nuko Ndoli amaze kumwiguranurira i Karagwe agaruka mu Rwanda; amaze kurubundura agororera abandi banyamabanga ba se ikuzo ryo kwitwa Abaryankuna. Ibyo biba ishimwe ry'uko bajyaga bahererekanya ubutumwa bwo kumugarura, bohera Kavuna aho rukomeye hose; baryegurirwa nk'aho ari bo barigendeye umutaga bakarirarira ijoro, bikabatera umuruho nka Kavuna byahobagije ajya i Karagwe gutarura mwene shebuja. Aho ni ho rubanda rwakomoye wa mugani, ngo: "Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi (umutoni)"

Kuva ubwo rero babona umuntu uhihibikanira ikintu ejo kigakindirwa undi (kigahabwa undi mu mwanya w'uwakiruhiye), bati: "Yarushye uwa kavuna!"

Kuruha uwa kavuna = Guhihibikanira ibizakindirwa abandi; kuruhira abatoni; gutahira cyamaramba.

Yashinze muganika

Uyu mugani baca bavuga ngo: "Yashinze Muganika", bawuca iyo babonye umuntu ushingaraye nk'uwabuze amajyo; nibwo bagira bati: "Naka yashinze muganika" Wakomotse ku muja wa Bwiza bwa Mashira witwaga Muganika; ahasaga umwaka w'i 1400.

Ubwo hari ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro; umuhungu we witwa Gahindiro, ahirimbanira kurongora Bwiza bwa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo w'Umubanda, watwaraga i Nduga ngali ya Gisali na Kibanda. Yamuhirimbaniraga amurwanira na Rugayi rwa Buzi umurundi, hanyuma Rugayi aba ari we umurongora; ariko Gahindiro yanga kunyurwa, agumya guhirimbana ngo azamubone. Ni bwo bamuhetse ajya kwa Rugayi yiyita muramu we w'umugore ugiye gusura murumuna we; agarukana Bwiza burundu.

Gahindiro rero ageze kwa Rugayi akajya aguma ku buriri abana na Bwiza; yajya mu gikari bakajyana bitwikiriye kigore, ariko umuja wo kwa Rugayi yitegereza Gahindiro agasanga ari umugabo mu bandi; bituma abwira shebuja, ati: "Uriya mushyitsi witwa muramu wawe w'umugore ubanza atari we; ati: Jyewe ndamukeka amababa; afite amaboko nk'ayafoye umuheto n'imirundi nk'iyirutse" Rugayi ntiyabyitaho abona ko ari uburondogozi bw'abakecuru; ahubwo asaba Bwiza kumuhendahendera muramu we ngo baryamane. Bwiza asubiza umugabo ko undi ari mu mirimo y'abakobwa; na ho ubwo aracura inama yo kuzajyana na Gahindiro; ati: "Muzaryamana nyuma y'iminsi ibiri amaze gukira."

Rugayi amaze kumva ko muramu we arwaye kandi ko asigaje iminsi ibiri agakira, ashaka uburyo bwo kuba yihuzenza muri iyo minsi; abwira abahigi be kwambikira umuhigo w'iminsi ibiri. Abahigi bajya gukora impamba; bucya bambika bajya guhiga. Rugayi asiga abwiye Bwiza ko azamara iminsi ibiri mu muhigo akabona kugaruka. Ashyira nzira n'abahigi be, agitirimuka aho, Bwiza yikaka mu ngobyi yaje ihetse Gahindiro; bamucikisha ubwo aza mu Rwanda; azana n'umukobwa w'umuja we witwaga Muganika, akaba mwene wabo wa Rugayi; ariko we akagira ngo ni ukuzinduka, ntiyamenya ko agiye burundu.

Bamaze gutirimuka, inkuru igera kuri Rugayi mu muhigo; bati: "Bwiza yagiye na wa mushyitsi we" Rugayi araza akubita mu gihigi, Gahindiro na Bwiza bogoroye; bajyana mu rugo rw'i Bumbogo bwa Gutamba muri Kigoma (Gitarama) bibanirayo. Bukeye Muganika abaza nyirabuja ati: "Mbese harya tuzataha ryari?" Bwiza ati: "Ntibaradusezerera." Byamara iminsi Muganika akongera kubaza igihe bazatahira; nyirabuja akamubwira kwa kundi. Bukeye yongeye kumubaza, Bwiza, ati: "Ntukanshingeho wa gakobwa we! Ntaho tuzajya narahukanye kandi ndi ku mugabo." Muganika arumirwa, arababara yirirwa yigunze; icyo bamuhaye gufungura kikamuva ku nzoka, kikamunanira.

Bwiza amaze iminsi abona ko Muganika adafungura, aramubwira, ati: "Ko mbona wishegesheje urashaka iki?" Muganika aho kumusubiza, araturika ararira. Bwiza aramubwira, ati: "Niba ushaka gutaha uzohohe ugende nta we uzagukoma imbere!" Umwana arashoberwa, bwacya akajya ku irembo agahagarara areba ijuru ry'iwabo rikamusiga akajumarirwa agasubira mu rugo; icyo bamufunguriye cyose akakinanirwa. Uko bukeye akajya ku irembo agahangayika akabura amajyo. Bigeze aho Bwiza aramuhamagaza, aramubwira, ati: "Wa kagande we, sinshaka ko uhora ushinze ku irembo ry'abandi; nushaka uzohohe utahe unkize impagarara ya buli jo"

Nuko Muganika amaze gushoberwa kandi n'inzara imaze kumurembya, araboneza agenda ahobagira atazi iyo ajya. Ageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange impyisi zaho ziramushoka ziramurya ahera atyo.

Kuva ubwo rero, umubyeyi yabona umwana cyane cyane uw'umukobwa ashingaraye akanya ntiyicare, akamubwira ati: "Icara wishinga muganika aho" (wihagarara nka Muganika).

Gushinga muganika = Gushingarara nk'uwabuze amajyo.

Yabonye irya Mugani

Uyu mugani bawuca iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wagushije ishyano ry'amaherere ni bwo bavuga ngo: "Naka yabonye irya Mugani!" Wakomotse kuri Mugani mu Gacurabwenge Rukoma (Gitarama) ahayinga umwaka w'i 1700.

Mugani yari umugaragu wa Kaza ka Nyabuseli, akaba umuhigi we, ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Kaza na we yari umutware wa Mibambwe. Uwo mugabo Mugani yari afite imbwa za Kaza yahigishaga, zirimo imbwa y'intozo yitwa Rurabwe. Nuko bukeye shebuja Kaza na bagenzi be barimo Kogoto, Mpaka na Mpombo, Rugalyi na Mugarura, bajya i Bumbogo kwa Gisanura. Bagezeyo barara inkera barahiga; bamuhiga ko bamurusha inka. Iyo mihigo ibabera icyaha cyo kubatanga. Ariko Gisanura si we wabiyiciye; baje kwicwa n'umuhungu we Mazimpaka yarabirazwe na se, igihe cy'imihigo. Ni bwo yaberetse Mazimpaka azimirijemo, ntiyamubereka ku mugaragaro, ahubwo amubereka yikingiye ikimasa, ati: "Ngarurira iriya mana uyinyerekeze!" Naho ubwo ni Mazimpaka yavugaga. Abahungu b'i Nduga bamaze kuyibona ati: "Iriya mfizi nimara gukura izacumita iya Mpaka n'iya Mpombo, n'iya Kaza ka Nyabuseli i Gisitwe, n'iya Kogoto i Nyakibungo, n'iya Rugalyi rwa Bwacya i Buhanga.

Igihe kigeze rero Mazimpaka yambuka Nyabarongo atura ku Ijuru rya Kamonyi. Gisanura amwereka rubanda ko ari we mwami wabo. Biba aho bishyira kera; bigeza ubwo Mazimpaka ashoje umurage wa se. Atanze Mpaka na Mpombo na Kaza ka Nyabuseli, na Kogoto i Nyakibungo, na Rugalyi rwa Bwacya i Buhanga. Uwo mutware wa Gisanura witwaga Kagoto ni we ukivugwa mu Rwanda, iyo babonye umuntu utwara nabi, bati: "Aradutwara aka Kogoto."

Nuko bamaze gutangwa n'imiryango yabo, ibintu byabo bigabanwa n'abandi Mazimpaka abihaye. Wa mugabo Mugani w'umuhigi wa Kaza aguma i Gisitwe n'imbwa za Kaza. Ya mbwa ya Kaza Rurabwe ngo yakundaga shebuja na we akayikunda cyane. Amaze gupfa, Rurabwe iramubura, ikomeza kurira. Mugani yayiha ibyo irya ikabyanga, yayiha amata ikayanga igakomeza kurira. Haciyeho iminsi, ijya kwihamba ku Mugina wa Gisitwe, hafi ya Gacurabwenge. Kuva ubwo ako karutu bakita umugina wa Rurabwe kugeza ubu.
Byibera aho, bukeye abantu batarama kwa Mazimpaka, bagumya kuganira bavuga iby'abahigi, bageza kuri Mugani n'imbwa za Kaza, bageza ndetse n'aho bavuga ya mbwa Rurabwe; bagerekaho ko yarigise, ari ugucumba icyaha cya Mugani. Mazimpaka atumiza Mugani n'imbwa za Kaza zose.

Mugani akoma agahindizo, imbwa zisigare azijyana ku Ijuru rya Kamonyi kwa Mazimpaka. Amumurikira imbwa zasigaye. Mazimpaka azibonye arazishima. Abaza Mugani, ati: "Imbwa ya Kaza yitwa Rurabwe numvise y'intozo cyane ni iyihe muri izi?" Mugani ati: "Rurabwe yarapfuye." Mazimpaka ati: "Yishwe n'iki?" (Icyatumaga amubaza icyayishe ni uko yari yabwiwe ko yarigise) Mugani aramusubiza ati: "Yishwe n'urupfu rusanzwe." Mazimpaka yungamo, ati: "Igituma umpisha urupfu rwa Rurabwe ni iki?" Mugani agira ubwoba na we ati: "Yararigise!" (kuko yari yumvise rubanda babihwihwisa) Mazimpaka ati: "Ni kuki wabonye amahano aguye mu Rwanda ntuze kubivuga ibwami ngo bayahane, ahubwo ukarenga ukabyihererana?" Ubwo Mugani aba aguye mu mazi abira kuko ngo yihereranye amahano.

Nuko abari aho bose baramujegerera, bamwe batera hejuru bavuga ngo: "Ni umugome nka shebuja Kaza!" Abandi bati: "Ararengana si we watumye Rurabwe irigita niba yaranarigise koko!" Abenshi bakomeza gukobeka ubugome bwa Mugani, kugeza aho Mazimpaka atumiza abahannyi n’abiru; ababaza igikwiye Mugani. Abandi bati: "Ubwo yahishe ishyano ryaguye mu Rwanda na we ni umugome nka Shebuja." Ibwami bategeka ko bajya kumwoherana n'izo mbwa za Kaza zisigaye. Bamuha Abahoryo bajya kumwoherana na zo, noneho agusha ishyano koko. Irya Mugani ryaduka mu Rwanda ubwo.

Nicyo gituma iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wagize amakuba y'amaherere bamugereranya na Mugani, bati: "Yabonye irya Mugani (ishyano nk'irya Mugani)."

Kubona irya Mugani = Kugusha ishyano ry'amaherere.


Yabuze intama n'ibyuma

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yashobewe, yabuze epfo na ruguru; nibwo bavuga ngo: "Yabuze intama n'ibyuma." Wakomotse kuri Mutabaruka w'i Kigoma na Muyange (Gitarama), ahagana mu mwaka w'i 1800.

Icyo gihe hari ku ngoma ya Gahindiro, hakabaho umugabo Rwasine, arahaguruka, ajya gukeza Rugaju rwa Mutimbo, uyu wari umutoni w'akadasohoka kwa Gahindiro. Agenda amwiringiyeho ubuhake kuko yari yaraturanye neza na Mutimbo se w'uwo Rugaju. Rugaju abonye Rwasine aje kumukeza arabyishimira kuko bari baranabyirukanye.
Amugabira inka nyinshi n'ingabo zo mu karere ko mu Nduga ya Kigoma na Muyange; ndetse na Gatagara. Rwasine abonye amaze kugabana bimuribagije, atumira se Mutabaruka ngo aze basangire ubwo bukire. Mutabaruka yari umugenza w'impangu (umucuruzi w'umuhanga). Araboneza n'iw'umuhungu we. Amaze kugerayo, bagabana ibintu yahawe mo kabiri: Mutabaruka yegurirwa iby'uruhande rwa Gatagara na Kigoma, umuhungu ahamana iby' ahagana mu Mutende no mu Mayaga y'epfo.

Nuko Mutabaruka n'umuhungu barakira baratunganirwa. Ariko muri ubwo bukire bwabo, wa mwuga wa Mutabaruka w'ubugenza ntiyawuteshukaho; agashaka abantu bakamugurira intama bakazijyana i Buberuka bakazigura amasuka, bakayazana bakayagura ibimasa n'amagumba; bityo bityo... umwuga uba umwuga, mbese Mutabaruka arunguka cyane biravugwa. Umunsi umwe rero, dore ko Rugaju ubutoni bwe kuri Gahindiro bwari bwaramurenze yarahindutse umudabagizi, yumva abantu bari kumuharuro baganira ibyerekeye ubutunzi; bavuga ngo: "Umuntu ugiye kuba umutunzi muzima ni Mutabaruka; agura intama akohereza i Buberuka, bazigezayo bakazigura amasuka, bamara kuyamumurikira akayagura ibimasa n'amagumba agahindukira bimwe akabigwatiriza ibindi akabigurana inka!"

Rugaju amaze kurita mu gutwi akeka ko banegura Mutabaruka kandi ari uw'iwabo. Ahamagaza umuntu wo gutuma kuri Rwasine ngo aze amwitabe; icyo gihe ntiyari ahari. Umuntu amugezeho, Rugaju ati: "Hutera ujye kwa Rwasine umubwire muzane ntumusige; ahubwo na we uhameyo." Intumwa iragenda isohoza ubutumwa; isobanurira Rwasine ko yamwihanangirije ngo bagombe bazane. Bahera ko bashyira nzira ikitaraganya no kwa Rugaju. Abaza Rwasine, ati: "Harya sha! so ngo ni umugenza?" Undi abura icyo avuga arajumarirwa. Rugaju akebuka abatwa bari aho arababwira, ati: "Nimujye kwa Mutabaruka mumusake amasuka n'intama afite; ibyo musangayo byose mubyijyanire." Ubwo yamwangagaho iryo zina ry'ubugenza kandi yaramukijije.

Nuko abatwa barikora baragenda, batuma no kuri bene wabo bandi ngo babatize umurindi kuko bari bake. Impini irashyiguka no kwa Mutabaruka; urugo bararusaka; amasuka barasahura, amatama barayobora. Ariko inka ntibazikoraho kuko Rwasine yari umutoni wa Rugaju cyane. Mutabaruka rero anyagwa atyo, abura intama ze n'ibyuma (amasuka).

Aho ni ho hakomotse umugani baca kenshi iyo babonye umuntu wabuze byose bati: "Naka yabuze intama n'ibyuma!" Ni ukuvuga ko yabuze ibyo munzu n'ibyo hanze nka Mutabaruka.

Kubura intama n'ibyuma = kubura epfo na ruguru


Yacanye uwa Rugi

Uyu mugani bawuca iyo babonye umurwayi ufite umuriro ukabije, ni bwo bavuga ngo: "Acanye uwa Rugi!" Wakomotse kuri uwo mugabo Rugi wo ku Mwugaliro (Gikongoro); ahayinga umwaka w'i 1600.

Semugeshi amaze kwima ingoma ya se Ruganzu Ndoli, yagabiye Rugi u Bufundu bwose amwegurira inka n'ubutaka; aramukiza birasuka hanze. Bukeye amushyingira umukobwa we Mukandamutsa aramurongora. Ariko yari afite n'abandi bagore. Bimaze iminsi abyara abana babiri b'impanga. Rugi amaze kubyara izo mpanga, bamuhemba intara ya Bunyambiriri. Amaze kuyigabana yangana na Mukandamutsa bapfuye umwanda. Amugira inyugwakazi, ariko ntiyamuta burundu, bakabana amwinenaguza. Bukeye Rugi ajya kurarayo. Agezeyo asanga hari umwanda mubi cyane. Rugi abwira Mukandamutsa, ati: "Kuva ubu fata umweyo uzajye wikuburira urugo rwose; ndetse ntihazagire umucanyi wongera gucana, uzajye wicanira iminsi yose.

Nuko bumaze kwira, Mukandamutsa bamuha inkwi arara acanye kugeza mu gitondo, no ku rindi joro biba uko. Bukeye arahukana ajya kubitekerereza se. Batumiza Rugi ngo aze kwitaba. Ageze aho Semugeshi atumiza umukobwa we Mukandamutsa, ati: "Ngaho subira mu byo wambwiye!" Mukandamutsa atekerereza se, ko ari we ukubura nta muja ugikubura; ko ari we ucana bugacya, nta mucanyi ukiba kwa Rugi. Babajije Rugi abyemera nta cyo yitayeho bya gikire. Mutara abwira abari aho, ati: "Nimubacire urubanza." Bose bati: "Rugi aratsinzwe!" Bose bavuze batyo, Semugeshi ararukemura, ati: "Ubwo atsinzwe ni jye umwihanira." Ahera ko aramunyaga, amucira mu ishyamba rya Bumwa mu Bunyambiriri. Ategeka ko atazubaka, ahubwo azajya arara muri iryo shyamba. Bamuha abatwa bamujyana muri Bumwa.

Amaze yo amezi abiri inshuti ze zimusabira imbabazi kuri sebukwe; ziti: "Kunyaga birahagije mureke." Baramutumira ava muri Bumwa, ariko yarishwe n'imbeho yo muri iryo shyamba. Ageze ibwami bumaze kwira umwami yibikiriye, Rugi yinginga umucanyi ati: "Ba wihombetseho gatoya nsigare ngucaniye." Umucanyi aremera, Rugi azana imiba y'inkwi aroha mu ziko; umuriro urahinda, ariko yanga gushira imbeho, arohamo izindi nkwi. Inzu irashyuha cyane, Semugeshi arakanguka. Asanga Rugi ariwe ucanye. Ni ko kumutegeka ko ariwe uzajya ahora acanye.

Gucana uwa Rugi = Gucana umuriro udahumbya. 

Yaciye uwa Nkebya

Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu wibese abandi akagenda rwihishwa ntibamenye ikirari cye; niho bavuga, ngo: "Yaciye uwa Nkebya!" Wakomotse kuli Nkebya ya Ndabarasa, ku Kamonyi; ahagana mu mwaka w'i 1700.

Uwo muhungu wa Ndabarasa witwaga Nkebya ari we musekuruza w'Abanyiginya b'Abakebya mu Barabarasa, yabyirutse akunda guhigisha umuheto, bituma se abimukundira cyane kuko yari umukogoto w'agahebuzo. Ariko ngo yari afite n'ingeso yamwokamye y'ubusambanyi; icyakora akayihisha bizimije ntimenyekane hanze; gusa akayimenyekanaho na murumuna we umwe gusa witwa Burabyo. Bimaze iminsi bene Ndabarasa bandi bakomeza kubahurahura. Barabazanya, bati: "Ibyo Nkebya na Burabyo bavuganira mu bwiherero ntitubimenye ni ibiki?" Habura uwabimenya. Bahamagara Nkebya na Burabyo mu giterane, barababaza, bati: "Ibyo muhora muvugana mwiherereye ntimubiduhingukirize ni ibiki?" Bati: "Aho ntimuri abashimusi?" Barabaseka cyane by'urumenesha. Nkebya na Burabyo barabihorera, barababisa bigira ku kiraro cyabo.

Bamaze kugenda, bamwe muri bakuru babo, bati: "Erega si no kuganira byonyine, ahubwo bigera na nimugoroba bagacana amarenga bakagenda ntihagire umenya aho bagiye." Abandi, bati: "Muzareke tububikire tuzamenya aho baba bagana n'ibyo bahakora." Ubwo mukuru wabo Balyinyonza yari afite umugore w'inshoreke, akaba umusambane wa Nkebya cyane; yashaka kujyayo, agaca mu kayira k'akarari yihangiye bene se batazi.

Nuko bimaze iminsi ingeso ya Nkebya na muka Balyinyonza iramenyekana, kuko bakomeje kubaneka. Bene Ndabarasa bajya inama yo kubacira igico ngo bazabafate. Ariko babigira mu rwenya rwa gihungu na kivandimwe. Bigeze nimugoroba babona Nkebya na Burabyo bongeye gushembekeranya. Abandi bacanirana amarenga: umwe agenda ukwe, undi ukwe, bajya kubategera mu mayira asanzwe ajya ku kiraro cya Balyinyonza cyari mu Kabare ka Kamonyi (Taba). Ubwo bakwirwa imishwaro; uwitwa Semugaza asigara inyuma, ajya mu rucucu rwari mu mucyamo wa Nyamilyango ahagana mu Kabare. Muri iryo hihibikana, Balyinyonza yafashe iya mbere. Akandagiye iwe, Nkebya aramwumva aturumbuka mu nzu yiruka. Bamuhombokaho bamwirukana; aranura arabasiga. Bakurikira akayira gasanzwe baramuheba; naho yiciriye mu mucyamo wa Nyamilyango.

Nuko induru irakorerana, Nkebya aca ibinyuku na Semugaza. hahandi yisigariye mu rucucu. Semugaza aramucakira. Amaze kumusingira, ibyivugo abivaho! Abandi banyuze amayira asanzwe bumvise Semugaza yivuze baza bamugana, basanga yamutaye muri yombi. Maze baricara si uguseka Nkebya! Bamuseka urwenya rw'urumenesha, abura uko yakwizigura aramwaragurika gusa. Kuva ubwo rero uwo mucyamo wa Nyamilyango, uwuciyemo wese muri bene Ndabarasa, bakavuga ngo yaciye mu mucyamo wa Nkebya. Bitinze n'undi muntu wese yagenda yihishe, bati: "Yaciye uwa Nkebya." ('uwa' ni uwo mucyarno, na we Nkebya ni mwene Ndabarasa)

Guca uwa nkebya = Kwibeta; kwiyorobeka rwihishwa.

Yafatiwe mu maguru mashya

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ufashwe rugikubita, bidateye kabiri; ni bwo bavuga; ngo yafatiwe mu maguru mashya. Wakomotse ku nshuti ebyiri: imwe yari ituye i Bulinga inyuma ya Ndiza, indi ituye mu Gitoki ku Ndiza.

Aba bagabo bombi ngo babanye bakiri bato, bakurira muri uwo mubano wabo; aho ngo n'ingano n'indeshyo bikaba mahwi. Hanyuma bombi barashaka, ariko ntibaremya. Bamaze kunanirwa n'urushako; bigira inama yo kureka abagore; bati: "Abagore baratunaniye, none ibyiza ni uko twareka gushaka." Inama barayinoza; bombi bareka gushaka bigumira mu ngo zabo. Baratunga ubukungu buraniha.

Haciyeho iminsi umunyabulinga agenderera umunyagitoki. Agezeyo asanga yahishije inzoga. Baratangira baranywa baranezerwa barara inkera. Mu gitondo wa munyabulinga abwira umunyagitoki, ati:"Ndagusaba ko dusubira mu nama twagiye kera; kandi niba utakiyibuka nyigusubiriremo." Uwo mu gitoki, ati: "Ngaho" Uw'i Bulinga, ati: "Kutagira umugore byandambiye: kwitekera no kwivomera byananiye, kandi ndeba nkiri muto, none ngiye gushaka." Umunyagitoki, ati: "Jye wabonye ibintu ngasubira ibindi, uretse no kumushaka n'uwo duhuriye mu nzira asigaye antera isesemi!" Umunyabulinga, ati: "Ni aho rero ntuzagire ngo nkwiciye amasezerano; jyewe ngiye kwishakira!"

Nuko barangije inama yabo birirwa aho, mu kindi gitondo umunyabulinga arasezera. Umunyagitoki aramuherekeza. Bageze mu nzira, uw' i Bulinga abwira uwo mu Gitoki, ati: "Erega burya nasize narasabye, ahubwo nari naje kubikumenyesha; hasigaye kugutumaho ukantahira ubukwe." Basezeranaho, umwe ajya iwabo, undi asubira iwabo. Haciyeho iminsi, uw'i Bulinga aratebutsa. Bamubwira umunsi bazamushyingiriraho. Atuma kuri mugenzi we wo mu Gitoki ngo yitegure. Igihe kigeze arikora ataha ubukwe i Bulinga. Ubukwe burataha barashyingira, mu gitondo abakwe barasezererwa barataha. Bamaze gutaha wa munyagitoki yirwaza rutenga aguma i Bulinga; mbese asa n'utahira, ntiyatirimuka ku mugeni. Ubwiza bw'uwo mugeni bumwibagiza amasezerano yavuganye na mugenzi we. Bigeze aho wa munyabulinga ajya gushora inka ku ibuga; rikaba hafi y'urugo.

Nuko atirimutse aho, umunyagitoki yegera umugeni, aramuhendahenda ngo baryamane. Umugeni abanza kumwangira biratinda. Umugabo amaze kumugondoza, aramwemerera; ariko yemera umugabo we ageze hafi y'urugo amaze kuhira inka. Bakimara kuryama, nyir'urugo abagwa gitumo, yitegereza mugenzi we, abuze uko yamugira, aramubwira, ati: "Mbe shahu ko mbafatiye mu maguru mashya!" Amubwira atyo kuko bwari ubwa mbere uwo mugeni atangira gusambanira muri urwo rugo; nta wundi wigeze kumusambanya amaze kurongorwa.

Gufatirwa mu maguru mashya = Gufatwa rugikubita 
Yagiye burundu

Uyu mugani, bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka; ni ho bavuga ngo: "Cyagiye burundu!" Wakomotse kuri Burundu; ahasaga umwaka w'i 1400.

Burundu yari umutwa Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n'irongorwa umubanda w'i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda. Gahindiro uwo Semutakirwa, ni we bitiriye Gahindiro Yuhi rya Mibambwe Sentabyo. Na we bwiza bwa Mashira uwo, yari yararongowe na Rugayi rwa Buzi, umutware w'igikomangoma mu Burundi, ariko yasabwe asanzwe ari incuti y'amagara ya Gahindiro ka Mibambwe. Rugayi amaze kurongora Bwiza rero, Gahindiro yohereza umutwa we Burundu i Burundi ati: "Ugende ukeza Rugayi, umuhakweho, ujye umusetsa; maze numara kubona ubuhake, uzampere Bwiza izi ntashyo." Umutwa araboneza ajya gukeza Rugayi. Agezeyo baramwakira. Bamubajije aho aturuka, ati : "Ndaturuka i Rwanda" Rugayi, ati: "Ese wari uhatswe na nde?" Burundu, ati: "Nari mpatswe na Semutakirwa, hanyuma bambwira ko uhaka neza kandi ngo ukagira n'ibirunge byinshi, ni ko kumwimura ndakwisangira. Abagaragu ba Rugayi bumvise amagambo ya Burundu baraseka. Burundu yumvise ko
bamuneguye bishima, noneho arushaho guhimbarwa, arakomeza arabasetsa. Atangira kubiganira uko impyisi ijya mu kiraro kurya inyana, agendesha amaboko n'amaguru bunyamaswa, babibona bakiyamirira banezerewe.

Nuko Burundu agenda akambakamba no mu nzu kwa Rugayi aho Bwiza ari, Bwiza abonye atungutse mu nzu kandi yahoze amurungurukira mu nzugi, arishima araseka cyane. Burundu amuhereza intoki, ati: "Uraho nyakugira Imana?" Bwiza akubita agatwenge. Burundu asubura ku irembo aho Rugayi ari n'abagaragu be. Ariko asubirayo ntacyo abwiye Bwiza, ashaka kubanza kwimenyereza bose. Haciyeho nk'ukwezi, aba amaze kumenyerana na bose, ngo si ukubasetsa akora iyo bwabaga; ariko ari amaco yo kuzabona uko avugana na Bwiza.

Biba aho, haciyeho indi minsi, Burundu asanga Bwiza mu gikari n'amasimbi apfunyitse y'intashyo za Gahindiro. Aramwegera bajya ukwabo, ati: "Ngizo intashyo za Gahindiro Semutakirwa; ngo Mutahe cyane, ngo ariko itahe ni ubusa, ritabaye ubusa wamutashyeho cyangwa nawe akagutahaho." Bwiza amaze kumva amagambo Burundu amubwiye, yipfundura urunugi mu ijosi ararumuhereza, ati: "Ngiyi intashyo uzampere Gahindiro Semutakirwa Semutambashakwe umwana w'i Mbirima na Matovu, ibusasangohe, ibuvomabagabo, umutware w'i Bumbogo bwa Gatamba (Bumbogo bwa Gatamba ni umurenge wa Kigoma na Muyange mu Nduga.)"

Nuko Burundu yakira urunigi Bwiza amuhaye. Amaze kurushyikira ajya aho Rugayi ari, aramubwira, ati: "Nyagasani ndatashye ngiye kwirebera umugore n'abana!" Rugayi, ati: "Ese uzagaruka ryari?" Burundu, ati: "Nimara kubonana n'umugore n'abana nzahera ko ngaruka." Rugayi aramusezerera amuha n'intama ajyana. Buracya Burundu azindukira ku rugendo agaruka i Rwanda. Ageze kwa Gahindiro Semutakirwa, bararamukanya. Amujyana ukwe, amwereka urunigi rw'intashyo ya Bwiza, amubwira n'uko yamutumye. Ubwo butumwa bushimisha Semutakirwa; bituma asubiza Burundu kwa Rugayi ikitaraganya n'izindi ntashyo z'imibavu. Burundu aragenda. Agezeyo, imibavu y'intashyo arayihisha, ajya kwiyereka Rugayi amumenyesha ko yagarutse. Rugayi aramushima, ati; "Koko urabangutse ntiwanyiciye amasezerano."

Burundu amaze kuramukanya na Rugayi, ajya kubwira Bwiza ko yamuzaniye izindi ntashyo z'imibavu. Undi arishima cyane, kuko iyo yari yarashatse ntayahabaga muri icyo gihe; bagombaga kuyigura mu Rwanda. Ubwo amuha umuntu ujya kuyimuzanira rwihishwa. Hashize iminsi, Bwiza arosa; ashaka amadahamo (imbiribiri) ayaha Burundu, ati: "Ngutumye kuri Gahindiro, Semutakirwa, umwana w'i Mbilima na Matovu, ibusasabagore ibuvomabagabo, umutware w'i Bumbogo bwa Gatamba; uti: "Ngizo intashyo mwana wa se na sebukwe, uti: "Ariko itahe ni ubusa; ritabaye ubusa wamutashyeho!"

Burundu ahindukira arira inzira kuyimara, ashishikariye gushyikiriza Semutakirwa intashyo Bwiza amwoherereje. Arazimushyikiriza, amaze kuzibona arishima cyane. Na none aha Burundu izindi ngo ashyire Bwiza: amuha amahembe atatse, n'ubusasa, n'ibyanganga; ati: "Genda kandi ntuzongere kugaruka mu Rwanda uzagumeyo kugeza igihe tugarukanira twembi na Bwiza; ariko hagati aho nzajya ngutumaho abandi batwa bene wanyu, kugira ngo menye ibyawe na Bwiza aho bigeze!" Burundu asubira i Burundi. Amaze kugerayo yereka Bwiza intashyo za Gahindiro, amubwira n'ubundi butumwa. Bwiza amaze kuzibona arishima cyane kuko zari ibyiza Abarundi batagira.

Nuko kuva ubwo, Burundu aguma i Burundi mu bunetsi; agumana na Rugayi n'umugore we Bwiza. Haciyeho iminsi Gahindiro yohereza undi mutwa guhakwa na Rugayi ariko amwohereza ari intumwa atumye kuri Burundu, ngo ayimenyeshe aho ibye na Bwiza bigeze. Umutwa aragenda akeza Rugayi kwa kundi kwa Burundu; we ndetse agasetsa bitambutse ibya Burundu. Bineza Rugayi kuko abonye abatwa babiri bo mu Rwanda basetsa. Umutwa abonana na mwene wabo, na we amushyikiriza Bwiza, ati: "Nguyu mwene wacu, yaje kubaza aho tugejeje amagambo!"

Dore ko Burundu yagiye ajya kureshya. Bwiza atuma uwo mutwa kuri Gahindiro, ati: "Ugende umumbwirire, uti: "Uzaze uhetswe wiyita mukuru we w'umugore, ntibazakumenya." Umutwa agaruka mu Rwanda asezeye nka Burundu. Rugayi amuha intama arataha. Araza abwira Gahindiro ubutumwa. Abwumvise buramuneza. Ahera ko akoranya abatwa be n'abagaragu bazajyana; ariko bake. Abatwa bagenda bamuhetse yitwikiriye akarago nk'umugore. Bamanuka amayaga ya Kinazi, bambuka Nyabarongo, bomokana u Bugesera, basingira u Burundi bwo kwa Rugayi ku kirengarenga. Bahageze basanga Rugayi yagiye guhiga. Ingobyi bayinjiza mu rugo bayururukiriza mu kirambi. Gahindiro ajya ku buriri aramukanya na Bwiza. Bategeka abaheza kugira ngo abonane na mukuru we. Bose barasohoka, bibwira ko uwo mushyitsi ari mukuru wa Bwiza w'umugore koko.

Nuko Gahindiro aratangira yiganirira na Bwiza baba iyo! Rugayi arashyira arahiguka. Ageze ku irembo abona abatwa baje bahetse. Ababaza aho baturuka. Bamubwira ko baje bahetse muramu we. Yumvise ko yagenderewe na muramu we arishima. Ajya mu nzu yicara ku rwuririro aramukanya n'uwiyita muramu we. Ariko bakaramukanya Gahindiro ahina. Bimaze akanya Bwiza abwira Rugayi, ati: "Turaguheje, jya ku irembo twigire mu gikari kuganirirayo; kandi ndagusaba n'uko twiraranira tugashirana urukumbuzi."

Rugayi arabyemera; ajya ku irembo, Gahindiro na Bwiza bajya mu nzu yo mu gikari baganirirayo. Ubwo Gahindiro yagiye yitwikiriye akarago. Birirwa baganirira iyo, bwije barararana. Ku munsi wa kabiri bajya inyuma y'inzu kwota akazuba, nanone Gahindiro asohoka yitwikiriye akarago. Umuja wa Rugayi witwaga Nyirabunjagali arabukwa amaboko ye; arayitegereza asanga ari nk'ay'umugabo. Ku munsi wa gatatu yongera kuyitegereza, ajyana Rugayi ukwe aramubwira, ati: "Uriya muntu bita muramu wawe w'umugore, jye nabonye afite amaboko asa n'ayafoye umuheto!" Rugayi aramutwama, ati: "Genda; dore ko usa n'umusazi!" Ibyo umuja amubwiye abita i Burenga ahubwo ajya kubwira Bwiza, ati: "Ndagusaba kuryamana na muramu wanjye!" Bwiza, ati: "Sinanga, ariko ejo uzazindukane n'abagaragu bawe mujye guhiga, tubone uko tukwitegura muzararane." Rugayi aranezerwa, arabyemera. Ararika abahigi n'abagaragu bayirara ku ibaba. Imisambi ya mbere ihize, bakora ku mbwa, rubanda rumwomaho, ntihagira usigara mu rugo, uretse Bwiza na Gahindiro n'abantu be, na Nyirabunjagali n'abakwobwa b'abaja.

Rugayi agitirimuka aho, Bwiza bamunagurira mu ngobyi yaje ihetse Gahindiro. Bashyira nzira shishi itabona, bambuka Akanyaru, basingira u Mugina wa Jenda na Kabugondo. Hagati aho, dore ko nta nkuru ibura kibara, bati: "Wa mutwa yahekesheje Bwiza ari kumwe n'umugabo muremure!" Rugayi akomaho agatima, yibuka ijambo rya Nyirabunjagali umuhigo arawuta yiruka amasigamana, ageze iwe asanga harihamagara, wa muja ari we urwikungamo. Abwira Rugayi ati: "Yagiye Burundu na Bwiza bwawe! kandi aho nakenze icyazanye Burundu mu rugo umu, akirirwa aseka na Bwiza!" Yamugutwaye Semutakirwa! Ubwo Rugayi n'abe bashyira nzira bakurikira ikirari. Bageze ku Kanyaru babona ingobyi irarembera ku Mugina wa Jenda na Kabugondo. Rugayi arayireba arashoberwa, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna awujugunya mu ruzi, nawe yirohamo ariyahura; apfa atyo.

Nuko kuva ubwo abantu badukana imvugo, ngo: "Yagiye Burundu na Bwiza!" Buhoro buhoro uko ibihe biha ibindi, 'na Bwiza' babikuraho, hasigara "yagiye burundu" yonyine; ari byo kugenda mahera. Ikigiye ubutagaruka cyose, bati: "Cyagiye burundu." Igikozwe bidasubirwaho, bati: "Cyuzuze burundu." Ugiye rwose bakaziguruka, bati: "Yagiye burundu!" Nk'uko Burundu yagiye mahera acikishije Bwiza.

Kugenda burundu = Kugenda mahera.

Yagiye kwangara

Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke akajya guhobagizwa n'akaga imihanda yose; nibwo bavuga, ngo: "Yagiye kwangara!" (Bamwe banavuga ko yagiye iwabo w'abakobwa). Wakomotse kuri Nyiramataza muka Rukali; ahasaga umwaka w'i 1400. Yikuye mu bususuruke yicyura kwa Ngara, amaze kugerayo hamuhindukira inka y'inkungu; atangira guhobagizwa n'umuruho.

Mibambwe Sekarongoro uwo bitaga Maboko atanga ataziganya, Rugabishabirenge, yari afite umugaragu we akitwa Rukali, akaba umutware w'Insanga. Yari yaramutonesheje by'akadasohoka. Rukali uwo yari afite umugore umwe rukumbi witwa Nyiramataza, yaramugize inkundwakazi bitavugwa, arahira kutazamuharika. Yari afite n'ingo nyinshi mu turere yagabiwe na Sekarongoro, zose zikagengwa na Nyiramataza. Urugo rumwe rwari i Rugobagoba na Bugaba hafi ya Kamonyi, urundi ruri i Buguli na Bugoba i Rukoma na Ngamba, urwa gatatu ruri i Bugaragara na Shyorongi rya Bumbogo bwa Huro, urundi ruri i Zoko na Mugina mu Buyaga bwa Byumba; hakaba nurw'i Ntebe na Rukara mu Buganza bwa ruguru. (Imisozi yo hagati y'izo ngo yatwaraga Rukali, kuva i Rugobagoba kugeza i Ntebe; yose ikayoboka Nyiramataza).

Nuko Nyiramataza abumba ibya Rukali byose, arakira aradabagira, umurengwe uramusaguka; bituma inshuti z'umugabo we, n'abavandimwe ndetse n'abagaragu be bamubaza, bati: "Ariko ko ureba uko ubukire bwawe bungana, igituma Nyiramataza yakwihariye muri bwo ni iki ?" Arabasubiza, ati: "Sinziharikira umugore; nzamutunga wenyine!" Bakurayo amaso, bati: "Si gusa yaramuroze!" Ibyo bamubwiye biherereye, agahuta ajya kubibwira umugore we. Biba aho bityo, imyaka irahita indi irataha. Bukeye hakaba umugabo witwa Ngara, atuye i Gahini na Rukara; azindukira i Ntebe kwa Rukali; ubwo niho Nyiramataza yari ari. Asanga Rukali yaragiye i Nduga mu rugo rw'i Rugobagoba. Aravunyisha. Bamubwira ko Rukali adahari, ati: "Nimumbwirire umugore we aze mumutumeho." Bashyikirije Nyiramataza ubutumwa, ati: "Nimumubwire aze." Ngara araza bararamukanya; baraganira bishyira kera. Ngara uwo ngo yari inganirizi kabuhariwe, agasetsa agati kagaturika akandi kakamera. Aganiriza Nyiramataza, asigaho no kumuganirira; aramunyura amuzinutsa umugabo we. Kuva ubwo baruzura baba agati k'inkubirane. Bukeye Rukali akubuka i Rugobagoba mu Nduga, asubira i Ntebe mu Buganza. Ageze iwe Nyiramataza ntiyamwikoza; akamureba nk' icyo imbwa ihaze. Uko baganiriye akamwimyoza kuko umushyikirano wa Ngara wari waramumuhugije; aho kumwishimira akimyoza.

Rubanda rero batangira kubihwihwisa bigera kuri Ngara. Amaze kumenya ko Nyiramataza yirozonga umugabo we aramugenderera. Binikiza ikiganiro, kimaze kunoga Ngara aramubaza, ati: "Mbese waje nkakwicyurira ukabisa Rukali?" Biba kworosora uwabyukaga! Nyiramataza ati: "Ahubwo unkuye mu isoni, n'ubundi sinkwiye, gutungwa na kiriya gihondogoro!" Baheraho barashembekeranya inama iranoga. Nyitamataza arara ataraye, mu gitondo asezera kuri Rukali, ati: "Urabeho ngurwo urugo rwawe." Aramwimura yigira kwa Ngara!

Agezeyo amusangana abagore batatu, ababamo uwa kane. Ngara aramuharara, by'amareshyamugeni. Iminsi y'ubuki imaze gushira atanga ibihe byo gutaha mu ngo ze zose. Nyiramataza abonye iminsi irenze icumi ataramugeraho, ararakara kubera akamenyero ko kwa Rukali yari yarihariye. Birashyira aratahirwa. Ngara atungutse umugore umukubise amaso atera hejuru, ati: "Ntabwo nashobora gutungwa n'umugabo uraraguza." Ngara afata ubushungu (ararakara) ahamagaza ingobyi bayisasamo igisura (cyari ikimenyetso cy'umugore usenzwe n'ubusambanyi) banaguriramo Nyiramataza baraheka bamujyana iwabo; asendwa atyo umukiro we ugenda nka nyomberi.

Nuko Nyiramataza amaze gusendwa umuruho uramwokama, aratindahara karahava atangira guhobagira imihanda yose rubanda bakamushungera bamuba urw'amenyo, ngo: "Reka abone niwe wikuye mu bususuruke, ngo aha agiye kwa Ngara!" Kuva ubwo rero n'undi wese witesheje ubususuruke abitewe n'umurengwe, akajya kurindagira azerera, bakavuga, bati: "Yagiye kwangara (kwa Ngara) aka Nyiramataza."

Kujya kwangara = guhobagira cyangwa guhobagizwa n'umuruho. 

Yagiye mahera

Uyu mugani bawuca iyo bategereje umuntu bikarambirana, ndetse byarimba akaguma iyo burundu, nibwo bagira bati: "Yagiye mahera" Wakomotse ku murundi witwaga Balyandaba, ku ngoma ya Cyirima Rujugira na Mutaga Sebitungwa (uwo bitaga Semwiza Sembyaliye Imana, Bibero bikingiye abarwanyi, Umwami wo ku Rutabo rwa Nkanda azunguza inyonga arahira Ngabonzima; aho i Nkanda muri komini Nshili ubungubu ni ho yari atuye) ahakabakaba umwaka w'i 1700.

Ubwo Mutaga Semwiza yari abangikanye na Cyirima Rujugira. Dore rero ko iyendezo rya Mahera ryahereye igihe Mutaga akomerekejwe n'umuhungu witwaga Rugina rwa Shaza w'i Ntora (Gisozi). Uwo muhungu bari bamuboshye yibye. Cyirima aramutanga. Bamaze kumuta ku ngoyi yiziguza kuzica Mutaga, ati: "Nimumbohore mumpe n'imyambi nzice Mutaga w'i Burundi." Baramurekura, bamuha umuheto n'imyambi ine, bamwohereza mu rugerero rw'i Mututu.

Agezeyo akomeretsa Mutaga na Budengeli bwa Ndabalinze umunyarwanda wari waracikiye i Burundi. Uwo Budengeli yakomerekeye hejuru ya Mutaga agira ngo Rugina atamwica.
Nuko Mutaga na Budengeli bageze i Burundi baromorwa barakira. Bamaze gukira, Mutaga ahubirana na Budengeli mu gikari ava mu mazu ya baka Mutaga. Amutikura akabando muri ya nkovu, yakomerekeye hejuru ye. Budengeli abwira Mutaga, ati: "Unama uve!" Ubwo yamucyuriraga ko yamukomerekeye hejuru bagiye kumwica; Mutaga abyibutse biramubabaza; ahamagaza se wabo witwaga Sentama amutegeka guhanaguza ubwanwa bwe amaraso ya Bundengeli. Kugira atyo yabitewe n'uko muri icyo gitero yakomerekeyemo na Bundengeli; Sentama yahagize ubwoba akaba ikigwari.

Sentama abibonye atyo aracika ajya mu Rwanda. Bamukurikiye kumufata, asimbuka Akanyaru; abwira abamwirukanaga, ati: "Aya maraso nzayiyuhagirira muri Nyabarongo nsanga Cyilima i Ntora!" Ubwo baramubaza, bati: "Mbese ko ugiye usize umugore n'abana?" Arabasubiza, ati: "Urusende rubabyara ni jye urufise."

Ubwo araza akeza Cyilima arakirwa. Ariko yacitse yabanaga n'undi murundi witwaga Balyandaba (uwo bise Mahera). Bombi bari abacuranzi ba Mutaga. Sentama amaze gucika Balyandaba asigara acuranga wenyine; yacuranga inanga yabo umugamba ari wenyine bikamubangamira. Yayicuranga ayivugamo ibyivugo bya Sentama, Mutaga yabyumva akagira akantu ka sewabo. Bukeye abwira Balyandaba uwo, ati: "Ngutumye mu Rwanda: ugende nk'ucitse, ujye gukeza Cyilima; numara kugerayo, uzambwirire Sentama agaruke; muzazane, kuko yaciwe n'ubusa."

Balyandaba araboneza aza mu Rwanda, asanga Cyilima i Ntora. Amubwira ko acitse Mutaga, kandi ko amujijije ko ari inshuti ya Sentama. Baramwakira abonana na Sentama barishima cyane. Ubwo Balyandaba yageze mu Rwanda, asanga bashaka gutera u Burundi. Ni na cyo gitero Mutaga yaguyemo, kiyobowe na Sentama kuko yaberetse inzira nziza yo gushyikira Mutaga. Icyo gitero, ni cyo Rutanda rwa Ntara w'umunyagisaka yatabayemo n'ingabo ze zitwa Urwasabahizi yari amaze gucikana Kimenyi banganishijwe na Cyilima, bitewe n'uko Kimenyi amaze kumwima imyambi iriho ubumara yari yamutumye i Bujinja; yamara kuyibona akarenga akayigabanyiriza Urwasabahizi.

Nuko umutware warwo amaze kuyoboka Cyilima, yerezwa inzuzi zo gutabara kwa Mutaga; aragabwa, aratabara. Urugamba rumaze kwanzikana Rutanda ubwe arasa Mutaga umukumbi hagati y'amaso, umuheha atamirije utendera ku mwambi arirahira, ati: "Rutamu ruzigenza mwambitse umutako ku wundi; kandi ga Rwasabahizi mbatanze kugoma!" (kuko yishe umwami!) Ubwo Sentama abonye Mutaga aguye agira ngo ni ugukomereka gusa. Amusatiriye asanga amaze guhwera; ararira. Abanyarwanda baramushunga, bati: "Urinda kurira si wowe wamutugabije?" Icumu rye arishinga iruhande rw'umurambo w'umuhungu wabo aryiyahuraho. Nawe Balyandaba abonye Mutaga apfuye agarukana n'ingabo z'Abanyarwanda zitabaruka, yanga gukomeza agana i Burundi.

Bamaze kugera mu Rwanda, Cyilima amugororera inka n'imisozi mu kigwi cya Sentama. Kuva ubwo Abarundi baramutegereza baramuheba yaranze gusubirayo kuko Mutaga yapfuye, kandi mu Rwanda yarahabonye ubukire butambutse ubwo yari afitiye i Burundi. Ni bwo abana be baguriye abatasi bo mu Rwanda, bamutumaho ngo azagaruke, Balyandaba arabahakanira. Amaze kubashwishuriza bamuhebye, abacuranzi batangira inanga imucuranga, bati: "Ntacyo Kizima ntabwo Byicira mu gico rya Rukara yaheze mu butumwa!" Ubwo Abarundi bandi, bati: "Erega ntabwo akitwa Byicira mu gico rya Rukara, ahubwo yabaye Mahera y'u Rwanda!"

Nuko kuva ubwo, umugani wamamara mu Burundi no mu Rwanda. Uwo batumye agatinda, bati: "Aho ntiyagiye mahera (nka Mahera) byarimba ntagaruke, bati: "Yagiye mahera!"

Kugenda mahera = Kugenda burundu.

Yagiye nka Nyombeli

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu cyangwa se ibintu by'interagahinda bizimiranye amazeze uruhenu, ni bwo bavuga ngo: "Yagiye nka Nyombeli, cyangwa byagiye nka nyombeli" Wakomotse ku muhigi w'umukogoto witwaga Nyombeli. Yari umugaragu wa Mazimpaka ku Ijuru rya Kamonyi; ahayinga umwaka w'i 1700.

Hambere ku ngoma ya Mazimpaka, Nsoro umwami w'u Bugesera butaraba ubw'u Rwanda, yatumye kuri Mazimpaka amagambo y'imihigo; ati: "Aho wari uzi ko Abanyabugesera barusha Abanyarwanda kurasa mu nzira zose: kumasha, gutera imyambi, guhiga; mbese ibyo kurasa byose turabibarusha!" Intumwa za Nsoro ziraza zisohoreza Mazimpaka ubutumwa. Abyumvise biramubabaza, akoranya abatware be; abatekerereza iyo mihigo y'uko ngo Abanyabugesera barusha Abanyarwanda kurasa ku buryo bwose, Abatware bagwa mu kantu; batangira guhwihwisa babazanya uko byagenda. Bamwe bati: "Uwatuma kuri Nsoro akohereza abahanga be mu muheto, tukabateranya n'abacu bagatera imyambi, bamasha, ndetse byarimba bakajyana no mu muhigo rugakemuka. Abandi bati: "Ahubwo nimumutumeho abe ari we tuzoherereza abacu barushanirizweyo, kuko bahabarushirije ari byo byabakoza isoni z'uko batsindiwe iwabo.

Nuko Mazimpaka ashima iyo nama ya nyuma, ahamagaza intumwa za Nsoro, ati: "Simbatuma byinshi; nimugende mumbwirire Nsoro, muti: "Uzamutumeho igihe azakoherereze abantu bo kurushanwa n'abawe iyo mihigo iveho." Intumwa ziragenda zisohoza ubutumwa. Nsoro na we ahamagaza abatware be, arabibatekerereza. Baramusubiza, bati: "Nta kindi, tuma kuri Mazimpaka, umubwire azohereze abantu be mu kwezi gutaha turushanwe!" Nsoro arabyemera; atuma kuri Mazimpaka ati: "Nta yindi ntumwa, umunsi wa ntagisibya ni ukwezi gutaha. Mazimpaka yongera guteranya abatware be, bajya inama y'uko bazabigenza. Bamwe, bati: "Nimutoranye abazarushanwa mu bakogoto b'imitwe yose y'ingabo dufite. Abandi, bati: "Gutoranya mu mitwe byaba ari ubuswa, ahubwo nimushake umuntu w'umuhanga azabe ari we urushanwa n'Abanyabugesera!" Bemeza iryo; bahuriza kuri Nyombeli.

Bidatinze ukwezi kuritamanzura. Mazimpaka aboneza abantu bazaherekeza Nyombeli bakanamwogeza. Igihe kigeze, Nyombeli n'imperekeza ze bashyira nzira. Bageze i Bugesera, bavunyisha kwa Nsoro. Arabahamagaza bararamukanya; bamubwira ko Mazimpaka abohereje kurushanwa mu muheto. Ati: "Ngaho nimujye ku icumbi." Baragenda, baryama bataryamye.

Bugiseruka Nsoro arabatumiza; ababaza icyo bakwiye kubanzirizaho. Abanyarwanda, bati: "Icyo ushaka tube ari cyo tubanzirizaho nta cyo bitwaye." Imitwe yombi ikoranira ku karubanda, inge zisubirwamo babimburira ku myambi. Abanyabugesera babiri, baterayo barahusha, Nyombeli akurikiraho arabatebya. Inkwekwe Abanyarwanda bayivaho biyamirira. Nsoro ati: "Ayo ni amahirwe, nibongere!" Abanyarwanda bati: "Ngaho" Abanyabugesera noneho baterayo ari bane; na none Nyombeli arabanikira. Abanyarwanda bati: "Icyo kiraguye nimushyireho ikindi." Bashinga uruti; Abanyabugesera baravuka. Nyombeli awugemyeyo ararurasa. Nsoro n'abe barumirwa. Bashyira isimbi mu ngororero. Na bwo Nyombeli anabarusha. Abanyabugesera baramikwa; Abanyarwanda besa ibisate imbere ya Nsoro biyamirira. Noneho bashyiraho agatasu (akantu kanzinya), nanone Nyombeli aba ari we ukamasha wenyine.

Nsoro abonye ko Nyombeli abaye akayobera arikubura ajya mu rugo, atumiza imitwe yombi batereka amayoga barara inkera basubira mu mihigo; bemeza ko Abanyarwanda barushije Abanyabugesera. Hagati aho mu mihigo, Nsoro arasohoka, arembuza Nyombeli amujyana ukwe: Amubaza umutungo afite mu Rwanda. Undi amubwira ko ari umugaragu wa Mazimpaka utunze inka z'ibiti gusa. Nsoro abyumvise, yoshya Nyombeli kwigumira i Bugesera ngo azamukize, ndetse amugire umutware we ukomeye; areburwa n'ayo moshya aramwemerera. Atangira gucura inama y'uko azizimiza.

Bukeye Abanyarwanda barasezera ngo batahe. Ariko mbere yo guhaguruka, Nsoro yari yongeye kwihererana Nyombeli amubaza uko ari bubigenze. Undi, ati: "Nitugera mu nzira ndaca uwa Nkebya nigarukire." Nsoro azimanira Abanyarwanda inka cumi. Ubwo Nyombeli n'imperekeza ze bashyira nzira. Bamaze kurenga umutaru arabibeta arakimirana yisubirira kwa Nsoro. Amukubise amaso arishima cyane; ahera ko amuha amashyo atanu y'inka z'umureburo (zo kumuhuza ngo yibagirwe iby'iwabo) Nuko Nyombeli ahera ubwo aratunga aratunganirwa; ahera mu Bugesera abusaziramo. Nazo intumwa z'i Rwanda rero amaze kuzibeta zitarataza zimushaka. Zimuzigurutse; ziramanjirwa; zipfa kuza ziseta ibirenge; ziti: "Mazimpaka tuzamukika dute tutamumurikiye umuntu we twaherekeje." Zitinya kugera iwe, zigumya gukerakera.

Hagati aho rugisizana, intumwa ya Nsoro irasuka ku ijuru. Ibwira Mazimpaka ko Nyombeli atakigarutse mu Rwanda ukundi, kugira ngo boye kugumya guhagarika umutima bakeka ko yaba yarapfuye. Ubwo iz' i Rwanda ziboneraho gutunguka kuri Mazimpaka zivuga amacumu, zimubwira amagenzi yazo n'imirushirize ya Nyombeli n'imizimirire ye. Mazimpaka ahimbarwa adahimbawe, kuko u Rwanda rwarushije u Bugesera, ariko intwari ye yaruhesheje ishema ikazimirira ishyanga burundu.

Kuva ubwo rero ruhanda bafatiraho imvugo yahindutse umugani, baba batumye umuntu bizeye ko agaruka akagenda mahera bati: "Yagiye nka Nyombeli." Ikintu cyose kigiye ntikigaruke bari babyizeye, bati: "Cyagiye nka Nyombeli" Mbese ibigiye mahera byose bikazimirana amazeze, bati: "Byagiye nka Nyombeli!" Bakabigererenya na we, kuko yagiye i Bugesera guhesha u Rwanda ishema, yamara gutsinda ntarugarukemo kubera ibintu Nsoro yamuzigazigishije; akaba atyo interagahinda mu Rwanda.

Kugenda nka nyombeli = Kugenda mahera. 

Yaje Bugubugu

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu cyangwa ikintu cyadukanye inkubiri; ni ho bagira bati: "Yaje Bugubugu!" Wakomotse ku muganza witwaga Bugubugu yadutse i Buliza ahica Rubanda wari warigize rwankubebe (indakoreka) ahagana mu mwaka w' i 1600.

Uwo nyagupfa Rubanda yari umutware iwabo mu Buliza, atwara Ngiryi na Rutongo; akaba umukire bisesuye kandi mu muryango mugari. Ubukire bwe bwari bwaramusabitsemo urugomo rutavugwa, akiyenza ku baturanyi be; abafite ibikingi akabiragirira akabusha. Akohereza abana be n'abashumba bagaturira inka mu bwatsi bakazihagarikira. Bene bwo bajya kuzikoma, abandi bakabakomera; bati: "Murakora inka za Rubanda bikabakorera ishyano!" Ibyo byose bakabivugishwa n'uko Rubanda abarusha amaboko n'urugomo.

Nuko biba aho bityo, bukeye abana n'abashumba be baraturutsa, bajya kuragira i Gasura mu Bwanacyambwe, mu gikingi cy'umuntu witwaga Fashaho. Bahageze inka baziturira mu mubande barazihagarikira. Abashumba ba Fashaho baje kuzikoma, abazi Rubanda barakomera, bati: "Ntimwakure inka za Rubanda bitava aho bidukururira amakuba." Abashumba baranga bazirohamo harazikubita. Induru iba ndenda bati: "Inka za Rubanda abanyagasura bazimajije amahiri" Inkuru igeze kwa Rubanda, Abanyangiryi bahurura ikuba gahu batera i Gasura; mbese Buliza yose ivayo ivuna Rubanda. Bageze i Gasura barahadugiriza bahahindura iheruheru; bituma kuva ubwo u Buliza bwose n'u Bwanacyambwe bitinya Rubanda. Ibye byose biba nk'amazi y'intare; ugiye kwegera ake, abandi bakamutwama, bati: "Udahungabanya ibintu bya Rubanda bikagukorera ishyano." Aho ni na ho hakomotse ya mvugo, ngo: "Uramenye ntiwakure abana ba Rubanda, ntukubite inka za Rubanda ntiwangize ibintu bya Rubanda; kwa kundi ababyeyi batinyisha abana iby'abandi). Ni Rubanda uwo nguwo n'amahane ye bendeyeho.

Biba aho; bishyize kera umuganza witwa Bugubugu agishishiriza inka ze mu Buliza; u Buganza bwari bwarateyemo amapfa. Arikora n'inka ze n'abagaragu be n'abandi baturanyi bamwisunze; bavanga inka zabo ziragisha. Baraboneza n'i Buliza, bacumbika i Masora. Bukeye inka zirahuka; zirishije ntizahaga kuko hari ubwatsi buke. Ubwo Bugubugu akaba yasigaye ku icumbi. Ab'aho babwira abashumba, bati: "Ubwatsi busigaye i Ngilyi kwa Rubanda; ariko uretse n'inka, nta n'inyoni yahimbira ngo ihatambe. Bakeneshereza aho, burira baracyura; basanga Bugubugu ku kiraro. Bamutekerereza ibyo babonye n'icyo bumvise bati: "Aho twaragiye nta bwatsi buhari ni umukuna ahandi babuvuga ni kuri Ngilyi mu gikingi cy'umugabo witwa Rubanda, ariko ngo nta nka igikandagiramo." Ati: "Ubu se muremera ko inka zacu zicwa n'inzara kandi iwacu bazi ko twagishishije! Zadupfana ntibyatuviramo igihemu gikabije?" Abandi bati: "Ese twabigira dute?" Bugubugu, ati: "Ese mukeka ko Abaliza barusha Abaganza ubugabo? ati: Ejo tuzahahure nibadukoma tuzarwana!" Abandi baremera; umugambi bawuraraho.

Mu gitondo, inka bazibwiriza i Ngilyi. Baziturira mu mubande wa Rubanda. Zikigeramo, Abanyangilyi bariyamirira batangara, bati: "Mbega abantu bashirika ubwoba! bariya batinyutse kwahura mu bwatsi bwa Rubanda ni bantu ki?" Ubwo impini y'abantu yari iteraniye kwa Rubanda irahomboka; basiganwa bajya gukoma inka za Bugubugu. Bageze mu rwuri Abaganza babarohamo imyambi barabandurura. Rubanda abyumvise arahurura, Bugubugu amurabutswe yuhanya n'impirita abakana umuheto we inkubiri; ashyiramo umwambi w'umukumbi arinjiza ararekera amucishamo; Rubanda yikubita hasi baterura uwumye.

Nuko induru iba impomamunwa; bati: "Rubanda arapfuye!" Abaganza bararwana barasizora. Abaliza basumbirijwe barahunga. Beguka ariko bamwe bishima, bati: "Reka Bugubugu aducire inkamba!" (Kuko Rubanda yari yarabarembeje). Abaliza bivanga n'Abaganza basakiza kwa Rubanda; ibisahurwa barasahura, ibisigaye baratwika, hahinduka imara. Kuva ubwo rero batangira kogeza Bugubugu aba rwamwa, kuko yishe Rubanda wari warigize rwankubebe. Abagore bajya gukangisha umwana w'igize syori, bati: "Wapfa yaje Bugubugu!" Uko ibihe biha ibindi, kuza bugubugu bihinduka kwadukana inkubiri ikambura ireme muri nyiraryo.

Kuza bugubugu = Kwadukana inkubiri

Yakoze iyo bwabaga

Uyu mugani baca ngo: "Yakoze iyo bwabaga", cyangwa yakoze aho bwabaga, wakomotse kuri Nkoma ya Nkondogoro, Sekirasanyi Ikirozi cyo mu Marangara kitarogera ubusa uretse abagihaye ihene n'intama; ahasaga umwaka w'i 1500.

Bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga, babona ananiwe icyo yahoraga ashobora bakamubwira bati: "Kora iyo bwabaga!" Naho usanzwe atagira imbaraga zo gukora iki n'iki, iyo kimunaniye bagira bati: "Gerageza" Iryo jambo rero ryo gukora iyo bwabaga, hari abaryita ubugabo. Ubu ni ko bimeze; ariko ubundi inkomoko ni uburozi!

Byatangiye hagati y'ingoma ya Ndahiro n'iy'umuhungu we Ndoli. Hariho umugabo witwa Nkoma ya Nkondogoro, ikirozi cyo mu Marangara, na nyina Maduna. Bari abagaragu ba Cyamatare bakomeye, bari baraturutse i Bunyabungo. Baza ibwami bafite umuhango wo kuroga; ibi byo gucuragura; ariko bakagira n'ubundi burozi busanzwe. Aho shebuja apfiriye yishwe n'Abakongoro bamutsinze i Rubi rw'i Nyundo mu Bugamba (Gisenyi), Ndoli amaze gucikira i Karagwe k'Abahinda (muri Tanzaniya), rubanda bahinduka abari abatoni b'ibwami barabahiga barabahashya, kugira ngo, batagira icyo bavuga kuri Ndoli kuko bamwe bakekaga ko akiriho, abandi, bati: "Yapfanye na se"

Ubwo Abanyamarangara batera Nkama, baramunyaga baramusenyera, iwe bahagira imara, ibyeso byarimo uburozi barabijanjagura. Ubwo i Nduga n'Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n'Abasinga. Amarangara atwarwa na Rukomane mwishywa wa Mateke, na yo Nduga ari Mateke uwo. Rukomane rero arashega amenesha abaryankuna.

Bukeye abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na Mugina; bajya inama y'uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma, bati: "Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza?" Nkoma, ati: "Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko nshumba ubundi" Abandi baramubwira, bati: "Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore; kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye, bazamuduhera agapfa tukaruhuka!" Aradukukanye yakabura amagara!

Abaryankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba ahahoze ari iwe mu tujyo bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w'umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane, Gashumba arabyemera arabwakira; abuha Rukomane arabunywa, amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi. Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati: "Nkoma ya Nkondogoro yakoze aho bwabaga."

Kuva ubwo rero rubanda babona umuntu unaniwe n'umurimo yari asanzwe ashobora, bakigana uko Abaryankuna babwiye Nkoma, bati: "Kora aho bwabaga", ariko bo baba bavuga ubugabo yari asanganywe; bifata bityo.

Gukora aho bwabaga = Kwiharahara.

Yaririraga n'akabusha

Uyu mugani baca ngo: "Yaririraga n'akabusha (aka Busha)", wakomotse kuri Busha w' i Bugaba (Rukoma Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1400, ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro. Bawuca iyo babonye umwana cyangwa umuntu wese ushegera ak'undi, kugira ngo akagereke ku bye bitewe n'ubukundwakare; ni bwo bavuga, ngo: "Araririra akabusha", cyangwa ngo: "Yaririraga akabusha"
Byakuruwe na Rukali, wari umushumba wa Mibambwe w'umutoni cyane, akaba umutware w'umutwe w'ingabo ze; icyo asabye Mibambwe cyose akakimuha. Yari atuye mu Nduga ya Musambira, ahitwa i Rugobagoba.

Icyo gihe hariho umugabo witwa Busha, bahakanywe kuri Mibambwe, ariko adatonnye aka Rukali. Mibambwe amugabira umusozi witwa Bugaba uteganye na Rugobagoba. Rukali abimenye bimwanga mu nda, ati: "Uriya musozi wa Bugaba Busha agabanye nzawuboneshwa n'iki ?" Niko kwigira inama ya gitoni, ati: "Rugobagoba na Bugaba byenda kwitiranwa; ati: "Reka na yo nyisabe Mibambwe." Nibwo atangiye, ati: "Nyagasani ko wangiriye neza ukampa Rugobagoba, Bugaba yo se ?" Mibambwe, ati: "Na yo ndayiguhaye" Ubwo Rugobagoba na Bugaba biba ibya Rukali. Busha abimenye arakarira Rukali kuko yamupfukamiye. Abaza Mibambwe, ati: "Nanyagiwe iki?" Mibambwe, ati: "Umusozi wawe nawuhaye Rukali, ariko humura nzagushumbusha undi." Ubwo Busha yari afite undi musozi witwa Buguli. Na wo Rukali arawuririra. Abwira Mibambwe, ati: "Ko wampaye Bugaba, nka Buguli yo se?" Undi, ati: "Na yo ndayiguhaye." Ubwo Rukali aba amaze gushyekerwa asabana Busha n'undi musozi we wa gatatu witwa Bugoba arawuhabwa. Rukali agumya gukurikirana Busha, amusaba n'undi witwa Bugaragara; ati: "Ko wampaye Bugaba na Bugali na Bugoba, Bugaragara yo?" Undi, ati: "Na yo ndayiguhaye."

Rukali amaze kugabana imisozi ya Busha y' i Rukoma n'u Bumbogo, ayimusabana, Mibambwe amugabira undi witwa Zoko na Mugina. Ubwo Busha yari asigaranye umusozi witwa Ntebe. Na wo Rukali, arawuririra. Abwira Mibambwe ati: "Ese Nyagasani, Ntebe si umurenge wa Zoko?" Mibambwe ati: "Ni wo" Rukali awugereka kuri Bugaba na Buguli na Bugoba na Bugaragara na Zoko na Mugina; Udusozi twose twa Busha, atugabana atyo. Ariko haciyeho iminsi, aratonekara aranyagwa; ahinduka umukene. Rubanda ruramukengura batangira kumukwena.

Nuko kuva ubwo rubanda bakajya bamucaho umugani, bati: "Noneho Rukali yaranyukiwe ntakiririra agasozi ka Busha!" Aho aciye bakamuha urw'amenyo bibuka uko akiri umudabagizi yaririraga ibya Busha akabihabwa. Nuko ubutindi buramwokama, kugeza igihe yiyahuriye muri Muhazi. Noneho rero babona umwana cyangwa umuntu wese ushegera ak'undi kugira ngo akagire ake, bakamugereranya na Rukali waririraga agasozi kose Busha agabanye kuri Mibambwe, bati: "Yaririraga akabusha"

Kuririra akabusha = gushegera ibitari ibyawe; Kuririmira utw'abandi

Yariye karungu

Umugani baca ngo: "Yariye karungu" cyangwa "Yarumye karungu", wakomotse kuri Nyirakamagaza n'umugabo we Karungu bo mu Rwampara rwa Kigali, ku ngoma zo hambere. Bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye; ni bwo bavuga ngo: "Nimumubise dore yariye Karungu."

Uwo Karungu yari atuye mu Rwampara rwa Kigali, akaba n'umushumba wa rwoma; wahugiye mu nka gusa. Yabayeho mu gihe cya Mushoranyambo, ari we bita Rugarukiramfizi, wa wundi uvugwaho ubusambo bw'agahebuzo.

Kubera iyo ngeso y'ubusambo, Rugarukiramfizi yamaze kunaniranwa n'abe mu Buganza, atura mu Bwanacyambwe, ahitwaga ku Gasharu; niho yise Mburabuturo. Amaze kuhatura, umugore we abura amavuta yo kurunga, yajya kuyaguza mu baturanyi be, bakamushwishuriza; bakanga kuyamuguriza. Rugarukiramfizi abyumvise, ati: "Ino si inturo ni imburabuturo"; izina rifata ubwo.

Biba aho biratinda bukeye arapfa; apfa azize ubusambo bwe. Asiga umugore we Nyirakamugore n'umukobwa we Nyirabishangali, n'umushumba wabo Rwujakararo. Yapfuye ari umutunzi wavugwaga cyane; ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera ubusambo; ni cyo cyatumye apfa asize umushumba umwe waragiraga amashyo atagira ingano.

Nuko haciyeho iminsi wa mushumba Rwujakararo na we arapfa. Nyirakamugore n'umukobwa we Nyirabishangali, basigara muri izo nka bonyine. Bakaba ari bo bakuranwa kuziragira. Umwe yaba yaragiye nka none, undi agasigara ku rugo. Babikora batyo; ariko bibagora.

Bukeye mu Rwampara hakaba umugabo Karungu, bamubwira ko muka Rugarukiramfizi ashaka umushumba umuragirira inka. Arahaguruka ajya gukeza Nyirakamugore i Mburabuturo; amusaba amata y'ubushumba, dore ko yari umushumba rwoma, Nyirakamugore abyumvise arishima kuko abonye inshungu yo kumugabanyiriza ingorane.

Karungu amaze kubona ubuhake, asubira mu Rwampara kuzana umugore we Nyiraneza (umukobwa w'ineza isa n'umuyange: igisingizo cye cy'ingeso nziza); ariko Karungu uwo ngo yari igisambo gutambutsa Rugarukiramfizi utarushwaga. Yimuka mu Rwampara n'umugore we, basanga Nyirakamugore i Mburabuturo. Abaha inka cumi z'imbyeyi z'intizo. Karungu amaze kuzishyikira aha Nyiraneza itegeko: ati: "Ujye unywa amacunda gusa, naho ikivuguto n'inshyushyu bibe ibyanjye" Nyiraneza yemera ubusambo bw'umugabo we, anywa amacunda, ikivuguto n'inshyushyu abiharira Karungu. Bukeye Karungu yongera kumubwira, ati: "Dore tumaze kubona amavuta, na yo ntukayakoreho ni ayanjye." Nyiraneza abyemera ariko agononwa.

Bukeye agenderera abandi bakobwa b'i Mburabuturo, bayaga urukobwa; abatekerereza urupfu yapfuye, Abandi baramuseka; bamwe bamwemeza ko azajya arunga bagasangira. Arita mu gutwi arataha. Nimugoroba Karungu acyura inka arinikiza arazikama. Zihumuje ajya mu nzu, umugore aramugaburira; amuhereza indosho na we yenda indi barasangira. Karungu aramureba ntiyamubuza, ariko arya ajiginywa; ku mutima, ati: "Nzaguharika!"

Bukeye, Karungu ntiyazuyaza ajya kurambagiza umugore ku Kacyiru; ahasanga umugore w'ikirongore witwaga Nyirakamagaza. Aramusaba, aramuhabwa, aratebutsa barashyingira. Nyirakamagaza ageze kwa Karungu amugabanya inka na Nyiraneza. Amutegeka ko atagomba kurya ku birunge. Bukeye abantu b'i Mburabuturo bamaze kubimenya bati: "Uyu si umushumba wa Nyirakamugore, ubanza ari umugabo we wazutse." Nyirakamagaza we yemera amategeko; ariko akajya abirya rwihishwa. Bukeye Karungu arabimenya; ahimba amageza yandi. Abwira Nyirakamagaza ati: "Kuva ubu nzajya ndya ibirunge bikonje ni byo bingwa neza!" Guhera ubwo umugore yarangiza kurunga agasanga umugabo mu nka akamusigariraho ngo ashokere. Undi agaca ruhinganyuma akajya kwiba bya birunge akabirya. Umugore yatahuka agakubitwa n'inkuba akayoberwa uwamwibye akumirwa. Karungu yacyura akabura ibirunge akamutonganya, bakarara ku nkeke.

Nuko biba akamenyero, Nyirakamagaza amaze gushoberwa atangira kugenzura umwiba. Bigeze mu mashoka y'inka, atuma umwana, ku mugabo we ngo amubwire ko agiye kureba iwabo bamuhururije ko barwaye (ariko ubwo yaramushukaga). Umwana amaze kubwira se, Karungu ashyira nzira ajya kurya ibirunge by'akamenyero asanganywe. Ageze imuhira asanga umugore yamwihishe. Asumira urwabya rw' ibirunge akoramo araroha. Nyirakamagaza aramubaza, ati: "Ubwo uragira ibiki?" Karungu aramwara, aterura urweso rwarimo ibirunge, arucinya umugore rumusandariraho. Nyirakamagaza ararakara ararubira, afata Karungu amushinga amenyo ku mazuru arashingishira, arashikura aracira; amusiga na bya birunge; induru arayidehera Rubanda barahurura, basanga Karungu yacitse amazuru avirirana n'ibirunge byamuhindanyije. Inkwekwe bayivaho bariyamirira, bati: "Nyirakamagaza yariye Karungu; yamuriye amazuru amujijije ibirunge yamwibye!"

Kurya karungu = kuruma karungu = Kurakara cyane; kurubira. 

Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu

Uyu mugani bawuca iyo bacira umuntu umugani bamubuza kugokera ubusa azigamira gaheshyi; niho bagira bati "Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu" Uwo mugani uri kabiri, ariko ako kabiri kombi kagahurira ku musozi witwa Fumbwe wo mu Buganza bwegamiye u Rukaryi. Ubwa mbere bawendeye ku gitekerezo cy'Abanyoro mu gitero cyabo cya kabiri; ubwa kabiri ku ngoma ya Rujugira, bawuhereye ku mugore wo mu Buliza waraje ifu yo kugemurira umugabo we ku rugerero rwari i Fumbwe aho ngaho. Umunsi yayiraje ni wo umugabo we yaguye ku rugamba, bukeye ahurira n'imbitsi mu nzira ifu arayimena, arahobagira arataha. Iyo amenya ko umugabo we yapfuye ntabwo aba yararaje iyo fu, ngo nibucya ayizindukane ngo aha agemuriye umugabo!

Naho Abanyoro bateye mu Rwanda ubwa mbere ku ngoma ya Kigeli Mukobanya. Iyo ntambara umuhungu we Sekarongoro bita Mutabazi arayirwana ayibamo intwali cyane, ndetse ayikomerekeramo. Ubwo rero Abanyoro baraneshwa, abataguye muri iyo ntambara basubira iwabo, bajya kuvuga ko baneshejwe. Biba aho, bishyira kera, bimaze gusa n'ibyibagiranye, ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, wawundi wabarwanyaga ataraba umwami, barongera baragaruka. Ariko noneho bagaruka ari benshi cyane, kuruta abari barateye ubwa mbere. Kuko ngo batiye amaboko mu duhugu twinshi two muri Yuganda: Ankore, Toro, Bugande Bukili, Bukede, Busogo, na Bunyoro. Abo bose ni ko baje barakariye u Rwanda; barushakagamo iminyago y'inka, kandi bashaka no kwihorera.

Nuko bakijya gusesekara abatasi baburira Mibambwe Sekarongoro. Bamumenyesha imigambi Abanyoro bagize yo gushaka amaboko mu nshuti zabo zibegereye; bati: "Abanyoro bagiye kugaruka, ariko kandi si nka ba bandi ba mbere; ahubwo bazaza ari benshi cyane; ndetse n'ubwo tubita Abanyoro ariko si bo bonyine, ahubwo bavanze n'Abagande n'Abakede, n'Abasoga, n'Abanyankore, n'Abatoro, n'abo muri Bukili n'aba Buhweja. None rero tukugire inama: nawe tabaza abo muturanye bagutize amaboko. Sekarongoro yemera inama y'Abatasi, amaze kumva amagambo bamubwiye n'inama bamugiriye. Ahera ko atuma ku bami babangikanye na we: Kimenyi w'i Gisaka, Nsoro, w'i Bugesera na Ntare w'i Burundi; ati: "Nimuntabare natewe, nimuntabare mwitabara. Abanyoro bongeye gutera kandi numvise ko ari benshi cyane ku buryo ntahangara kubarwanya jyenyine. None nimuntabare tubasanganirire ku nkiko bataravogera igihugu. Kandi rero nta bwo banziye jyenyine, icyo bashaka ni iminyago, n'iwanyu ntibayibura. Ati: "Ni ukuntabara namwe mwitabara."

Bose bamaze kubyumva banga kumutabara. Abantu yatumyeho bose, bagarukana inkuru mbi; bati: "Aho wadutumye ntubizere, ngo wibwire ko bazagutabara." Uwo batumye kuri Kimenyi w'i Gisaka ati: "Yanshubije ko adashobora kwihamagarira intambara itamugenewe." Uwo batumye kwa Nsoro Bihembe umwami w'i Bugesera, ati: "Yampakaniye ngo ntafite ingabo zo gutegeza abo banyamahanga bangana n'inzige, ngo zimumarire abantu; ati: wowe ubishoboye urarwane cyangwa se urahunge." Uwo batumye kwa Ntare i Burundi, ati: "Aho kuguha ingabo zo gushira, ahubwo yaguhisha, cyangwa se yaguhishira icyo wamuhishaho cyose." Bose uko bangana baramuhakanira. Abonye ko bibaye bityo, yemera inama yo guhunga.

Nuka ahungira i Bunyabungo kwa Muhoyo; n'inka nyinshi, n'ingabo z'inkoramutima. Agenda hakiri kare, bituma agenda neza nta cyo yikanga. Ageze mu misozi yo mu Kinyaga yegeranye n'u Bunyabungo, atuma intumwa ku mwami waho, ati: "Abantu bitwa Abanyoro baramuteye, abona ko ari benshi cyane atashobora kubarwanya, none aguhungiyeho aragusaba ko umwakirana umutima mwiza; ati: Ari kumwe n'abana be, n'abagore be, n'umukecuru we, n'inka nyinshi n'ingabo zemeye kumukurikira. Ibyo byose nubibona ntumutekerezemo umurwanyi uguteye." Intumwa zirahaguruka zijya i Bunyabungo, zibwira umwami waho ubutumwa bwa shebuja. Umwami w'i Bunyabungo yemera kumwakira ari nta kindi yibaza. Amwoherereza amato menshi yo kumwambutsa hamwe n'abo bari kumwe. Amutegurira amacumbi, arambuka ajya i Bunyabungo.

Umwami w'u Rwanda amaze kugera i Bunyabungo, Abanyoro basesekara mu Rwanda, baza u Mutara wose, basandara u Buganza bwa Kibungo na Byumba; abenshi bambukira kuri Ndaba, bazamuka Ntunga, batunguka i Fumbwe; bahurirana n'abaturutse mu mpinga ya Janjagiro; bose bagandika kuri Fumbwe; bameze nk'amarumbu y'inzige. Ubwo rero ikintu basanze kuri Fumbwe gikwiye kuribwa cyangwa kunyobwa, baraye bakimazeho. Ibyo basanze bidahiye barabiteka, ibikwiye kotswa barabyotsa. Aho bukereye abarebye kuri Fumbwe, bakabona hasa n'umukomba; ari ikintu cyabaye urukara rw'ikizizi gisa n'umurayi. Mbese bahararutse nta kintu bahasize kizatunga ab'aho.

Nuko rubanda babibonye, bakaburirana, bati: "Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu; nk'aho bagize, bati: "Ufite icyo arya niyirire, kuko kugira icyo uzigama ari ukwibeshya."

Bakoresheje iryo jambo ifu, kuko muri icyo gihe ari cyo kiryo rusange Abanyarwanda bari berekejeho amakiriro. Ni cyo gituma bavuga ko amasaka ari yo mbuto nkuru mu Rwanda. Abandi rero baturutse mu mpinga ya za Rutare na Bijunde na Nyarusange, bambukira mu iteme rya Karuranga, bashaka gutera urugo rw'i Gasabo. Bakekaga ko Mibambwe ariho ari. Abandi baturutse i Rwamagana na za Munyiginya, na bo bahomboka iyo mu Rukaryi, barazimagiza u Bwanacyambwe, abandi baratera mu Buliza bajya gushaka Mibambwe i Remera ry' Abaforongo aho urugo rwe rundi rwari ruri. Mbese bakwira hose, ntibagira aho basiga h'u Rwanda! Bamaze kubura uwo bashakaga, kandi bamaze kubura n'uwo barasana baritonda barya igihugu koko; barakiyogoza imyaka irahita indi irataha. Bavuga ko barumazemo imyaka isaga icumi.

Mibambwe rero yigumira i Bunyabungo, yihishe Abanyoro. Bukeye imfizi ye irwana n'iya Muhoyo, umwami w'i Bunyabungo. Iya Mibambwe yica iya Muhoyo. Abanyabungo babonye imfizi ya shebuja ipfuye, bafata amacumu n'imihoro bashaka kwica imfizi ya Mibambwe. Abanyarwanda babibonye batyo, na bo babanga imiheto yabo ingamba zirarema bararasana. Muri iyo ntambara umugabekazi Nyabadaha nyina wa Mibambwe arahagwa. Abanyarwanda babonye ko bashumbirijwe, bafata amato barambuka bagaruka i Rwanda.

Bamaze kugera mu Rwanda, bibaza icyo bakwiye gukora: Bati: "Dore Abanyabungo baraduhindutse, kandi Abanyoro twari twahunze nta ho bagiye baracyaduhiga, none ubu tubigize dute!" Sekarongoro ati: "Nimureke twiyahure ku Banyoro, naho twapfa ariko twaba turwanira u Rwanda rwacu tukarugwamo!"
Nuko bose biyemeza kurwanya Abanyoro. Babaza ahantu hateraniwe n'abenshi, barahamenya. Begenda ijoro ryose bagera mu ngando zabo aho zari ziri hose, bamaze kwigabanyamo ibice bikwiranye n'imisozi Abanyoro bari higanjemo. Bahimba amageza yo gutwika amazu ku misozi miremire bagira ngo bakange Abanyoro. Muri iryo joro batwika amazu ari ku misozi miremire yegeranye n'aho Abanyoro biganje kugandika, ariko batwikaga bakurikije impande enye: hepfo y'ingando no haruguru yazo, no hirya no hino. Bamaze gukwiza amashinga neza nk'uko babiteguye, batwika ya mazu; mbese bamwe babonye aba mbere batwitse, bose bahera ko baratwika. Abanyoro babonye imiriro yaka impande zose z'aho baganditse, babona ko bakubwe, bacikamo igikuba; iryo joro bahunga ubutarora inyuma; bagenda bikanga ikiriri cyabo, kuko bari benshi cyane, abari mu gice cy'imbere bakikanga ababakurikiye babo, bagira ngo ni ingabo z'abanyarwanda zibari inyuma, bakabagira mu gico, babageraho bakabarwanya; bigatuma bicana babitewe n'uko bayoberanye. Icyo Abanyarwanda bakoraga muri iryo joro ni ukuvuza induru gusa bakomera ngo: "Ntibajye, ntibajye" ibyo gusa!

Nuko aho bukereye, Abanyoro basanga basigaye ari ingerere; bakizwa n'amaguru barahunga. Ingabo za Sekarongoro zirabashorera, Rubanda rw'ihururu rwitabiriye induru rukabatangira. Bapfa umugenda, n'abagiye bihisha mu mikoke no mu mashyamba, barabashakura barabica. Iyo ntambara y' Abanyoro yarangiriye i Musave mu Bwanacyambwe, muri Komini Rubungo ubungubu.

Mbese urora uwo mugani w'Akaraye i Fumbwe ni uko waciwe n'abantu bari mu karere kegeranye na Fumbwe; naho ubundi ubaye nk'ucibwa n'Abanyamahanga, bawuca bagira, bati: "Utazi akaraye i Rwanda araza ifu".

Kuraza ifu = Kwishunga ugokera ubusa.

Yabaye Kaburabuza

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w'ikirushya muri byose, aburabuza abo bari kumwe; ni bwo bagira bati: "Yabaye kaburabuza!" Wakomotse kuri Sentashya ya Rugema mu Bwanacyambwe (Kigali) ahagana mu mwaka w'i 1700.

Uwo mugabo bahimbye Kaburabuza, yabayeho ku ngoma ebyiri zikurikirana; iya Cyilima Rujugira, n'iya Kigeli Ndabarasa. Iryo zina rya Kaburabuza si irye rya kibyeyi, ni irihimbano; irye bwite yari Sentashya ya Rugema iwabo hakaba i Karama ka Kigali cya Mwendo. Igihe kimwe rero u Rwanda rwigeze kunesha u Bugesera, bumaze kuneshwa hasigarayo Abanyarwanda bake bo kubuyobora. Ubwo bwagabaniraga n'u Burundi kuri Ruvubu. Abanyarwanda bamaze kwikubura, Abarundi babwendaho igice kinini cyane, bageza ku rugabano ruriho ubu ngubu. Haciyeho iminsi mike u Bugesera bumaze gutsindwa, Ndabarasa arima; abugabira Sentashya ya Rugema.

Nuko Sentashya uwo ajya mu Bugesera arabuyobora; ararundisha, ararabukirwa; inka bamurundiye n'izo bamurabukiye azihera abanyabugesera. Abantu bo mu Bwanacyambwe babonye ko Sentashya agabanye u Bugesera bihutira kumukeza. Bageze i Bugesera, basanga inka zose yabonye ziragiwe n'abantu b'aho, izindi yarazibagabiye, bapfa gukutiriza bamugumaho. Haciyeho iminsi, mwene wabo wa Sentashya witwa Muhozi aramubaza ati: "Ko ndeba ibintu byawe byose warabihaye Abanyabugesera, nka rubanda rw'iwacu rwaje kugukeza ruzamera rute!" Sentashya aramwumvira, arumirwa! Ageze aho aramubwira, ati: "Nguhaye kujya tujyana mu biraro by'inka zanjye kureba uko bazifashe." Buracya, bombi barashogoshera bajya mu mashyo y'inka kugenzura abazifashe neza. Ariko Sentashya we, icyamugenzaga si ukureba uko inka zifashwe ahubwo ni ukwiyenza ku Banyabugesera kugira ngo abone urwaho rwo kubanyaga ashobore kugabira Abanyabwanacyambwe b'iyo avuka.

Nuko batangira urugendo bajya mu biraro. Batungutse ku kiraro cya mbere, umushumba amurika inka basanga zifashwe neza. Sentashya abuze urwaho rwo kumunyaga atara impamvu, yitoreza ubusa, yisindikiza ku nka zidakemuye ubusenzi n'izidakannye amatwi n'inyana z'inshuke zirishana na za nyina. Umushumba amusobanurira impamvu. Sentashya azibuzemo urwaho rw'ikinyago aramwitegereza n'impuzu ahagatiye, atera hejuru, ati: "Ntukampagatirire impuzu mu nka; ngo iyo mbwa! ati: Na ko zivemo!" Ubwo uwo aba aranyazwe; hagabana uw'iwabo mu Bwanacyambwe.

Bakomeza urugendo, Sentashya na Muhozi batungutse ku wundi mushumba, na we aramurika basanga ari nziza. Sentashya abuze uko amugira amushora mu bibazo by'akaburabuzo nk'ibya wawundi wa mbere, ageze aho aramutumbira, asanga akenyeye impuzu. Na we aramubwira, ati: "Ntuzangarurire impuzu mu nka!" Na we aranyagwa; hagabana uw'i Bwanacyambwe. Aho barahava; batunguka ku bundi bushyo. Noneho Sentashya abona umushumba we yaracitse ino; aryenderaho yiyenza, ati: "Sinshaka icyo kino gicitse mu nka zanjye". Umushumba anyagwa atyo; hagabana umunyabwanacyambwe.

Nuko akomeza kubiyenzaho anyaga Abanyabugesera agabira Abanyabwanacyambwe, basigara ari bo bategeka u Bugesera n'inka zabwo. Ni bwo rero Abanyabugesera bamwambuye izina rye rya Sentashya, bamuhimba irya Kaburabuza rirahama, kuko
yababurabuje bose abataraho impamvu zo kubanyaga agira ngo agabire bene wabo bari bamwatamiriye ku byo yagabanye bakabivukamo amata y'impundu.

Kuba kaburabuza = Kuba ikirushya. 

Yabiguyemo urwuba

Uyu mugani, bawucira ku muntu babonye yihwabana agakabyo k'urukumbuzi ngo yimare nyirarigi (ipfa); niho bavuga ngo: "Yabiguyemo urwuba!" Wakomotse kuri Ruhashyampunzi rwa Lyaba mu Kabagali (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1400.

Icyo gihe hari ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hakabaho itegeko rivuga ngo: "Ntihazagire umuntu uva mu rugerero adakuwe n'uwe; nka mukuru we, cyangwa murumuna we, cyangwa undi bafitanye isano. Ubwo hariho umugabo Lyaba w'umuturagara, atuye i Murama mu Kabagali ho i Gitarama, akagira umwana umwe w'umuhungu witwa Ruhashyampunzi. Lyaba amaze kuba umusaza utakibasha kujya mu rugerero bene wabo bamurega ku mutware wabo w'ingabo. Uwo mutware atumiza Lyaba amubaza igituma yanga kujya mu rugerero kubera ubusaza. Bene wabo bamushinja ko afite umuhungu w'umusore witwa Ruhashyampunzi, bati: "Ni umusore ukwiye kujya mu rugerero!" Lyaba aratsindwa, agenda ihutihuti ajya gusabira umuhungu we amushyingira ikitaraganya, kugira ngo ajye mu rugerero.

Ruhashyampunzi amaze kurongora ajya mu rugerero i Gaharanyonga; ariko ubwo yasize umugore amaze gusama inda.
Nuko Ruhashyampunzi aragenda, hashize amezi make umugore we abyara umuhungu. Ruhashyampunzi amaze kubyumva ajya gusezera ku mutware w'urugerero kugira ngo ajye kwita umwana izina. Umutware w'urugerero aramwangira. Amaze kumwangira, Ruhashyampunzi arumirwa; ahera ko atuma kuri se ngo agerageze uko ashoboye kose amubonere umukura muri bene wabo. Intumwa igeze kuri Lyaba agerageza bene wabo baramuhakanira. Atuma ku muhungu we ko yagerageje uko ashoboye kose bikananirana akabura umukura. Intumwa igeze kuri Ruhashyampunzi ivuga ubutumwa. Ruhashyampunzi arumirwa n'umubabaro mwinshi.

Aragenda abwira umutware w'urugerero ko yabuze umukura; abimubwirana umubabaro. Umutware abyumvise na we biramubabaza, ariko ubutware bumubuza kubyumva, kugira ngo abari mu rugerero batazajya baboneraho inkunga yo gusezera.
Ruhashyampunzi yitegereza umutware w'urugerero araturika ararira. Umutware nawe amukubise amaso arira, aragenda ahamagara abagabo bakuru abajyana ukwabo; abatekerereza ibya Ruhashyampunzi. Abagabo bakuru babyumvise, bagirira uwo mwana impuhwe, bamusabira iminsi mike yo kugera imuhira. Baramuhamagaza bamutegeka ko ataha akamara iwabo amezi abiri masa akagaruka mu rugerero. Ubwo Ruhashyampunzi aranezerwa cyane; arara ataraye, bukeye azinduka yiruka amasigamana amanywa n'ijoro; agera iwabo i Murama mu kindi gitondo cya kare.

Umugore we amukubitse amaso aranezerwa; bombi ubwuzu burabasaba baramukanya, bataramukanyije; bamaze kuramukanya, umugore arikubura yicara ku rwuririro, dore ko byari umuhango w'abagore bo hambere, umugabo aramukurikira. Umugore amuhereza agacuma k'inzoga, Ruhashyampunzi arasoma, baganira ho gato, Ruhashyampunzi abwira umugore, ati: "Jya kunsasira ndananiwe." Umugore, ati: "Harashashe!" Ruhashyampunzi yinagurira ku buriri. Umugore aramwegera bararyama. Bamaze kuryamana ibyishimo bya Ruhashyampunzi biramuzabiranya, bituma umwuka uhera arahwera. Umugore induru ayiha umunwa. Rubanda barahurura, basanga amaze kunogoka. Umugore, abatekerereje uko byagenze barumirwa, bati: "Yamuguyemo urwuba!"

Nuko inkuru y'uko Rahashyampunzi yapfuye irakorerana igera ibwami. Bumvise icyamwishe barumirwa; ibyo byishimo byamwishe amarabira babihindura urwuba. Kuva ubwo, ibwami bategeka ko ibinege biri mu rugerero bizajya bimara amezi atandatu gusa, yarangira bigasezererwa bigataha. Itegeko rirafata bitewe n'ubwoba ibwami bagize buturutse ku rupfu rw'amarabira Ruhashyampunzi yapfuye.

Urwuba rero, ni ibyishimo bitewe no kwihwabana urukumbuzi rw'agakabyo; ni cyo gituma iyo umuntu azikamye mu gahararo k'ibimushamaje cyane, wumva bavuga ngo: "Yabiguyemo urwuba!" cyangwa inshuti ebyiri zahura igize ngo irasezera mbere iyindi ikayishwishuriza, iti: "Ba uretse mbanze nkugwemo urwuba, tumarane ibicuro."

Kugwamo urwuba = Kwihwabana ibyishimo by'agakabyo.

Yabitaye i Burenga

Uyu mugani bawuca, iyo babujije umuntu gukora iki n'iki agahinyura inama bamugiriye, ni ho bagira bati: "Ibyo twamugiriyemo inama yabitaye i Burenga (yabyanze)." Wakomotse kuri Ndungutse wari wigize umwami mu rwimo rwa Musinga; mu 1910 - 1912.

Mibambwe Rutarindwa bamaze kumutsinda ku Rucunshu, habayeho amakubitirane menshi mu Rwanda; bamwe bayoboka Musinga, abandi baramugandira. Bamaze kwica Karara na Baryinyonza bene Rwabugili, igihugu gicika umugongo bavuga ko bene Rwabugili bamazwe na Kabare na mushiki we Kanjogera. Bigisakabaka Kabare yungamo atera Muhigirwa wa Rwabugili watwaraga Nyaruguru n'u Buyenzi, na we aramwica. Muhigirwa, amaze gupfa, umugabo Rwamanywa w'i Buliza (Kigali) wari umugaragu wa Muhigirwa agandisha u Buliza, bwari bwaragabanywe n'umugore witwa Nyamashaza, murumuna wa Kanjogera nyina wa Musinga. Ubwo Abaliza bica Nyamashaza, bashorewe na Rwamanywa. Bahorera Muhigirwa. Ubuyenzi na bwo bugandishwa na Rubindo rwa Rusine w' Umuhebyi wari umugaragu wa Muhigirwa. Bamubwiye kujya kuyoboka ngo ahakwe na Kanjogera, arabasubiza ati: "Aho guhakwa n'umugore namwinjira."

Nuko muri iryo hizana ryo hirya no hino, i Burenga haduka undi mugabo Ndungutse; yiyita mwene Rutalindwa, avuga ko ari we ukwiye kuba umwami w'u Rwanda. Bukeye yisungwa n'umutwa Basebya n'abagaragu be b'impunyu. Ubwo Basebya yagiye kuyoboka kwa Ndungutse kuko icyo gihugu cy'u Rukiga cyari cyamuyobatse bamwita umwami wa Rwabugili. Bavuga ko Musinga atari umwami, bakavuga ko ingoma yayibiwe na nyirarume Kabare. Basebya amaze kuyoboka Ndungutse na Rukara umutware w' Abarashi aza kumuyoboka.

Rukara na Basebya ngo bajyana Ndungutse hirya ahiherereye, bati: "Oya kwigira umwami wiyita umwuzukuru wa Rwabugili, reka dukomeze tugande twononere Kabare; ahubwo tuzapfane ariko utiyise umwami!" Rukara na Basebya bamaze gutaha, Ndungutse abaza abajyanama be yitaga Abiru, ati: "Ndi iki?" Bati: "Uri Umwami wa Rwabugili!" Ati: "Abantu bambwira ko ntari umwami baravuga ukuri?" Abandi, bati: "Abo ni abagome!"
Nuko Ndungutse ntiyongera kubana na Rukara na Basebya; umwe aganda ukwe, undi ukwe, batanishwa n'uko babujije Ndungutse kwiyita umwami. Bamaze gutandukana, iz'ibwami zitera Ndungutse na Basebya na Rukara. Bafatwa n'Abadage na Rwubusisi barabica. Ndungutse we yaguye mu itsimbaniro, na ho bagenzi, be bishwe nyuma.

Kuva ubwo rero uwo mugani wamamara mu Rwanda uturutse kuri Ndungutse, Rukara na Basebya babuzaga kwiyita umwami yagera iwe i Burenga akabyanga, hanyuma akabizira. Ni cyo gituma iyo bagiriye umuntu inama akayanga, bavuga bati: "Yabitaye i Burenga!"

Guta ibintu i Burenga = Kubyanga.

Nyir'amaguru yirukiye nyir'umugisha

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wirimyemo amahata ahirimbana ubudahwema, ibintu byamara gutengamara hakagororerwa undi, mu bari bamwungirije, utarushye nka we; ni bwo bavuga ngo: "Nyir'amaguru yirukiye Nyir'umugisha". Wakomotse kuli Kibibi na Ruzigana, bari abagaragu ba Mukobanya, ahayinga umwaka w'i 1400.

Ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hadutse umugabo w'umugoyi witwa Mulinda, agaba ingabo ze zitera u Rwanda, Ubwo yashakaga kurwigarurira. Anesha Kabagali n' Amarangara n'i Nduga, acumbika mu Mizi ya Kabare munsi ya Kamonyi. Atuma kuri Cyilima, ati: "Muhe umukobwa wawe Nyabarondo, n'inka yawe Munono n'ingoma yawe Cyimumugizi mubone gukiranuka!" Rubanda rumaze kumva ubwo butumwa, beguka kuri Rugwe asigara wenyine; ni bwo agiye kwihisha mu gisura cyari mu ibanga rya Kamonyi, akimaramo iminsi (Abasizi niho bita mu kitababa). Cyilima Rugwe amaze gusumbirizwa, atuma ku muhungu we Mukobanya wari i Bumbogo bwa Mbilima, ati: "U Rwanda rwatsinzwe; rwatsinzwe na Mulinda-Umugoyi; yanesheje Kabagali, Marangara, Nduga na Rukoma none acumbitse mu Mizi ya Kabare ku Kamonyi, ati kandi yantumyeho amananiza, ambwira ngo mwoherereze inka yanjye Munono, n'ingoma yanjye Cyimumugizi, n'umukobwa wanjye Nyabarondo, ati none abigenze ate ?" Intumwa ya Rugwe iragenda ibwira Mukobanya ubutumwa. Mukobanya ariyumvira, asubiza iyo ntumwa, ati: "Genda umumbwirire uti: "Tanga Nyabarondo ni umukwobwa wawe, utange na Munono warayoroye; naho Cyimumugizi si ubuteto; uti "Ahubwo izamuca mu mubyimba!"

Nuko intumwa ya Cyilima, irahindukira imubwira ubutumwa bwa Mukobanya. Ikimara guhaguruka i Bumbogo, Mukobanya abwira ingabo ze z' Abambogo ko ibwami bamerewe nabi. Bahera ko bambuka Nyabarongo batabaye Cyilima Rugwe ku Kamonyi mu gisura yari yihishemo. Ubwo Mulinda na Mukobanya bahuriye i Kinyambi cya Rugalika, Mukobanya arahamutsinda. Ubwo rubanda rw' i Nkuruzuzu na bo bica Nkuba ya Nyabakonjo mu Bwanacyambwe. Abo bavuye i Bwanacyambwe bambukira mu cyambu cyo munsi ya Gihinga kitwaga Rutare (kuva icyo gihe bahita icyambu cy'ishya); bateranira mu bitwa bya Kamonyi barara bavuga amacumu. Ku wundi munsi barara inkera yo gutera u Bugoyi.

Ni bwo Kibibi yahize n'undi mugabo witwaga Ruzigana, ati: "Nitugera i Bugoyi tuzabutsinda; ati: "Ariko umubisha wa mbere ni uwanjye". Ruzigana, ati: "Urirarira; nitugera i Bugoyi koko ibyo uvuze ko tuzabutsinda ni koko ati: "Ariko ibyo ubeshye ni uko uvuze ko umubisha wa mbere ari uwawe ati: "Umubisha w'ibanze ni uwanjye." Mukobanya agumya kwumva imihigo yabo bombi, na we, ati: "Ubugoyi tuzabutsinda koko nta we ubishidikanya; ati: "None rero wowe Kibibi na Ruzigana, uzabanza kwica umubisha ni we nzabugabira". Ni bwo bageze ingabo zijyana na Mukobanya; yari akiri umututsi atarima acyigira ku rugamba.

Ingabo ziboneza iya Kibuye, zambukira i Kilinda. Bageze mu rugabano rwa Bugoyi, bahura n'abagoyi. Kibibi abirohamo, yirukana umugoyi aramutota Ruzigana agumana na Mukobanya. Ubwo Kibibi yica wa mubisha yatose. Abagoyi bararakara bakubita Abanyarwanda inshuro. Mukobanya aratsikira. Umugoyi agiye kumutera, Ruzigana amurasa inkumbi amutsinda imbere ya Mukobanya ariko Kibibi yishe kare; yabanje.

Nuko u Bugoyi buratsindwa; bafata umuhungu wa Mulinda witwaga Rushema, bamuzanira Mukobanya aramutanga. Bwije barara inkera y'imihigo. Kibibi, ati: "Ibanze ni irya njye mu Bugoyi!" Abahungu bose, bati: "Ntabeshya, ibanze ni irye!" Niwe waroboye umugoyi hagati y'ingamba zombi, amwirukana tureba, amutsinda mu rubuga. Mukobanya aranga, ati: "Ibanze ni irya Ruzigana warashe umugoyi wa mbere inkumbi; ati: "u Bugoyi ni ubwe!" Abahungu barumirwa. Ni bwo Kibibi bamwise Nyir'amaguru, kuko yirukanye umugoyi akamwica mbere, ariko u Bugoyi bugahabwa Ruzigana wishe nyuma kandi ari byo bahigiye. Ubwo rero Kibibi yirukiye Ruzigana wagabanye u Bugoyi!

Kwirukira nyir'umugisha = Kuruhira abandi.

Nyir'amaso yerekwa bike

Uyu mugani bawuca iyo bashaka kumvisha umuntu ko agomba kwibonera ibimwatamiriye, akishakira uko azabikika, niho bagira bati: "Nyir'amaso yerekwa bike ibindi akirebera!" Wakomotse kuri Semugaza mwene Ndabarasa, se wabo wa Yuhi Gahindiro, ahasaga umwaka w'i 1700.

Semugaza n'Ingabo ze, Urukatsa, zifatanije n'iz'ibwami, bamaze kunesha Ibigina babitsinze i Mwendo wa Kiryango ho mu Kabagali (Gitarama), atabaruka rubanda bose bamushima; bavuga ko yarwanye ku muhungu wabo Gahindiro, ba se wabo bandi bashaka kumurwaniriza ingoma (kuyimwambura). Ubwo biba aho bimara iminsi bose bashimagiza Semugaza. Bukeye Rugaju rwa Mutimbo aba umutoni wa Gahindiro akadasohoka. Noneho Rugaju n'inshuti ze bateranya Semugaza n'ibwami bavuga ko ari we ushaka kwambura Gahindiro ingoma. Semugaza ariko ntiyabimenya, kuko ibwami bamufataga ku maso bakamutonesha. Biba aho bityo, bigeze ubwo babihurahura; batangira kuvuga ko Semugaza agiye gutangwa, ariko bakungamo bagaya ibwami kuko bagiye kugira nabi; bati: "Aba bagiye kwica Semugaza kandi ari we wabakijije Ibigina baranguha!"

Inkuru igumya gusakara hanze, Semugaza ntiyagira agashweshwe kabyo amenya. Bukeye umugaragu we Rukubita rwa Ruzimiza arabimenya; abimenyera ku ibuga ashoye inka. Ubwo rubanda babonye izo nka za Rukubita zishotse barazitangarira, bati: "Ubu rero Semugaza ibwami nibamara kumutanga, Urukatsa rukagabanwa n'undi, uriya mugabo ubwo ari umutoni we bazamunyaga asubire ku bukene bwe! Semugaza ngo yari yarakijije Rukubita, ari umukene cyane.

Nuko amagambo yose bavuze Rukubita ayata mu gutwi, akura inka ze. Bukeye arazinduka asanga sebuja i Rubona rwa Gihara, niho yari na Gahindiro; niho bari batuye. Agezeyo ajyana Semugaza ukwe, aramubwira, ati: "Rubanda bose baravuga ko ibwami bakwanze. Semugaza ntiyabyitaho; ati: "Banyanze mu buryo ki ko niviriye ibwami nonaha ! Nyirayuhi (nyina wa Gahindiro) ntamaze kumpa n'inka y'imbyeyi bari bamutuye! Byibera aho ntiyabyitaho, akomeza kwemeza ko ari impuha; ati : "Ibwami bampora iki, n'ibintu maze kubakorera bizwi na rubanda base!

Biba aho urwango rukomeza gutumba, bukeye Rukubita bimwanga mu nda; ajya gukeza Gahindiro avuga ko yanze Semugaza. Rugaju aramusohoza. Ubwo ibwami barishima kuko babonye Rukubita akazabarehereza ingabo za Semugaza zikamuvaho. Impamvu yabibateraga ni uko batinyaga gutanga Semugaza akiri kumwe n'Urukatsa; babonaga ko bidashoboka kuko Urukatsa rwari intwari cyane.

Nuko Rukubita muri iryo joro yakeje, ahagabana inka z'imbyeyi. Mu gitondo arazishorera azereka Semugaza, ati: "Dore ko utagira ihinyu: ubu kandi na bwo uracyabihinyura! Izi si inka nahawe na Gahindiro mubeshye ko nakwanze? Na none Semugaza akomeza kwinangira yanga kubyemera. Haciyeho iminsi, ibwami bahamagaza Kabano ka Kazenga umuhungu wabo wa Semugaza, baramuca. Semugaza ajya kwa Gahindiro asanga Nyirayuhi aramubaza, ati: "Ndakubaza icyo waciriye Kabano" Nyirayuhi aramwihorera. Semugaza arinjirwa. Agize ngo arahaguruka, inkoni iramucika igwira ingoma irarangira. Nyirayuhi yirengagiza ko ari Semugaza, yibarisha nkana ati: "Ninde wishwe n'ingoma ?" Ubwo noneho Semugaza amenya ko yanzwe. Abwira Nyirayuhi, ati: "Ariko ushirika ubwoba; uzi ko ndi umugabo wanyu mukuru, kandi nkubitiyeho no kuba umutware w'Umwami, none uratinyutse ngo nishwe n'ingoma ? Nyirayuhi aririndagiza, ati: "Sinari nzi ko ari wowe mba nkuroga" Semugaza aramubwira, ati: "Urabeho! Iki gitutsi untutse nzajya kukirwarira i Kiburara na Nyakayaga!"

Nuko Semugaza ahera ko ahaguruka aracika ajyana n'Urukatsa. Umugani wamamara mu Rwanda ubwo umuturutseho, kuko Rukubita yamweretse inka agabanye kuri Gahindiro ntiyemere ko bamwanze, akabibonera ku gitutsi kimwe rukumbi Nyirahuyi yamututse; cyo kwicwa n'ingoma: ni yo Nyir'amaso yerekwa bike, ibindi akabyibonera! Bisobanura ko umuntu muzima bamucira amarenga gusa, ahasigaye akaba ari we wicukumburira ibimwatamiriye.

Kuba Nyiramaso werekwa bike = Kwibonera ibikwatamiriye.

Rubanda ni abahanya

Uyu mugani, bawuca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo: "Rubanda ni abahanya!" Wakomotse ku muja wa Mibambwe Sekarongoro witwaga Nyirabihanya muka Buyoyo w'i Nyarusave ku Itaba rya Bugoba i Rukoma (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1400.

Ku ngoma ya Mibambwe uwonguwo, hariho umugabo Buyoyo, sekuru wa Bunyereli bwa Muhozi mu Gishubi cya Muganza, akaba umunyamuhango mu Ntalindwa z'ibwami. Aho rero apfiriye asiga umugore we Nyirabihanya n'abana be bari mu muryango ukomeye cyane.

Nuko Buyoyo amaze gupfa, umugore we Nyirabihanya ajya kumubikira Mibambwe mu Ruhango rwa Kanyinya na Remera. Mibambwe amaze kubyumva, abaza Nyirabihanya ubwoko bwe. Undi, ati: "Ndi umuzigabakazi". Mibambwe yumvise ko Nyirabihanya ari ubwoko bwiza arishima. Urukundo rumutegeka kumugira umubambuzi wo gucunda, kuko abazigaba ari abase b'abasindi, ari bo banyiginya. Ubwo Nyirabihanya ahabwa umuhango wo kubambura nk'uko abandi bagore b'abazigaba n'abageserakazi ari bo babamburaga bacunda. Amaze guhabwa uwo muhango yiyuzuza na muka Mibambwe witwaga Nyirahondi (Hondi) ndetse ngo baranywana. Dore ko mbere n'abagore banywanaga!

Bimaze iminsi, Mibambwe aca iteka, ati: "Umuntu muto wese umaze guca akenge, muciriye mu Karambo ka Rukore". Ubwo abato bose bajyana mu Karambo ka Rukore; na bene Nyirabihanya batatu bato bajyana n'abandi basore. Haciyeho iminsi, Nyirabihanya ajya gusura abo bana be, agira ngo anabonereho urwaho rwo kwimenyereza Gahima ka Mibambwe, na nyina Matama wari warambagijwe mu bwiru, i Buha muri Tanzaniya.

Nuko Nyirabihanya amaze gutirimuka aho, abanzi be bamurega kuri nyirabuja Nyirahondi, bavuga ko yagiye gukeza mukeba we Matama. Aho Nyirabihanya ahindukiriye avuye mu Karambo, ageze mu Ruhango kwa Mibambwe, Nyirahondi aramutumiza ngo amwitabe. Nyirabihanya araza. Agitunguka, Nyirahondi aramubwira, ati: "Ntuzongere kugera aho ndi, uzagume mu Karambo !" Nyirabihanya amaze kubyumva atyo, ajya kumenyesha Mibambwe ko yaciwe mu rugo. Mibambwe aramuseka, ati: "Mbese waketse ko Nyirahondi ari we utegeka urugo rwanjye!"

Hashize iminsi, abana ba Mibambwe na Nyirahondi bavutse impanga barapfa. Rugengimanzi na Rugemintwaza. Ubwo igihugu gicika umugongo kubera abo bana b'umwami bavutse impanga bapfiriye rimwe. Uretse ko bari bene Mibambwe, Abanyarwanda bose barabakundaga, ku mpamvu z'imico yabo igeretseho no guhaka neza.

Nuko muri uwo mubabaro wa Nyirahondi uvanze n'urwango yanze Nyirabihanya, amuhimbira ubugome afatanije n'umutoni we witwaga Busanane wahoze ahakanywe na Buyoyo. Batangira gukwiza impuha zigera kuri Mibambwe, ngo Rugengimanzi na Rugemintwaza barozwe na Nyirabihanya. Inkuru imaze kwogera hose, Mibambwe arabirakarira, abibaza Nyirahondi, ati: "Numvise ngo abana banjye ntibishwe n'urupfu rusanzwe, ntiwambwira icyabishe?" Nyirahondi, ati: "Uretse kumbaza nkana se wowe ntukizi ?" Mibambwe agwa mu kantu. Nyirahondi abonye ko ababaye, yuririzamo, ati: "Ese ntuzi ko barozwe na wa mugirwa wawe Nyirabihanya ?" Mibambwe arinjirwa. Aherako atanga Nyirabihanya n'umuryango we wose, atarokoye na ba bana be bagiye mu Karambo kwa Gahima na Matama; umuryango wa Nyirabihanya urarimbuka.

Ariko izina rye risigaranwa n'agahwazi k'itaba (aka bita ikiryamo k'inzovu) kari hafi y'urugo rwe, yarakagize imbuga bahuriraho imyaka; gasigara kitwa Nyirabihanya. Busanane na we wamureganye na Hondi inshuti za Nyirabihanya zimubeshyera kuri Mibambwe ngo ni we wamuroze umusonga. Baramutanga arapfa. Aho yari atuye kuri Buguli hasigara hitwa ku Kabusanane. Nuko kuva ubwo, uwo bashatse gutsindira ubugome wese, nyamara ataburanganwa bakamwita umuhanya nk'aho agirana isano na Nyirabihanya. Biragumya birotota, bigeza ubwo bakomatanirije abantu bose muri uyu mugani, ucibwa bavuga ngo: "Rubanda ni abahanya!"

Umuhanya = umugiranabi.

Si uko i Mbali badiha !

Uyu mugani bawucira ku muntu utangiye gukora ikibangamiye abandi bagira ngo yoye kugikameza; ni bwo bagira bati: "Si uko i Mbali badiha!" Wakomotse ku mudiho wo gucuragura, Abanyamarangara bigishijwe n'umunyabungokazi witwaga Maduna nyina wa Nkoma ya Nkondogoro, ( Sekirasanyi ikirozi cyo mu Marangara); ahagana mu mwaka w'i 1500.

Nkoma uwonguwo, na nyina Maduna bari abarozi ba Ndahiro, bikaba umwuga wabo. Kavukire kabo ntihari mu Rwanda; hari i Bunyabungo muri Zayire. Maduna yavanyeyo Nkoma akiri muto, aje gukeza Ndahiro, avuga ko azi kuroga azajya amurogera abanzi bamuhiga. Ndahiro rero abyumvise arishima kuko abonye umunyamahangakazi uzamurogera abanzi. Yarogeshaga ibi byo gucuragura nijoro, dore ko ngo abacuraguzi ba nijoro batahoze mu Rwanda; badukanywe na Maduna uwonguwo, abiturukanye iwabo iyo mu Bunyabungo.

Nuko Ndahiro rero aramwakira amugira umuja we; amwohereza mu Marangara i Gihuma na Mbali. Icyo gihe i Nduga yari imaze kuyoboka Ndahiro; iyo misozi yombi iba igikingi cya Maduna. Abanyanduga bagumirije kuyoboka Ndahiro biyongera, arishima; akabona ko ari umwuga wa Maduna ubazana, bituma we n'umuhungu we bayobokwa n'iyo misozi yombi bahawe: Gihuma na Mbali (muli Nyamabuye); Maduna abanza kuyigisha gucuragura. Bamaze kubitora, abanyamarangara bose baramuyoboka, abenshi bakazanwa no kwiga gucuragura, babyiga nk'aho ari umudiho.

Amarangara yose amaze kubimenya, Maduna n'umuhungu we Nkoma bashaka amayoga n'imboho z'ibishyimbo n'ibindi birimo imiheto n'imitana yuzuye imyambi yatanzwe n'abanyetegero rya Murambi na Mforera, baraboneza n'i Cyingogo kwa Ndahiro. Bagezeyo, Maduna abatanga imbere ajyana n'abambari n'umuhungu we Nkoma kubateguriza. Baragenda baramukanya na Ndahiro. Bamaze akanya, Maduna abwira Ndahiro ko amuzaniye amakoro n'amaturo. Undi ati: "Bizane". Maduna yohereza umuntu wo kubwira ababifite ngo babizane.

Babitungukanye ku ka rubanda, abanyacyingogo barashika baza kureba ibyo bintu. Inzoga n'amakoro biratangwa. Bimaze gutangwa Ndahiro inzoga azigabanyamo kabiri: zimwe zijya mu banyamarangara, izindi zijya mu banyacyingogo.
Nuko bose batangira kunywa barara inkera. Bamaze gusinda Abanyacyingogo batangira kubyina biterera hejuru, Ndahiro aranezerwa, Abanyamarangara bo baraca, bati: "Nta wamenya kubyina nk'aba bantu; ni ubwa mbere tubona ibi!" Ngo biceho akanya, Ndahiro abwira Abanyamarangara, ati: "Ngaho na mwe nimubyine!" Bararebana, bongorerana, bati: "Ko twamenyereye gucuragura, ibi Abanyacyingogo bakora twabishoboza iki!" Ndahiro arongera, ati: "Mbe banyamarangara mwaheze he?" Bamwe mu b'inkarago bicuriramo, batangira gucuragura. Maduna n'abe begeranye na Ndahiro bumvise abangogo bavuye ku nkwekwe babaseka, baterera hejuru icyarimwe bati: "Si uko i Mbali badiha!" Bazinzika wa mudiho wabo wo gucuragura ngo badasekerwa. Bemera kurushwa no gusekwa.

Kuva ubwo rero babona umuntu atangiye gukora ikibangamiye abandi, bakamuzikisha uwo mugani, bati: "Si uko i Mbali badiha!" Ubwo akakireka.

Kudiha nk'i Mbali = Kunyuza ukubiri n'abandi.

Si umugabo ni Bitibibisi!

Uyu mugani bawuca ku muntu uhangara icyananiye abandi akagihangamura; ni bwo bavuga, bati: "Si umugabo ni bitibibisi !" Wakomotse kuri Bitibibisi wishe Ruganzu Ndoli, umwami w'igihangange byaribuwe mu Rwanda; ahasaga umwaka w'i 1500.

Bitibibisi yari atuye mu Musaho wa Rubengera mu Bwishaza (Kibuye), akaba umugaragu wa Ndahiro se wa Ndoli. Aho Ndahiro amariye kwicwa n'abakongoro, u Rwanda rutangira kwicamo ibice. Abakomeye bararugabana, Bitibibisi yigarurira u Bwishaza arabutwara kugeza igihe Ruganzu Ndoli aviriye i Karagwe abundura u Rwanda. Ruganzu ageze mu Rwanda yabanje kwica umuhinza wari warigaruriye u Buliza witwaga Rubingo. Yamwicishije isuka amushutse ngo: "Reka nakire abahinzi bawe bampe ku nzoga y'abahinzi".

Nuko Ruganzu agumya kugandura akarere ka Byumba, Buliza na Bwanacyambwe. Amaze kugandura Kigali na Byumba, Igihugu cy'i Nduga kirahurura kijya kumuyoboka i Byumba; gihera kuri Nyabarongo kugeza i Kavumu ka Nyanza. Akarere k'u Busanza n'u Bwanamukali kanga kuyoboka. Mu majyaruguru y'u Rwanda, akarere ka Ruhengeri karayoboka; u Bugoyi bwo bwari bugifite umuhinza wabwo, witwaga Rugara, Sekuru wa Mulinda-Umugoyi. Ruganzu rero amaze kugandura Nduga iyobotse, arambuka arayogoga, aboneza no mu Bwanamukali, atura i Ruhashya na Mara mu Busanza. Ni bwo yishe Nyaruzi rwa Haramanga umugesera, mu Mukindo wa Makwaza ho mu Ndara. Amaze kumwica aragaruka ajya i Ruhande, yica Mpandahande, asubira iwe i Ruhashya na Mara. Haciyeho iminsi atera Nyagakecuru mu Bisi bya Huye. Ubwo akarere ka Butare kose karayoboka. Hasigara i Kinyaga na Rusenyi byatwarwaga na Mukire.

Ubwo Ruganzu arakatiriza, aboneza iy'i Kinyaga, yibanisha na Mukire, akajya amubeshya ko iyo asinziriye bamukanguza intorezo. Bukeye Mukire agenderera Ruganzu ku icumbi rye. Ruganzu amubonye agitunguka mu mucyamu, ahera ko ajya kuryama yiyorosa ibyuma. Mukire ageze ku icumbi, abaza abo ahasanze, ati: "Ruganzu ari he?" Bati: "Aribikiriye". Mukire, ati: "Nimumukangure tubonane". Bati: "Akanguzwa intorezo; bati: "Enda ngiyi yijyane umwikangurire. Mukire aragenda, akubita Ruganzu intorezo ariko ntiyamushyikira, kuko yari yiyoroshe ibyuma. Ruganzu yitera hejuru, ati: "Yewe muntu unkanguye?" Mukire, ati: "Ni jye." Ruganzu arabyuka baraganira, barangije arataha. Ageze mu nzira, abagaragu be baramubwira, bati: "Uriya muntu ni igihangange ukwiye kumuyoboka akaguhaka." Mukire na we, kugira ngo yereke abanyakinyaga ko ari igihangange, ati: "Sinamuhakwaho, ahubwo naza iwanjye angendereye na njye nzaryama muzamuhe intorezo ayinkanguze". Abandi baranga, bati: "Ayigukubise wapfa ntabwo uhwanye na we".

Hagati aho, Ruganzu ava mu Kinyaga atera Bitibibisi ku Kibuye. Bitibibisi aramunesha. Ruganzu arataha, ajya iwe ku Mwugaliro (Kigeme, Gikongoro). Haciyeho iminsi, atera Mukire. Arafatwa, Ruganzu amukubita intorezo ye (Ni yo bise Rwamukire, yavuyeho n'igitutsi mu Rwanda; umuntu wanze undi akamutuka agira, ati: "Aragakubitwa Rwamukire." Mukire amaze gupfa, i Kinyaga kiyoboka Ruganzu. Kimaze kuyoboka, ajya inama, n'Ibisumizi (Ingabo ze) batera u Bwishaza na Rusenyi kwa Bitibibisi.
Nuko Ruganzu n'Ibisumizi n'abanyakinyaga barikora batera Bitibibisi. Barwana n'u Rusenyi bararunesha, basingira u Bwishaza kwa Bitibibisi. Baharwana iminsi itatu, haba icyorezo mu mpande zombi. Ku munsi wa kane, Abanyabwishaza bamwe baragamburura, baza kuyoboka Ruganzu. Abandi basigara kuri Bitibibisi. Ubwo ingabo za Ruganzu zitera urugo rwa Bitibibisi ziratwika. Bitibibisi aba araneshejwe.

Ariko ntiyashirwa, ajya mu gico n'umuheto we, yigumira ku nkombe y' ikivu, Ruganzu n'ingabo ze bagenda bashaka aho abantu baba bihishe ku nkengero z'ikivu. Bitibibisi abonye Ruganzu urwaho arafora amukubita umwambi w'ingobe mu jisho ry'iburyo, ahinguranya mu irugu. Ibisumizi bigerageza kuwukuramo birananirana, bamunagurira mu ngobyi baramuheka, agwa ku Gaciro mu Mutyazo ya Nyantango ariko abacuzi bitwa Abakuro bamaze kuwumukuramo. Ubwo ariko, mbere yo kumuheka Bitibibisi yari yiroshye mu Kivu ahunga, Ibisumizi na byo byirohamo biramwogera, arafatwa baramwica ahwana na Ruganzu. Nyuma y'ubwo rero, umuntu babonye ahangamuye icyahangangiye abandi, bati: "Noneho naka si umugabo ni Bitibibisi."

Kuba Bitibibisi = Guhangamura icyahangangiye abandi.

Si we Kamara

Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu wangirira gukora icyo abandi bazashobora; ni bwo bagira, bati: "Si we kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura". Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi wa Karema witwaga Kamara; mu ipfa ry'Ibisumizi bya Ruganzu; ahasaga umwaka w'i 1500.

Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli nyine; ari umugaragu wa Muvunyi wa Karema (akaremajwe n'ibyuma mujya mwumva wari intwali mu Bisumizi). Yabyirukanye na byo; ibitero Ruganzu yateje byose, na we yabitabayemo; yari intwali nka ba shebuja.

Nuko ku gitero cya nyuma cya Ruganzu cyo mu Musaho wa Rubengera ari cyo yaguyemo yishwe na Bitibibisi, umurambo we Ibisumizi birawuheka; bakagenda babwira rubanda ko Ruganzu aberanye (arwaye). Ntibababwire ko yatanze, bamujyana iwe ku Mwugaliro (Kigeme -- Gikongoro). Bamutungukanye ku munyanzoga we Rusenge, na we bamubwira ko Ruganzu arwaye. Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi, abwira Rusenge ko Ruganzu yatanze. Rusenge yumvise ko shebuja yapfuye, agwa mu kantu biramubabaza cyane; aca mu nsi y'urugo, hakaba igiti cy'umuvumu, akimanikamo arapfa. Ibisumizi bigumya kumutegereza biramubura. Bamwe bararyama abandi basigara baraririye umurambo wa Ruganzu. Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse. Bahera ko baremerwa (bikorera) umugogo wa Ruganzu bawujyana i Rutare, barawutabaza (barawuhamba). Bamaze kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi. Mu gitondo bafashamo, bataha mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana; bukeye bahava ku gasusuruko. Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhasya na Mara mu Busanza. Bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n'ingemu kwa Ruganzu babagemuriye. Baricara baranywa. Bamaze gusinda havamo umwe, ati: "Kandi ba sha, burya Rusenge aturusha ubugabo! Abandi, bati: "Kuki?" Ati: "Kuko twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato, akaduhaka, akaduha inka n'imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we wamwiyahuriye tugasigara!" Ubwo bose batera hejuru bati: "Koko Rusenge aturusha ubugabo!"

Nuko bamaze kubyiyinjizamo, bajya inama y'uko babigenza, bati: "Nimwicemo amatsinda abiri; rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange, maze tujye duhurira muri iki gikombe turwane twicane dushire. Inama barayinoza. Banywa za nzoga ihutihuti; zimaze gushira, barambara, bararwana. Bageza hagati bagahagarara, itsinda rimaze gushogosha rikivanga n'irisigayemo benshi, bakwongera bakitoranya bakarwana, bityo bityo, ku ndunduro, abarimo Muvunyi na Kamara bamara abo babangikanye; hasigara icyo gice barimo. Nabwo bongera kwicamo ibindi bice bibiri. Na none ikirimo Muvunyi na Kamara kimara ikindi. Bongera kwicamo kabiri. Birongera biba kwa kundi. Noneho hasigara Muvunyi na Kamara bombi basa. Muvunyi abwira Kamara, ati: "Ubu ngiye kwiyahura maze unsonge, nurangiza utahe ujye kutubika!" Ubwo ariyahura. Kamara abonye shebuja yiyahuye amaze no kumusonga, yanga kugenda asize intumbi za ba shebuja zandagaye aho; asanga birimo ububwa. Nuko akoranya intumbi zose azihamba mu myobo y'inyaga yari aho, amaze kuzihamba na we ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa b'insigarizi kumusonga. Uwo mutwa na we amaze gusonga Kamara ariyahura, Ibisumizi bishira bityo. Ruganzu abikwa n'indorerezi zaje zigemuye.

Kuva ubwo rero uwo murimo w'ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu Rwanda; babona umuntu wangiriye gukora ikintu, bati: "Nakireke si we Kamara". Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye Ibisumizi akabimarira mu myobo.

Kuba Kamara = Gusumbya abandi ubushobozi.

Sinkiranira Shyanda

Uyu mugani bawuca iyo habonetse urubanza rutsinda umuntu. Bamwe bati: "Rukurikirane. Nyirarwo we, ati: "Sinkiranira Shyanda !" Cyangwa se na we yashaka kurukurikirana, bagenzi be, bati: "Rureke ntukiranira Shyanda!" Wakomotse kuri Shyanda ya Save, Ntizimira ayiburana na Rutambuka, ku ngoma ya Rwabugili.

Shyanda Rutambuka yayiburanye na Ntizimira; bombi ari abatware ba Rwabugili; umwe ati: Ni iyanjye! n'undi akavuga atyo. Mu iburana ryabo habura uwabakiza, kuko bombi bari bafite inshuti bahuje; ndetse na Rwabugili akabitinya kuko yabakundaga bombi.
Nuko bagumya kuburana rubura gica. Bukeye Rutambuka aca hasi arusha Ntizimira amaboko mu nshuti. Bongeye kuburana, abahungu bajya inama rwihishwa bati: Nimuze dushuke Rwabugili, tumubwire ko urubanza rwabo rwatunaniye. Bahuza inama, babwira Rwabugili, bati: "Urubanza rwa Rutambika na Ntizimira rwarananiranye, bati: "Icyarumara ni uko bakirana, utsinze undi akaba amutsindiye na Shyanda!" Icyatumye bavuga batyo, ni uko Rutambuka yarushaga Ntizimira gukirana kandi amaze no kumurusha amaboko mu nshuti. Bakagira bati: "Rutambuka namara gutsinda Ntizimira, araba amutsindiye na Shyanda".

Rwabugili abyumvise biramushimisha; ati: "Koko nibakirane; utsinda undi abe amutsindiye na Shyanda!" Ubwo inshuti za Rutambuka ziriyamirira, ziti: "Nibakenyere bakirane!" Bishimiraga ko Rutambuka agiye gutsinda Ntizimira akaba ari we ukukana Shyanda. Bamaze kwemeza ko bakirana, Ntizimira abwira abacamanza, ati: "Uru rubanza ni yo nkirubona mu Rwanda!" Arongera ati: "Niba urubanza ruzajya rumarwa n'uko umuntu uburana n'undi bazarwana unesheje undi akegukana ibye, ndabyemeye". Icyatumye Ntizimira avuga atyo, ni uko yarushaga Rutambuka ingabo. Amaze kuvuga atyo, abarengera Rutambuka batera hejuru, bati: "Twaciye urubanza ko mukirana, niba utinye uratsinzwe!"

Nuko Ntizimira abonye Rutambuka amurushije amaboko mu bahungu no kuri Rwabugili aremera; ati: "Tugiye gukirana, ariko atware Shyanda ansigire amagara yanjye. ( Kuko yari azi ko Rutambuka ari bumutsinde ) Nuko Abahungu n'abatware bumvise ayo magambo Ntizimira avuze baraseka; ndetse bishimisha na Rwabugili. Bituma abwira Ntizimira, ati: "Reka gukiranira Shyanda urayitsindiye." Abari aho bose bakoma mu mashyi, bibagirwa ko barengeraga Rutambuka, umugani wo kudakiranira Shyanda uhera ubwo.

Gukiranira Shyanda = Kwiruhiriza ubusa.

Ubumwe buranuka

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wizirika ku wundi bafitanye isano batayiziranyeho, ariko akarenga akamwibohaho; ni bwo bavuga, bati: "Ubumwe buranuka!" Wakomotse ku mwana Mulindahabi wa Nzabilinda b'i Rubanga na Mbandazi; yari yamubyaranye n'umukobwa Ngutegure w'i Gasogi na Rusororo; ahagana mu mwaka w'i 1700.

Kera mu Rukaryi ahitwa i Ruhanga na Mbandazi hari umugabo akitwa Nzabilinda, abyara umuhungu witwa Mulindahabi. Uwo muhungu akura akunda guhiga, biranamuhira imbwa ze ziba intozo cyane. Hari abakeka ko yabayeho ku ngoma ya Cyilima Rujugira. Nuko ngo rimwe azinduka ajya guhiga; ageze ahitwa i Rusororo, ahahurira n'umukobwa w'ikirongore wazindukanye n'abandi bakobwa bajya kwahira. Uwo mukobwa yitwaga Ngutegure, iwabo ari i Gasogi na Rusororo.

Nuko Mulindahabi amukubise amaso aramusuhuza. Ngutegure ariruka kuko yari agitinya. Mulindahabi amwirukaho aramufata. Aramugundira aramusambanya. Amugwamo urwuba aherako arapfa; ariko amaze kumutera inda. Amaze gupfa Ngutegure arumirwa
abura uko abigira. Ni ko gukurura umurambo awushyira mu gihuru. Amucuza uruhu yari akenyeye n'umwitero warwo arabijyana; abishyira mu gaseke ke k'ibirongoranywa arakanira, aryumaho, agaseke aragahisha kugira ngo hatazagira umuntu ubona izo mpu.

Yiberaho, ya nda yasamye irashyira iragaragara; bakayita iy'uwamurongoye naho ari iya Mulindahabi bahuye akamugundira. Inda arayitwita, igihe kigeze abyara umwana w'umuhungu. Ngutegure yamwitegereza agasanga asa na wa muhungu wamugundiriye; akiherera akarira.

Nuko uwo mwana amaze guca akenge buke, se wa Mulindahabi (dore ko atari azi aho umuhungu we yaguye, yaherutse ajya guhiga ntiyagaruka) akora ku bagaragu be n'injyishywa ajya guhakwa. Mu nzira agera ku rugo rurimo wa mukobwa Ngutegure, wabyaranye n'umuhungu we Mulindahabi; ku muharuro wabo hakaba umunyinya; awicaraho yugama izuba n'abagaragu be. Bamuha inzoga aranywa. Wa mwana wa Ngutegure aturuka mu rugo asanga abo bantu; abagezemo yizirika kuri Nzabilinda, amwibohaho, amuryama ku bibero. Inzoga imaze gushira kandi bamaze no kuruhuka, barahaguruka ngo bakomeze urugendo rwabo. Baragenda, bicumyeho gato, umwana agenda yiruka ahagarara imbere ya Nzabilinda ararira cyane, agira ati: "Garuka urare!" Nzabilinda aramuhendahenda amugarura mu rugo iwabo. Amugejejeyo arahora. Asubije urugendo umwana amufata mu nyereri aramukomeza. Ngutegure abibonye ajya haruguru ararira. Yari amaze kumenya ko uwo musaza ari we sekuru w'uwo mwana.

Na we Nzabilinda n'abandi bakavuga ko uwo mwana ari ukwikundira uwo musaza gusa. Bigeze aho umwana yasheze, Nzabilinda abasaba icumbi. Bamuha inzu ayicumbikamo. Agiye kuryama, umwana arasizora; bituma Nzabilinda amuterura amujyana ku icumbi rye. Iwabo baje kumuterura aranga. Baramwihorera ararana na Nzabilinda.
Buracya Nzabilinda ajya gusezera kuri nyir'urugo; umwana amwomaho. Agize ati: "Murabeho nguwo umuntu wanyu, umwana araturika ararira. Bose barumirwa, Nzabilinda abwira nyir'urugo, ati: "Ibi mbikitse nte? Ati: ahubwo nimumumpe tujyane nzamugarura!" Nyir'urugo, ati: "Ntibishoboka, nimumureke agumye arire, ishyerezo ari buhore!" Ubwo Nzabilinda yabwiraga nyir'urugo yicaye. Wa mwana ngo abyumve amugwa mu ijosi, Ngutegure abibonye ananirwa kubyihanganira, ararira. Noneho aririra ku mugaragaro, ntiyabasha kujya kwihisha nka mbere. Abari aho bose barumirwa. Ni bwo Nzabilinda abwiye abantu be, ati: "Nimusubize ibintu mu icumbi dushake uko tubigira. Nzabilinda asubira ku icumbi. Umwana amwomaho. Abari aho bose barumirwa, bibaza icyatumye uwo mwana ashegera uwo musaza. Nzabilinda ajya ku kiraro cye. Noneho ajya inama na Nyir'urugo yuko aza kugenda mu gicuku umwana agisinziriye. Umwana arara arikanuye ntiyasinzira. Nzabilinda yajya kubyuka umwana agashigukira hejuru; bigeza mu gitondo. Umwana arakomeza yizirika kuri Nzabilinda rubanda baratangara.

Ubwo ibya Nzabilinda n'uwo mwana byabaga nyir'urugo ataze inzoga y'inturire. Inzoga imaze gushya, Ngutegure, abwira umugabo we, ati: "Hamagara so n'abavandimwe mbone icyo mbabwira!" Nyir'urugo itumira se n'abavandimwe n'abaturanyi be. Bamaze kugera aho, abwira Ngutegure, ati: "Abo wantumye bose nabazanye: sobukwe, abagabo banyu n'abaturanyi; ngabo baje, none babwire icyo wabatumirije!" Ngutegure ngo yumve amagambo y'umugabo we ikiniga kiramwegura araturika ararira. Abari aho bati: "Ahari uru rugo rwatewe n'umuntu wishwe n'amarira!" Amaze kwihanagura amarira, aratangira arababwira, ati: "Bantu bari aha nagize ibyago kera nkiri umugeni ndabyihorera ntimwabimenya; nagiye kwahira i Rusororo ngitinya mpura na se w'uyu mwana wanjye; -noneho mbyerure nabuze uko nabyihanganira- aramfata antwika inda y'uyu mwana; amaze kuyintwika ahera ko arapfa. Mucuza imyambaro yari yambaye, na n'ubu ndacyayifite!"

Amaze kubivuga ahubuza ka gaseke agashyira hagati yabo bagabo bateranye aragakanurura, za mpu azikubita imbere yabo araturika ararira. Arongera arihanagura, aravuga, ati: "Uyu mwana ni uw'uyu musaza; ni we sekuru. Umuhungu we niwe wantwitse inda y'uyu umuririra!" Abari aho barumirwa.

Noneho Nzabilinda, ati: "Icyakora amagambo adatinywe nk'amacumu, izi mpu ni iz'umwana wanjye Mulindahabi koko; twamubuze kera, ntitwari tuzi urupfu rwe!" Abatekerereza imizimirire ye. Arangije, abari aho, bati: "Mbega ubumwe ngo buranuka!" Wa mwana bamwegurira Nzabilinda aramujyana. Nyir'urugo arabyemera na sekuru n'abandi bari aho bose; bati: "Namujyane ni iby'ukuri, ubumwe bwanutse."

Nuko Nzabilinda atanga inka y'inguramuja, ajyana umwuzukuru we witaruye atyo. Ubumwe buranuka bihera ubwo, bihinduka umugani. Niko kandi uwo mugani uretse abawushingira kuri uwo mwana wa Mulindahabi na Ngutegure bo mu Rukalyi witaruriye sekuru (ubyara se) ku ngoma ya Cyilima Rujugira, hari n'abandi bawuterurira ku mugenzi utazwi ikirali wagundiriye umukobwa ku rugendo akamugwamo urwuba agapfa, ariko amutwitse inda. Bene ubwo buryo bwo guhimba inkuru itagira gihamya, nk'iyagize kibara na bwo bubaho; abatekerezi kabuhariwe barabukoresha; inkuru itaranguruye bakayihagarika bakayikagiramo ihame nk'aho bayihagereho. Mbese dore ni nk'ibi:

Bati: "Rimwe umusore yoherejwe na se i Bwami kumuhakirwa. Amukorera impamba, amuha injyishywa n'abagaragu bo kubana na we. Aragenda, ageze mu nzira ahahurira n'abakobwa bava gukura ibibohesho mu rufunzo. Abwira abo bari kumwe, ati: "Nimumpagarikire bariya bakobwa". Barabahagarika. Abakobwa baremera barahagarara; abasaba kumubyinira barabimugirira; barimo umukobwa umwe ubarusha ubwiza bose. Uwo muhungu aramubenguka cyane! Yumva akwiye kumurongora. Bimaze kumwuzuramo neza, atuma umugaragu we umwishywa rwihishwa. Umugaragu aragenda, arawushaka arawubona, arawuca awuhisha hafi yaho abakobwa babyinira. Barangije kubyina, abwira uwo yatumye umwishywa, ati: "Wumpe!" Arawumuha. Abakobwa bawubonye bose biruka bahunga; kuko batari bazi uri burongorwe uwo ariwe. Wa musore yirukana uwo yabengutswe arawumutera; ati: "Ndakurongoye." Abandi bakobwa barabyumva, Abagaragu be bamuha impundu.

Nuko uwo musore akomeza umugeni we abandi bakomeza kwiyirukira bibwira ko bakiri bose. Bageze hirya cyane, barahagarara, bararindana. Bamaze guterana, biburamo umwe, biyemeza ko ari we warongowe. Batangira kwibaza icyo bakwiye gukora; ari ugusubira inyuma aho mugenzi wabo asigaye, ari no guhatiriza bagataha. Bamwe bati: "Burije nimuze dutahe tujye kuvuga uko byagenze, tubarangire n'aho dusize undi". Igihe bakiri muri izo nama, babona umwe mu bagaragu ba wa musore aje yihuta abahamagara ngo bamurinde abahe ikintu cyabo bataye. Barahagarara baramurinda. Abagezeho abaha wa mwishywa, ababaza n'iwabo barahamwereka. Bakomeza inzira barataha, na we asanga ababo. Batema igihuru baca ingando basasa uburiri; bashinga ibiti mu mpande zose z'uburiri bakinga ibirago. Umugeni ajya ku buriri. Abandi basenya inkwi; baranywa; barabyina, bararirimba, ubukwe burakomera. Birangiye uwarongoye, asanga umugeni we. Umukobwa arongorwa atyo. Icyakora bwenda gucya, bizamo amarira; uwo musore arapfa ku buryo butazwi (ahari aho umuntu yakeka ko yamuguyemo urwuba). Urwo rupfu rw'amarabira, umugeni niwe wabanje kurubona ubwa mbere, kuko ari we bari baryamanye. Abonye asamba aboroga cyane arahamagara, ati: "Nimuntabare umuntu aramfanye." Baje basanga umuntu amaze kunogoka. Baramucuza, barapfunya, barahamba. Wa mukobwa abasaba urwibutso rwo mu micuzo y'umugabo we. Bamuhitishamo ngo yende icyo ashaka. Ahitamo gutwara intwaro ze.

Baremera abasaba ko babangura umuheto kugira ngo abone uko awuhambirana n'ibindi mu bibohesho yari yakuye. Barawubangura ahambira mu mutwaro we, arikorera arataha.
Baramuherekeza bamurengeje ishyamba bamubaza iwabo. Ati: "Muracyahashakira iki kandi?" Baramwinginga abereka umusozi w'iwabo. Bamusezeraho barataha bajya kubika; na we arataha. Ageze iwabo bamubaza ibye; bati: "Ko twaraye tubonye umwishywa bakatubwira ko warongowe, none ukaba uje; wabenze cyangwa se uje guteguriza abakwe ?" Undi aho gusubiza icyo kibazo agaturika akarira. Aho bageze baramwihorera. Abandi bakobwa baje kumusura, bamubaza ibye na bo ananirwa kubibasobanurira kubera amarira; na bo bayoberwa ibye.

Nuko yigumira aho, nyuma y'amezi abiri babona ikiziga ku ibere, nyina aramwihererana, ati: "Uratwite ?" Undi ati: "Ahari!". Noneho amutekerereza ibye neza; uko yarongowe n'uko umugabo we yapfuye amarabira; ati: "Ngibyo ibyanjye!" Ukwezi kwa gatatu gushize, inda iba imaze kugaragara neza. Abantu bamwe batazi imirongorerwe ye bakayita iy'indaro; ndetse abazi gushyushya inkuru babyongorera abategetsi, bati: "Umukobwa wa kanaka yatwaye inda y'indaro". Ababizi neza bakabisobanura; cyane cyane abakobwa bari kumwe na we, ari n'abo bazanye umwishywa iwabo. Abo ni bo babihagazemo, babisobanura neza na ho ubundi bashakaga kumuroha mu kagoma, aho bajyaga baroha ibindi binyandaro. Umukobwa yibera iwabo, rero inda ye ijya mbere, ivukamo umwana w'umuhungu.

Baramurera. Amaze nk'imyaka ibiri avutse aterwa no kurira; ararira bidahozwa; yanga nyina, yanga nyirakuru, yanga ba nyina wabo, arerura ararira koko. Bagerageza uko bashoboye kose ngo ahore, ariko arananirana. Yanga amata, yanga ibiryo, yanga kuryama, araremba kubera amarira. Bararaguza, baraterekera, byose biba iby'ubusa. Amaze kuremba, abona umugabo mukuru utambika mu kayira kari hafi y'umuharuro wabo, ni ho inzira y'abagenzi yabaga. Amubonye yiyaka sekuru (ubyara nyina); ubwo ni we wari umufite, amuzererana ku muharuro, amuguyaguya ngo arebe ko yamira intama y'amata.

Uwo mugabo na we agira ikinyabupfura, yanga guca ku bantu atabashuhuje. Ava mu kayira yarimo aza kuramukanya n'uwo musaza ufite umwana. Umwana akomeza kwiyaka sekuru asanga uwo musaza wundi uje, amutegera amaboko mbere yo kuramukanya n'abandi; abanza kumuterura, aramuhagatira; umwana arahora ntiyongera kurira. Aramukanya n'abo asanze. Babonye ko umwana amukunze, baramwinginga ngo amubahere amata, ati: "Nimuyazane ngerageze ndebe." Barayazana, arayamuha arakunda. Arayanywa arayamara. Bajya mu rugo kuzana ayandi, nayo arayanywa arayamara. Birabatangaza barumirwa!
Noneho bamutekerereza iminsi amaze arira ku manywa na nijoro adasinzira kandi atanywa amata. Bati: "Yanze nyina, yanze nyirakuru; nta muntu n'umwe akunda, keretse wowe gusa, ni wowe tubonye akunda. Bakomeza kuganira.

Uwo musaza abaganirira ibya wa mwana wapfuye amarabu; ati : "Mwebwe ho muzapfusha mwihambire, ariko jyewe ho urupfu napfushije ni akayobera: umva umuhungu wanjye yarahagurutse ajya kumpakirwa; muha injyishywa, muha abo bajyana, muhambirira imboho z'imyaka izabatunga, barahaguruka baragenda; abikoreye amayoga, abashoreye inka, n'abikoreye izindi mpamba. Bose barahaguruka bajyana na we. Ngo bageze mu nzira, bahura n'abakobwa bava mu rufunzo gukura ibibohesho. Baranahagarika barababyinira. Ngo barimo umukobwa mwiza, uwo musore wanjye aramukunda amutera umwishywa, aramusigarana, abandi bariruka barataha; usigaye bararana aho, mbese aca ingando; umuhungu arongora ubwo. Ngo bigejeje mu rukerera umuhungu wanjye arapfa; abo bari kumwe baracuza, barahamba. Mbona baragarutse banyereka imicuzo, bambwira ibye nk'uko mbibabwiye uku: ndumirwa!"

Nyir'urugo ari we bamwana we abyumvise, asanga ariko umukobwa we yababwiye; araterura, ati: "Ubumwe buranuka! Ubumwe buranuka we!" Akomeza kuvuga iryo jambo, ngo : "Ubumwe buranuka we!" Abandi bikabayobera. Abwira uri bamwana we, ati: "Ngwino tujye mu rugo!" Bajya mu rugo, yaka inzoga aramuha baranywa. Ahamagara umugore we, ati: "Uyu muntu nakubwire urupfu yapfushije nawe wiyumvire umuntu wagushije ishyano. Umusaza abatekerereza byose nk'uko yabibwiwe, n'uko kandi n'umukobwa wabo yabibabwiye. Umukazana we abyumvise, azana wa muheto n'imyambi n'icumu bya wa musore, abishyira imbere ya sebukwe, ati: "Nyir'ibi bintu ni we nyir'uyu mwana." Umusaza abibonye arabimenya; ati: "Ni iby'umuhungu wanjye; noneho menye rya jambo so yahoze avuga; ubumwe buranuka koko!" Wowe se uyu mwana yabwiwe n'iki ko ndi sekuru?"

Nuko noneho umubabaro w'urupfu bawufasha hasi, bishimira uwo mwana wataruye sekuru akaba ari we umwibwira. Ubwo umwana aguma ku kibero cya sekuru arahasinzirira. Bashaka kumuterura ngo bajye kumuryamisha, akongera kurira bakamuzanira sekuru. Umusaza arara aho aryamana n'umwuzukuru we, mu gitondo atumira inka yo gukwa arayitanga; ati: "Nimumpe umugore wanjye n'umwana wanjye." Nuko bamuha umukazana we n'umwuzukuru, arabajyana. Umugore amushyingira umuhungu we, murumuna wa nyakwigendera. Birangira bityo.

Izo nzira zombi rero zihuriza kuri uwo mwana witaruriye sekuru (ubyara se), n'ubwo imwe ari nk'umugani indi ikaba igitekerezo, ni zo zakomotseho umugani bagira ngo: "Ubumwe buranuka!"

Umutima muhanano ntiwuzura igituza

Uyu mugani bawuca iyo babonye umudabagizi w'umupfu mubisi akubwe n'ingaruka z'ibyo yananiyemo gihana; ni bwo bavuga bati: "Umutima muhanano ntiwuzura igituza, nimurekere iyo!" Wakomotse kuri Rugiramahe rwa Rujugira, ahagana mu mwaka w'i 1700. (Rugiramahe uwo, bamwe bamwita Rwamahe cyangwa se Mahe gusa).

Cyilima Rujugira yari afite abana benshi, rubanda bise ijana rizira umusago, abatuhurana bahana inka n'ingabo. Abo bana be barakundanaga cyane, ni cyo cyatumye rubanda babita abatangana. Ubwo bari bafite mukuru wabo Rugiramahe. Bukeye Rujugira aramwubakira, amugira umutware wa Mvejuru na Nyaruguru n'u Busanza bw'epfo n'u Bufundu, amaze kumugabira izo ntara uko ari enye, amushyingira umukobwa wo muri Nyaruguru witwa Nyiramucyo. Atahirira kwa se.

Nuko igihe kirashyira kiragera, Rujugira amugabira inka zitwa Uburirima; nibwo bwarambye kugera kuri Sebagangali n'umuhungu we Sendashonga. Mu bihe bya vuba (1940). Bukeye Rugiramahe asezera kuri se ajya mu ngabo ze. Ageze yo aba umudabagizi utagira urugero akubitiyeho no kuba umupfu mubisi; agumya gukangisha ko ari umwana w'umwami, ntiyibuka ko ubwana bw'ibwami bwimukiye ubutware; dore ko umwana w'ibwami iyo yagabanaga ubutware atakangishaga ko ari uw'ibwami, yatangaga imirimo y'ibwami nk'abandi batware bose. Ariko we ararenga arayibagirwa: inkike, amakoro n'indi mirimo abatware batanga ibwami biribagirana. Rugiramahe agakeka ko ubwo ari umwana w'ibwami nta cyo bizamutwara.

Ariko haciyeho iminsi abaka inkuke, bamaze kubura iza Rugiramahe bahera ko bamurega ko yazimanye, abubakisha ibwami na bo bamurega ko inkike ye yasambutse, abakira ibicuba na bo bamurega ko yabyimanye, kandi afite inka yagabanye zagemuraga ibwami. Ibirego bigeze kuri Rujugira biramurakaza. Abatangana bene Rujugira bamaze kumva ko Cyilima arakariye mukuru wabo barababara cyane. Sharangabo na Ndabarasa na Gihana barikora basanga Rugiramahe mu Busanza ahitwa i Mara. Niho Rugiramahe yari atuye. Bagezeyo barara inkera mu gitondo bavuye mu nkera barumuna be bamujyana ukwe. Baramubaza bati: "Icyatumye udatanga imirimo y'ibwami ni iki kandi waragabanye ibihugu bine?" Bati: "Mbese ntuzi ko utakiri umwana w'ibwami ahubwo uri umutware nk'abandi bose! Ni iki rwose gituma udatanga amakoro y'ibwami ntiwibuke n'inkike, ugakubitiraho no kwimana ibicuba n'inkuke?" Bwa budabagizi bwe buvanze n'ubupfu bituma atabasubiza ibyo bamubajije, ahubwo arabasubiza, ati: "Nimundeke ba shahu, dore niburiye n'umukobwa dusambana."

Barumuna be babyumvise batyo, bibatera uburakari bwinshi. Barahaguruka, baritahira. Arabakurikira arabahamagara barahagarara. Ababajije icyatumye bamurakarira baramwihorera. Bamaze gushira uburakari bongera kumubaza, bati: "Ni iki gituma twakubajije amagambo akomeye ukatubwira amanjwe! Mbese uko bakutubwiye ko wigize umudabagizi ni ko bimeze koko!" Ariyumvira, ati: "Nihagire umpamagarira umuntu anzanire umuheto wanjye njye kwirasira inyoni." Gihana arahaguruka amukubita urushyi barumuna be bandi barumirwa; niko kujya kumuregera umugore we Nyiramucyo. Nawe agize ngo aramubaza, undi ariririmbira ntiyagira icyo amusubiza. Barumuna be bakurayo amaso. Barara aho, bukeye barataha, ariko bataha bamurakariye. Baragenda bageze mu bandi Batangana, babatekerereza uko mukuru wabo yabaye. Barumirwa.

Ubwo ibwami bagumya kumva ibirego by'uko yimanye imirimo y'ibwami, nabo bakomeza kumurakarira, bituma barumuna be bagenda ari benshi kumubaza aho ubwo budabagizi yabuvanye. Bagezeyo bamutumira bakiri ku irembo. Araza bararamukanya, abatumirira inzoga barayanga, bati: "Nta nzoga yatuzanye, twazanywe no kukubaza ukuntu wigize!" Rugiramahe abonye ko bamurakariye, noneho agira ubwoba; arababwira ati: "Sinzongera kubura imirimo y'ibwami."

Nuko atangira kwaka amakoro menshi n'inkuke akoresha n'abajya kwubaka inkike ibwami; ibyo yabikoresheje barumuna be bagihari. Bamaze gutirimuka, amakoro araza n'inka z'inkuke. Bigeze iwe biramuryoha ntiyirirwa abyohereza ibwami. Abarezi babibonye, bongera kujya kumusesereza kuri se Rujugira. Ararakara aramunyaga. Ibye abigabira murumuna we witwa Burabyo. Rugiramahe anyagwa atyo. Kuva ubwo bamuhamya ubudabagizi kugeza n'ubu, umuntu yidabagiza bakavuga, bati: "Ni aya Mahe!"
Amaze kunyagwa ibye rero bigabanywe na Burabyo, arakena ahinduka umutindi. Rubanda bamubona bakumirwa bibuka ko yanze kumvira barumuna be bamuhanaga. Bihera ubwo, babona umudabagizi w'umupfu mubisi, bakavuga ngo: "Yemwe umutima muhanano ntiwuzura igituza!" Ak'uwa Rugiramahe rwa Rujugira wanywanywe inka ibirego.

Kugira umutima muhanano = Kuba umupfu mubisi.


N'itabiye burya iba ishaka iyayo

Uyu mugani wamamaye mu Rwanda baca bagira ngo: "N’itabiye iba ishaka iyayo”, wadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, ahagana umwaka w'i 1900. Ucibwa na Nyirakigeli Murorunkwere, nyina wa Rwabugili nyine.

Kuri iyo ngoma Murorunkwere yatonesheje umugabo witwaga Seruteganya rwa Kivura, mu Nkingo za Kamonyi aramukunda cyane. Yamutonesheje ari i Bumbogo bwa Mbilima (Kigali). Seruteganya uwo yamaze gutona by'akadasohoka, rubanda bavuga ko yacyuye Murorunkwere. Ubwo yaregwaga n'abakono bene wabo kuko yari umukonokazi, mwene Mitali mu Mataba ya Ndiza. Abisengeneza be, abagore ba Rwabugili cyane cyane nibo bamushinjaga ko afite inda ya Seruteganya.

Nuko Murorunkwere amaze kumva ko igihugu kimutera urubwa, atumiza umuhungu we Rwabugili kugira ngo babonane amwereke ko adatwite. Intumwa ze ziba nyinshi kuri Rwabugili, ariko we akirengagiza ayo magambo nyina amutumaho, kuko ayo rubanda bamubeshyeraga yari yaramaze kuyagira ihame (imvaho).
Murorunkwere amaze kubona ko umuhungu we yamusuzuguranye amagambo, ahera ko ashaka abantu aha inka y'imbyeyi, ayoherereza Rwabugili i Rwamaraba. Arabatuma ati: «Nimunshyirire Rwabugili iyi nka: nimuyigeza i Rwamaraba, ntimuzatume inyana yayo iyonka, ati: «Nibucya muzayijyane yonyine, inyana yayo muyisige ku icumbi ryanyu. Nimugera kuri Rwabugili muzayimwereke. Nigumya kwabira, muzabone kuvuga ubutumwa, muti: “Murorunkwere yadutumye ngo: Reba iyi nka igumya kwabira, harya ni uko itabona iyayo.”

Ubwo Murorunkwere yashakaga kumvisha ko yanze kumwitaba. Ati "Kandi muzamumbwirire muti: Burya n'itabiye iba ishaka iyayo”. Abwira Rwabugili ko n'ubwo umuntu atabira, ariko arusha inka gukunda umwana we: yabyivugagaho kuko Rwabugili atakigera aho ari.

Nuko intumwa za Murorunkwere ziragenda zisohoza ubutumwa, ziburangije zungamo ziti : «Kandi Nyagasani ibuze iyayo irakuba; yamara gukuba ntibe igifite imbabazi!» Rwabugili amaze kumva amagambo nyina amutumyeho, asubiza intumwa ze, ati : «Nimugende mumumbwirire muti: «Inka iyo ibuze iyayo barayihadika, bakayitsindira igatora ikagumya gukamwa ubusuri itagifite iyayo (ubwo yacyuriraga nyina ko yacyuwe na Seruteganya).

Intumwa za Murorunkwere zirahindukira zimubwira ubutumwa bwa Rwabugili. Murorunkwere abyumvise agwa mu kantu. Ni kwo guhamagaza Seruteganya, amubwira amakuba barimo. Bajya inama y'uko babigenza.

Batuma Nyilingango ya Nyagahinga kuri Nkoronko kuko yari inshuti ye, bati: "Genda ubwire Nkoronko uti: Nuramuka ubwiye Rwabugili ko Murorunkwere adatwite araturimbura; ahubwo genda umubwire ko atwite, kuko we nta cyo azamutwara."
Nkoronko aremera. Ahindukira yemeza ko Murorunkwere atwite. Rwabugili abyumvise ni ko guteza Murorunkwere na Seruteganya watanyije inyana na nyina babatsinda i Mbilima na Matovu (Bumbogo).

Bamaze gupfa, iby'ikirirarira birayoberana, bamwe bakajya bagira bati: "Uzarizwa na Nyiragikeli: n'urugori rw'ingoma nyiginya rwavuniwe kuri Mbilima rwaramvuweho indahiro!"
Nta nzoga ya Nzonnyo

Uyu magani bawucira ku muntu usuzuguritse, baca amaco yo kwirozanga icyo agamije kubaha; ni bwo bagira bati: «Nimucyo twigendere, nta nzoga ya Nzonnyo!»

Wakomotse ku mugabo witwaga Nzonnyo ahagana mu mwaka w'i 1800.

Nzonnyo uwonguwo iwabo kavukire hari mu Biru mu Kinyaga (Cyangugu); agabana ubutware bw'i Kinyaga cyose. Rimwe rero aza gufata igihe kwa Gahindiro ku Kamonyi; bigeze aho arasezera arataha. Ageze iwe mu Kinyaga aterera agati mu ryinyo ntiyagaruka ibwami, ndetse n'amakoro yaturukaga mu Kinyaga arabura. Bibaye bityo abagabo b'abiru batuye mu Kinyaga baboneraho umwanya wo kureguza Nzonnyo, bagira ngo anyagwe ndetse nibirimba atangwe apfe babone ubugabana ibye.

Nuko inshuti za Nzonnyo zo mu Nduga zimutumaho zimumenyesha ko ari mu makuba kuko yazinutswe ibwami, kandi amakoro akabura. Nzonnyo abyumvise aherako akoresha i Kinyaga cyose inzoga zo kujyana ibwami. Amaze gutarisha no kwengesha, afata inzira aza kuziteguriza. Ageze ku Kamonyi abonana na Gahindiro akoma yombi, ati: «Nyagasani ndaje, kandi ngufitiye amaturo n'amakoro!» Gahindiro arishima. Abwira abahungu bari kumwe ko bari butaramire ku nzoga za Nzonnyo. Ategeka n'abacanyi gucana umuriro mwinshi ikambere, ati: “Inkera irararwa.”

Byose biteganyirizwa imyanya. Naho Nzonnyo yateguje bisa n'amatakirangoyi; inzoga zikiri mu Kinyaga. Inshuti ze ziramubaza ziti: «Ko umaze kubwira ibwami ko ufite amakoro n'inzoga, none biri he?» Ati:«Nasize mbwiye abanyakinyaga ko bazishaka bakazinkurikiza.» Inshuti ze ziti: «Wikoreye ishyano! ntawe ubwira ibwami icyo adafite!»

Nzonnyo arabizirikana asanga ari koko; agira ubwoba, asubira mu Kinyaga ijoro ryose. Ibwami rero ikibariro cy'igitaramo kigeze inteko irakorana; baricara bategereza Nzonnyo n'inzoga ze, amatarama arashira bihereza igicuku. Ijoro riva iyi rijya iyi, inkoko ya mbere ikubise ibaba, baba bamaze kurambirwa no kuziguruka inzoga za Nzonnyo; bajya inama yo gushenguruka. Biba bityo, abataha barataha, abararira barararira. Ishengero ryikubura rivuga ngo: «Nta nzoga ya Nzonnyo».

Aho Nzonnyo abungukiye rero, inkwekwe bayivaho baramuseka basubira muri rya jambo bashengurukanye, babihindura ibitwenge bishirira aho. Na wo umugani uragundira urafata; uwo batse inzoga wese ariko anasuzuguritse, yatindaganya kuyizana bati: “Nta nzoga ya Nzonnyo, nimucyo twigendere!”

"Kurindira inzoga ya Nzonnyo = Kwiyandarika; Kwandagara."

Yaje nk' iya Gatera 

KIGALI, Rwanda -
Uyu mugani bawuca iyo hagize igikorera umuntu amarorerwa kimuguye gitumo; ni bwo bagira ngo: Cyaje nk'iya Gatera! Wakomotse kuri Gatera w i Tanda na Rusizi mu Buganza. Byavuye ku mukazana w'ikirongore na nyirabukwe bakorewe amarorerwa na Gatera.

Gatera k'i Tanda yari atuye mu Buganza bwa ruguru ya Muhazi, agakunda abagore byamushajije. Umugore we bwite yari uw' i Bumbogo bwa Nkuzuzu mu Bwanacyambwe.

Bukeye sebukwe wa Gatera ararwara araremba, bamutumaho, n'umugore we babibamenyesha. Gatera ahaguruka iwe, ajya kureba sebukwe, yambuka Muhazi, akomeza urugendo. Ageze i Gicaca ashaka kunywa agatabi. Areba ahantu hari agacucu arahicara, atuma umuhungu bari kumwe ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ajya gutekera itabi mu rugo rwari hafi yaho bari bageze.

Urwo rugo rwarimo umugeni umaze gutinyuka abantu ba hafi. Yari amaze kujya yirirwa mu nzu yarongorewemo, atakirirwa kwa nyirabukwe na sebukwe. Iyo nzu yarimo umuriro kuko bayicanagamo kugira ngo umuswa utazayirya.

Uwo muhungu abonye akotsi kava muri ya nzu; agenda ariho agana. Inzu yari yase inkike ya ruguru, ifite n'igikari cyayo. Ageze mu muryango, abona umukobwa w'inkumi wicaye mu mfuruka aboha. Uwo mugeni yumvise umuntu winjiye, abanza kugira ngo ni mu bo basanganywe. Umuhungu amuhereza intoke bararamukanya. Umugenzi amusaba igishirira, undi aramubwira ati: "Tambuka nguwo umuriro ku rubumbiro." Aratambuka, atekera itabi, arahaguruka amusezeraho aragenda.

Amaze kugenda nyirabukwe w'umugeni amukurikiza amaso agira ngo amumenye, ariko ntiyamumenya. Asigara yibaza ati Uriya muntu umviriye mu nzu y'umwana ni uwahe? Uwo muhungu ageze aho Gatera ari amuha itabi, amushimira n'uwo mukobwa; ati:" Muri ruriya rugo hari umukobwa mwiza cyane, kandi ni umugeni, kuko nabonye yitwikiriye mu maso."

Gatera ati ari mu nzu wenyine sha? Uwo muhungu ati Ari mu nzu iri mu nkike ya ruguru yase urugo, arabohera mu mfuruka.

Gatera ati Mfasha iri tabi!
Arahaguruka nawe ajya mu rugo, aboneza uko wa muhungu yamubwiye.
Nyirabukwe w'umugeni arareba, abona Gatera yinjira mu nzu. Umukobwa abonye ko ari umugabo ufite icyubahiro arahaguruka yigira mu kirambi. Gatera amusanga mu kirambi vuba. Umukobwa agira ubwoba amuhungira ku buriri. Gatera akubita inyegamo amusangayo.

Wa mukecuru agira amakenga; aribwira ati Uriya muntu watumye umwana, aho ntafitanye amasezerano n'umukazana wanjye? Ati henga njye kureba. Ubwo rero Gatera amaze kugera ku buriri afata wa mugeni baragundagurana, Gatera amurusha amaboko aramusambanya.

Igihe batararangiza, wa mukecuru aba ageze mu muryango arabumva. Ntibyatinda, Gatera arangije amanuka ku buriri n'igihunga cyinshi. Apfa kwihangana amuhereza ukuboko bararamukanya, Gatera ariyandurukira. Uwo mukecuru atambuka agana mu kirambi, ahura n'umukazana ava ku buriri afite ipfunwe ryinshi, aramukoba, aramukwenura, ati Yewe ga nyabu, yewe bakosha badahannye we! Yewe wokanyagwa we, kugaragaza ingeso zawe utaranakizwa amasunzu! Umukobwa ati Mukecuru urandenganya! uriya muntu simuzi, aje atyo nk'uko umubonye!.

Umukecuru, ati Urambeshya! yohereje umwana aza yitekeza itabi muravugana, asubirayo ajya kuvuga ubutumwa, amaze kubumubwira undi araza mujya ku buriri; ntiyagufatiye mu muryango, ntiyagufatiye mu mfuruka, ntiyagufatiye mu kirambi , ahubwo wamunshyiriye ku buriri bw' umwana! . Umukecuru arashega, ati henga inka zikuke mbivuge usendwe izo wakowe zimene ikibanga zikobwe undi!

Ubwo rero Gatera yageze aho wa mwana bari kumwe ari, asanga igishirira cyazimye. Arongera atuma uwo mwana ngo ajye kumushyiriraho ikindi. Umwana ageze inyuma y'umuryango yumva uwo mukecuru akwena umukazana we. Arahagarara akomeza kumva uko amukoba, yumva n 'uko umukazana amwihohoraho amusaba imbabazi. Undi aho kuzimuha akamutuka. Byose amaze kubyumva, ati Nimunyongere igishirira ikindi cyazimye. Uwo mukecuru ati Uwo utekerera itabi ni nde? Undi ati Ni Gatera wo hakurya ya Muhazi i Tanda rya Ruzizi na Giheta .

Umukecuru ati Murajya he?, Undi ati Turajya i Bumbogo bwa Nkuzuzu. Bamuha igishirira ashyira ku nkono ashyira Gatera. Amutekerereza ibyo yumvise umukazana akorerwa na nyirabukwe. Ati Wagize nabi cyane! Uriya mwana agiye gusendwa kubera wowe, kandi bambajije izina ryawe n ' aho utuye byose ndabibabwira! None rero uriya mukobwa nabwira bene wabo ko ibyo wamukoreye ari byo bimusendesheje bazakwitura ibihwanye n ' ibyo wakoreye umwana wabo; ati Kandi nibura ntumujyanye ngo akubere umugore, cyangwa se ngo umuhe umwana wawe akubere umukazana.

Gatera amaze kubyumva, ati Mfasha iyi nkono! Umwana aramufasha. Gatera asubirayo. Ageze ku muryango yumva umukecuru aracyiyasira, yumva umukazana arira. Yinjira mu nzu vuba, babona ageze mu kirambi. Afata wa mukecuru , aramuterura amucana ( amunyurana) mu nyegamo amuta ku buriri . Bagigiraho gato, Gatera amurusha amaboko, nawe aramusambanya.

Umukecuru akagumya kumutuka, ati Wa gisazi we ndekura nirenganyirizaga umwana wo gatsindwa we! . Biba iby ' ubusa, Gatera aramwihorera, aritonda biratinda.

Umukazana aho yibereye mu kirambi agasekera mu bipfunsi. Amaherezo Gatera ararangiza, amanuka ku buriri, asezera ku wa mbere (umukazana). Undi ati Urabeho kandi urakoze kuko unkuye mu cyaha wari unshyizemo. Gatera arigendera, umukecuru amanuka ku buriri n' ikimwaro kirengeje icyo umukazana yari afite mu kanya.

Nuko umukazana abaza nyirabukwe amwishongoraho, ati Mbese aho wowe ntumuhaye ko mwatindanye? Undi ati Mwana wa! Hora mpore, ceceka nceceke, ubonye ishyano mbona irindi! Ati, Mbese harya uriya mugabo ngo yitwa nde? Undi ati Numvise wa muhungu atubwira ko yitwa Gatera. Uwo mukecuru ati Bamera nyinshi, iya Gatera yo yaje ari sinsiga n 'indamyi! Umukazana ati Ntabwo mbireka jye sindabyara nzagomba gusaba amasubyo. Nyirabukwe ati Mwana wa, uramenye uba unyambuye; n' isazi ntizakugwe ku munwa! Nayo amasubyo nzayagushakira nyaguhe. Nuko barigorora birashira, kandi bombi bakomeza kuba inshuti za Gatera.

Nuko iyo nduru umukecuru yavugije yamagana Gatera yahuruje rubanda, bigeze aho byose biramenyekana, bamenya nizina ry uwo mugabo Gatera. Kuva ubwo inkuru iba kimomo, ikije ari ingundirizi cyose, kigakoresha umuntu icyo atiteguye, atanagishaka, bati Cyaje nkiya Gatera. Yaba umuntu aguye undi gitumo atamwiteguye, bati Yaje nkiya Gatera!
Kuza (gukonkoboka) nk' iya Gatera = Kwadukana inkubiri y'urukozasoni rutizibukirwa.
murakoze

Amagambo ageze iwa Ndabaga.

Uyu mugani bawuca iyo babonye ibintu bimaze kuba ingombabagabo; ni bwo bavuga ngo «Amagambo ageze iwa Ndabaga» cyangwa ngo: «Byageze iwa Ndabaga.!»

Bamwe batekereza imvano yawo ntibavuge amavu n'amavuko y'uwo Ndabaga; abandi ariko bakavuga ko yali umukwobwa wa Nyamutezi mu Bwishaza (Kibuye); ahasaga umwaka w'i 1700.

Ndabaga uwo ngo yavutse ari ikinege; atagira uwo akurikira n'umukurikira., kandi yari umukwobwa. Yamaze kuvuka akiri uruhinja, se ajya mu rugerero; ajyana n'abandi banyabwishaza. Ndabaga akaba yarasigaranye na nyina, akura atazi se; akajya abaza nyina, ati.: «Mbese ko ntajyra mbona data aba hehe ?» Nyina, ati: " Aba mu rugerero." Byatinda akwongera kumubaza, ati: «Ariko se ni kuki data adataha ?» Undi ati: «N'uko adafite umwana w'umuhungu wo kumukura, ntagire n'undi bava inda imwe ngo amukure; yagiye atarabyara umutabazi!

Noneho Ndabaga atangira kwiga imirimo ya gihungu: nko kurasa, gusimbuka, gutera icumu, gufora umuheto w'inkindi, kwiruka, mbese imirimo ya gihungu yose arayitoza ayimarayo,ndetse ajya no mu bacuzi kwimenesha amabere; barayasatura barayashiririza ngo adapfundura.

Nyina yamubaza icyo abigirira, undi ati: «None se ko ari jye uri mu kigwi cya data, nintiga byose uzarengerwa na wundi nde!»
Nuko Ndabaga amaze gukuka ubwangavu abwira nyina, ati: «Ndashaka kujya kuramutsa data, ambone na njye mubone, kandi mukure ku rugerero; burya yapfuye ntarakura!» Nyina arabyemera amuha impamba, amushandika abanyabwishaza bagemuriye ababo mu rugerero; arabikoma barajyana.

Agezeyo asaba abahungu b'ikigero cye kumwereka umuntu witwa Nyamutezi. Abo abajije baramumwereka: Bararamukanya baranezerwa. Bukeye Ndabaga abaza se, ati: Wabujijwe n'iki kujya iwawe?»Undi ati: "Mwana wanjye nabuze unkura kandi maze kunanirwa kubera ubusaza». Ndabaga, ati: «Watashye nkagukura ?» Undi, ati: «Mwana wanjye se ko uri umukwobwa bakunda!» Ndabaga, ati: «Woye kuvuga ko ndi umukwobwa, uvuge ko ndi umuhungu kuko imirimo ya gihungu nyishoboye. Se, ati: « Iyo ushoboye ni nk' iyihe?» Undi, ati: «Nko kurasa, gutera icumu, kwiruka, gusimbuka ati « kandi n' iyo ntashoboye kumenyera iwacu kuko ntari mfite abayinyigisha, nayigira hano».

Nyamutezi ashaka kumuhinyuza; amuha umuheto ngo arebe ko yamasha, amushingira intego, Ndabaga arayimasha arayihamya. Amuha agacumu, ati: «Ngaho tera hariya ndebe ko uhageza». Aratera, se abona araharengeje. Amuha abana bangana na we ngo basiganwe, Ndabaga arabasiga. Nyamutezi abibonye aramushima, yemera kumwerekana, ati: «Nguyu umukura wanjye». Umugenga w'urugerero aramwemerera arataha.

Nuko Ndabaga asigara mu rugerero; yiga kwiyereka imyiyereko yariho icyo gihe, yose arayimenya; aba intore nziza arashimwa arakundwa cyane! Kubera ko yayoborwaga mu byo akora byose akwumvira akitonda cyane, bahoraga bamutangaho urugero, bituma atanga abandi kugabana inka nyinshi.

Abandi bana babibonye bamugirira ishyari, kuko abarushije kugabana inka nyinshi kandi aje vuba. Ubwo harimo n'ab' iwabo bamuzi, bakajya bajujura, bati: «Ubonye Ndabaga ngo aturushe kugabana kandi ari umukwobwa!»

Ababyumvise babibwira umwami, bati: «Ubanza Ndabaga ngo ari umukobwa!» Umwami ati «Wenda ni koko, nanjye mbona afite ingingo za gikobwa, kandi n' amabere ye akabije kugira imoko z' aya gikobwa; si amayusi nk' ay' abahungu! Ariko se mwabimenye mute? «Hari abararana na we?» Bati: «Ntakunda kugira uwo bararana asasa ukwe kandi n'iyo agiye kunyara ajya ahiherereye!

Bukeye umwami aramuhamagara, aramubaza biherereye, ati: «Icyo nkubaza ntumpishe» Undi, ati: «singuhisha » Umwami ati: «Uri umuhungu, cyangwa se uri umukwobwa.» Ndabaga amagambo aramukomerera pe! aribwira, ati: « Nimubwira ko ndi umuhungu, akandahiza nkarahira, akambwira ngo mwambarire ubutuku arebe agasanga ndi umukwobwa, kandi namurahiye ko ndi umuhungu, birambera icyaha gikomeye; Ariko se kandi ko data yavuze ko ndi umuhungu, nimbihakana ntibimubera icyaya kuko yabeshye ibwami ?

Umwana biramudidanira arashoberwa. Umwami akomeza kumubaza, umwana agira ubwoba, ariko bigeze aho ahitamo kumubwira ukuri, kuko ari nta kundi yashoboraga kubigenza; ati: «Nyagasani ndi umukwobwa! Umwami ati: « Ibyawe byari byaranyobeye; narakurebaga ngasanga ufite ingingo za gikobwa, kandi nabona urasa, utera icumu, wiruka, wiyereka, byose nkabona ubikorana ubwitonzi nta matwara ya gihungu akurangwaho.

Yungamo, ati: «Cyo mbwira icyatumye wiga imirimo y'abahungu.» Undi ati: « Data yagiye mu rugerero ndi agahinja, ndinda kumenya ubwenge ntaramubona kandi ubwo nabajije mama, nti «Data aba he ko ntajya mubona?» Ambwira ko yagiye mu rugerero.

Mubajije igituma adataha, ambwira ko adafite umukura kuko atabyaye umuhungu; ambwiye atyo numva ngize agahinda kuko atabyaye umuhungu, kandi ko ari nta cyo mariye data; ni bwo ntangiye kwisatuza amabere no kwitoza imirimo igenewe abahungu kugira ngo nzamucungure; mbonye maze kugimbuka, mbwira mama ko nshaka kujya kuramutsa data ngo murebe na we andebe kuko tutari tuziranye.
Mama niko kunyemerera anshandika abagemu bagemurira ababo turazana, mubonye ndanezerwa, na we aranezerwa. Tumaranye iminsi mike mubaza igituma atagera mu rugo rwe, ati: «Ni uko nta mwana w' umuhungu nabyaye wo kumbera umukura ngo anshungure! Ndamubaza, nti: «Ese wanyerekanye nkagukura ugataha ? Ati: «Ntibakunda kuko utari umuhungu». Ndamusubiza, nti. «Uzavuge ko ndi umuhungu, kuko imirimo ya gihungu nyizi». Tumaze kubyemeranya, ni bwo anzanye aranyerekana arasezererwa arataha.

Umwami amaze kumvira amagambo ya Ndabaga, atumiza Nyamutezi aramubaza, ati: «Uyu mwana wawe ni umukobwa cyangwa se ni umuhungu ? Nyamutezi na we abanza kujijinganya nk'umukobwa we, ariko kuko byari ngombwa kubwira umwami ukuri, ati: Ni umukobwa!

Umwami, ati: «Icyatumye umushyira mu rugerero akajya mu itorero ry'abahungu ni iki?» Nyamutezi ati: «Ni uko nari maze kunanirwa kubera ubusaza; nari nsigaye meze nk' ishaka ryameze mu murima w' uburo ryonyine, kuko nari nsigaranye n'abana basa kandi nabonaga uwo mwana abishoboye!»

Nuko umwami abwira Nyamutezi, ati : «Humura, na none witahire ndagusezereye; umuhakwa wampaye naramushimye, kandi ndamusiguranye ujyane n'inka zawe wari waramuhayeho injyishywa».

Kuva ubwo Ndabaga ajya ibwami arererwayo amaze kuba inkumi arongorwa n'umwami arakundwakara cyane; akiza se, amukura atyo mu iziga ry'ubwishobere; kandi umwami ategeka ko ibinege bitagira gikura bizajya bisezererwa bigataha kuko ari igisebo kubona u Rwanda ruhuruza n'abagore kurutabarira.

" Kugera iwa Ndabaga = kugera mu magombe; aho umuntu yiyambaza n'utari ngombwa ngo amuzigure."

Nta byera ngo de!

Uyu mugani umunyarwanda awuca iyo yinjiriwe n'ibizazane mu mpundu amahirwe ntiyinonosore; ni ho yimyoza agira ati: «Nta byera ngo de!»

Wabaye inzirikane y'ijambo rya Cyilima Rujugira rwa Mazimpaka, amaze gupfusha umugore we Kalira yakundaga cyane; ahayinga umwaka w'i 1700.

Uwo mugore Kalira ngo yari mwiza cyane, kuruta abagore n'abakobwa bariho icyo gihe; ariko akaba uwo muri rubanda rugufi. Se yari umwega w'umuhenda, akitwa Banyaga ba Gahenda, ari mu rwego rw'abakene. Kalira rero amaze kuba inkumi arasabwa na none muri rubanda rugufi. Hashize iminsi arashyingirwa, umuhungu wamurongoye yari yarapfushije nyina, amaze kurongora na se arapfa, asigarana n'umugore we na murumuna we bakurikirana.

Nuko Kalira arakundwakara cyane. Bukeye umugabo we abwira murumuna we ati: «Ndagira ngo ngusabire na we urongore, ejo tutazamara inka ntaragushyingira nkaba ngize nabi ari jye wasigaye mu mwanya w'ababyeyi bacu. Murumuna we aramuhakanira; ati: «Dufite inka nkeya cyane, kandi dufite umugore utadukwiye, nimara kurongora tuzagabana turiya duka, mukeba we tumukamire izo Kalira yari yihariye bazikamane bizatume anywa umujago ananuke, maze abantu bajye baducaho umugani, ngo twabonye umugore tunanirwa kumutunga, ndetse nibirimba bamudutware, kuko tumukenesheje; ati: "Ku bwanjye reka dutunge Kalira tumukamire inka zacu zose, nizimara kugwira uzabone kunshakira tubone no kugabana. Bemeranwa batyo."

Nuko bibaho, hashize igihe gito, Rujugira ajya guhiga, ahigukana mu karere Kalira yashyingiwemo. Ageze hafi y'urugo rwabo aruhukira mu biti by' iminyinyi byari inyuma y'umuharuro. Ubwo umugabo wa Kalira n'umugabo wabo bari bashokeye inka zabo. Rujugira ahagera amaze gusonza; impamba ye yari yashize. Abwira umusore umutwaje itabi ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ageze mu rugo Kalira arimo asanga inyana zavuye mu biraro zikina mu rugo; yagerageza uko yazisubizamo bikamunanira kuko yafataga imwe akayishyira mu kiraro agakinga; yongera gushukashuka indi ayisangisha iya mbere: yakingura iyabanje mu kiraro ikisohokera.

Zikomeza kumurushya zityo, uwo mugaragu wa Rujugira abibonye aramufasha bazishyira mu biraro. Bazipfundikira ubwatsi, barangije, Kalira amubaza aho aturutse. Undi amubwira ko ari kumwe n'umwana w'umwami Rujugira, akaba aje kumutekerera itabi. Kalira ati: «Ngwino mbanze nguhembe kuko wamfashije umurimo wari wananiye». Amujyana mu nzu amuha amata, amaze kunywa ashyira Rujugira itabi.
Amubajije icyamutindije undi ati: «Icyantindije iyo aba ari wowe wakibonye nk'uko nakibonye ntiwagisigaga!» Rujugira ati: “Ese wabonye kintu ki?“ Amutekerereza ukuntu yabonye umukobwa mwiza cyane, kandi w'umunyangeso nziza. Mbese aramumuratira binonosoye. Rujugira amatsiko amutera koroherwa. Asubizayo uwo muhungu ngo ajye kumuvunyishiriza. Aragenda abwira Kalira ati: "Rujugira ngo aragusaba aho yugama izuba." Undi ati: «Genda umubwire aze aryugame».

Rujugira aragenda, Kalira amubonye ati: «Ngo wugame». Arahaguruka bararamukanya. Asubira inyuma y'inzugi aho bari bashyize intebe aricara. Kalira na we yicara imbere y’inzugi mu kirambi. Baganira batarebana. Rujugira yicwa n'amatsiko yo kumureba neza, Kalira na we agatinya kumubwirango amuhe amata, kandi abona ashonje. Yibwiraga ati naturuka he kubwira umwana w'umwami ngo «Ngwino nguhe amata, kandi ntari umuntu uzwi!» Uko Rujugira yifuza kubona Kalira ni na ko Kalira yifuzaga gufungurira Rujugira, kuko yabonaga ko akeneye kubona icyo yanywa.

Nuko bikomeza bityo, bose bagisha imitima inama y'icyo bashobora gukora kugira ngo bombi bagere ku cyo bifuza. Bitinze Rujugira aramubwira ati: «Ndashaka kugusezeraho, kandi nagushimiye cyane kuko wanyakiriye neza ukanganiriza singire irugu, ati: «Ariko kandi niyemeje kuguha ibihembo bikomeye; maze rero nkaba ngusabye ko wanyiyereka nkakureba kandi ukambwira n'izina ryawe n'iry'umugabo wawe, nkagenda menye uwangiriye neza uwo ari we; ati: «Kandi n'uwo nzaguhera ibihembo nkazamubwira uwo abinshyikiririza. Kalira aramusubiza ati: «Ibyo unsabye byose ndabigukorera, ariko nanjye icyo ngusaba unyemerere ukimpe». Rujugira arabyemera.

Kalira akenyera uruhu rwe neza, arakondora amusanga mu muryango. Undi arahaguruka bararamukanya. Rujugira aramukomeza, Kalira yashaka kwiyunyugushura ngo yisubirire mu kirambi, undi akanga; ati: «Guma aha tuganire turebana, kandi niwanga ukajya mu kirambi turahajyana. Kalira bimushobeye aremera aguma mu mulyango, noneho Rujugira arakunda amwitegereza neza; aramubenguka. Kalira abonye ko umwana w'umwami yamukunze, aramubwira, ati «Dore ibyo wantegetse nabyemeye; none na we ndagusaba unyemerere nguhe amata kuko nta nzoga mfite. Nusanga ari mabi uyareke, kandi ninyaguhera mu kitoze na bwo ntuyanywe!» Rujugira kuko yari yamukunze birengutse, aramwemerera.

Nuko Kalira aragenda asuka amata aramuhamagara, undi amusanga mu kirambi arayakira. Kugira ngo yereke Kalira ko yamukunze cyane, aramubwira ati : «Ngwino dusangire nkwereke ko ari nta gasuzuguro ngufitiye». Kalira aramwemerera barasangira. Barangije kunywa, Rujugira arasohoka, ahamagara abagaragu be batatu, abatuma ku batware batatu begeranye n'aho Kalira ari, ngo bamwoherereze ingobyi n'abahetsi bo kumuheka kuko arwariye mu nzira. Abantu baragenda bavuga ubutumwa. Abahetsi barashakwa baraboneka. Babohereza n'ingobyi.

Bakiri mu nzira, abagabo ba Kalira bakukira inka. Bageze hafi y'iwabo babona agaharuro kabo kuzuyeho abantu; baza bikandagira, bibaza icyahabaye. Bahageze bababwira ko bari kumwe na Rujugira. Bajya mu rugo batura amazi bakukanye imbere y'umuryango. Binjira mu nzu baramukanya na Rujugira. Baratambuka basuhuza Kalira. Ubwo abahetsi baba basesekaye mu rugo n'ingobyi.

Rujugira arababwira ati: "Nimukure imijishi mu ngobyi muyitambukane, mushyiremo umuntu musanga mu kirambi mumuheke tugende izuba rimaze guhumba." Kalira n'umugabo we n'umugabo wabo babyumvise barikanga bagwa mu kantu. Ubwo abahetsi batambukana ingobyi, banaguriramo Kalira. Abagabo be bagize ngo baratera amahane barabafata. Kalira baramuheka ariko afite agahinda n’amarira menshi; ababajwe n'uko ataye abagabo be mu rujijo.

Rujugira abonye ingobyi ya Kalira imaze kurenga abwira ba bagabo be, ati: “Ndabaha inka iminani ibiri n'umusozi maze muwutureho, mwishakire abandi bagore, naho uriya we ndamubatwaye!” Abahungu baranga, bihuta bajya ku Ijuru rya Komonyi, kuregera Mazimpaka.

Nuko Rujugira ajyana Kalira, amugejeje iwe atumira bene se n'inshuti ze, ngo bamutahire ubukwe, ngo bamuzanire n'inzoga zo kumutwerera. Abantu benshi barashika: abagore, abakobwa n' abasore n’abana. Byose bimaze kwegerana, Rujugira ababwira icyo yabatumiriye ati: «Uyu munsi nabonye umugeni unteye ubwuzu mu mutima, none nabatumiriye kumbera abakwe ngo twishimane. Abatekerereza uko yamwambuye umugabo we, kandi ariko akaba yagiye ibwami kurega. Igitaramo kiratangira, abagore n'abakobwa basanga Kalira, abagabo bato n'abakuru bateranira ikambere hamwe na Rujigura; ijoro bararikesha barabyukurutsa, ibirori birangiye abataha barataha. Rujugira asigarana n'umugore we Kalira. Ubukwe butaha butyo.

Bimaze iminsi haza intumwa yo kwa Mazimhaka, ngo Rujugira naze yitabie ibwami. Arahaguruka ajya kwitaba se. Agezeyo aramutonganya; kuko yagize urugomo akambura umuntu umugore we. Rujugira abaza se ati: "Mbese nicyo mwantumiriraga?" Undi ati: "Nta kindi subiza umunyarwanda umugore we." Rujugira aratakamba ati: "Aho kumurekura ahubwo mumushyingire umugeni mwari mwarangeneye, ariko mundekere uwo musumbakazi; ati: Kandi namuhaye inka cumi n'esheshatu zo kumuriha izo yakoye arazanga." Mazimpaka abaza uwo muhungu ati: «Ntiwakwemera ko ngushyingira undi mugeni wishakiye mu bari mu rugo rwanjye cyangwa ahandi waba umuzi, nkaguha n'inka n'imisozi, bikaba ingurane z'uwo mugore wawe Rujugira yatwaye ?» Umuhungu ati: «Nyagasani ibyo byose mubireke ariko munsubize umugore wanjye.»

Mazimpaka atangira kwibaza uko uwo mugore wabaye ikotaniro asa. Aramutumiza, Rujugira aramurimbisha aramuribagiza; baramuheka ajya ibwami. Mazimpaka amubonye asanga ni mwiza wese; na we aramubenguka cyane ati: “Uyu mugeni akwiye umwami; mwese ndamubatse!”
Umugabo wa mbere wa Kalira abwira Mazimpaka ati: «Umugeni ndamutanze arko nimuntegeke uko mbaye. Mazimhaka ati: «N’ubundi nari nakubwiye ko nguha inka n'imisozi nkagushyingira aba ari wowe wanga. Undi ati: ”Noneho ndabyemeye.” Bamuha ibyo bamusezeranije areguka. Ariko na Rujugira ntiyatahana Kalira, asigaranwa na Mazimpaka.

Umuhungu we abibonye atyo kuva ubwo yanga kurya yanga kunywa; ananirwa gusinzira kubera kwibuka Kalira bamwambuye amanzaganya. Abantu bakuru babibonye barikora bajya ibwami. Babaza Mazimpaka icyamuteye kwambura umwana kizira; bati: «Kuki uwo mugore utamushubije uwamurongoye, kandi ntumurekere Rujugira wamwishumbakarije, ahubwo ukamwitwarira, none umuhungu wawe akaba agiye kwicwa n'agahinda!» Mazimpaka ati: «Nanze kubatera ishyari mubanyaga bombi» Bati: ”None se ko umwe wamuhaye umusozi, ukamuha inka n'umugeni bikaba indishyi undi we abaye ate?” Bati: ”Wihemukira umwana musubize umugore yironkeye.”
Nuko Mazimpaka abuze uko abigira, aremera yohereza Kalira kwa Rujugira ndetse n'abakwe n'ibishyingiranwa byinshi. Ariko akajya amara iminsi akajya guhakwa na sebukwe kuko yari yarabitegetse Rujugira; gusa yagenda ntaze ubusa, akazana inka nyinshi; ndetse bituma Rujugira atona kuri se cyane, aragwa Kalinga, ngo azabe ari we uba umwami w'u Rwanda. Ubwo Kalira bamwita Rwabami, kuko yashatswe na Mazimpaka ari umwami, kandi n'umugabo we Rujugira akaragwa ubwami. Ubwo rero yabaye umugore w'abami babiri. Yarakundwakaye cyane birengutse, aruta bakeba be bose, abyarana na Rujugira umuhungu witwaga Sharangabo (sekuruza w'Abasharangabo) n'umukobwa witwaga Mulikanwa.

Aho rero Rujugira amariye kumukukana no kuragwa ubwami, ifuha rya se Mazimpaka rituma acika mu Rwanda atarima ingoma. Yamuhunze amaze kumwicira imfizi, atinya ko yamukurikiza undi muhungu we witwaga Musigwa; uwo yakurijeho igisigo cyitwa. «Singikunda ukundi: Nkunda ibyo nkuze ntibinkundire; aho kunkunda birankuka bikajya i Kamagoma gukungika iyo kure; Gukunda ikitagukunda ni imvura igwa mu ishyamba.» Ubwo ngo muri iyo minsi Rujugira yatirimukiye mu rugo rwa se asohotse imfizi ya Mazimpaka yarubagamo ihagarara ku ruhamo rw'umuryango imubuza kugenda. Abuze uko abigenza ayitera icumu, kugira ngo imubise agende, hato Mazimpaka atamusanga aho akamugira nk'uwejo. Amaze kuyigusha ajya kubwira Kalira ibyago agize; ati: «None ibyiza ni ugucika».

Nuko Kalira akora ku mwana wabo Sharangabo na gashiki ke Mulikanwa ashaka inzoga mu gacuma, itabi, urushingo, inkono idakwikiye n'umuheha udasohoye, ashyira mu gaseke, akorera umugaragu wabo Ndabaramiye wari utuye i Gihinga na Ruzege, bashyira nzira. Bageze mu Bihembe bya Rugalika, Rujugira ati: «Mfite inyota». Umugore aramuseka, ati: «Ko tutazi aho amazi ari muri iri shyamba ubona byagenda bite?» Avana inzoga mu gaseke aramuha.
Rujugira arasoma ariruhutsa, ati: «Uwampa n'agatabi.» Kalira akora mu gaseke azana itabi aramuha. Rujugira ati: “Ko nta nkono y'itabi mfite?” Kalira azana yayindi idakwikiye n'umuheha udasohoye. Rujugira ati: «Uyu muheha udasohoye twawunywesha dute?» Kalira azana icyuma gica inzara barawubaza, bakaraga urushingo baracana. Bamaze kuruhuka bakomeza urugendo berekeza iy'i Bugesera n’i Gisaka.

Bishyize kera iby'imihango y'ibwami byo kwimika uzasimbura Mazimpaka birabyuka; Bimika Karemera Rwaka. (Iryo zina rya Karemera, si ryo mu mazina ya cyami y'i Rwanda; ni Ruganzu Ndoli warivanye i Karagwe k'Abahinda, ku ngoma y'umwami wabo Karemera Ndagara ya Ruhinda, amushimira ko yamuhishe akamurera akamukuza; undi amusezeranya ko azamushimira iyo neza ashyira izina rye mu y'ubwami bw'i Rwanda). Karemera Rwaka amaze kugera ku ngoma arahuma. Rubanda bati: ”Ni ingoma imurashe kuko atari we wayirazwe. Basubira mu bwiru, bemeza ko Rujugira agomba kugarukira ingoma. Bohereza abantu bo kumurarura. Bamukozeho arariculika ati: “Mazimpaka yishe Musigwa azize ko aganiriye n'umugnre we none jye wamwiciye imfizi namuhonoka nte?” Bajya inama yo kwiba Kalira kugirango nibamugeza i Rwanda azabe ari we ugarura umugabo we. Baragenda baramurebura n'umwana we Sharangabo n'umugaragu wabo Ndabaramiye; babagarura mu Rwanda, Rujugira asigara ishyanga wenyine.

Kalira ageze ku Kamonyi arwara ibinyoro, bamwubakira ku Kivumu cya Mpushi aba ari rwo abirwaliramo (ubwo hitwa i Mpushi kubera ibihushi by'ibinyoro). Abikirutse agaruka ku Kamonyi. Bamubwira kwosa imibavu myiza akayoherereza Rujugira amutashya. Abigira atyo, Ndabaramiye abisubiranayo. Mu iramukanya Ndabaramiye anukiriza Rujugira ya mibavu; Rujugira ati: «Iyi nyoso ni iya Kalira si iy' undi!»

Ndabaramiye ati: ”Enda twigire hirya nkubwire ubutumwa bwe.” Rujugira akaba yabuguzaga, ahagurukana ubusoro mu ntoki Ndabaramiye akagenda amushukashuka, barinda bagera ku cyambu cya Busoro (ni kwo hiswe kuva ubwo), munsi ya Mugina wa Jenda na Kabugondo. Bahagera Rujugira amaze gukenga ibyo Ndabaramiye amushakira; yiyumvira amarenga y'umugore we, ubusoro abujugunya mu ruzi agaruka i Rwanda rwa Kamonyi, yima ingoma ya se na sekuru; yitwa Cyilima. Ubwo ariko akijya kwima ingoma, umugore we Kalira abiru baramunywesheje ( bamuha uburozi arapfa ); kuko atashoboraga gusubirana n'umugabo we kandi baracikanye. Mu Rwanda byari umuziro w'uko umugore bahunganye bahungukana; bamutaga mu mugezi cyangwa se agahama iyo ishyanga. Rujugira rero yumvise ako kageni Kalira yapfuye ni ko kuvuga ijambo ry’umubabaro, ati: «Nta byera ngo de; iyo nima Kalinga ndi kumwe na Kalira!» Yashakaga kuvuga ko abonye ikuzo ry'u Rwanda, ariko ibizazane bikamwinjira, ntabyishimanemo na Kalira yari yariziritseho bakanaruhanira ishyanga. Ubwo rero ntiyagize amahirwe y'uruhehemure, kuko yavanze impundu n'amarira. Nicyo cyatumye avuga ngo: ”Ntabyera ngo de!” (Ntawe utunganirwa na byose).
Kuteza ngo de = gucagasa impundu z'amahirwe.

Uwo Cyilima ni wa wundi wosherejwe mu Masambu ya Gaseke (Rukoma) ingoma esheshatu zose zamuzunguye, ku ya karindwi umugogo we (umurambo) ugahambishwa na Mutara Rudahigwa, mu nzu y'umwiru Mirama w'umutsobe; niho abacukumbuzi bawutahuye mu mwaka w'i 1969, bawujyana i Buruseli mu Bubiligi, bukeye bawugarura i Butare mu Rwanda Impamvu y'ibyo byo gutinda kuwuhamba, ni uko mu bwiru bw'i Rwanda, umwami wese witwaga Cyilima yagombaga guhambwa n'uwitwa Mutara na we agahindukira agahambwa n'uwitwa Cyilima. Ku ngoma zo hagati ya bombi, imirambo yabo ikoserezwa i Gaseke, hanyuma ikazahambwa burundu mu marimbi y'abami i Rutare. Kuba rero Cyilima Rujugira yarahambwe na Mutara Rudahigwa ntahambwe na Mutara Rwogera, ni uko Mutara Rwogera amaze kwima yatanze (yapfuye) imyiteguro yo kujyana umurambo wa Cyilima mu marimbi y'abami itararangira. Ni kwo kurindira undi mwami uzitwa Mutara bigera kuri Rudahigwa; awuhambisha ahagana mu mwaka w'i 1932.

Nyakamwe ntavumba mu Bakara

Uyu mugani bawuca iyo bigisha umuntu babuza kwihwanya mu batamurora., badahwanyije ubumwe mu mishyikirano; niho bavuga bati : «Nyakamwe ntavumba mu bakara.»

Wakomotse kuri Nyakamwe ka Munyanya ku Ndiza (Gitarama), ahasaga umwaka w’i 1400.

Kera ababanda bamaze gutegeka i Nduga, Mashira umwami wabo yatuye ku Kigina cya Ndiza no mu Kivumu cya Nyanza mu Busanza; akaba umupfumu rwamwa (umuhanga), hamwe na mwishywa we Munyanya. Amaze kuba igihangange ku Ndiza no mu Busanza, agabira mwishywa we Munyanya inyuma ya Ndiza; atura ku musozi witwa, Rugendabali. Bombi barahakomera, kugeza igihe Abanyoro bateye u Rwanda; ni bwo Mashira yahaye ibwami insinzi yo gutsinda Abanyoro.

Nuko Mashira aba aho, bukeye arapfa; hasigara umuhungu we Kibanda, na mwishywa we Munyanya. Uwo muhungu we Kibanda, bukeye ava mu Kivumu cya Nyanza ajya guhiga ku musozi wo ku Mayaga witwa Shali. Agezeyo agira ishya yica inyamaswa nyinshi. Ahigutse ageze mu nzira, ajya mu rucucu (umusarane). Ahageze akandagira amabyi. Akebutse ku kirenge ayabonye, agira isesemi, yari afite umuhoro w'urunana mu ntoke, ahera ko yica ikirenge kiriho amabyi. Agiye gushinga arananirwa. Bahera ko baramuheka. Ageze mu Ngorongali arapfa. Umurambo we bawuhamba ku karenge kitwa Kidaturwa; ubwo rubanda bavuga ko ari insinzi y'ibwami yatumye Kibanda apfa.

Amaze gupfa, na Munyanya arapfa; ibwami bigarurira ibihugu Mashira yatwaraga; bigarurwa na Mibambwe Mutabazi Sekarongoro.
Ibwami bamaze kwigarurira ibihugu Mashira yatwaraga, inyuma ya Ndiza hagabana umugabo witwaga Gikara; atura ku musozi Rugendabali, aho Munyanya yari atuye, asenyera Nyakamwe umuhungu wa Munyanya arahatura, n'abana be n'abuzukuru be; ngo yari afite umuryango munini. Bene Gikara bamaze kuba umuryango mugari babita Abakara. Ubwo Nyakamwe na we n'utwana twe bajya gutura mu Gitoki, barahakenera cyane.

Bukeye Nyakamwe yigira inama yo kujya kwa Mibambwe kumusaba umuriro (inshumbushanyo). Aragenda asanga mwene wabo w'umubanda wari umutoni wa Mibambwe witwaga Kamegeli; ati: «Ndagusaba ngo ungeze kuri Mibambwe mwisabire umuriro»
Nuko Kamegeli abanza gufungurira mwene wabo Nyakamwe, arangije amujyana ibwami amwereka Mibambwe, ati: «Uyu mugabo Nyakamwe w'umubanda aragusaba umuriro». Mibambwe abaza Kamegeli uwagabanye ibye, undi ati: «Byagabanywe na Gikara».

Mibambwe abwira Kamegeli ati: «Shaka umuntu mutume kuri Gikara.» Kamegeli ajya gushaka intumwa, amaze kuyibona arayizana. Mibambwe abwira uwo muntu, ati: «Nguyu Nyakamwe umujyane kwa Gikara, umubwire ko amuha inka z'imbyeyi ebyiri. Intumwa ya Mibambwe ijyana Nyakamwe kwa Gikara, bagezeyo ibwira Gikara iti: «Nguyu Nyakamwe, Mibambwe ngo umumuhere, inka z'imbyeyi ebyiri kandi ngihari».
Gikara ahera ko atumiza inka z'imbyeyi, aziha Nyakamwe intumwa ya Mibambwe igihari.

Haciyeho iminsi, Nyakamwe ajya kwa Gikara kumuyoboka. Agezeyo baramusuzugura, agenda atumva atabona. Bigeze mu ijoro Nyakamwe yumva kwa Gikara baraye inkera. Agira akambuguyu k'umubabaro, asota ajya kuvumba. Agezeyo baramubinda. Ararakara, ahera ko ajya kwiroha muri Nyaborongo, ariyahura.

Nuko umugani uhera ubwo ukwira u Rwanda rwose, bavuga ko Nyakamwe atavumba mu Bakara. Umuntu udafite umuryango akumva abawufite bahiga, abagereranya na bene Gikara, ati : "Nyakamwe ntavumba mu Bakara !" Agacisha make, akizirira mu twe.

" Kuba Nyakamwe utavumba mu bakara = Kwizirira."

Inzira yabaye nyabagendwa.

Uyu mugani baca kenshi ngo: «Inzira yabaye Nyabagendwa», bawuca bawerekeje ku nzira irimo amahoro.

Wakomotse kuri Nyabagendwa wo kwa Nyiranzana mu Mashango ya Ndiza (Gitarama); ahayinga umwaka w'i 1500.

Uwo mugabo Nyabagendwa yumvise ko Ndahiro ahaka neza bitewe n'uko Abanyanduga bamuyobotse akabagabira inka ndetse n'imisozi, yibaza uko yabigenza ngo azamugereho. Agisha inama umugore we, aramubaza ati: «Nzavana he umuntu wansohoza kuri Ndahiro uwonguwo?» Umugore aramusubiza ati: «Numvise ko Abanyanduga bakunda ibirago kandi ngo bakabikundira ukuri; nta muntu waho uzi kubiboha; none ngwino tubohe uturago tubiri twiza cyane, maze uzadushyire Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege, numara kutumutura, uzamusabe kugusohoza kuri Ndahiro».

Nuko Nyabagendwa abwira umugore ati: «Kora aha!» Bahutiraho batangira uturago, umwe ake undi ake, mu minsi mbarwa uturago turuzura. Nyabagendwa aduta ku mutwe, araboneza n' i Gihinga na Ruzege kwa Mpyisi ya Sagisengo. Agezeyo asanga Mpyisi yenda kujya kwa Ndahiro. Yiroha mu rugo aravunyisha, atura Mpyisi utwo turago. Undi aramushima, na we arishima cyane kuko abonye ibirago byiza byo mu Mashango atabiguze; (dore ko ngo byagurwaga ibimasa n'amagumba ) kandi akazabitungukana muri bagenzi be bateraniraga kwa Ndahiro.

Nyabagendwa abonye Mpyisi yishimye, araterura ati: «Rero Mpyisi, naje kugusaba ngo uzansohoze kuri Ndahiro.» Mpyisi ati: «N'ubu usanze ndi mu nzira zo kujyayo uze tujyane nzagusohoza.» Bukeye bombi bashyira nzira barajyana. Mpyisi asezeranya Nyabagendwa ko azaguma ku kiraro cye akamutunga.
Bageze i Cyingogo, Mpyisi asohoza Nyabagendwa kuri Ndahiro; amusobanurira n'uko azi kuboha ibirago bitagira uko bisa, amutura kimwe mubyo yamuhaye. Nyabagendwa aguma kwa Ndahiro ubwo. Bimaze iminsi, arasezera arataha; ab'iwabo bari barabuze agashweshwe ke babona aradutse, abungukanye inka ebyiri z'imbyeyi agabanye kuri Ndahiro, n'iy'ingumba aje kugura ibirago. Barishima baranezerwa, ya ngumba barayibaga bagabana ibikenya bazishyura ibirago.
Bimaze kuboneka, Nyabagendwa abikorera bene wabo babijyana kwa Ndahiro barabimurika. Ndahiro arabashima, bituma agabira Nyabagendwa inyuma ya Ndiza hose ngo ajye azana ikoro ry'ibirago byaho.

Nuko bene wabo wa Nyabagendwa barakira, babyitirira inzira yanyuzemo ajya i Gihinga na Ruzege kwa Mpyisi ya Sagisengo bati: «Inzira Nyabagendwa yanyuzemo ni yo yo kugendwa.» Bakomeza ubutoni kwa Ndahiro, amaze gupfa, Nyabagendwa na bene wabo na bo baba abaryankuna kugeza igihe Ndoli aviriye i Karagwe k' Abahinda akubura u Rwanda.
Nyabagendwa yongera kugabana Ndiza yose, aba n'umushumba w'inguge Ruganzu yazanye; we n'umuryango we baba Abanyamuheno ( abashumba b'inguge yo mu bwiru bw'ibwami ), bakamenya inguge zimanaga n'abami, zasaza bakajya gufata izindi ku Ndiza.

Nuko kuva icyo gihe inzira yose iva mu Mashango igana i Nduga bayita Inzira ya Nyabagendwa, bashaka kuvuga inzira y'amahirwe: Unyuze mu nzira yenze yose agahirwa, bakavuga ngo: "Yanyuze muri Nyabagendwa"; na we yahura n'abandi, ati: « Inzira yabaye Nyabagendwa .» Amayira yose arimo amahoro n'amahirwe bayitirira batyo Nyabagendwa wagenze agahirwa.

" Inzira nyabagendwa = Inzira y'amahirwe.

Kami ka muntu ni umutima we.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza; ni bwo bagira bati:”Kami ka muntu ni umutima we, nimumwihorere”

Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare); ahasaga umwaka w'i 1400.

Kuri iyo ngoma, hariho umugabo akitwa Muhangu, akaba umupfumu wa Mibambwe. Muri ubwo bupfumu bwe, yari akubitiyeho n'ubutoni bunini kuri shebuja. Bukeye, umwe mu bagore ba Mibambwe asama inda, imaze gukura Mibambwe ategeka abapfumu be kugisha, kugira ngo barebe aho umugore we akwiye kuzabyarira.

Abapfumu bajyana imbuto y’uwo mugore bararagura. Abenshi bemeza ko akwiye kubyarira mu Cyambwe (Musambira, Gitarama); Muhangu wenyine yemeza ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza (Kayenzi Gitarama).
Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira baragura), baza kuvuga uburyo imana zagenze. Bageze kuri Mibambwe bati: «Twese twemeje ko umugore wawe akwiriye kuzabyarira mu Cyambwe; bati: «Keretse Muhangu wenyine, we yereje ko akwiriye kubyarira mu Bitagata bya Muganza! Kubera ubutoni bwa Muhangu, bituma Mibambwe yemera mu Bitagata bya Muganza.

Nuko muka Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo. Haciyeho iminsi, agiye ku nda arananirirwa arapfa. Abapfumu bereje ko yabyarira mu Cyambwe baba boboneyeho urwaho rwo kurega Muhangu wabarushaga ubutoni; dore ko nta muhakwa ukunda undi. Babwira Mibambwe, bati: «Nta kindi cyishe umugore wawe; yishwe na Muhangu watumye ajya kwaramira aho atereje!»
Mibambwe bimujyamo arabyemera, biramubabaza cyane. Inkuru igera kuri Muhangu, iwe mu Mvejuru. Abyumvise arahambira n'abe n 'ibye, afumyamo aracika ajya i Burundi. Agezeyo akeza umwami waho, aramwakira, amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane, ndetse ngo kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana b'abadabagizi kuko bakuriye mu bukire, ariko bagakunda guhakwa n'ibwami, ndetse ngo ntibiyibutse no gusezera ngo batahe.

Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira; ni bwo abasezereje ubwe barataha. Bamaze gutaha, na we arabakurikira abasanga iwe. Akigerayo arabatumiza ngo baze kumwitaba. Bamaze kuhagera, atumiza abatoni be n'abagaragu b'irimenanda; bose baraterana baba uruvange.
Ahamagara abana be, arababwira ati: "Bana banjye kwikota ibwami si bibi; ibibi byanyu ni ukutagira icyo mubwira umwami mukimusaba!" Ati: «Mubuze akandi kami kadahwanye n'umwami, ariko kakaba ari ko gatuma umuntu abana n'umwami neza!» Abahungu be n'abagaragu be birabayobera bararebana gusa. Muhangu abonye ko bajumariwe, ati: «Dore ako kami gato gashyikiriza umuntu umwami ni umutima we». Bose batangarira iryo jambo Muhangu abatunguje; birahorwa.

Nuko haciyeho iminsi Muhangu arapfa., abana be basigara muri bwa butoni yabacumbiye. Bukeye mukuru wabo akubaganya umugore w'umwami w'i Burundi baramufata; bimushyira mu makuba arabohwa aranyagwa, byototera na barumuna be bose baranyagwa. Abagaragu ba Muhangu bamaze kubibona bibuka rya jambo yasize avuze, bati: “Koko Kami ka muntu ni umutima we.!”
Yavuze ko umutima w'umuntu ari akami gato, umwami akabangikana na ko; ariko kakaba ariko gatuma umwami agukunda! Nuko rubanda babisamira hejuru ubwo, babona uwiyemeje icyo abandi bamuhinyuriraga, bati: «Nimumureke burya kami ka muntu ni umutima we!» Aho ni naho kandi haturutse kwigira kami gato = icyigenge.

" Kami ka muntu = Umutimanama."

Karaba zikurye.

Uyu mugani, abantu bawuca iyo bagiye guhana umugiranabi, ni bwo bavuga ngo: «Karaba zikurye.»

Wakomotse kuri Mpozayo w' i Muganza mu Buyenzi (Gikongoro); amaze kugura n'umurundi witwa Rusigansa imbwa ya Semugeshi yitwaga Horamvuge, ahayinga umwaka w'i 1600.

Kera ku ngoma ya Mutara Semugeshi mwene Ruganzu Ndoli, hariho umugabo w'umuhigi we wari waragabanye imbwa zitwaga Ibitare; ni na yo mpamvu Musinga yise imbwa ze Ibitare zatwaraga na Shikili. Uwo muhigi Mpozayo yarahigaga, agatura ibwami impu z'ibihura n' inzibyi n'imondo.

Bukeye Semugeshi atumiza Mpozayo n'izo mbwa yahigishaga. Mpozayo araza n'ishumi ye, akigera ku Karubanda, rubanda babonye Ibitare baratangara bamwe bati: «Ziriya mbwa ni izihe?» Abandi bati: ”Ni iza Semugeshi, zihigishwa na Mpozayo nizo zitwa Ibitare.” Ubwo abahigi ba Mpozayo nabo barasira, kuko bari bafite n'inyamaswa bishe. Abo mu rugo ibwami barahurura bumvise umwasiro w'abahigi b'Ibitare na shebuja Mpozayo. Bageze ku Karubanda, bamwe basubira inyuma babwira Semugeshi n'abo bari kumwe bati : «Nimuze murebe icyo mutarabona!» Bati: «Hano ku Karubanda hari imbwa tutarabona mu Rwanda! »

Bashigukira icyarimwe bagenda bumva n'uwo mwasiro w'abahigi. Bagitunguka bakubise amaso Ibitare baratangara. Mpozayo yegera Semugeshi, ati: "Ngaya amatungo yawe!" Semugeshi abonye imbwa ze zifashwe neza aranezerwa. Abwira Mpozayo ati : «Cyura umuhigo». Mpozayo n'abahigi be bajya ibwami, barasira. Ab'ibwami, abozi n'abanyanzoga bashigukira icyarimwe ntihasigara n'umwe.

Umuhigo urataha, ibwami barara inkera yawo, Mpozayo aragororerwa. Ku rindi joro na none ibwami barara inkera y'uwo muhigo. Semugeshi abwira Mpozayo, ati : «N'ubwo Ibitare ari nziza, rubanda bose bakaba bazishimye, izindi mbwa zanjye zitwa Ibisiga zizirusha kurunduka». Mpozayo ati: "Kereka twambikiye hamwe niho twamenya intozo zarundutse!" Semugeshi ati : «Ejo tuzahige mu rufunzo rwa Mwogo"; dore ko ubwo yari yarasubiye mu rugo rwa se Ruganzu rwari ku Mwugaliro wa Bufundu.

Barara iyo nkera, mu gitondo bambikira guhiga muri Mwogo; Ibitare zirusha Ibisiga. Barahiguka barara inkera. Semugeshi yegurira Mpozayo ayo mashumi yombi : Ibitare n'Ibisiga; buracya aragororerwa. Ubwo yari atuye ku Munini mu Buyenzi; agororerwa inka n'umusozi witwa Muganza no ku Ngara.

Nuko Mpozayo amaze kugororerwa arataha, atunga inka ze n' imisozi ye n'Ibitare n'Ibisiga bya Semugeshi. Bukeye umuganwa w'i Burundi witwaga Rusigana yumvise ko Mpozayo afite intozo za Semugeshi, atuma abatasi baza gutata Mpozayo. Baza bamubwira ko Rusigana amushaka; uwo muganwa w'i Burundi wari utuye i Gitwe cya Birangirwa hataraba ah' u Rwanda (hahoze ari susheferi Nkanda).

Mpozayo ajyana n'abo batasi hamwe n'Ibitare n'Ibisiga n'abahigi be. Ageze i Gitwe, abonana na Rusigana baraganira. Rusigana abona Ibitare n'Ibisiga ziramushimisha. Ni ko kubwira Mpozayo, ati: «Sibira na njye mfite imbwa z'intozo ejo tuzahige!» Mpozayo arasibira; arara kwa Rusigana barara inkera. Bucya bambika bajya guhiga mu gishanga cy'umugezi wa Nshili.
Bagezeyo, Ibitare n'Ibisiga, birusha Intarengerwa, imbwa za Rusigana. Bataha Ibitare n'Ibisiga byishe, Intarengerwa zitahana umutasu (amara masa).

Nuko bageze imuhira barara inkera z’uwo muhigo; dore ko kera abanyabyambu (Abanyamupaka) babanaga. Ubwo Rusigana abwira Mpozayo, ati: «Nabonye imbwa nziza mu mbwa zawe tuzayigure». Iyo mbwa yari mu Bisiga ikitwa Horamvuge. Mpozayo ati: "Sinagura imbwa y'umwami byankorera ishyano!" Rusigana ati: «Uzamubwire ko yapfuye»! Mpozayo ati : «Wampa iki ?» Rusigana ati: «Ndaguha inka cumi z'imbyeyi». Mpozayo aremera, atanga Horamvuge, bamuha inka cumi z'imbyeyi.

Nuko aragenda asubira iwe i Muganza mu Buyenzi ( ubu hari Paruwasi). Yerekana za nka yaguze Horamvuge, barazishima, ariko n'ubwo bazishimye, abahigi b'Ibisiga bari bababaye. Bigeze nijoro, Ibisiga barazishumukura bagenda ijoro ryose, bagera ku Mwugaliro mu gitondo. Babura uko bajya ibwami; hari umuhezo. Bigira inama yo kwasira bogeza Ibisiga bazivugamo Horamvuge. Baratangira, Semugeshi arabyumva, ashiguka mu rugo ajya kureba Ibisiga. Ageze ku karubanda, abahigi barasira babivugamo n'uko Mpozayo yaguze Horamvuge n'umurundi. Semugeshi ntiyabyumva abajyana mu rugo babaha inzoga baranywa.

Bamaze kunywa baramubwira bati: «Horamvuge Mpozayo yayiguze n'umuganwa Rusigana; yamuhaye inka cumi; bati: «Kandi ngizo n'imbwa zawe uzihe abandi bahigi, ntitwashobora kuzihigisha Horamvuge itazirimo!»
Semugeshi abyumvise ararakara. Abwira abahungu ati: «Dutere i Muganza kwa Mpozayo, ariko kandi ntimumwice mumufate mpiri mumunzanire nzamugaburire Ibisiga».

Baratera ajyana nabo, batera i Muganza n'i Ngara kwa Mpozayo. Batungutseyo, bamusakiza atangiye kurya. Yumvise ikiri n'urwamu rw'abahungu n'ibyivugo by'ingabo, ashiguka adakarabye agifite ibyo yafunguraga mu ntoki; Rugara aramubwira ati: «Karaba zikurye!» Ubwo yamubwiraga ko agiye kuribwa n'Ibisiga uko Semugeshi yabivuze.

Nuko Mpozayo asubiza Rugara ati: "Ndakaraba muri Nshili nsanga Rusigana i Burundi." Asubira mu nzu afata umuheto we, ngo yari umukogoto, abarasamo baramubererekera; abacamo asanga Rusigana amusohoza kuri Mwezi; akomeza kuba umuhigi aratona; atoneshejwe na Rusigana baguze Horamvuge ya Semugeshi.
Ni aho uwo mugani wakomotse, n'uwa «Ndakaraba muri Nshili», n'ijambo ryo «Kugaburira ibisiga».

"Gukaraba zikakurya no kugaburira ibisiga=Kuribwa n'imbwa; Kugirirwa nabi."



Kugwa mu matsa.

Uyu mugani umuntu awuca iyo yari agiye kugirirwa atya, n'atya, hirya no hino batangira kubihwihwisa akavuka; ni bwo agira ati: «Nguye mu matsa!»

Wadukanywe na Rugaju rwa Mutimbo, wari umutoni wa Gahindiro, ahagana mu mwaka w'i 1800.

Gahindiro amaze kwima yatonesheje Rugaju; dore ko bombi bari barabanye kuva mu bwana, barareranwe barakurana, birirwa hamwe barara hamwe; ndetse no mu ishyingirwa ibwami babashyingirira rimwe. Rugaju amaze kurongora, Gahindiro amuha umunani w'akatsi ko hepfo no haruguru y'inzira ( ni ukuvuga igice cy'inka z'i Rwanda). Aba umutoni w'akadasohoka kwa Gahindiro, u Rwanda rwose ruramuyoboka kubera ubwo butoni bwe bw'akadasohoka.

Rugaju yari afite mugenzi we bangana urunuka witwa Ruhwenya. Ni we watumye Rugaju atagabana inka Semugaza yanyaze i Bunyabungo: Ikunge n'Inyenyeli.
Uwo Ruhwenya Gahindiro yari yaramugabiye kumwicara hagati y'amaguru. Aho Gahindiro atetse (yicaye hose), Ruhwenya akamwicara hagati y'amaguru. Aho Semugaza amariye koherereza Gahindiro Ikunge n'Inyenyeli, Gahindiro ashaka kuziha Rugaju ariko yicirwa na Ruhwenya ntiyazigabana. Ni bwo Rugaju yabwiraga Gahindiro ati: «Nyagasani si wowe nzize, nzize imbwa yo mu maguru!»

Nuko Ruhwenya agumya kwangana na Rugaju, afatanije n'undi mugabo witwaga Bituganyi; uwo ni we wahaye Rugaju umutsima uvugishije amaganga ubwo Rugaju avuze ati: «Uno mutsima wo kwa Bituganyi ni impingane!».

Rugaju rero akomeza kwangana n’abo bagabo bombi. Bukeye ibwami bakura Gicurasi. Ubwo Gahindiro yari i Mulinja (Muyira - Butare).

Ibirori byo gukura Gicurasi biba byinshi kandi byiza. Bigeze nijoro barara inkera. Abatware bahiga inka n'amapfizi. Bigeze hagati bakajya bavuga bati: «Naka afite imfizi nziza». Gahindiro akamubwira ati: «Uzayintize»
Bakomeza kubigira batyo, bigeze kuri Rugaju batinya kuvuga ko afite imfizi nziza, ahubwo bahimba amageza yo kumushuka, bati: «Rugaju atsamo wowe wegereye umuriro!» Rugaju yunamye acyatsa, bakora mu ivu biraba mu gahanga bashyira intoki ebyiri hejuru bereka Gahindiro.

Rugaju amaze kwatsa, Gahindiro ati: "Rugaju jya kuntiza imfizi yawe y'urwasha itereye amahembe hejuru!" Ubwo arakurikiza rya vu abahungu birabye hagati y'amaso; Rugaju ahera ko amenya ibyo ari byo, asubiza mu mvugo ye ya gitoni, ati : "Nti ni Semukanya nguye mu matsa!" Abari aho baraseka, kubera ko Rugaju ari umuhanga w'amarenga.

Nuko kuva ubwo iyo mvugo ikwira u Rwanda bihinduka umugani. Ubwo Rugaju abwira Gahindiro ngo: "Nguye mu matsa!", yamubwiraga ko iyo mfizi yayimenye igihe abahungu bamushukaga ngo yatsemo babone urwaho rwo kuyimumenyesha.

" Kugwa mu matsa = Kuvukishwa n’imvugo ya rubanda; kuzira akagambane."

Ni amaburakindi.

Uyu mugani bawuca iyo bahaye umuntu ikidashyitse ku bw' amikoro make, ni bwo bavuga ngo: "Ni amaburakindi nta cyo muhaye."

Wakomotse kuri Kindi cya Manyurane w'i Bugesera, ahayinga umwaka w'i 1400.

Icyo gihe u Bugesera bwari butaraba ubw'u Rwanda. Hariho umugabo witwa Manyurane, akaba umutware ukomeye wa Nsoro Bihembe. Mu bana be b'abahungu, habyirukamo uwitwa Kindi; abyirukana ingeso nziza cyane, zituma abo babyirukanye bose bamukunda, ndetse n'abakuru bamukundira icyo.

Nuko Manyurane amaze gupfa, Kindi asigara mu ngabo za se zitwaga Abateracumu ba Nsoro. Aba umutoni w'akadasohoka, ariko ubutoni bwe ntibwamutera umurengwe, akomeza gukundwa na bose, kuko atateshukaga ku mico myiza yabyirukanye.
Ubwo Nsoro Bihembe yari afite umugore w'inkundwakazi witwaga Kamatamu, na we agakunda Kindi byamushegeshe. Bukeye urukundo rumaze kumusaguka akajya yiyegereza Kindi mu bwiherero ashaka ko bashyikirana. Ariko Kindi akamugarambira, agira ati: "Sinakwiteranya na databuja, kandi yarakunze data, nanjye akankunda, akarinda kungira umuvuguruza we; mbyemeye naba mpemutse ntagikwiye Abateracumu ba Nsoro data yansigiye». Amaze kumushwishuriza, kuva ubwo Kamatamu atangira kumusarika kuko yamwanze; akajya amurega ibinyoma ku mugabo we ariko ntabyiteho.

Kamatamu abonye ko bimuburiye agambana n'abaja be, ati: «Muzagire uko mushoboye mwiyegereze Kindi, maze muzashake uburyo mumunyamburira uruhu rw'umunyehara rumuranga mu myitero, murunzanire nzabahemba».
Abaja barafubaganya batoranya inzoga nziza n'abakobwa beza barabarimbisha cyane, batumira Kindi mu bwibereko bwabo ngo azaze babone icyo bamubwira.
Igihe kigeze araza, asanga umuteguro ari wose n'umubavu watamye inzu yose. Agitunguka, umukwobwa umwe witwaga Mukasano bigeze kubana bakiri bato, baragirana inyana, batobana ibyondo, aramusanganira, aramusumira, ati: «Uraho mfura ya data?» Kindi yumvise Mukasano amuramukije atyo, aranezerwa aramuhobera; baramukanya uruhwererane.
Mukasano yinjiza Kindi mu nzu abandi bagambanyi bateraniyemo. Baricara baraganira, bamuzanira inzoga y'ubuki bwiza cyane bw'igiti cyitwa urusinzagwa aranezerwa.

Abaja babonye ko Kindi yatashywe n'umunezero, batuma kuri Kamatamu ngo abongere izindi nzoga. Yohereza iz'intarano ku zo Nsoro anywaho.
Nuko Kindi aranywa arasinda, ntiyibuka ko yangana na Nyirabuja, akomeza kwihoshya ubwo buki bw'urusinzagwa, abakobwa bamwambura rwa ruhu rwe rw'umwitero, baruha umwe muri bo arushyira Kamatamu.
Arukubise amaso arishima cyane, arushyira munsi y'ibyahi ku rwuririro, ati: «Cyo genda mukomeze mumudude urusinzagwa kugeza igihe Nsoro avira mu muhigo!

Nsoro arashyira arahiguka. Umuhigo utahira kwa Kamatamu, kuko ari we wari inkundwakazi. Ibirori by'umuhigo bihetuye, Nsoro ajya mu nzu asuhuza Kamatamu, ati: «Ndeka nta myiririrwe yanjye Kindi wawe yandembeje!» Ati: «Namwihanganiye iminsi myinshi ngira ngo ntaguteranya n'umutoni wawe, none nananiwe, ati: "Umva ngitangira kuba umugeni muri uru rugo, niho na we yatangiye kunyuguga ashaka ko mumfatanya; ngumya kumwangira; none yandembeje. Aho bigeze, niba utamundinze nyohereza iwacu; sinshaka ko umfatanya n'umugaragu wawe; dore ikimenyetso ni uru ruhu rw'umwitero we yataye hano aje kumbuza epfo na ruguru, ararutse mu bakobwa bawe aho yiriwe abaduda amayoga, amaze kurengwa aransindukana, araza yicara aha ku rwuririro, ngize ngo ndamwiyamye, abadukana umwaga, uruhu araruhata."

Uruhu Nsoro ararufata, ahamagaza Kindi. Atungutse, ati: «Akira uruhu rwawe!» Kindi arukubise amaso akubitwa n'inkuba arumirwa! Nsoro akebuka umugaragu w'umugore we witwaga Radabali, ati: «Nyaze Kindi Abateracumu, n'ibye byose ndabiguhaye».

Byirirwa aho biravugwavugwa, bugorobye Kindi acika Nsoro yiyizira mu Rwanda n'abagaragu be bake. Asanga Cyilima Rugwe i Rukoma ahitwa i Gaseke mu Rutobwe (Gitarama). Bamugezeho abakira neza, arabahaka, bagubwa neza baguma mu Rwanda barusaziramo.

Ubwo amaze gucika Nsoro inkuru ikwira u Bugesera bwose: rubanda babyumvise barababara cyane, Abateracumu bo bararitsira icumu bararicurika banga kuyoboka Rudabali: bamwe bati. «Nta wundi muntu uzaduhaka tubuze Kindi cyacu, ahubwo bazatware n'ibyo dutunze byose; abandi, ariko bari bakuru, bati: "Turanga kuyoboka Rudabali biducikireho, kandi tutagishoboye gukurikira Kindi mu Rwanda, ahubwo nimureke tubabare, ariko dupfe kunywa aya Rudabali y' amabura Kindi (amata y'ubuhake bwa Rudabali kuko babuze ubwa Kindi bakundaga cyane).

Dore ko amata ubundi ashushanya umukiro usesuye; Abateracumu bayise amabura kindi, kuko umukiro wabo wagabanutse, umunsi bawuburamo Kindi ku maherere.

Nuko babuze uko bagira bagwa neza, aka wa mugani ngo: «Mbunze uko ngira iheza umwaga mu nda». Baremera bapfa kuyoboka Rudabali; ariko mu maganya yabo ntibibagirwe kuvuga ko amata barimo ari amaburakindi, ari byo kuvuga ko umukiro wabo ubuzemo ikiri ngombwa; ubuzemo Kindi n'imico ye myiza.

Kuva ubwo rero, uko imyaka igenda yigirayo, buhoro buhoro ya magambo yombi (amabura risimbura amata na kindi ryendeye kuri Kindi) yiyungamo ijambo rimwe ry' «Amaburakindi», rikavuga ikintu cyose cy'akamaro gake gisimbuzwa icyari ngombwa babuze ukundi byagenda.

Ngiyo inkomoko y'ijambo tuvuga buri jo ryitwa amaburakindi, ugira, utya ukumva umuntu wabuze icyo aha uwe gishishikaje, akamuganyira, ati: "Nta cyo nguhaye ni amaburakindi."

" Gutanga amaburakindi = Gutanga ibidashamaje ku bw'amikoro make."

Akebo kajya iwa Mugarura.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico myiza ye; ni bwo bavuga ngo: «Akebo kajya iwa Mugarura!»

Wakomotse kuri Mugarura uwo nyine, ku ngoma itazwi neza ikirali.

Mugarura uwo ngo yakuranye imico myiza cyane, akubitiraho n'ubukire muri byose: imyaka n' amatungo; abantu baza kumucaho inshuro, akabereka icyibo cya mugerwa w'umuhinzi, umuhingiye yahingura akamuha inshuro y'umuhinzi muri icyo cyibo, hanyuma akamushyiriramo indi y'ubuntu.
Abigenza atyo imyaka myinshi, n'uje kumusaba inka nawe akayimuha, ndetse ngo byarimba akamuheta n' indi ya kabiri.

Byibera aho. Bukeye inshuti ze, n'abana be baramukuba, bamubwira ko yangiza inka ze n' imyaka ye, bati : «dore urimaraho ibintu ubyangiza, nihacaho iminsi uzasigara umeze ute ? Ejo uzasanga rubanda rukunnyega nta we ukureba n'irihuye.

Mugarura yumva amagambo yabo akabihorera ntagire icyo abasubiza; ntihagire uwumva ururimi rwe; bigenda bityo igihe kirekire. Biba aho biratinda. Bishyize kera, haza umuntu, amugerageresha kumushuka; aramubwira, ati: « Mugarura ubuntu bwawe bwo gutanga utabaze rubanda turabwishimira; ariko n'ubwo tugushima bwose, jyewe nta cyo urampa, none nje kugusaba inka eshanu zo kubaga. Mugarura aramwemerera, amuha inka eshanu, arazijyana.

Azigejeje iwe aho kuzibaga arazorora; zirakunda zirororoka, ziba amashyo atanu Rubanda babibonye batyo, barega Mugarura ibwami ko yangiza ibintu. Dore ko ubwo uwangizaga inka ze bavugaga ko amara inka z'umwami. Ibyo bituma umwami amugabiza rubanda baramunyaga, ariko inka n'ibintu bye nta muntu wabigabanye, byatwawe na rubanda bose rubyigabagabanije.

Nuko ibwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro kuko yabaye umupfu, mu bintu by' ibwami. Mugarura amaze kunyagwa ahinduka umukene cyane, abura aho aba n'umugore n'abana be; agumya kuzerera. Hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira akamuha inshuro ebyiri.

Uwo mugabo amukubitse amaso, agira impuhwe; ava mu nzu ya kambere ayiha Mugarura, asigara mu nzu yo mu gikari. Mugarura amaze kubona inzu abamo, rubanda bamenya ko yabonye icumbi; abo yagiriye neza batangira kujya bagenda nijoro, bamushyira ibintu. Ubwo kugenda nijoro batinyaga ibwami.

Uwo Mugarura yahaye inshuro ebyiri, akaza nijoro akamusubiza za nshuro, ndetse akabigira itetu; mbese rubanda yagiriye neza bose baramuyoboka, bamuzanira amafunguro : bamwe mu twibo, abandi mu bitebo. Bigeze aho abenshi yagiriye neza bajya kumuhakirwa ibwami ngo bamuhe umuriro.

Ibwami baremera., bamuha inka y' umuriro. Mugarura amaze kubona umuriro, rubanda barishima; noneho baza ku mugaragaro bamuzanira ibintu, byo kumwishimira bamwitura ineza yabagiriye.

Bukeye wa mugabo wazaga kumushuka ngo amuhe inka eshanu zo kubaga (za zindi yagezaga iwe akazorora), yumvise ko Mugarura yabonye umuriro arishima cyane.
Arazinduka ajya aho Mugarura acumbitse, aramubwira ati: « Ngize amahirwe kuko wabonye umuriro, za nka wampaga zo kubaga uko ari eshanu narazoroye, zabaye amashyo atanu none ngaya amashyo atatu na njye ndasigarana abiri. Mugarura amushimana na rubanda, barakomeza barahurura, bamuzanira amaturo y'inka n'imyaka; abadafite imyaka myinshi bakamuzanira mu twibo; yubaka imitiba n'ibigega.

Nuko Mugarura asubira kuba umukungu, ndetse arusha mbere; aratunga aratunganirwa. Ubwo rero rubanda bamuzaniraga ibintu bibuka uko yabagiriraga, no byo byiswe ko " Akebo kajya iwa Mugarura"

" Gushyira akebo iwa Mugarura = Kwitega iminsi. "

Akumuntu ni uwa Nyagatuntu.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyambaje ake; ni bwo bagira, bati: «Akumuntu ni uwa Nyagatuntu!

Wakomotse kuri Karake ka Nyagatuntu, umutwa w'i Kaganza mu Nduga; ahagana mu mwaka w'i 1800.

Uwo mutwa Nyagatuntu yari umugaragu wa Gahindiro, bukeye ajyana umuhungu we Karake mu buhake; amusohoza kwa shebuja akiri muto cyane. Karake arahakwa, ariko akibanda kuri Rwogera mwene Gahindiro, kuko ariwe banganaga. Gahindiro amaze gutanga, hima uwo muhungu we Rwogera.

Noneho Karake ahakwa na Rwogera, idendure, aramutonesha cyane. Bukeye Rwogera aramubaza, ati: "Urashaka murimo ki uzajya unkorera ?" Karake, ati « Umurimo nshaka nywukubwiye ntiwawunkundira kuko ntawukwiye. Ubwo yavugaga ko ari umutwa. Rwogera, ati: «Wumbwire nywumve». Karake ati: « Uzanshyire mu ntarindwa. (Ababazi b'ibwami ). Rwogera aramwemerera kuko yamukundaga. Amushyira mu ntarindwa; bamuha igihango. Karake arishima kuko bamushyize mu babazi.

Haciyeho iminsi, Rwogera agabira Karake Gikinga cya Kaganza, amuha. n' inka. Karake azoherereza Nyagatuntu, aba ari na we ujya kuyobora icyo gikingi umuhungu agabanye, we yigumira ibwami; haramuryoha, no kujya asezera ngo atahe ntiyabyibuka. Bukeye Rwogera yongera kumugabira izindi nka z' ibiti, na zo arazohereza ntiyacyura umunyafu.

Izo nka Karake yagabanye kuri R wogera zirororoka ziba nyinshi; aba umukire. Hanyuma Rwogera amushyingira umukobwa w' umuja witwa Nyiramafubo, ariko ntiyari umutwakazi; Karake amaze kurongora, Nyagatuntu arapfa. Ubwo Karake arataha ajya kumwiraburira, bamaze kwera asubira ibwami ku murimo we w' intarindwa, noneho ntiyongera kwibuka gusezera bibaho; aba imbata ibwami, akomeza kuba umutoni wa Rwogera, ndetse bakajya baganira amagambo y'amabanga adakwiye kubwirwa abatwa b'icyo gihe.
Ibyegera bya Rwogera biramugaya, kugeza ubwo bamuhindutse baramwerurira, bati: «Amagambo uvugana n'uriya mutwa ni magambo ki ? Rwogera ati:»» Nganira na we nk'ibyo nganira na mwe mwese». Baranyoma bararekera ntibongera kugira icyo basubira kuvuga.

Karake akomeza kuba umutoni wa Rwogera. Ariko kuva ubwo, Rwogera atangira gusa n'uwumva amagambo bamuhana yo kutaganira n'uwo mutwa. Aramuhamagaza, amuha inka y'imbyeyi aramusezerera; ati: «Umaze iminsi utagera iwawe taha ujye kubasura» .

Nuko Karake yemera gutaha. Amaze gusezera, Rwogera yohereza abantu bamugenda ruhinganyuma ngo bajye kumwumviriza; ati: «Mumugende ruhinganyuma arenge muhinguka; nagera iwe, murebe aho mwikinga, nibwira murare ku nzu ye mwumve ibyo avugana n'umugore we; mwumve ko hari icyo amuganirira mu byo namubwiye.

Karake aragenda; yarenga umusozi, intumwa za Rwogera zikaba ziwusingiriye. Ageze iwe, yerekana ya nka yagabanye, bayishyira mu zindi.

Bumaze kwira, za ntumwa za Rwogera zijya ku nzu ya Karake kumviriza amagambo abwira umugore we. Atangira kumutekerereza iby' ibwami; ati: « Ibwami bafite ibyiza byinshi; ibinyobwa n'ibiribwa: aliko babuze kimwe: ntibagira impengeri. Maze none Mafubo yanjye untekere impengeri nzihwabe.
Umugore arahutikanya, abaka amasaka arateka. Ubwo intumwa ziri ku nzu. Impengeri zimaze gushya ararura aha umugabo. Karake arazaduka arahekenya, ariruhutsa; ati: « Dore ak'umuntu uko kamera!» Ubwo yavugaga ko impengeri z'iwe zimurutiye inyama z' ibwami.

Intumwa zimaze kumwumviriza, zishyira nzira no kwa Rwogera, zigezeyo, ziti: «Karake nta cyo yavuze kigirana isano n'ibyo muganira»: ziti: «Ahubwo
icyo yavuze cyadusekeje ni uko yashimye impengeri z'iwe, akavuga ngo «Dore ngo ak'umuntu kararuta akandi! Barabiseka birabashimisha.

Rwogera atumira Karake ngo aze kubibiganira. Araza abibasubiriramo, abahungu bava ku nkwekwe, kuva ubwo izina rya Karake barimukuraho, bamwita Akumuntu; acitse aha, ati: «Akumuntu ni uwa Nyagatuntu!
Izina lifata bwo; umugani uva aho.

" Ak' umuntu = Umwihariko. "


Amagambo ahariwe Nankana.

Uyu mugani bawuca iyo babonye amakuba agarutse nyirabayazana, ni bwo bagira, bati: «Amagambo ahariwe Nankana».

Bamwe batekereza ko wakomotse kuri Nankana ya Rutamu w'i Rumuli na Muhura, mu Buganza, ahayinga umwaka w'i 1400, abandi bagatekereza bavuga ko Nankana yari atuye mu Ruhango rwa Kigali nanone muri ayo magingo.

Abavuga Nankana w'i Rumuli na Muhura rero, batekereza bavuga ko ku ngoma ya Cyilima Rugwe, mu Buganza hari umugabo witwa Rutamu, asaza asize abana benshi barimo uwo nguwo Nankana; akaba mukuru wabo.

Ngo yagiraga ingeso mbi cyane, yahaka umugaragu ntibamarane kabiri; ngo mbese yagiraga amahane kurusha abazima n' abapfuye, abavandimwe be bagahora bamuhana ariko akabananira; ntiyagiraga gihana.

Bigeze aho baramwimuka bajya gutura i Gatsibo mu Mutara. Nankana asigara i Rumuli wenyine, agumya kwangana na rubanda. Abari inshuti asigaranye bagumya kumuhana arabananira. Rubanda bose baramwanga baramwamagana.

Amaze kumererwa nabi n'abaturanyi be b'i Rumuli, ni ko kuhimuka ajya gukeza umugabo w' i Nduga witwaga Rukali, yari atuye i Rugobagoba h' i Musambira (Gitarama).

Rukali aramwakira, amugabira agakingi kitwa Mushimba kari hafi ya Rugobagoba. Agaturamo n'abana be; yimura inka ze ziva i Rumuli ziza i Mushimba mu Nduga.

Ngo ingeso ntipfa; ipfa nyirayo yapfuye! ageze i Mushimba akomeza. kugira za ngeso ze yahoranye i Rumuli, ndetse arushaho; ntihagire ucumbika iwe, ntihagire uhugama imvura, n'aho yaba amahindu; uje kugama, akamwirukana.
Abanyanduga yasanze na bo bagumya kumuhana arabananira.

Bishyize kera, Mulinda-Umugoyi, atera i Nduga; ku ngoma ya Cyilima Rugwe. Arwana n'umuhungu wa Rugwe witwa Mukobanya. Mukobanya yica Mulinda. Amaze kumwica, inkuru ikwira u Rwanda y'uko Mukobanya yishe Mulinda-Umugoyi. Ubwo mu Nyantango ku Kibuye haturuka umugabo w'umucyaba witwaga Gatana (ni we mukurambere w'Abacyaba bo kwa Rwankubito, i Kinyamakara ku Gikongoro); aza ahururiye amakuru ya Mukobanya na Mulinda.

Ageze i Mushimba kwa Nankana, ahatunguka nimugoroba wa joro; hakaba hakubye n'imvura nyinshi y'umuzajoro. Agize ngo arajya kugama kwa Nankana, baramuhinda; Gatana abura epfo na ruguru.
Ubwo Nankana uwo ngo yari afite inka nyinshi cyane n'amapfizi menshi, uwo rnugabo Gatana ahamagara Nankana, ati: «Ariko wanyirukana bwose wagira, uramenye ko uri mu cyaha gikabije: dore utereye agati mu ryinyo, na yo amapfizi yawe aracugita inka zawe uziririmbira kandi ijuru ryaguye (umwami yapfuye); ngaho urabeho nzaba mbarirwa akawe!»

Nankana abyumvise atangira kugira ubwoba; ahamagara Gatana aramwugamisha, amuha inzoga barasangira; mbese aho yabereye, ubwoba bumutegeka kugira ubuntu bungana butyo.
Nuko mu biganiro byabo Nankana abwira Gatana, ati: «Sinari nzi ko ijuru ryaguye none wokagira Imana we, uramenye ntuzavuge ko imfizi zanjye zikiri mu nka, kandi bizatuma nkubera inshuti!» Bakomeza kwinywera inzoga, bigeza ubwo bafungurira Gatana baranamusasira araryama. Bukeye arasezera ajya ku Kamonyi kureba uko ibya Mukobanya na Mulinda byagenze.

Amaze kugenda, Nankana avana amapfizi mu nka ze. Abaturage babibonye babaza Nankana icyabimuteye. Ababwira ko ari uko ijuru ryaguye; inkuru irakorerana, ikwira Nduga yose, hose bavana amapfizi mu nka. Bimanuka i Nduga bisingia mu Mayaga n' u Bwanamukali.

Ibwami bumvise iyo nkuru y' ikimenamutwe, bategeka kubaririza inkomako yayo; batangirira i Buhanga baza babaza umuntu wavuze iyo nkuru yo gukungura. Bafata umuntu bakamubaza aho yabikuye; na we ati: «Ni naka nabyumvanye. Uwo agafatwa; byarara ni ruto ni ruto, bigera kuri Nankana.

Bamubajije abura uwabimubwiye; arafatwa arabohwa, abandi bararekurwa; we aratangwa arapfa. Ubugiranabi bwe butuma ayo magambo mabi yo gukungura amuharirwa atyo; ingeso bamuhanaga akanga kuzivaho ziramugaruka araziryora.


Uretse abo rero abavuga ko Nankana yari uw'i Rumuli na Muhura, abandi batekerezi, bavuga ko yari atuye mu Ruhango rwa Kigali, bakagerekaho ko yari umugiranabi cyane, nta wararaga mu rugo rwe, nta wamuvumbaga yahishije, nta wamwakaga amata y'umurwayi cyangwa umubyeyi ngo ayamuhe; yari umugiranabi kuri byose Inzoga ye yanyobwaga n'umukoreye umurimo, amuhingiye cyangwa se amwubakiye.

Bukeye rero ngo ahisha inzoga zo guhingisha; abantu yararitse baza kumuhingira. Muri ayo magingo, hagoboka abantu baturutse i Gasabo, ( niho ubwami bwari buri.) Bari bafite inyota bagana iwabo i Nduga; Babonye ko batali bwambuke, bashaka gucumbika ngo baze kugenda mu gitondo. Babungira kwa Nankana. kuko hari ku nzira yabo.

Bahageze basanga arahingisha. Babaza izina rye, bamenya n'imico ye. Kugira ngo bamufunguze kandi bamusabe n'icumbi, bigira inama yo kumubeshya. Umwe muri bo aramwegera aramubaza ati: « Ibyo wakoze ntibizagukoraho! dore wahingishije kandi umwami yaratanze none urahinga ku musibo?

Nankana abyumvise agira ubwoba, akura abahinzi mu murima, afungurira abo bantu ku nzoga, ariko yanga ko barara iwe. Baramuhendahenda, aranga barara inyuma y'imyugariro; mu museke baramuhamagara yanga kwitaba, baramubwira bati: «Urabeho tugiye waduhemukiye, ariko na we uraza kubyiboneraho muri iyi minsi ya vuba kuko uri umugome bikabije.

Umwami yaratanze none imfizi yawe iri mu nka iracugita, nawe uri ku buriri n'umugore wawe muriryamiye kandi wowe n'abana bawe muracyafite amasunzu ntimwiyogoshesheje inkomberera; bati: «Ibyo byose tuzabivuga ibwami».

Bamaze kumubwira batyo barigendera, Nankana aherako arabyuka, imfizi ayikura mu nka, yiyogoshesha inkomborera n'abana be bose, kandi ntiyongera gusubiza abahinzi mu mirima. Abaturanyi bamubaza icyabimuteye akababwira ko umwami yatanze, n'abo bakabigenza batyo.

Iyo nkuru imenyekana, kuri Kigali yose, isakara u Bwanacyambwe. Abagemu b'aho bagemuriye abatware bageze i Gasabo, babona abaho bafite amasunzu kandi aho bagiye baca hose, bagendaga babona abafite amasunzu n'inka zirimo amapfizi n'abantu bari mu mirima bahinga.

Baratangara; babwira shebuja, bati: «Iwacu nta muntu ufite amasunzu, nta mapfizi akiba mu nka, nta mugore ukiryamana n'umugabo we, nta muntu ukijya mu murima ngo ahinge». Arababaza, ati: «Ese kuki?» Bati: «Ngo umwami yaratanze!» Undi arumirwa; aragenda abibwira umwami; na we yohereza abantu bajya kureba ko ari koko, no kubaza icyabiteye.

Bageze aho byabereye basanga ari ko bimeze koko. Babaza ku musozi batungukiyeho icyabibateye, bati: «Ni uko umwami yatanze». Bati: « Mwabibwiwe na nde?» Abanyakicukiro bati: «Twabibonanye ab'i Gikondo, ab'i Gikondo bati: «Iyo nkuru yavuzwe n'abi Nyarurama abaho bakavuga ko byaturutse mu Rugarama, rwa Kigali. Abo mu Rugarama, bati: Ab'i Nyarugenge na Nyamirambo ni bo babitubwiye; na bo bati: «Ab'i Kigali mu Mpanga ni bo twabibonanye natwe turabikora».

Nuko bajya i Kigali. Bahageze bababaza aho byaturutse. Ab'aho bati: « Twabibwiwe n' abo mu Ruhango. Ab'aho bati: Twabibonanye Nankana tumubajije atubwira ko umwami yatanze Babibajije Nankana ati: «Ni abantu baraye aha babimbwiye; babamubajije arabayoberwa, amagambo amuharirwa atyo.

Baramushorera bamushyira umwami, bamubwira n'uko babaririje neza. Nawe yibarije Nankana icyo yabigiriye amusubiza ko ari abantu baraye iwe kandi ko atabazi; ibwami baramutanga baramwica; amagambo amuharirwa atyo.

" Guharira magambo Nankana = Kuyashinja nyirabayazana."

Uko biri kose rero, Nankana yaba uw'i Rumuli na Muhura mu Buganza, yaba uwo mu Ruhango rwa Kigali mu Bwanacyambwe, amaherezo yabaye amwe; ni ukuryora ubugiranabi. Ngiyo inkomoko y'umugani baca iyo babonye umuntu aherereweho n'ibyo yakoze cyangwa yavuze, bati: «Amagambo ahariwe Nankana».

Amazimwe yashiriye Gishike.

Uyu mugani bawuca bawerekeje aho inteko y'inkeke ihangamutse; ni ho bitirira Gishike, bakavuga, ngo: «Amazimwe yashiriye Gishike !»

Wakomotse kuri Rugereka w'umwega, wari utuye mu Nkobwa za Gishike ; ahasaga umwaka w'i 1800, mu rwimo rwa Rwabugili. (1855).

Mbere y'urwo rwimo uwo mwega Rugereka yari umutoni wa Rwogera mu b'abadasohoka, agatura ku Rwesero mu Busanza bwa Nyabisindu, akagira n'urundi rugo mu Nkobwa za Gishike (Butare).

AHo Rwogera atangiye, hima umuhungu we Rwabugili. Ubwo Rwogera akimara gutanga, Rubanda bahimbiye Rugereka amagambo adahuje ubugome; bamwe, bati: «Niwe waroze Rwogera, na Nkusi na Rubega, abandi, bati: Ni we wishe imvura mu Rwanda; kuko muri icyo gihe hari haracanye amapfa, inzara igasaganya u Rwanda; ni ko kuyitirira uwo mugabo, bati: «Iyi nzara ni Rwarugereka, kugirango ubugome buhame.

Kuva ubwo ibwami batangira kumwanga, ariko babura inzira yo kumutanga. Amaze kubimenya yigumira iwe, agumya gushyamirana na Murorunkwere nyina wa Rwabugili; dore ko Rwabugili bamwimitse akiri ikibondo ( muto cyane) ndetse Yari akitwa Sezisoni: iryo niryo ryari izina rye bwite yiswe na se Nkoronko ya Gahindiro, warongoye Murorunkwere; irya Rwabugili ni we waryiyise ubwe, amaze kugimbuka aryambuye uwari nyiraryo amwita Rwakageyo.

Amazimwe rero ahererekanwa ibwami no kwa Rugereka: ibwami bagakeka ko Rugereka azatwarana akabatera na we agakeka ko ibwami bazamutera; bituma yigumira iwe. Nuko ibwami bagahora bashaka kumutera, ariko bakamutinya, kuko yari afite ingabo z'intwali; amazimwe aba ari yo akomeza kwiyongera.

Bimaze gusayisha, ibwami bagera ingabo zo kumutera. Rugcreka arabimenya, na we araza inkera yo kuzarwana n' iz' ibwami. Mu gitondo iz'ibwami ziratera, ingamba zirambikana bararwana.

Rugikubita, Abagereka bakubita inshuro iz'ibwami, bazigeza mu Rukali rwa Mwima na Mushirarungu; ni ho ibwami bari batuye. Iz' ibwami zimaze gusumbirizwa, zikabamo umugabo w' umushakamba, Rukeramihigo rwa Sentimbo ya Kazenga ka Ndabarasa, aragagaza agarukana Abagereka, iz'ibwami nazo zibakubita inshuro, zibageza ku Rwesero. Na none Abagereka, babakubita inshuro y'indi; Rukeramihigo aranamiza aragaruka arashega.

Ubwo yagarukaga Murorunkwere amureba, yicaranye n'umugabo witwaga Gashambayita, abwira Gashambayita, ati: «Jyana imyambi uyihe uriya mugabo ukunda kugaruka cyane, kandi umwitegereze umenye n'izina rye ataza gupfa ntamumenye.

Nuko Gashambayita ajyana imyambi Murorunkwere amuhaye. Ageze hagati y'ingamba zombi, ayijugunya imbere ya Rukeramihigo. Abagereka, barekurira imyambi icyarimwe bayihamya Gashambayita ku kuboko kw' indyo; agaruka yiruka imyambi ikimurarazemo.

Abashakamba babwira Gashambayita byo kumuseka, bati: «Tubwire igiciro cy'iyo myambi tuyigure! Bamaze kumuseka, bayimushinguzamo; asanga nyirabuja aho atetse ( Aho yicaye mu nteko) . Murorunkwere aramubaza, ati: «Nubwo wakomeretse bwose wa mugabo ugaruka cyane ni nde ?»

Gashambayita ati :«Ni Rukeramihigo!» Murorunkwere biramushimisha, ahera ko yogeza Rukeramihigo; Ashyira ejuru, ati: «Nabonlye ahorera Inyarubuga (Rwogera) nk' aho bava inda imwe koko! Mu gihe bakibivuga, babona Rukeramihigo arataguza imbere y'Abashakamba, n'isuri irimo iminega mu muharuro kwa Rugereka. Iz'ibwami ziruha inkongi rurakongoka; Rugereka arapfa n'umuryango we n' Abagereka be. Iz' ibwami zirakomeza zitera n'urundi rugo rwa Rugereka rw'i Gishike na rwo zirarubereza; ibyo zihasanze birakongoka.

Nuko amazimwe yari ahanze mu Gihugu arangira ubwo; ashirira aho i Gishike mu rugo rwa Rugereka. Inkomoko y'uwo mugani rero, ngo: « Amazimwe yashiriye gishike, iva kuri urwo rupfu rwa Rugereka n'ikongoka ry'ibye byashiraniye n'amazimwe i Gishike.

" Kumarira amazimwe i Gishike = Guhangamura intandaro y'amahane." 

Arareba nk'Uruhango zireba Masaka.

Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu uteze amaso utari bumuhe icyo yihaga; ni bwo bavuga ngo: «Arareba nk'Uruhango zireba Masaka».

Wakomotse ku nka za Gashagaza ka Mutimbo; ahasaga umwaka w'i 1800.

Hambere ku ngoma ya Yuhi Gahindiro, hariho umuntu w'umutoni we witwaga Rugaju rwa Mutimbo; yari yarakize birambuye, afite akatsi ko hepfo n'ako haruguru y' inzira.

Shebuja Gahindiro amaze gutanga, rubanda ruvuga ko Rugaju ari we wamuroze; Ibwami barabyemera. Ubwo hari mu rwimo rwa Rwogera na nyina Nyiramavugo Nyiramongi.

Bamaze kubyemera, bagumya gushaka uburyo batanga Rugaju, ariko bikabananira, kuko Rugaju yari umunyamaboko; mbese yasaga n'utwara u Rwanda rwose, akubitiyeho no guhaka neza; abo yari ahatse baramukundaga uretse bagenzi be mu butoni; ni bo bamwangaga, bamuziza ubutoni yabasumbyaga, kuko icyo yashakaga cyose kuri Gahindiro yagihabwaga, uwo yica akamwica, uwo akiza akamukiza.

Nuko Rugaju agumya kujya mu makuba y'ibwami, ndetse na rubanda rugufi barabimenya bikwira u R wanda bavuga ko Rugaju bagiye kumutanga. Ubwo Rugaju yari afite barumuna be uwitwaga Gashikazi n'uwitwaga Munene. Ariko Munene we Gahindiro yasize amaze kumutanga!

Ubwo Gashikazi yuri afite inka zitwaga Uruhango, akazibwiriza mu Rukaryi ku musozi witwa Masaka, zikarisha Urukaryi rwose, ariko zigataha i Masaka. Urwo Rukaryi rwose Gashikazi akarukoma, inka za rubanda rundi akazijujubya ntizihakoze n'urwara, uretse iz'abamuhongeraga.

Rubanda rero bakomeza kuvuga ko ibwami bashaka kwica Rugaju, baramuti nyuka: reka bagenzi be, bo ntibamuciraga n'akari urutega; bigeza ubwo abantu bo mu Rukalyi basenya ikiraro cy' inka za Gashikazi zitwaga Uruhango; barazimenesha barazihavana, aho zigiye bakazamagana. Zagera igihe zatahiraga zikareba kuri wa musozi Masaka, zabagaho, bikubitiyeho no gusonza! Bikomeza kugenda bityo, kugeza igihe ibwami biciye Rugaju.

Amaze gupfa, ingabo ze, Uruyange, n'inka ze, Ingeyo, n'ibintu bye byose bigabanwa na Rwakagara. Amaze kubigabana, abashumba baragiraga inka za Gashikazi, Uruhango, bamubwira ko abantu b'i Masaka bazikomye bumvise ko Rugaju ari mu makuba. Ategeka ko bazisubizayo.

Nuko kuva ubwo mu Rwanda babona umuntu umanjiriwe arebana ibyifuzo aho yajyaga yishyikira ariko atakihasha kuhibonekeza agatega «barampa», bakamugereranya n'izo nka za Gashikazi zarebaga i Masaka aho ikiraro cyazo cyahoze, ariko zitagishobora gusubirayo, bakavuga rero, bati: «Arareba nk'Uruhango zireba Masaka».

" Kureba nk'Uruhango zireba Masaka = Gutega barampa utari buguhe icyo wihaga igihe ushakiye; guhindurwa; guhanga amaso utari buguhe. "

Arashaka ibya Macigata.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu umaranira ibyo atahawe ashaka kugwiza indonke y'ikirenga; ni bwo bagira bati: «Arashaka ibya Macigata».

Wakomotse kuri Macigata w' i Remera rya Bufundu (Gikongoro); ahayinga umwaka w' i 1500.

Macigata uwonguwo yari umuhinza; amaze kuneshwa ku buhinza akomeza gutwarira Mutara Semugeshi u Bufundu n'u Buroba, amaze kubugarura.; abimutwarira by'ubuyoboke, kuko aneshejwe ku huhinza.

Bitinze yibagirwa ko bitakiri ibye bwite nka mbere, ntiyatanga amakoro n'indi mirimo yatangwaga ibwami. Byibera aho bisa n'ibitazwi. Bukeye Muligo, umuhungu wa Mukire (uyu wicishijwe intorezo ye ayikubiswe na Ruganzu: ari yo Rwamukire y'ibwami ), agandisha i Kinyaga cyose aracyigarurira.

Amaze kucyigarurira, inkuru igera kuri Semugeshi; abatasi bavuga ko Muligo yigaruriye ibya se Mukire; bamwe bakavuga ko inama ayifatanyije na Macigata. Nibwo Semugeshi ageze ingabo zo gutera kwa Muligo. Ingabo ziratabara; ariko Semugeshi abuza u Buroha n'u Bufundu gutabara mu Kinyaga kuko bakekaga ko Macigata afatanije na bo, uko abatasi bamwe babihwihwisaga.

Nuko ingabo za Semugeshi zirikora ziratera; zitera Muligo. Zigezeyo ziraneshwa; haba icyorezo kitavugwa mu z'ibwami. Abavuzi b'amacumu baza kubwira Semugeshi uko baneshejwe n'uko habaye icyorezo. Biramubabaza cyane. Muri icyo kirirarira, abanzi ba Macigata babona urwaho rwo kumurega; bati: «Si Abanyakinyaga banesheje ingabo zawe; ahubwo bari bavanze n' Abafundu n' Abaroha !» Bungamo, bati: «Kandi reka Macigata akwiture ni wowe wabimuteye; umuntu wanesheje ukamurekera ibihugu yatwaraga, ngo nabigutwarire!

Semugeshi abyumva nk' ukuri, ateranya abatware b'imitwe y' ingabo n'abahungu b'ibwami abaraza inkera yo kongera gutera mu Kinyaga; ati: « Nimunshakire ingororano umuntu wese uzaba intwari mu Kinyaga akwiye kuzagororerwa».
Habanza abatware: hakavamo umwe, ati: «Ni jye uzatsinda i Kinyaga nice Muligo; nintamwica nzamufata mpiri mukuzanire; ati: «Na yo ingororano uzampe ibya Macigata».Bose bakurikirana bavuga batyo, ndetse n'abahungu b'ibwami biba uko. Imihigo icutse barashenguruka. Ku wundi munsi, abatware baraza inkera; umwe ukwe, undi ukwe. Bahigira kuzaba intwari zizarusha indi mitwe; Abahungu b'ibwami na bo babigenza batyo.

Nuko bukeye i Kinyaga kiraterwa; ngo bakirasanamo inkundura itarora inyuma, kuko buri wese yaharaniraga kuzagororerwa ibya Macigata. Ikinyaga kiratsindwa, ariko Muligo ntiyafatwa aracika; acikira i Bunyabungo, Ingabo ziratabaruka.

Zigeze ibwami na none Semugeshi araza inkera y'ingororano; batangira guhiga: hakavamo umwe, akavuga ibigwi bye, bagasanga yahabaye intwari, ariko atashyikiriye Muligo; ukurikiyeho na we bikaba uko, n'abahungu b,ibwami biba uko.

Semugeshi bimubera urutwe; abura uwo yagororera ibya Macigata n'uwo yareka; apfa kugoragoza ingororano zicishirije, kugira ngo badatahira cyamaramba; bamwe abagororera inka, abandi imisozi, habura ukukana ibya Macigata; abyigabirira umuhungu we Nyamuheshera ari we wamuzunguye mu ngoma, ba batware n' abahungu bataha bagononwa kuko batabonye ibya Macigata.

" Gushaka ibya Macigata = Kumaranira indonke y' ikirenga; kuririmira utw' abandi. "

Arimo gishegesha ntavura.

Uyu mugani bakunda kuwuca iyo babonye ibintu bimeze nabi kubera kirogoya ibirimo; ni bwo bavuga ngo : «Arimo gishegesha ntavura» !

Wakomotse kuri Gishegesha cya Bungura mu Bibungo bya Mukinga (Gitarama); ahagana mu mwaka w'i 1600.

Ubwo hariho umugabo Bungura akaba umutoni wa Nyamuheshera w' akadasohoka. Bukeye kubera ubwo butoni, Nyamuheshera amugira umutware we ; atwara Nduga yose na Mayaga. Haciyeho iminsi myinshi, ibwami bamuha igihango, bamushyira mu bapfumu baragura inkoko n'intama.

Bukeye Nyamuheshera araberana (ararwara); imbuto ye bayiha Bungura n'umuhungu we Gishegesha ngo baragure inkoko. Bamaze kuyijyana, abandi bapfumu yasanze ibwami mbere, barijujuta, bati : «Koko ubutoni bugira akabwo; bati: «Hari ubwo Bungura, n'umuhungu we Gishegesha ari bo bahawe imbuto y'ibwami batazi n'iyo bigana!»

Nuko Bungura n'umuhungu we, biragurira inkoko barayeza. Bamaze kuyeza, barayihangura, baza kuyihereza Nyamuheshera. Arayakira, arayambara. Amaze kuyambara, indwara iramukomerera aratanga (arapfa).

Bagenzi ba Bungura b'abapfumu babibonye bahera ko bakwiza inkuru, ngo Bungura n'umuhungu we Gishegesha bararikoze; ngo bahereje umwami imana y'umucuri ( iteze ). Inkuru iramamara ikwira igihugu cyose, bavuga ko Gishegesha na se Bungura ari bo batumye umwami atanga. Guhera ubwo Bungura n'umuhungu bagira ubwoba baracika; bacikira i Bugesera kwa Nsoro. Bagezeyo, bahakwa na Nsoro, bamubwira ko bacitse mu Rwanda, kandi ko bari abatware b'umwami. Ariko bamuhisha icyo bazize. Nsoro arabakunda cyane kuko bari bazi kumasha no gutera imyambi, bituma abatonesha, abagabira ubutware.

Haciyeho iminsi, mu Rwanda bimika umwami uzungura Nyamuheshera; hima Mibambwe Gisanura. Amaze kwima; ararabukirwa. Inka ze z'indabukirano zigabanwa n'umugabo Mugongo w'umucyaba, ukomoka i Bufundu; agabana n'ibya Bungura byose n'inyambo z' ibwami yaragiraga.

Biba aho, bukeye ibwami bakura Gicurasi; Mugongo acyura inyambo basanga zaronze cyane ( zarananutse ). Inshuti za Bungura ziboneraho, kubwira ibwami ziti: « Izi nyambo nizigende zipfe zazize nyirazo wari uzifashe neza rubanda bakamurenganya, bamurega ibinyoma ngo ni we watumye Nyamuheshera atanga.

Gisanura arita mu gutwi. Abaza ababivugaga, ati: «Ese ubu mwambonera Bungura?» Abandi, bati: «Twamubona». Gisanura ati: «Mumunshakire, uzamumbonera nzamuhemba». Ubwo Mugongo, wari wagabanye ibya Bungura aranyagwa inka n'imisozi bishingwa uwitwa Karake bategereje Bungura.

Ubwo inshuti za Bungura zirishima, zigurira abatasi b'i Bugesera ngo zijye kubonana na Bungura. Zigeze i Bugesera, zisanga Bungura yarapfuye. Zibwira umuhungu we Gishegesha ko akwiye gucikuka, akajya mu bya se. Gishegesha, ati : «Sinata ibintu twari dufite, ngo nje mu mahane y'i Rwanda! » lnshuti za se ziranga ziramukuba, ziti : «Ubwo ni ukwibuza umugisha: gusubira iwanyu kandi ukabona n'ibya so nta ho bihuriye no guhera mu mahanga; ziti: « Ngwino tukujyane!

Ubwo mu Bugesera hari undi mugaragu wa Nsoro witwa Bugabo; hagati aho, Gishegesha ataragaruka mu Rwanda, Nsoro amugabira inkiko iherereye ku Rwanda hafi y'icyambu cya Nyamwiza. Bukeye bene wabo wa Gishegesha, basubira i Bugesera kumubwira ko yigirira nabi; bati: «Inka za so n'ingabo byose byarashinganwe ni wowe bitegereje, none wikwivutsa ibya so!
Bamaze kumurembya, aremera bagarukana mu Rwanda. Ageze mu Rwanda, Gisanura amusubiza ibya se.

Haciyeho iminsi mike, Gisanura ashaka guteza u Bugesera ; Gishegesha ati: "Ndabajya imbere, mbereke inzira nziza yo gutera u Bugesera. Abanyarwanda baratera, bambukira mu cyambu cya Nyamwiza; batungukira mu gihugu cya wa mugabo Bugabo.

Bahageze banyaga inka zose zo muri icyo gihugu, ngo ntihasigara n'imwe; barazikumba - bacyura iminyago mu Rwanda. Bugabo amaze kumenya ko ari Gishegesha weretse Abanyarwanda inzira, ati: «Arimo Gishegesha ntavura» (kuko abanyarwanda bamunyaze inka ze atarazimarana iminsi, kandi inzira bayeretswe na Gishegesha).

Uwo mugani witiranwa n'undi bavuga ngo: «Arimo gishigisha ntavura» ariko imvano ya gishegesha ni amata, na yo iya gishigisha ni amatezano.

" Gishegesha cyangwa gishigisha = kirogoya; dombwe. "

Arigiza Nkana

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wangirira ikintu ku bushake nk' aho atakizi, akakireka kikangirika; ni bwo bagira bati:"ALIGIZA NKANA."

Wakomotse kuri Nkana ya Rumanzi mu Kingogo (Gisenyi); ahagana mu mwaka w'i 1600.

Nkana ya Rumanzi wabaye imvano y'uwo mugani, iwabo kavukire hari mu ishyamba rya Cyingogo cya Kageyo. Se Rumanzi yari umuhigi, akagira imbwa z'intozo cyane. Uwo mwana Nkana abyiruka akunda guhiga nka se; akica ibihura n'inzibyi n'imondo n'izindi nyamaswa, impu zabyo akazitura abatware, bakamuha inka. Rumanzi amaze gusaza, Nkana azungura se; aba umutware w'umuryango we, ariko muri ubwo butware bwe, ntiyareka umuhango w'iwabo wo guhiga, arawukomeza. Ubwo hari ku ngoma ya Kigeli Nyamuheshera.

Rimwe rero Nyamuheshera ajya i Cyingogo gutanga ibibanza. Abo muri icyo gihugu baza kumubyukurukiriza.; haza inka z' imbyukuruke nyinshi cyane zirimo iz'uwo muhigi Nkana. Nyamuheshera abonye inka za Nkana arazishima cyane, bituma abaririza nyirazo. Abanyacyingogo; bati: «Ni iza Nkana».

Nyamuheshera ahamagaza Nkana, araza, ati: «Nyagasani nditabye!» Nyamuheshera, ati: «Ni wowe nde ?» Undi, ati: «Ni jye Nkana!» Nyamuheshera, ati: «Kuva ubu nkugize umutahiza w'inka zanjye zose nzashyira ino mu Cyingogo, kuko nabonye uzi gufata inka neza!

Nkana abyumvise arumirwa, ati: « Uyu murimo w'ubutahiza nzawushobora nte!» Ubwo yabivugishwaga n'uko yakundaga guhiga, akabona ko atazabifatanya byombi. Ni kwo kubwira Nyamuheshera ati: «Nyagasani iby'ubutahiza sinabishobora; sinavukiye mu by'ubushumba, ahubwo nabyirutse ndi umuhigi mbikurikije data.

Nyamuheshera yumvise ko Nkana ari n'umuhigi, arishima kuko nawe ngo yakundaga guhiga. Abwira Nkana ati: «Uzabifatanye byombi; nzaguha n'imbwa zanjye ujye uzihigisha». Nkana agiye kubyanga, abandi bamurya akara bati: «Emera bitagukorera ishyano !» Nkana atemera, bamugira umutahizi n'umuhigi, abifatanya byombi.

Amaze kubyemera abwira abashumba ati :" Muramenye ! inka z'ibwami ntizihonorwa, ntizishiturwa, ntizikurirwa nk'iza rubanda !" Ubwo yangaga ubutahiza.

Nkana yita ku buhigi bwe; ubushumba arabwirengagiza. Arahiga, atura impu z'ibihura n'imondo n'inzibyi. Nyamuheshera aramushima, amugabira inka z'ibiti, azivanga n'izo kwa se.

Bukeye Nyamuheshera amutumaho ngo azamuzanire inka z'ubushumba arebe uko zimeze. Nkana ararika abashumba ngo bazane inka zijye kumurikwa. Abashumba barimura, bazishorerana amase yazunuye ibibero, kuko zitahanagurwaga. Zigeze imbere ya Nyamuheshera, arazitegereza arumirwa, biramurakaza cyane. Abaza Nkana, ati: « Izi nka zanjye wazigize ute ?» Nkana, ati: « Nyagasani n'ubundi nakubwiye ko iby'ubushumba ntabizi; ibyo nakubwiye nzi ni ubuhigi, kandi ubona n'impu njya nkuzanira!»

Nyamuheshera akomeje kurakara, abari aho b'inshuti za Rumanzi se wa Nkana bavugira icyarimwe bati: «Nyagasani uyu mwana ararengana, koko ntazi iby'ubushumba; inka ze wabonye ari nziza, wazibonye zigifite umubiri se yazisiganye, kuko yari amaze iminsi mike apfuye; bungamo, bati: «Ndetse zimwe zarashize zizize umukeno, byongeye n'izasigaye ziri hanyuma y'ibibi. Bityo Nyamuheshera ararakuruka. Ubwo Nkana yari yazanye n'izindi mpu zo gutura arazitanga.

Abari aho bavuga buke, bati: «Uyu mwana yigiriye inama; yirengagije ubushumba. kandi abuzi, ariko koko abitewe n'uko ubutahiza ari impingane ».
Nuko Nkana atsinda ubutahiza atyo, yikomereza ubuhigi bwe.

Ngibyo ibyabaye akarande mu Rwanda, baba bategetse umuntu gukora ikintu kandi bazi ko akizi akavuga ko atakizi, bati: «Arigiza Nkana». Ubwo baba bavuga ko abyangiriye abizi nka Nkana ya Rumanzi.

" Kwigiza nkana = kwangirira icyo uzi ku bushake; kwirengagiza. "

Arishyura inka ya Nyangara.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n'umugore urizwa n'ubusa akanga guhora; ni bwo bavuga ngo: «Arishyura inka ya Nyangara.

Wakomotse kuri Nyangara w'i Kibilizi mu Mayaga n'abana bo mu Mutende mu Nduga; ahayinga umwaka w'i 1700.

Uwo mugabo Nyangara, yariho ku ngoma ya Yuhi Mazimpaka, ari n'umugaragu we; akagira abagore n'abana benshi n' imikumbi y'amatungo.

Bukeye ngo mu Rwanda hatera indwara yitwa Ruhaha, yica inka nyinshi cyane. Nyangara abonye inka ze zifashwe n' iyo ndwara ya Ruhaha zipfa urnusubirizo, akajya azigura imyenda y' amasuka n'ihene n'abahinzi. Abonye hasigaye ingerere, ajya kwa Mazimpaka. ku Ijuru rya Kamonyi kumubikira ko inka ze zashize.

Nuko Nyangara arazinduka no ku Ijuru, asanga Mazimpaka yagiye kwuhira inka ku ibuga ry' Akalirnulyo, hagati ya Kamonyi na Gihinga. Arakomeza amusangayo, bararamukanya. Mazimpaka amubaza amahoro yo ku Mayaga. Nyangara, ati : «Nta yo, inka z' Amayaga zamazwe n'indwara ya Ruhaha.

Mazimpaka, ati : «Si Amayaga masa n'ino ni uko, amwereka inka ye y'indatwa yitwaga Nyagahoza, ati : «Ntureba uko imeze ?» Nyangara, ati: « Koko imeze nabi, kandi ibaye kuriya ntiba igikize; yungamo, ati : «kandi nanjye nari nje kukubikira ko inka zanjye zashize nsigaye nipfumbase!»

Baruhira, inka zikutse bajyana imuhira. Bakiri mu nzira, Nyangara aramubwira, ati: «Nazinduwe no kukubikira inka zawe, none ejo nzataha njye guhamba izasigaye; nduzi ko ari uguhamba kuko zitakibona abazigura».

Mu gitondo aje gusezera, asanga ya nka Nyagahoza yapfuye, Mazimpaka yiyunamiriye mu kababaro kayo; Nyangara atinya kumusezeraho arasiba.
Ubwo Mazimpaka ahamagara abambogo abaha Nyagahoza barayibaga, baryana inyama ngo bazamwishyure abahinzi. Nyagahoza imaze kugurwa, Nyangara abona gusezera; ati: «Ndagiye ndamiye iby'iwanjye bicika. Asubira iwe i Kibilizi.

Agezeyo asanga inka ye y' imbyeyi yapfuye. Arayibungira mu banyamayaga, barayanga kuko bari barahaze inyama z' inka zishwe na Ruhaha. Inyama arazibika. Bukeye abona abana benshi baturutse mu Mutende wa Gasoro bajya gusenya inkwi, ababaza iwabo. Bati: " Iwacu ni mu Mutende wa Gasoro. " Nyangara, ati: « Uwabaguriza inyama mukazamuhingira mwabyemera ?» Ubwo kwari ukubashuka kugira ngo azabone urwenzo rwo kwishyuza ababyeyi babo mu mwanya wabo, kuko ngo umwana arya inkware
nyina akarya amoya).

Abana barishima, bati: «Jya kuziduha». Nyangara arabajyana arazibagabanya, arabahambirira barataha.

Bageze iwabo, ababyeyi bababaza aho bavanye inyama. Abana, bati: « Tuzigurijwe na Nyangara w'i Kibilizi ngo tuzamuhingire». Iwabo, bati: « Muzamuhingira buryo ki ko mutaramenya guhinga? Boya ayo, bararya biracwedeka.

Ngo haceho iminsi, Nyangara ajya mu Mutende kubaririza iwabo w'abo bana ngo bamwishyure. Aragenda, arabaririza, arahamenya 'arababona arabateranya, arabishyuza. Ba se bati: «Ngabo bajyane ubahe amasuka baguhingire!»

Abana bumvise ba se babatanze ngo bajye guhingira Nyangara, baraturika bararira. Nyangara arabashorera, bagenda barira inzira yose, bagera i Kibilizi bahogoye. Bamaze kugerayo, abapfasoni n'ababyeyi babaza Nyangara, bati: « Aba bana wabajijije iki?» Undi, ati: «Nabavanye iwabo ngo baze kunyishyura inka yanjye bariye baza barira inzira yose».

Ababyeyi baramutwama, bati: «Bareke bagende, ibyo ni ubugome; bati: " Amarira yabo arakwishyuye !» Nyangara arabareka banataha ariko bagenda bakirira.

Biba bityo, inkomoko y'iyo bumvise umwana urizwa n'ubusa agahogora, bati: «Arishyura inka ya Nyangara !» Ndetse n' abagore babibagerekaho, kuko ubwo Nyangara yajyanaga abana barira, ba nyina nabo barize ayo kwarika, ku bw'agahinda k'urubyaro rwabo.

Ya nka ya Mazimpaka na yo rero abambogo bariye, bakomeza kuyishyura bamuhingira ku Ijuru rya Kamonyi, amaze no gutanga babashyira urugo rw'umuterekero, rukabamo umuja abambogo bakamuhingira; byagejeje mu mwaka w'i 1927, bigarukira aho, umuja Nyangore wari muri urwo rugo rw'umuterekero wa Mazimpaka amaze kurongorwa n'umuhungu witwa Kabalisa wo mu Marangara, bitewe n'ubukirisitu, ni naho urugo rwo ku Ijuru rwagarukiye, abambogo bareka kwishyura Nyagahoza; ariko nabyo biracyibukwa; iyo babonye umuntu ukoreshwa agahato kataretsa, baravuga, ngo: «Aracyishyura Nyagahoza!» Naho abana bo baracyishyura inka ya Nyangara kuzageza ku mpera y'isi.

" Kwishyura inka ya Nyangara = kurizwa n'ubusa kw'abana; kwishyurira agahato. "

Bakundana urumamo.

Uyu mugani bawuca iyo batahuye abuzura badatsiritana imibiri; bakabigira nka rwihishwa; ni ho bagira ngo: «Bakundana urumamo».

Wakomotse ku nshuti ebyiri zuzuraga rwihishwa: Ruhamanya na Ntampuhwe

Ngo abo bahungu bombi babanye bakiri bato baruzura cyane; bamaze guca akena baranywana. Muri iryo nywana ryabo, basezerana ko hatazagira umenya ko banywanye, bongera no gusezerana ko nibazajya bacyura inyana, umwe azajya ajya iwabo w'undi, yasanga bamurakariye akajya ahitegeye akamama mugenzi we.

Ngo babigira batyo igihe kinini, umugambi urahama; bageza ubwo barongora. Bamaze kurongora bigira inama yo kujya gukeza umwami; bati « Tuzamuhakweho, none twazahavana inka zo gutunga», ndetse n'iwacu bakadushima kandi na bo bagakiriraho.

Bageze ibwami barakeza babona ubuhake; ngo bari abahanga bo kuganira mu bandi bishimishije, amagambo baganira agahimbaza umwami, bituma abatonesha cyane. Nuko babonye ko umwami abakunze, bongera kwigira inama, bati: «Ubwo umwami adutonesheje, bagenzi bacu benshi bazatugirira ishyari: none ntitugashengerere rimwe hajye habanza umwe ashengere yitaruye undi kugira ngo yumve ayo batuvuga».

Bukeye bagiye gushengera habanza Ruhamanya; ageze ibwami asanga bagenzi babo babavuga nabi. Abavamo, ajya ahirengeye kugira ngo aze kubona Ntampuhwe amumame.

Amubonye aramumama, undi aricara. Ruhamanya agenda yigenzagenza amugezeho amubwira ibyo yumvise babavuga. Basubira mu nama y'uko bazajya babigenza; bati: « Duteranuke ku kiraro, twoye kujya tuganirira aho batureba, kandi ntitukicare hamwe; tujye twitarurana tunavugishe amarenga yo kumamana.

Imigambi bamaze kuyuzuza barashengera, ariko umwe ukwe, undi ukwe Bagenzi babo bagumya kubagirira ishyari. Noneho barongera, bati: «Ubwo twateranutse, tujye tuvumba urwango. Habanza Ntampuhwe ajya mu gitaramo, abatekerereza uko yatandukanye na Ruhamanya batagiterana. Bagenzi be ntibabyitaho barabimusuzugurana. Ubwo aragaruka ajya kubwira Ruhamanya uko yabigenjeje. Ruhamanya ati «Ejo ni jye uzajyayo».

Bukeye aragenda, ajyanywe no kuvumba urwango mu biraro bya bagenzi babo. Bahageze nawe ababwira ko yatandukanye na Ntampuhwe batagiterana. Noneho bagenzi be babyumvise barishima., bati: «Ubwo Ruhamanya na Ntampuhwe batandukanye noneho tugiye kubona icyicaro n'ubwotero ibwami; kuko iyo bajyaga mu gitaramo ari bo umwami yitagaho kubera amagambo yabo meza baturusha.

Kuva ubwo bagenzi ba Ruhamanya baramwiyegereza. cyane; ariko bakabigirira kumushuka ngo bazabone uko bamunyagisha na mugenzi we ndetse nibirimba babicishe; nyamara ntibamenye ko babatanze kubashuka.

Bigeze aho barerura babwira umwami uko bagenzi babo babamereye. Umwami arababwira ati: «Nirnuhumure nta cyo bazabatwara !» Nuko bagenzi babo bakomeza gushuka Ruhamanya ko ari we bakunda. Nawe yajya kubajyamo akigira hirya akamama Ntamhuhwe, undi akamenya icyo amubwiye. Ubwo rero ntibaherukanaga, kuko bari barateranutse, bagasigara bakundana urumamo.

Haciyeho iminsi, bagenzi babo barabarembya mu birego, umwami na we arabyernera. Amaze kubyemera Ruhamanya na Ntamhuhwe barabimenya., kuko Ruhamanya yikotama kuri bagenzi be asebya Ntamhuhwe, nawe Ntampuhwe akitaha ibwami ahatswe kandi yumva n' amagambo avugwa kuri Ruhamanya.
Bigeze aho bagenzi babo barega Ruhamanya ko ari umunyamazimwe Ntampuhwe ahali, na we Ruhamanya yagiye kuvumba urwango mu biraro. Umwami arabyemera. Batangira kubategurira ibihano.

Ruhamanya avuye kuvumba urwango, ahagarara ku karubanda, Ntampuhwe amubona ari mu rugo ibwami aramumama. Ruhamanya abibonye ahera ko ajya ku kiraro cya Ntampuhwe aricara: dore ko bari baratandukanijwe n'urukundo rw'urumamo gusa. Ntampuhwe araza arahamusanga; amutekerereza uko bageze mu mazi abira; bamena ijoro ryose basubira iwabo.

Bahageze bakoranya bene wabo n'abagore n'abana, barahaguruka baracika; bigira ahandi baratunga baratunganirwa; bakijijwe no gukundana urumamo.

" Gukundana urumamo = kubana akaramata ariko rwihishwa nk' ibya nyiraru
reshwa. "
Ariko ubu urukundo rw'urumamo rubanda baruhinduye urudashyitse; uburiganya.

Bamugize Karobwa.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu bamagana mu bandi kubera ikizinga yanduye; ni bwo bavuga ngo: «Bamugize Karobwa!»

Wakomotse kuri Karobwa mu Ruzege rwa Kanyinya (Taba-Gitarama); ahagana mu mwaka w'i 1700.

Uwo mugabo Karobwa yari umugaragu wa Cyilima Rujugira, yaragabanye inka z' ibiti gusa, ahabwa n' imisozi ariko ntiyamugira umutware. Bishyize kera; Cyilima arnaze kubyara abana be, bari benshi, Rubanda barabakunda cyane kubera ubwumvikane bwabo; babonaga bangana batyo batagira akantu kabacamo, kandi bagakundana bitadohoka; bituma babita Abatangana bene Rujugira ijana rizira umusago.

Nuko uko abagaragu ba Cyilima bagumya kubatangarira babashima, na we Karobwa yigira iye nama y'ubugome bwo kuzabateranya. Aragenda no kwa. Sharangabo mukuru wabo, araharara. Bukeye amujyana ukwe aramubwira, ati: «Numvise Ndabarasa aganira na nyina Rwesero ko Cyilima agukunda cyane, numva nyina amubwira umurozi wo mu Marangara ukomoka kwa Nkomo ya Nkondogoro bazakurogeshaho, maze kubyumva binkura umutima; bituma nza ihutihuti kubikumenyesha kuko njya mbona ukunda kwa Rwesero; uramenye rero ntuzasubireyo.

Sharangabo abyumvise akuka umutima ni bwo yigiriye inama yo kubimenyesha Rwamahe murumuna we. Rwamahe na we amaze kubyumva abimenyesha Muciye. Kuva ubwo, bene Rujugira bicamo ibice; kimwe kijya kuri Ndabarasa ikindi kijya kuri Sharangabo. Ibice byombi birashyamirana.

Inkuru irashyira igera kuri Cyilima y'uko ibye byamucikiyeho. Ni bwo atumije abahungu be bamusanga i Bwanacyambwe ku Gisozi (i Ntora). Bamaze guterana, ati: «Ndababaza ibintu bibarimo!» Abahungu be bagwa mu kantu baragumya bararebana, Bigeze aho Sharangabo arahaguruka, ati: «Ibyo byose wumva biturimo byatewe na Rwesero nyina wa Ndabarasa, ni we wavuze ko ngo munkunda abiganirira umuhungu we, bajya n'inama yo kuzandogesha !»

Rujugira abyumvise arumirwa. Abaza Sharangabo, ati: «Ese babivuze uhari cyangwa n'undi wabyumvanye ?» Sharangabo, ati: «Si jye wabyiyumviye, ahubwo nabibwiwe na Karobwa; kandi muzi ko Karobwa ari umutoni wa Rwesero baturanye mu Ruzege rwa Kanyinya. Ni bwo Rujugira atumije Karobwa.

Araza, ageze aho bamubaza ibyo yabwiye Sharangabo. Karobwa ananirwa kwizigura. Rujugira ahamagaza abatware be n'abantu bakuru, abatekerereza ibyo Karobwa yakoze byo guteranya abatangana; ati: «None nimutegeke icyo Karobwa akwiye». Bose bati: "Uwateranije abatangana akwiye gupfa! ntakwiye kubaho."

Rujugira ati: « Gupfa kwa Karobwa ni wo mukiro we; ahubwo ndamunyaze gusa; kandi ntazagire n'aho atura, ntihazagire umuraza ijoro riguye, ntihazagire umuha ubwugamo imvura ishotse; ntihakagire umucira akari urutega.

Nuko Karobwa aranyagwa aracibwa, aho ubwire bumukubiye; yajya kwegera urugo bakamwamagana, imvura yagwa yajya kwugama bakamwamagana, bamuhindura ruvumwa, apfa ahiritswe n'umuruho w'inyota n'inzara.

" Kugira umuntu Karobwa = Kumubonerana mu bandi bamwamagana."
Karobwa = Ruvumwa.

Bamuhaye igiti cya Waga.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umutoni uhabwa ikintu ntacyiteho kikononekara kubera ubudabagizi, ni bwo bagira, bati: «Bamuhaye igiti cya Waga!»

Wakomotse ku mutwa Waga, ahayinga umwaka w'i 1600; iwabo kavukire ari i Gatyazo mu Busanza, ku musozi witwa Shanga (Maraba -- Butare).

Uwo mutwa Waga yari mu batwa ba Semugeshi bitwa Ishabi, uwabatwaraga bigaragara, akurikije Semugeshi ni Muhigirwa wa Rwabugili. Waga yakundaga inyama nk' abandi batwa; ariko mu kurya kwe ntamere nka bo: yari inyanda, basangira inyama, ari izokeje, ari n'izitetse bakamucura.

Nuko Semugeshi akunda uwo mutwe w'abatwa, bitwaga Ishabi, awugira intore ze. Bukeye bataha biyereka ingabo; dore ko hambere nta mihamirizo yindi yabaga mu Rwanda; guhamiriza byaje vuba biturutse i Burundi. Ubwo bataha Semugeshi n'abatware be barabitegereza basanga ari abahanga bose, ariko Waga akaba umuhanga w'imena muri bo; nyamara muri ubwo buhanga bwe akagiramo intege nke ku mpamvu yo kunanuka, yari afite uruti ruke. Bituma Semugeshi abaza umutware w'Ishabi, ati: «Uriya mutwa yazize iki?» Undi aramusubiza, ati: «Azize inzara nta kindi».

Semugeshi ati: «Nta bwo se mubagaburira?» Undi ati: «Baragaburirwa, ariko nta nyama nyinshi bakibona». Ubwo ategeka abatware be kujya batanga ibimasa n' amagumba byo kubagira lshabi.

Itegeko rirahama, abatware batanga. ibimasa n' amagumba byo kubagira Ishabi; bakabishyikiriza umutware w' abo. Abatwa babona inyama nyinshi, ariko Waga akomeza kugira uruti ruke nk'urwo yavukanye, ntiyiyongera n'ubwo bamuhatiraga kurya bwose.

Umutware w'lshabi abonye ko Waga atiyongera agira ubwoba, ati: «Mbese Semugeshi nabona uyu mutwa we yonze azavuga iki ?» Ni ko gutegeka ababazi ko nibamara kubaga bazajya batoranya inyama nziza bakaziha Waga akiyokereza, kandi bamara no guteka bakamugaburira izitetse; ariko ukwe.

Ababazi bagenza batyo; bagaha Waga inyama zitoranijwe nziza, bakazishyira ku giti; bati: «Ngaho iyokereze». Waga agacana umuriro akotsa, ariko akagumya kwirangarira, abandi batwa bakamwiba cya giti cy'inyama bamugeneye, yakebuka agasanga inyama ze zitari ku ziko. Yabaza ati:
"Inyama zanjye ziri he? " Abandi Batwa bati: «Ko utubaza kandi ari wowe wiyokereje, tubizi dute?» Hakabura ishweshwe. Ahubwo kuva ubwo biba akamenyero; bamuha inyama zo kotsa, akotsa, zamara gushya bakaziba kuko yari indangare y'umupfayongo.

Nuko biba aho, bukeye bongeye gutaha kwa Semugeshi, asanga yarananutse kurusba mbere; bituma arakarira umutware w'Ishabi. Aramubaza, ati: Ko nagutegetse kujya umpera Waga inyama akabyibuka, ubu se ko ananutse na bwo mwarazibuze nka mbere?»
Umutware, ati: «Nta bwo twazibuze, ahubwo Waga ni indangare; muha inyama ngo yiyokereze, zamara gushya ntamenye aho abandi batwa bazicishije; namuha izitetse bikaba uko. Semugeshi abajije Waga abyemera uko umutware wabo abivuze. Abari aho bariyamirira bati: «Waga ni umudabagizi gusa!»

Nuko kuva ubwo, babona umuntu w'umutoni uhabwa ikintu ntakiteho kikononekara kubera ubudabagizi, bati: «Bamuhaye igiti cya Waga nimurekere iyo nta kundi byagenda!»


Bamukenyeje Rushorera.

Uyu mugani bawuca iyo bumvise umuntu bambuye twose cyangwa bamucuje agasigara iheruheru; ni bwo bavuga ngo: «Bamukenyeje Rushorera!»

Waturutse i Burundi, ku ngoma ya Mutaga wa Mwezi.

Mutaga yari afite abagore bitwa Inyenyeri zo ku Rutabo rwa Nkanda, n'Imiyumbu y'i Muganza w'i Ngara. Bukeye Mutaga araza inkera n'abatware be (Abaganwa); bahiga abagore beza. Mutaga ati: «Mu Burundi n'ibindi bihugu duturanye mbarusha abagore beza». Abahungu, bati: «Urabeshya nta we urusha abagore beza».
Ubwo icyo abahungu babivugiraga ni uko bari bazi ko Mutaga afuha, bagashaka kumukaza ngo abazane babarore kuko batageraga ahagaragara. Mutaga yumvise amagambo y' abahungu aramushegesha; abwira abatware be, ati: «Nimutange iminsi tuzerekaniraho abagore tumenye abarusha abandi». Abatware bati: «Uku kwezi nigushira abagore bazahurire ibwami ku Rutabo rwa Nkanda tuberekane. Imihigo imaze kurangira, abatware barasezera bajya kuzana abagore babo kurutanwa n' aba Mutaga.

Ukwezi kwegereje Mutaga atumiza Imiyumbu y'i Muganza baraza bateranira ku Rutabo rwa Nkanda; bategereje ko ukwezi gushira bagahura n'abagore b'abaganwa. Ubwo Mutaga aza mu bagore be, asanga bamwiteguye barimbye.

Arabitegereza arabashima aranezerwa. Hakabamo umugore umwe witwa Niraba, ngo akaba mwiza cyane; mu gisingizo bamwitaga "Rusaro rwa nzi kwesa ruresaresa umusore mu museke bwajya gutandukana akamusogota isonga y'ururimi muka Mwezi".

Hakabamo undi akitwa Nahimpera; na we ngo yari mwiza bitangaje: igisingizo cye kikitwa " Bishunzi bya Nyabinyeli binyara mu biganza by'abarenzi imponogo zikarangira mu kirambi muka Mwezi."

Hakabamo n'undi witwa Umunani; nawe akaba mwiza cyane; igisingizo cye akitwa " Gikoli igikurungishwabiganza muka Mwezi."

Nuko Mutaga arabitegereza uko ari batatu aranezerwa ahamagara umurundi witwaga Rushorera amujyana ukwe aramubwira, ati: «Ubu tugiye mu biroli by'aba bakobwa, kandi hazaba hari abantu benshi; abakobwa bazaba bateranye n'abahungu nta sobanuriro, maze kuva ubu ngushinze Niraba na Nahimpera n'Umunani; ubarore wirore. Ntihazagire umuhungu ubegera, kandi nimenya ko hari uwo begeranye ( basambanye ) nzakwica.

Mutaga amaze gushinga Rushorera abo bakobwa, arongera ahamagaza umutware w'abareruzi (abahetsi) be, abamushinga mu bisingizo byabo; ati:
«Ngushinze Rusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke bwajya gutandukana akamusogota isonga y'ururimi muka Mwezi; ngushinze Bishunzi bya nyabinyeli binyara mu biganza by'abarenzi imhonogo zikarangira mu kirambi muka Mwezi: ngushinze Gikoli igikurungishwabiganza muka Mwezi; nubona umuntu ubegereye, uzabwire abareruzi baze bamubohanye n'uwo bari kumwe." Ibyo ariko bigirwa rwihishwa, Rushorera ntiyamenya ko bashinzwe n'umutware w'abareruzi.

Kuva ubwo Rushorera agumya kurinda ba bakobwa batarajya kurutanwa. Bigeze aho yegera Nahimpera, aramubwira, ati: "Ni jye ubarinda, cyo dusambane nta we uzabimenya "
Nahimhera aremera bajya ku buriri, imyambaro bayishyira ku nyegamo. Abahetsi bakaba babibonye, kuko bakomezaga kubaneka; barabafata, Rushorera bamuhambiranya na Nahimhera barabikorera, babatungukana ikambere umuriro uhinda. Abahungu babibonye bariyamirira, inkwekwe bayivaho, bati « Bishunzibya Nyabinyeli bamukenyeje Rushorera!»

Nuko Mutaga abatanga bombi, ibirori bipfuba bityo; abagore barasezererwa barataha.

" Gukenyeza umuntu Rushorera = kumucuza utwe twose agasigara iheruheru."

Bamutereye k' uwa Kajwiga.

Uyu mugani bawuva iyo babonye umuntu ufashe undi akamuniga akamunegekaza; ni bwo bagira, bati: «Bamutereye k' uwa Kajwiga».

Wakomotse kuri Kajwiga k' i Munyaga mu Buganza (Kibungo); byabayeho ahasaga umwaka w'i 1700.

Kajwiga uwo yabyirutse ku ngoma ya Kigeli Ndabarasa, abyirukana ubuhanga bwo gukirana; arusha abandi bose bo mu karere k'u Buganza n'u Rukaryi n'u Bwanacyambwe.

Amaze kuba icyamamare mu Buganza n'ahandi, abasore b'i Mukarange basaba Ndabarasa ngo bazarushanwe gukirana, Ndabarasa ntiyatindaganya, aramutumiza araza.
Amubwira ko amutumiriye gukirana n'abasore b i Mukarange. Kajwiga abyumvise araseka kuko yabonaga ko nta wamuhangara; ati: «Wenda bose bazaze uko batuye i Mukarange!» Nuko bararikira abasore b'i Mukarange kwitegura kurushanwa na Kajwiga.

Igihe kigeze basesekara ibwami. Ndabarasa, ati: «Nimuhogi tujye ku karubanda aho abantu bose babarora. Baragenda no ku karubanda. Bahageze ruranzikana; umusore w' i Mukarange batoranije mu bandi agisumirana na Kajwiga, Kajwiga aramwese. Hakurikiraho undi, Kajwiga amukubita hasi aramuvuna, abandi basore b' i Mukarange babibonye baratinya bareguka. Kajwiga atsinda atyo.

Amaze gutsinda abasore b'i Mukarange noneho aba ikimenamutwe mu gihugu, bituma abyimbamo ikuzo ry' urugomo; umusore wese bahuye akamuhata ngo bakirane, yabyanga Kajwiga akamufata ku gituna akamukubita.

Akomeza kubigira atyo, bukeye abantu bakuru bajya kumuregera Ndabarasa, bati: «Kajwiga yaciye ibintu mu gihugu; umusore bahuye wese arakubita!» Mbese baramuvuga bagerekaho no kumuhimbira, bati: "Ndetse uretse n'abasore n'umusaza n' urnukecuru bahuye arakubita, avuga ko u Rwanda rwose abarusha amaboko."
Ndabarasa atumiza Kajwiga, aramuhana, amubuza kugira urugomo rungana rutyo. Undi arataha, ariko ntiyacogora ku rugomo rwe.

Nuko abasore bo muri utwo turere babibonye batyo, bajya inama yo kuzihanira Kajwiga. Bukeye bamutegera ku ibuga bashoye inka, bamwiyenzaho baramutuka. Bamututse ararakara abasatira yariye karungu yuzuye agasuzuguro. Bashoka bamusumira, bati: «Ntihagire umukubita, mureke tumunige gusa!» Bamutura hasi baramunigagura abakuru bahari barabitarura barebera ayo bamugirira. Urufuzi rumaze kuza atangiye no guta ibitabapfu abakuru bamubavunura mu nzara yashegeshwe.
Bajya kumwondora, amaze gukira acukira aho ntiyongera kugira uwo agirira urugomo.

Ni aho hakomotse urwiganwa, babona abantu bafashe undi bakarwana bakamuniga bakiyamirira bati: «Bamutereye kuwa Kajwiga»; nk'uko abasore b'i Mukarange batereye Kajwiga ku munigo.

" Guterera k' uwa Kajwiga = Kuniga. " 

Bamushyize i Gorora.

Uyu mugani uvugwa kenshi mu Rwanda bawerekeje ku muntu, bakuye mu mage bakamudabagiza; niho bavuga ngo: «Bamushyize igorora!»

Wakomotse ku munyagisaka witwaga Rumanzi; ahagana mu mwaka w'i 1700, wusirwa n'umunyanduma witwaga Shabwega bwa Rubunge w'umwenegitoli, ahagana mu mwaka w'i 1800. Ni bo bombi bashyizwe igorora: Rumanzi yashyizwe igorora rya Bishenyi mu Buganza, Shabwega ashyirwa igorora rya Buhoro bwa Reramacu mu Nduga.

Bamushyize igorora biri kabiri rero:

Ubwambere, Cyilima Rujugira yarongoye umukobwa w'umunyagisaka witwa Rwesero rwa Muhoza se wabo wa Kimenyi, babyarana Ndabarasa, wabaye umwami w'u Rwanda yitwa Kigeli.

Bukeye Ndabarasa amaze guca akenge, bamwohereza i Gisaka kwa nyirarume Kimenyi ku buryo bw'imitsindo. Ubwo Kimenyi yari afite umunyanzoga we akitwa Rumanzi. Uwo Rumanzi ngo agakunda Ndabarasa cyane akamumenyera inzoga y'agasusuruko n'iya nimugoroba; bituma na Ndabarasa amukunda.

Ndabarasa amaze kuba umusore abwira Kimenyi ko amusaba aho azubaka. Bukeye Kimenyi ajya kumuha imisozi yo kwubakaho, amuha Rundu na Gasetsa. Ndabarasa abwira nyirarume, ati: «Wamhaye na hariya haruguru ya Gasetsa!» Abivuga atungayo umuheto. Kimenyi abibonye, abona ko ari imitsindo; abwira Ndabarasa, ati: «Abanyarwanda mugira ubwira; urangaruriza igihugu uruhembe rw' umuheto?»

Kuva ubwo Kimenyi yanga mwishywa we Ndabarasa, aramusezerera agaruka mu Rwanda. Haciyeho iminsi Ndabarasa yima ingoma y'u Rwanda.Amaze kwima Kimenyi yanga na wa munyanzoga we Rumanzi aramunyaga. Rumanzi amaze kuba umukene bikabije cyane, yigira inama yo gucika ngo aze mu Rwanda; ati: «Uwasanga Ndabarasa ubwo twabanye wenda yazankiza.

Inama amaze kuyinoza aracika asanga Ndabarasa i Mwulire. Ndabarasa amubonye aramuyoberwa; Rumanzi aramwibwira, amubwira n'uko ibye byagenze. Ndabarasa amushyira mu banyanzoga n'abozi aramubashinga ngo bamumenye.

Rumanzi yakirwa atyo, bukeye Ndabarasa amugabira umusozi witwa Gorora rya Bishenyi, amuha inka nyinshi. Ageze i Gorora arakira, aratunga aratunganirwa; ubwo Ndabarasa aba amushyize i Gorora.


Naho umukomero wo gushyirwa i Gorora, wabaye ku ngoma ya Gahindiro, atuye i Buhoro bwa Reramacu; yari ahafite inzu araramo, ikitwa Igorora.

Rimwe umugabo witwa Shabwega bwa Rubunge w'umwenegitoli, bene wa bo baramunyaga, aza kubaregera kwa Gahindiro. Amaze kubarega, Gahindiro arabatumira, bahageze baraburana, Shabwega aratsindwa. Amaze gutsindwa, baramucukura,bamuhindura umukene utakirebeka.

Bukeye Shabwega yibuka kujya kuganyira Gahindiro ubukene bwe; yatunguka abanyagihe bakamuheza, ku kagambane ka bene wabo bamukomanyirije.

Umunsi umwe Gahindiro aza ku karubanda; Shabwega yajya kummwegera bakamusunika. Gahindiro arabirabukwa, aramuhamagaza, amubaza icyo ashaka. Shabwega amutekerereza ubukene bwe. Gahindiro agira impuhwe, amushyira mu banyagikari aramubashinga.

Haciyeho iminsi, amushyira mu nzu ye yitwa i Gorora, akajya amusasira. Shabwega akora hasi, yongera kuba Shabwega bwa mbere,ava mu kajamajamo arakira, aradendeza aradabagira, bitewe n'uko Gahindiro amushyize i Gorora.
Ushatse kujya kubonana na Gahindiro agahongera Shabwega ngo amusohoze amuhakirwe.

Ni uko uwo mugani wo gushyirwa i Gorora waturutse kuri Rumanzi w'umunyagisaka Ndabarasa yagabiye i Gorora, ari umukene bikamukiza, no kuri Shabwega Gahindiro yashyize mu nzu ye yitwaga Igorara, wamamara utyo wogera u Rwanda; uwo babonye wese avuye mu mage ahembutse, kimwe n'uwo berekeje aho yishyikira, bati: «Bamushyize igorora!»

" Gushyira umuntu igorora = Kumumara agahinda umudendezo."

Bateye Rwaserera.

Uyu mugani bawuca iyo babonye ahantu basahinda bateye imvururu, ni ho bavunga ngo: «Bateye rwaserera»!

Wakomotse kuri Rwaserera w'i Busororo mu Rukalyi (Kigali); ahagana mu umwaka w'i 1700.

Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira, maze batera akanda k'inzam, kayogoza u Bwanacyambwe n'u Rukalyi n' u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n' inzara karahava. Mu Rukalyi, i Rusororo, hagatura umugabo witwa Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka., yuzuye ibigega; abantu bo muri utwo turere bakajya kumucishaho inshuro, ndetse n'abafite ibimasa n' amasuka bakazana abahahira.

Inzara igumya guca ibintu muri utwo turere. Bukeye umugabo wari utuye i Buganza bwa Kiramuruzi witwa Rubanguka rwa Mpama arikora ajya gukeza Rwaserera. Ageze iwe, ati: "Nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy'inzara".

Rwaserera aramwemerera, aramuhaka. Amushyira mu bahinzi be arahingana. Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga. Asanga Rubanguka yihagarariye. Amubonye, aramutonganya, aranamutuka, ati: «Dore ngo iyo nyana y' imbwa y' umuganza w'umudeshyi ngo irandeheshereza abahinzi; nkabona iwanyu mwararimbuwe n' inzara ni ubwo bunebwe bwanyu!»

Rubanguka abyumvise ararakara, isuka ayijugunya hasi aragenda n'inshuro yaciye arayita; ataha iwabo i Kiramuruzi. Agezeyo abitekerereza abaturanyi be, ababwira uko Rwaserera ari umugome wasagutswe n'umurengwe bikabije.

Amaze kugenda Rwaserera biramubabaza, ati: «Nta w'undi muganza nzongera guhingisha cyangwa ngo muhahire» Kuva ubwo, uje kwa Rwaserera guhakwa akamubaza aho aturuka. Yamubwira ko aturuka i Buganza, akamwirukana.
Abanyabuganza babura aho bahahira.

Haciyeho iminsi, Rubanguka abagisha inama yo gutera Rwaserera ngo bamunyage ubwo bukungu akangisha. Baranga, bati: «Nta bwo twakwiteza umuntu ejo bitazatugwa nabi mu batware cyangwa ibwami; abandi barembejwe n'inzara baremera bati: «Tuzamutera ahubwo bazatwice aho kwicwa n'inzara!»

Nuko ngo bugorobe, barikora baboneza iy' i Rusororo ijoro ryose: umuseke wa mbere utambitse bavuza induru ndende, bati: «Umwami yatanze Rwaserera!» Rubanda bakangukira hejuru, abanyanzara base babyumvise batanguranwa kwa Rwaserera; mbese igihugu cyose kirashika n'isahinda gitera Rwasesera!» Baramusakiza basahura ibyo yari afite byose. Urugo baruha inkongi, ahari iwe haratikira hazize uwo mucanshuro Rubanguka rwa Mhama w'i Kiramuruzi.

Kuva ubwo rero, babona abantu bari ku musozi basahinda, bakavuga ngo "Bateye Rwaserera" Ubwo baba babagereranya n' abateye Rwaserera w'i Rusororo azize agasuzuguro k' umurengwe.

" Gutera rwaserera = Gutera imvururu z'urudaca."

Agakurikiwe n'abagabo ntikabasiga.

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bitimbiye umugambi urimo ingorane; ni bwo bagira, bati: «Agakurikiwe n'abagabo ntikabasiga !».

Wakomotse kuri Nyirarunyonga, igishegabo cy'umusingakazi, cyari gituye ku Rugalika rwa Kigese na Mibilizi mu Rukoma (Gitarama).

Rimwe abahigi babyukije imbogo i Kigese, mu nkuka ya Nyabarongo; izamuka uwo musozi, irawurenga ifata Mibilizi abahigi bayamagirira batabaza abahinzi n'abashuba bo muri ako kagari. Irenga Mibilizi ifata ku Rugalika, abahigi bayihomereye. Abanyarugalika bayibonye bavuza induru, bahururana amacumu n'imiheto barayigerekana; bayirukana Rugalika yose, irayirenga isingira Magu. Ab' aho bayitanga imbere imanuka igana mu Kadasaya ka Ngoma. Ubwo abagore n'abana bari bavuye mu mago bajya ahagaragara bagira ngo bayirebe kuko abenshi bari batarayibona; abo bagore, na Nyirarunyonga akababamo.

Nuko abagore batangiye gutangarira ukuntu imbogo ari igikoko giteye ubwoba kandi gifite imbaraga, Nyirarunyonga arababwira,ati : «Muratangazwa n'uko iriya mbogo ingana n'uburyo iteye ubwoba ! » Bati " None se uruzi ko idateye ubwoba koko! uretse ko bariya bagabo bayirukana ari abasazi, ubundi kiriya kintu cyakwicwa n'iki! ?

Nyirarunyonga arabaseka, ati : «Abagore muri abapfu !aho gutangara ahubwo nimujye kwanika amasaka musye imitsima muze kubona icyo murisha inyarna.; uko nabibonye barayica nta shiti! Abandi bagore bati; «Ahubwo dufite ubwoba ko itwicira abagabo ikabatsemba, none wowe, uti nimusye mubone icyo murisha inyama zayo ! Nyirarunyonga ati : «Yewe ! noneho mubana n'abagabo mutabazi : «AGAKULIKIWE N'ABAGABO NTIKABASIGA»! Barayica mba nambuye abakuru b'i Rwanda; ndarahiye ngaho na mwe nimurahire maze dutege !

Mu gihe bakiri muri izo mpaka, bumva amahembe aravuze abikira ishyamba ko inyamaswa imaze kugwa. (Mu mugenzo wa gihigi, iyo bagushije inyamaswa nini bagitangira umuhigo, bavuza amahembe akanya gato bakabyita kubikira. ishyamba, ngo ni ukubika iyo nyamaswa bishe kugira ngo ishyamba ryayibyaye ribimenye).

Ubwo bajyaga impaka Nyirarunyonga abemeza ko nta kinanira abagabo, abandi na bo bafite impungenge z'uko abagabo babo batari bugaruke bose kubera icyo gisimba giteye ubwoba; bumvise ihembe ribika iyo mbogo rivuze, Nyirarunyonga ati: « Iryo hembe ntimuzi icyaryo ? Abandi bati: «Twakimenye; wavuze ukuri » Bava ku mpaka.

Naho uko induru yavugaga, abantu bagahururira iyo mbogo, abayibonye bayihishaga itarabarabukwa, bakajya mu bico; yabatungukaho bakayivutagura imyambi. Yafata ku w'undi musozi bakayigenza batyo. Imaze kugera hagati ya Kiboga na Ngoma ho ku Mayaga iraremba; irindira mu gihuru bayicira amasoko barayihuhura, barabaga bagabana inyama. Ariko muri icyo gihe cyo hambere nta wabanzwe washoboraga kurya imbogo, kuko ngo ari yo yishe Lyangombe. Ubwo rere abaryaga inyama zayo, ni abari batarabandwa bitwaga inzigo.

Nuko bitinze abahigi n'abari bayikurikiye barahinguka n'ibinyama byinshi buri muntu yikoreye, kuko n'uwaziraga kuzirya yazizaniraga imbwa n' abana. Abagabo batekerereza abagore ubugeni bakoresheje kugira ngo bashobore kuyica; abagore na bo baterurira abagabo babo uko Nyirarunyonga yahamije ko bari buyice, ababwira ngo nibasye, «Agakurikiwe n'abagabo ntikabasiga».

Iryo jambo rero rya Nyirarunyonga ryamamara ubwo, riba umugani wemeza ko abagabo bahawe uruhare rw'ubushobozi bukomeye mbere y' abagore; ko icyo bitimbiye bashirwa bagishyikiliye.

" Agakurikiwe n' abagabo = umugambi ukomeye "

Agenda nk'Abagesera.

Uyu mugani, mu kinyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe akanyonyomba adasezeye, ni bwo bavuga ngo: «Agenda nk'Abagesera».

Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza, wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (Kigali); ahayinga umwaka w'i 1400, umwami w'i Rwanda Cyilima Rugwe amaze gucyura umugore wa Nsoro Bihembe, witwaga Nyanguge nyina wa Kigeli Mukobanya, ari bwo mu R wanda bahimbye umugani ngo : « Umwami uraguza yatsinze ubuguza" (bavuga ko Nsoro yahugiye mu gisoro na we Rugwe agahora araguriza gutsinda u Bugesera )

Nsoro umwami w'u Bugesera yari afite umugaragu w'umutoni we akitwa Muganza. Bukeye u Rwanda rumaze gutsinda u Bugesera, Muganza aracika;
acikira i Burundi. Ahageze bamufata nabi, ajya i Karagwe. Agezeyo na bo bamufata nk'i Burundi, naho arahava.

Mu nzira agenda, ngo aribaza ati: « Mbigenje nte ! ko ninjya mu Rwanda bazanyica kuko nari umutoni wa Nsoro! Apfa kwihangana asubira i Bugesera. Agezeyo, ahasanga umunyarwanda wahagabanye witwaga Gasigwa, akoma yombi ati: Nyagasani mutware w'u Bugesera nje kugukeza; uzandeme amaboko n' amaguru »

Nuko Gasigwa aramwemera. Muganza agumya kumuhakwaho kugeza igihe Gasigwa amugabiriye inka z'imbyeyi eshatu z'umuriro. Amaze kuzibona yongera kwibaza. ati : « Ubu ko ngiye guhakwa ibututsi kandi nari umugaragu w'ibwami, bizamera bite ? Ubwo yavugaga ko yari umugaragu wa Nsoro.

Yegera Gasigwa, ararnubwira, ati:"Naragushimye kuko wampaye umuriro, none ndagusaba ko uzansohoza no kuri Cyilima. Gasigwa abaza Muganza, ati: «Ese wabonye ko jye naguhatse nabi?" Muganza ati: «Icyo mbigusabira ni uko wamungezaho nkishingana, kuko mu Bugesera bampiga bavuga ko nari umutoni wa Nsoro. Gasigwa ati: «Nzamugushyikiriza».

Bukeye basanga Cyilima i Kigali. Bagezeyo, Gasigwa abwira Cyilima, ati: Nkuzaniye Muganza uyu nguyu, wahoze ari umutoni wa Nsoro; yansabye kumukuzanira ngo mwibonanire ngo hari icyo ashaka kukubwira».

Bahamagaza Muganza, Gasigwa aramusohoza, ati: «Nguyu Muganza wansabye ko nzamukugezaho ukamushingana mu Bugesera, kuko bamwanga bamuhora ko yari umutoni wa Nsoro». Rugwe yumvise ko Muganza yari umutoni wa Nsoro, biramushimisha; kuko namuhaka akamutonesha azamuyoborera u Bugesera. Yari azi neza imico yabwo. Cyilima abwira Gasigwa ati: «Taha na we Muganza turagumanye».

Gasigwa arataha asubira mu ngabo ze z' i Bugesera, Muganza asigara i Kigali kwa Cyilima Rugwe. Arahakwa, ubuhake buranoga, Rugwe aramutonesha cyane kugira ngo azamuyoborere u Bugesera.

Haciyeho iminsi, Cyilima atumiza Gasigwa ngo aze kumwitaba. Gasigwa araza n'i Kigali, Rugwe, ati: «Nshakira inka ijana n'imisozi ubimpere Muganza. Gasigwa ati: «Ni byo gupfa ubusa nzajya kubimuha!» Cyilima ati: Bizipfa ubusa bite? Gasigwa, ati: «Ni uko wabinyaze Nsoro, none ukaba ubishubije mwene. wabo ». Ibyo Gasigwa yabivugishijwe n'ishyari kuko yari yabonye Rugwe atonesha Muganza. Cyilima abwira Gasigwa, ati "Nta cyo bitwaye nzaba mbyirebera !"

Ubwo Muganza abona inka n'imisozi:, akomeza n'ubutoni bwe. Gasigwa abonye Muganza atonnye cyane, ishyari riramushengura, akeka ko bazamugabira n'ibyo arimo.

Nuko kuva ubwo Gasigwa agandisha ya misozi Muganza. yagabanye; abuza abantu kumugemurira i Kigali, ariko akabigira rwihishwa. Muganza yatumiza ingemu akazibura. Bukeye inzara imaze kumurembya n'abo bari kumwe, Gasigwa yoshya bagenzi be n'abagaragu ba Cyilima ngo bazabwire Muganza bamukangisha yuko Cyilima agiye kumutanga akamukurikiza Nsoro.

Muganza amaze kubyumva ashya ubwoba n'abo bari kumee. Ni ko gucika ijoro ryose, ajya kwiyahura muri Cyohohe.

Bukeye muri iyo minsi, Cyilima abaza abo bari kumwe ati: «Ko ntakibona Muganza aba he?» Abandi bati: «Yaratashye». Rugwe, ati: «Agataha amennye?» Abandi bati: «Ni ko Abagesera begenda!»

Ni yo nkomoko y'iyo babonye umuntu unyonyombye adasezeye bavuga ngo "Agiye nk' Abagesera!" Byaturutse kuri Muganza uwo bateye ubwoba akagenda adasezeye, akiyahura muri Cyohoha.

" Kugenda nk' Abagesera = Kunyonyomba rwihishwa. "

Ageze mu gahinga ka Yihande.

Uyu mugani bawuca iya babonye umuntu uri mu kaga yabuze epfo na ruguru, ni bwo bagira., bati: «Ageze mu gahinga ka Yihande!»

Waturutse kuri Yihande se wabo wa Cyilima Rugwe wari utuye mu mpinga ya Gitima (Rutobwe-Gitarama), ahasaga umwaka w'i 1300.

Ubwo Nkorokombe, nyirarume wa Ruganzu Bwimba yamaze gutinyirira ingoma avuga ko yazanye amagara, Ruganzu ararakara atabara bucengeli mu Gisaka ikitaraganya nta mana zimubereye umutabazi, ari byo byavuyemo umugani ngo: «Umusindi yarenze akarwa.» Ni byo Ruganzu yasubije intumwa ya nyina amutumyeho ngo nagaruke hatabare nyirarume. Nonehoho ati: « Genda ubwire uwo mukobwa w'umusingakazi uti:«Umusindi yarenze akarwa», ni na yo nkomoko yo kudasubira ku ngoma kw'Abasinga babyaranaga abami n' Abanyiginya; byaturutse kuri Ruganzu Bwimba watabaye ari umubira (atarabyara), umugore we atwite inda y'uburiza ari yo yabyayemo Cyilima Rugwe.

Ubwo Nkorokombe yabanaga n'umwana yareraga w'umunyiginya (Umusindi) witwaga Yihande. Aliko Ruganzu yatabaye Yihande amaze kuba umusore, kuko bari baravukiye rimwe.

Ajya gutabara burengeli, yasize araze se wabo Cyenge yuko Abasinga batazasubira ku ngoma; amuraga n 'uko umwana we uzavuka batazamuha ubwami; ati «Ni we uzabwiha!» Ubwo kandi Ruganzu ajya gutabara, yari yatumye kuri Yihande ati: " Ngwino dutabarire ingoma yacu.» Nkorokombe aramubuza, ati: « Ikingakinge agende wowe usigare». Niyo mvano y'umugani wamamaye mu Rwanda ngo: «Umunyiginya mutindi atinyirira ingoma ari iyabo
Byakomotse kuri Yihande wanze gutabarana na Ruganzu bucengeli kandi bava inda imwe.

Nuko Ruganzu amaze gutabara bucengeli, agwa mu Gisaka. Ingoma y'u Rwanda isigaranwa na se wabo Cyenge. Rugwe mwene Ruganzu amaze kuba ingaragu, abahigi bajyana na se wabo Cyenge guhiga; bica impongo, bayigira impaka; umwe ati: « Ni jye wayishe, undi ati: «Ni iyanjye. Baraza baburanira Cyenge n'Abatware, birabayobera. Ubwo baburanaga Rugwe ahari. Cyenge n' Abatware be baraceceka, babuze uko baca urubanza: Nibwo Rugwe abajije Cyenge n' Abatware, ati: « Mbese habuze umugabo n'umwe wabibonye ngo abakize ?» Abiru bararebana, bati: «Umwana yakuze ubwo amaze kumenya guca urubanza, akwiye kwimikwa. Mbere Rugwe atarabaza umugabo wari uhari, ntibyavugwaga; ababuranaga ntibabakaga abagabo; zana umugabo wari uhari byatangiwe na Rugwe.

Ubwo rero ijambo Ruganzu yabwiraga se wabo Cyenge yuko atazamuhera umwana ubwami ari we uzabwiha riba riruzuye. Rugwe amaze kwima, bamubwira abantu bahemukiye se ajya gutabara bucengeli: bamubwiramo Nkorokombe (sekuru kwa nyina), na Yihande, se wa bo. Yari atuye mu mpinga ya Gitima mu Busekera (Gitarama), Rugwe amaze kubyumva anyaga Yihande; abuza abajya kumusura, amubuza no kujya kuvoma.

Yihande agwa mu mpinga ya Gitima yishwe n'uruhato. Ni bwo bahise agahinga ka Yihande. Hanyuma ariko babivanyeho ku ngoma ya Rwabugili ku mpamvu z'imiterekero, bahita mu mpinga ya Gitima, kugira ngo umuzimu wa Yihande acogore.

Ariko rubanda ntibareka kubivuga, kugeza n'ubu; niyo mpamvu, iyo babonye umuntu ubabaye cyane, yabuze epfo na ruguru bagira, bati: «Ageze mu Gahinda ka Yihande.» Cyangwa se usanze uwabo ntamwiteho, bati: « Yajyagayo kwenda iki, ko ari mu gahinga ka Yihande! Ubwo baba bacyurira Rugwe wicishije se wabo inzara, ikamutsinda mu mpinga ya Gitima, ari ho bise mu gahinga ka Yihande.


" Kugera mu gahinga ka Yihande= kubura epfo na ruguru, ntugire icyo wiyambaza. "

Inzoga ni Mucyurabuhoro

Iyi mvugo abasheshe akanguhe bose bayibwiriramo abato ngo birinde isindwe. Muti «ese yaturutse he?» Yakomotse ku nzoga Mucyurabuhoro wo ku Gasoro na Mutende yahaye ingabo za Mibar:nbwe Sekarongoro, ahasaga umwaka wa 1400.

Mucyurabuhoro uwo yari umugaragu w'umunyanzoga wa Mashira, agatura ku Gasoro na Mutende mu Nduga. Ubwo Mibambwe Sekarongoro arwanye n'Abanyoro, batangiye kurwanira mu Kabusanza ka Runda na Gihara muri Rukoma.
Barakotana cyane, Abanyarwanda batirimura Abanyoro babageza i Nyagisozi cya Ngoma, mu Mayaga ya Mugina, bagandika aho. Ngo baharwaniye amezi abiri. Abanyarwanda bari bateye Abanyoro babaturutse inyuma, ni cyo cyatumye babatsindira mu Bwanamukali, ni na cyo kandi cyatumye abasigaye muri icyo gice cya Butare ari inkomamashyi bitwa Indara; n'iryo jambo ryamamaye mu Rwanda kugeza n'ubu bakigira bati «ni zo ndara izi.» Baba bacira umugani ku Banyoro basigaye mu Rwanda.

Nuko Sekarongoro amaze kunesha Abanyoro umujugujugu umwe, bageze ku Gasoro na Mutende, Abanyarwanda baragaruka, ni bwo uwo mugabo Mucyurabuhoro w'umunyanzoga wa Mashira yumvise ko Sekarongoro n'ingabo ze bamaze gucumbika mu Mutende, akoranya abantu abikoreza inzoga yari abikiye Mashira, bazishyira Sekarongoro n'ingabo ze.
Ngo akaba yari anamaze gukomereka.
Mucyurabuhoro amaze gutura izo nzoga, Sekarongoro abona ko nta cyo zamarira ingabo ze, ategeka ko bavoma amazi menshi bakazifungura. Ingabo ze zikwira imihana, zisahura imivure, basukamo za nzoga baranywa bagarura ubuyanja, babona gukomeza kurwana n'Abanyoro, ndetse amaherezo barabanesha.

Nuko Mibambwe amaze gutsinda Abanyoro, atumiza Mucyurabuhoro ngo amushimire, amugabira Mayaga n'inka zitwa Indorero. Kuva ubwo Mucyurabuhoro aba umugaragu we. Aho umwami amariye kugarura Nduga yose, Mashira amaze gupfa, ibintu bye byose abigabira Mucyurabuhoro, abikiriramo, abibyariramo; aratunga, aratunganirwa.

Guhera ubwo, abantu banywa inzoga nkeya y'ineza n'ituze, bati « twanyoye inzoga ya Mucyurabuhoro, hanyuma turikubura, turataha.» Ubwo rero bakaba bagereranya iyo nzoga na ya yindi Mucyurabuhoro yahaye Sekarongoro n'ingabo ze. Ariko kenshi na kenshi, bivugira gusa ngo « twanyoye Mucyurabuhoro.»

Ugiye i Buryasazi azirya mbisi

Kera habayeho umukobwa bamushyingira i Buryasazi. Nyirabukwe agize ngo aramuhereza isazi yatetse, nyiramama wanjye aranga ngo iwabo ntibarya isazi.
Bukeye nyirabukwe yenda akabya ashyiramo isazi, arapfundikira atereka ku ziko. Ahamagara umukazana we aramubwira ati « mwana wanjye, ngutwo utuboga twa sobukwe, uramenye ntidushirire, ucanire neza, nguwo n'umunyu uze gushyiramo twe tugiye guhinga kure.»
Nuko nyirabukwe yegura isuka akurikira abahinzi mu murima. Wa mugeni aherako yegera iziko aracanira. Isazi zimaze guhwana, igihe cyo gushyiramo umunyu kigeze, awushyiramo, ageze aho yenda agati akozamo ararigata ngo yumve uko bimeze; akojeje ku rurimi, yumva biraryoshye. Atereka akabya hasi akomeza gukozamo agati arigata; akabya kamaze guhora, araterura arumika ku munwa, rwumirana ubwo!

Nuko yigunga aho agakono kamubayeho ingunga! Igihe cy'amahingura kigeze, birashyira nyirabukwe araza. Ageze mu rugo ahamagara umukazana we ati « mbe nyamwali.» Undi yitabira mu gakono, ngo « HUUM.» « Ngwino unture.» « HUUM.» Nyirabukwe ageze aho yinjira mu nzu asanga agakono kumiye ku mukazana we, aratangara ati «byakugendekeye bite?» Undi abura icyo avuga. Nyirabukwe akamukuraho aragenda azana izindi sazi arateka, ashyiramo umunyu, igihe cy'ikaraba kigeze, ntiyirirwa abaza umukazana, amuhereza amazi arakaraba, kuko yari azi ko yavuye ku izima ! Nuko ashyira aho ngaho bararya.

Ngaho aho umugani wakomotse ngo « Ugiye i Buryasazi azirya mbisi!»


Ni amaburakindi.

Uyu mugani bawuca iyo bahaye umuntu ikidashyitse ku bw' amikoro make, ni bwo bavuga ngo: "Ni amaburakindi nta cyo muhaye."

Wakomotse kuri Kindi cya Manyurane w'i Bugesera, ahayinga umwaka w'i 1400.

Icyo gihe u Bugesera bwari butaraba ubw'u Rwanda. Hariho umugabo witwa Manyurane, akaba umutware ukomeye wa Nsoro Bihembe. Mu bana be b'abahungu, habyirukamo uwitwa Kindi; abyirukana ingeso nziza cyane, zituma abo babyirukanye bose bamukunda, ndetse n'abakuru bamukundira icyo.

Nuko Manyurane amaze gupfa, Kindi asigara mu ngabo za se zitwaga Abateracumu ba Nsoro. Aba umutoni w'akadasohoka, ariko ubutoni bwe ntibwamutera umurengwe, akomeza gukundwa na bose, kuko atateshukaga ku mico myiza yabyirukanye.
Ubwo Nsoro Bihembe yari afite umugore w'inkundwakazi witwaga Kamatamu, na we agakunda Kindi byamushegeshe. Bukeye urukundo rumaze kumusaguka akajya yiyegereza Kindi mu bwiherero ashaka ko bashyikirana. Ariko Kindi akamugarambira, agira ati: "Sinakwiteranya na databuja, kandi yarakunze data, nanjye akankunda, akarinda kungira umuvuguruza we; mbyemeye naba mpemutse ntagikwiye Abateracumu ba Nsoro data yansigiye». Amaze kumushwishuriza, kuva ubwo Kamatamu atangira kumusarika kuko yamwanze; akajya amurega ibinyoma ku mugabo we ariko ntabyiteho.

Kamatamu abonye ko bimuburiye agambana n'abaja be, ati: «Muzagire uko mushoboye mwiyegereze Kindi, maze muzashake uburyo mumunyamburira uruhu rw'umunyehara rumuranga mu myitero, murunzanire nzabahemba».
Abaja barafubaganya batoranya inzoga nziza n'abakobwa beza barabarimbisha cyane, batumira Kindi mu bwibereko bwabo ngo azaze babone icyo bamubwira.
Igihe kigeze araza, asanga umuteguro ari wose n'umubavu watamye inzu yose. Agitunguka, umukwobwa umwe witwaga Mukasano bigeze kubana bakiri bato, baragirana inyana, batobana ibyondo, aramusanganira, aramusumira, ati: «Uraho mfura ya data?» Kindi yumvise Mukasano amuramukije atyo, aranezerwa aramuhobera; baramukanya uruhwererane.
Mukasano yinjiza Kindi mu nzu abandi bagambanyi bateraniyemo. Baricara baraganira, bamuzanira inzoga y'ubuki bwiza cyane bw'igiti cyitwa urusinzagwa aranezerwa.

Abaja babonye ko Kindi yatashywe n'umunezero, batuma kuri Kamatamu ngo abongere izindi nzoga. Yohereza iz'intarano ku zo Nsoro anywaho.
Nuko Kindi aranywa arasinda, ntiyibuka ko yangana na Nyirabuja, akomeza kwihoshya ubwo buki bw'urusinzagwa, abakobwa bamwambura rwa ruhu rwe rw'umwitero, baruha umwe muri bo arushyira Kamatamu.
Arukubise amaso arishima cyane, arushyira munsi y'ibyahi ku rwuririro, ati: «Cyo genda mukomeze mumudude urusinzagwa kugeza igihe Nsoro avira mu muhigo!

Nsoro arashyira arahiguka. Umuhigo utahira kwa Kamatamu, kuko ari we wari inkundwakazi. Ibirori by'umuhigo bihetuye, Nsoro ajya mu nzu asuhuza Kamatamu, ati: «Ndeka nta myiririrwe yanjye Kindi wawe yandembeje!» Ati: «Namwihanganiye iminsi myinshi ngira ngo ntaguteranya n'umutoni wawe, none nananiwe, ati: "Umva ngitangira kuba umugeni muri uru rugo, niho na we yatangiye kunyuguga ashaka ko mumfatanya; ngumya kumwangira; none yandembeje. Aho bigeze, niba utamundinze nyohereza iwacu; sinshaka ko umfatanya n'umugaragu wawe; dore ikimenyetso ni uru ruhu rw'umwitero we yataye hano aje kumbuza epfo na ruguru, ararutse mu bakobwa bawe aho yiriwe abaduda amayoga, amaze kurengwa aransindukana, araza yicara aha ku rwuririro, ngize ngo ndamwiyamye, abadukana umwaga, uruhu araruhata."

Uruhu Nsoro ararufata, ahamagaza Kindi. Atungutse, ati: «Akira uruhu rwawe!» Kindi arukubise amaso akubitwa n'inkuba arumirwa! Nsoro akebuka umugaragu w'umugore we witwaga Radabali, ati: «Nyaze Kindi Abateracumu, n'ibye byose ndabiguhaye».

Byirirwa aho biravugwavugwa, bugorobye Kindi acika Nsoro yiyizira mu Rwanda n'abagaragu be bake. Asanga Cyilima Rugwe i Rukoma ahitwa i Gaseke mu Rutobwe (Gitarama). Bamugezeho abakira neza, arabahaka, bagubwa neza baguma mu Rwanda barusaziramo.

Ubwo amaze gucika Nsoro inkuru ikwira u Bugesera bwose: rubanda babyumvise barababara cyane, Abateracumu bo bararitsira icumu bararicurika banga kuyoboka Rudabali: bamwe bati. «Nta wundi muntu uzaduhaka tubuze Kindi cyacu, ahubwo bazatware n'ibyo dutunze byose; abandi, ariko bari bakuru, bati: "Turanga kuyoboka Rudabali biducikireho, kandi tutagishoboye gukurikira Kindi mu Rwanda, ahubwo nimureke tubabare, ariko dupfe kunywa aya Rudabali y' amabura Kindi (amata y'ubuhake bwa Rudabali kuko babuze ubwa Kindi bakundaga cyane).

Dore ko amata ubundi ashushanya umukiro usesuye; Abateracumu bayise amabura kindi, kuko umukiro wabo wagabanutse, umunsi bawuburamo Kindi ku maherere.

Nuko babuze uko bagira bagwa neza, aka wa mugani ngo: «Mbunze uko ngira iheza umwaga mu nda». Baremera bapfa kuyoboka Rudabali; ariko mu maganya yabo ntibibagirwe kuvuga ko amata barimo ari amaburakindi, ari byo kuvuga ko umukiro wabo ubuzemo ikiri ngombwa; ubuzemo Kindi n'imico ye myiza.

Kuva ubwo rero, uko imyaka igenda yigirayo, buhoro buhoro ya magambo yombi (amabura risimbura amata na kindi ryendeye kuri Kindi) yiyungamo ijambo rimwe ry' «Amaburakindi», rikavuga ikintu cyose cy'akamaro gake gisimbuzwa icyari ngombwa babuze ukundi byagenda.

Ngiyo inkomoko y'ijambo tuvuga buri jo ryitwa amaburakindi, ugira, utya ukumva umuntu wabuze icyo aha uwe gishishikaje, akamuganyira, ati: "Nta cyo nguhaye ni amaburakindi."

" Gutanga amaburakindi = Gutanga ibidashamaje ku bw'amikoro make."


Ni inshyano rya Gashyantare.

Uyu mugani bawuca iyo hagize ikintu kiza gihungabanya amahoro; ni bwo bagira, bati: «Ni ishyano rya Gashyantare».

Wakomotse ku mugabo witwaga Gatashya ka Gasinzigwa, wari utuye kuri Nyakizu mu Bwanamukali (Butare) ; byabayeho ahayinga umwaka w'i 1700.

Uwo mugabo Gatashya ngo yari umukire cyane, yarabyaye aranatunga aratunganirwa. Igihe kimwe rero u Burundi bushotora u Rwanda ingamba zombi ziranzikana bararwana; muri iryo hiriburana, Gatashya akaba ingenzi cyane, bituma agororerwa gutwara Bashumba. Amaze kuyigabana ararabukirwa ararundisha, bituma aba umukire w'ikirenga.

Hanyuma ubukire bumaze kumusaga, akoranya ingabo n'abagaragu be, arababaza ati: "Uwo mubona duhwanije ubukire mu Rwanda ni nka nde?" Baramusubiza bati: «Uwo musigiye ni Cyilima musa, uretse ko agutambukije ingoma gusa.»
Nuko Gatashya abyumvise aranezerwa cyane, ahera ko akoranya na rubanda rusanzwe rwo muri iyo mpugu ababaza kwakundi, nabo bamusubiza nk' aba mbere, kubera akoshyo babakakiyemo. Noneho Gatashya arushaho kwishima; ni ko kongera gukoranyiriza hamwe abatware bose na rubanda rundi, arababwira ati: «Ubwo mwabonye ko maze kuringanira na Cyilima, icyo antebeje kikaba ari ingoma gusa, noneho na njye ndashaka ibirori bihimbaje cyane; none rero mwe nimuntoranyirize ukwezi kunyuranye n'ukwa Gicurasi, maze nanjye nzajye aba ari ko ngiramo ibirori.» Abatware na rubanda bamaze kubyumva bahitamo ukwezi kwa Gashyantare bemeza ko ari ko Gatashya azajya agiramo ibirori nk'ibyo kwa Cyilima bikura Gicurasi.

Bamaze guhamya ukwezi kw'ibirori, ibwami barabimenya baranuma; babigira ibanga, banga kubyasasa kugira ngo bitamamara bigakengesha Gatashya. Byibera aho, ukwezi kwa Gashyantare kurashyira kurataha. Gatashya ararika igihugu cye cyose cyo mu Bashumba, agena n'umunsi ibirori bizaberaho. Abatasi b'ibwami barawumenya baritegura.

Kwa Gatashya binikiza ibirori: bazana inka zo mu gihugu cye zose, baraza abagabo n'abagore n'abana, barakubita baruzura; mbese Bashumba yose irashika ntihasigara n'iyonka, bahururiye ibirori byo gukurira Gashyantare kwa Gatashya.
Nuko bamaze guterana binikije ibirori, iz'ibwami zirasesekara, igihugu cya Bashumba ziragisakiza, zigita mu rukubo ziragitikiza: zinyaga inka n'amatungo magufi, imyaka zirasahura, Gatashya arafatwa n' ingabo ze icumu rirahoga mu Bashumba, imvano ibaye ibyo birori byo gukura Gashyantare, bigana gukura Gicurasi nko kwa Cyilima. Bihinduka ishyano kuko byari bije guhuganya umutekano w'igihugu, nyuma bigahitana abantu benshi ku maherere.

Byabaye ishyano rya Gashyantare, kuko nyirabayazana Gatashya yabiteguye muri Gashyantare. Byashushe n'icyago kiza kubangamira amahoro yahindaga mu rugo, uwari ayifitiye akagira ati: «Ni ishyano rya Gashyantare», abigereranya na Gatashya wahungabanije amahoro y'igihugu muri Gashyantare!

"Kugusha ishyano rya Gashyantare = Kubuzwa amahoro ku maherere."

Ntibigira shinge na rugero!

Uyu mugani bawuca iyo bashobewe, babuze ifatizo kuri iki na kiriya, ni ho bagira bati: «Ntibigira shinge na rugero!»

Wakomotse kuri Muka-Ntwaza ku Kigina cya Ndiza; ahasaga umwaka w'i 1400.

Ku ngoma yaMibambwe Sekarongoro hariho umugabo Ntwaza akaba umugaragu wa Mashira. Iwabo kavukire ari ku Ndiza. Ni ho yari atuye, ahitwa ku Kigina cya Ndiza; ariko agatura no mu Kivumu cya Nyanza (Butare). Ntwaza akajya ajya gufata igihe; akahamara iminsi, kuko umurimo we kwa Mashira wari uwo gufatanya na we kubaga inkoko no kubikira intama n'inka, byamara gutungana akabona gusezera agasubira iwabo.

Nuko Ntwaza avuye i Nyanza kwa Mashira, amaze iwe iminsi atabona inyama, amerwe aramuturubika. Abwira umugore we, ati: "Wowe uba ino ntiwamenyera uwagira ikimasa tukagwatiriza" Umugore aramuhakanira ati: «Nta ho ngitekereza».
Mu gitondo ngo hari umugabo wari utuye hakurya yo kwa Ntwaza, abaga inka y'ingumba kugira ngo ayigure imyaka n'imitsama. Amaze kuyigusha abaguzi basesekara ari benshi, bagabagabana inyama zirakamuka, hasigara ibirapfarapfa. Ntwaza ntakamenye ko ingumba yaguye!

Ku gasusuruko umugore we agana mu mihana begeranye. Ahageze asanga muturanyi wabo yabaze; aza yiruka abwira umugabo we ati: «Mbese wamenye ko muturanyi wacu yabaze ingumba?» Ntwaza ati: «Oya!» «Umugore ati: «Mbonye abaguzi bavayo» Ntwaza agenda yiruka amasigamana; ariko asiga abwiye umugore we ati: «Ndazana uruhande nindubura nzane igikenya!»

Aragenda ageze kwa muturanyi we asanga inyama zirashize, hasigaye umukenyure. Apfa kuwugura ariko yivovota, atanogewe. Azihereza umwana we ati: «Shyira nyoko!» Umwana arazijyana. Azigejeje imuhira; azereka nyina. Na we amuhereza umuhoro ngo ajye guca amakoma. Umwana aragenda aca amakoma arayamuzanira. Umugore azishyiraho arazigaragura aburamo umwijima n'impyiko (yari yaramenyereye kuzibona mu nyama zose bagiye guteka, akabanza kuzotsa).

Azibuzemo arumirwa, ati: «Mwana wanjye se tubigenje dute, ko izi nyama zidafite shinge na rugero!» Shinge yavugaga ni umwijima, naho rugero ni impyiko. Umugabo akarya impyiko, umugore akarya umwijima bakabona guteka izindi; byari umuhango w'abakera; nta watekaga inyama atabanje kwotsa.

Nuko muka Ntwaza inyama azirekera aho ntiyaziteka, atuma umwana ku mugabo we ati: «Banguka nkubwire uwakuntumyeho». Umwana aragenda asohoza ubutumwa. Ntwaza aza yihuta. Umugore ati: «Ibi wamfinze ni ibiki? Umuntu wa zanye inyama zitagira shinge na rugero? Turaziteka se tutabanje kotsa?" Umugabo ati: «None se tugire dute? Pfa kotsa izo ubonye nasanze izindi bazikamuje!» Nuko umugore apfa kotsa izo abonye kuko abuze shinge na Rugero (umwijima n' impyiko).

"Kubura Shinge na Rugero=Kubura ifatizo kuri aka na kariya; Kubura epfo na ruguru."

  Ntugahe umwana ngo uranguze.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ugiye kwitsembaho utwe ngo akunde ashimishe uwo aha; ni bwo bamubwira bamwigisha, bati: «Ntugahe umwana ngo uranguze!»

Wakomotse ku nama Rujugira yagiriye Sebutuku wo mu Bwanacyambwe, ahayinga umwaka w'i 1700.

Ku ngoma ya Cyilima Rujugira uwo mugabo Sebutuku wari utuye i Nduba mu Bwanacyambwe; yashatse umugore babyarana abana b'abahungu batandatu; ntibagira umukobwa babyarana. Abana arabarera, bamaze kuba abasore bose arabashyingira. Ngo yari afite amatungo menshi n'abagaragu benshi.

Bukeye akoranya inshuti ze n'abavandimwe kugira ngo ahe abana be iminani. Bamaze guterana ahamagaza abahungu be, n'abakazana baraterana, ahamagaza inka ze zose, n'abagaragu be abigabagabanya abana be bose. Ntiyagira icyo yisigira: ari injyarurembo, ari ingaringari mu matungo no mu bagaragu; byose aratsemba.
Abavandimwe n'inshuti ze babibonye baramubaza bati: «Cyose Sebutu! ko tureba utanze ibintu byawe byose ntiwisigire na kamwe, wowe uzatungwa n'iki?» Ati: "Abana banjye bazantunga nk'uko nanjye nabatunze; ati: Ko nabatunze ari batandatu, bo bazananirwa kuntunga ndi umwe? Kandi ibyantungaga ari bo mbihaye nta na kimwe ngeruyeho?" Abandi bati: «Ngaha tuzaba tureba uko bizagenda.» Bungamo bati: «Icyakora nibwo bwa mbere tubona ibi!» Barikubura barataha; ariko bataha bamugaye.

Abana rero bamaze guhabwa iminani yabo muri byose, baraterana bajya inama y'uburyo bazatunga se. Bemeranya ko bazajya bakuranwa ku bafatagihe n'amata n'ibindi byose bitunga abantu.

Ubwo habanza mukuru wabo; atanga abafatagihe n'amata amutunga, ndetse n'imyaka n'amayoga y'iminsi yose rugeretse! Babigira batyo bakuranwa kugeza ku muhererezi wabo. Bamaze guhetura, haba hatahiwe mukuru wabo. Yiyibagiza amasezerano ya barumuna be yanga kohereza ibitunga se.

Sebutuku ategereza ingemu araheba. Arahaguruka ajya kubaza icyatumye bamurangarana. Arabateranya ati: «Mwangenje mute ko ngiye kwicwa n'inzara?» Abatanu bamubwira ko hari hatahiwe mukuru wabo, bati: «Ni we wakurangaranye». Sebutuku amubaza icyabimuteye. Umuhungu aramwihorera. Sebutuku abwira barumuna be ati: ”Nimumwihorere muntunge nzajya kumurega ibwami.“ Abandi bati: “Nta bwo twamucaho ari we wari utahiwe!”

Nuko Sebutuku biramushobera, arikubura arataha. Ageze iwe inzara iramurembya n'umugore we nyina wa ba bana, ndetse kuva ubwo bamukubita amaso bakareba hasi. Abavandimwe ba Sebutuku barabibona, baramubwira bati: «Tutakikubwira!» Noneho bashaka ibimutunga, bamuha n'abagaragu bamuherekeza ajya ibwami kurega abahungu be.

Ahaguruka iwe i Nduba ya Bwanacyambwe, asanga Cyilima i Ntora. Ageze ibwami akoma yombi, ati: „Nyayasani mfite abana batandatu. Narabubakiye mbegurira ibyanjye byose, dusezerana kuntunga, none banyicishije inzara kandi narabareze ari batandatu; bananiwe kundera ndi umwe.”

Ibwami babaza Sebutuku bati: «Wabahaye ibyawe byose ntiwisigira inyarurembo?» Undi ati: "Nabeguriye ibyanjye byose, ngira ngo bazantunge nk’uko na njye nabatunze."

Abari aho bose baseka Sebutuku; bati: «Kabishywe upfuye bene ako kageni ; ni wowe wiyishe. Bati: «Nka wundi nde wabibonanye, kuva na kera mu bakubanjirije batanze iminani? Bati: Ni nde wabonye yiyaka ibintu bye byose akabyegurira abana agasigara ubusa!»

Nuko Sebutuku abura icyo abasubiza arataha. Amaze kwikubura Cyilima ntiyanyurwa, atumiza abana be n’abagaragu n'inka z'iminani yabo. Bene Sebutuku bageze ibwami, berekana amatungo se yabahaye. Cyilima ategeka abatware be ati: "Nimugabanye Sebutuku n'abana be, umwana wese mumuhe inka munani n'abagaragu munani, ibisagutse byose Sebutuku abyegukaneho ingarigari. Abwira abari aho bose bakuru ati: «Ntihazagire ukora ibyo Sebutuku yakoze, ngo najya guha abana aranguze»

Kuva ubwo umunani uhama utyo mu Rwanda, uturutse ku iteka Cyilima Rujugira yaciriye kuri Sebutuku. Ubundi witwaga Ibitungabana. Umugani na wo wamamara mu Rwanda uturutse ku ijambo Rujugira yabwiye abakuru, ati: «Mubyeyi wabyaye, ntugahe umwana ngo uranguze».

" Kuranguza = Kwikuraho byose ugasigara amara. masa."

Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi.

Uyu mugani mu Kinyarwanda bawuca iyo bashaka guhuhura iyabo rigayitse, bati :«Impamba itazakugeza i Kigali, uyirira ku Ruyenzi» !

Wakomotse ku ngabo z'i Nduga zari ku Rugerero rwo ku Ibuye rihetse irindi rya Nyabugogo, ahayinga umwaka w' i 1700.

Ubwo ngo Abanyabugesera bateye Urugerero rw'u Rwanda rwari i Kigali ku murenge wa Busazanzobe bwa Musumba, bararunesha, hakaba ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Bambutsa Abanyarwanda Nyabugogo, bafata umusozi Nyamweru na Shyorongi h' i Kigali.

Ubwo Abanyarwanda barasana inkundura babasubiza inyuma babambutsa Nyabugogo. Urugerero rushingwa ku Ibuye rihetse irindi (rya Nyabugogo).
Nuko, kuva ubwo abagemu baturutse mu Nduga no mu bice by'epfo by'u Rwanda, bagera ku Ruyenzi bagacika intege bakahicara, kuko bari bazi ko nibagera ku Ibuye baza guterwa n'Abanyabugesera bakabatesha impamba zabo. Ubwo bakicara, bagafungura bagasigaza impamba nke baza kurarira, na bwo batazi ko na zo baza kuzifungura mu mahoro.

Haciyeho iminsi Gisanura aratanga hasigara umuhungu we Mazimpaka. Na none Urugerero ruguma ku Ibuye rya Nyabugogo. Mazimpaka na we amaze gutanga, hima umuhungu we Cyilima Rujugira, ni bwo Cyilima arwanye n'abanyabugesera arabatsinsura. Urugerero rushingwa mu Mpanga za Mageregere. Ubwo ni bwo inkiko z'u Rwanda zaterwaga n' Abarundi.
Batera inkiko y'Indirira mu Buyenzi, n'iya Bashumba, n'iya Nyakare, n'iya Mvejuru muri Butare.

Ubwo Abanyarwanda barwana impande zose z'u Rwanda, bituma ingemu ziba nke mu ngerero zose. Ariko Urugerero rwo mu Mpanga za Mageregere ni rwo rwarushije izindi zose gusonza. Ubwo munsi ya Mpanga hakurya ya Nyabarongo hari igikombe kinini cyane kirimo ishyamba, kikitwa mu Gitabage; hanyuma ingabo zimaze kurembywa n'inzara, bamwe batangira kwambuka bakajya guhaha hakurya ya Nyabarongo.

Bageze muri rya shyamba rya Rugalika ari ryo Gitabage, bahasanga imboga zitwa imiheka; bazisoroma rwihishwa. Baraza barateka barafungura. Abandi na bo babimenye baryigabamo rwihishwa, na bo barasoroma, bateka bihishe ngo hatagira abandi babimenya.
Noneho ba bandi bahamenye mbere, basubiyeyo, bahahurira n'abandi. Igice kimaze kuhamenya ni bwo gitangiye amarenga yo kujya bavuga ku buryo abandi, batabimenya; bajya kujyamo, bati: «Mbese sha, i Kiboga muherukayo ryari?! Hanyuma n'abandi bose barabimenya, bigaba muri iryo shyamba; bararishitura ntihasigara n'agati gahagaze.

Inkuru igera kuri Cyilima y'uko Urugerero rwo mu Mpanga rurya ibiti byitwa imiheka. Cyilima abyumvise biramubabaza cyane. Atumiza abatware b'Urugerero aho bari hose, bamusanga i Nduba ya Butare mu Bwanacyambwe bwa Kigali.
Bamaze kugerayo, ababaza igituma ingabo ze zishonje, cyane cyane izo mu Rugerero rw'i Mageregere mu Mpanga, kuko urwo Rugerero ari rwo rurya ibiti byo mu ishyamba rya Rugalika ; ati: ni ibyo biduteje urubwa mu mahanga!.
Abatware b'Urugerero basubiza Cyilima bati: «Nyagasani turi abatware b'ingerero zawe, ariko ntituri abatware b'ibihugu byawe!» Cyilima ashinga itegeko ry'ingerero, ati: «Kuva ubu, ingerero zizajye zigemurirwa, mu gihe nkiriho no mu bandi bami bazabaho nyuma yanjye.

Nuko Cyilima atumiza abatware b'ibihugu bye, abategeka atyo; ati: « Mugemurire ingerero, utazazigemurira nzamunyaga. Arongera ati : Kandi muzi ko nta munyarwanda utazi gutegeka; ati: «Ariko uko muri aha mubanze Urugerero rwo mu Mpanga za Mageregere. Arangije, abatware barikubura; ariko bataha bafite ubwoba.
Ni bwo ingemu nyinshi zisesekaye mu Mpanga ingabo ziranezerwa, zikira umuheka wo mu Gitabage. Ariko zawukize iryo zina ryafashe; hitwa i Kiboga kugeza n'ubu.
Urugerero rumaze kubona ingemu nyinshi rutuma kuri Cyilima ruti: « Turakwifuza ngo uzaze mu Rugerero rwacu rwa Mpanga. Nibwo Cyilima ahagurutse i Nduba ajya mu Mpanga n'ingemu nyinshi: Inzoga, amakoro n' indwanyi (ibimasa, ingumba, n' amapfizi byo kubaga).

Ageze mu Mpanga araza inkera. Mu gitondo agabanya imitwe y'ingabo ingemu yabazaniye. Ku wundi munsi, bongera kuraza inkera. Cyilima ati: « Nimumbwire icyo mwanshakiraga.
Abahungu, bati: «Tumaze iminsi tudaterwa kandi natwe tudatera; none turagira ngo tukwiture ibyo uheruka kudukorera» Watubujije kurya imiheka yo ku Rugalika, none intege zacu zarakomeye.» Turagira ngo dutere u Bugesera na we uhibereye; kandi ni yo ngororano tuguhaye; nta yindi ngororano twabona irenze kukugabira u Bugesera.

Cyilima abyumvise aramwenyura. Abahungu bati: «Ejo tuzatanga Abatware i Bugesera ! » Cyilima ati : «Ubwo mwiyemeje kuzatera ejo, nimureke kunywa inzoga nyinshi. Abahungu bati: «Nimuririmbe dutere u Bugesera; bati: «Ariko Nyagasani nta rundi rugerero dushaka ko rutwivangamo.
Naho ubwo Abanyabugesera nabo bamenye ko bazaterwa. Bakijya impaka bumva Abanyabugesera bivugira ku ka rubanda. Intwaro zabo baraziraha batangira kurwana. Abanyarwanda babanesha uruhenu, barabirukana bapfamo benshi.

Urugerero rw’u Rwanda ni bwo rwimutse rushingwa i Gihinga cya Bugesera; barwita Ingororano ya Cyilima. Abavuzi b'amacumu baza kubwira Cyilima ko Urugerero rwashinzwe i Gihinga cya Bugesera. Cyilima arahaguruka abasangayo. Urugerero rw'i Mututu (Mayaga ya Butare) na rwo rwumvise ko Urugerero rwa Mpanga rwafashe igice kinini cy'u Bugesera, rurambuka rutera intambike z'u Bugesera. Banyaga inka nyinshi haba n'icyorezo mu banyabugesera. Ariko ntibararayo basubira i Mututu, iminyago bayoherereza Cyilima ho intashyo ya Mututu.

Aho ni ho rubanda bafatiye, babona ikintu kibabereye iyanga bakagihuhura bavuga ngo : «Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi».

Induru yabaye impomamunwa.

Uyu mugani bawuca iyo bumvise induru ivuga ubutunguruza; ni bwo bavuga ngo: «Induru yabaye impomamunwa».

Wakomotse ku mandwa y'inkonjo umugabo Munanira wo mu Rukatsa (Ingabo za Semugaza wa Ndarabasa) yarasiye urushyi ku munwa rwumirana na wo bari ku Muvumba (Byumba); ahasaga mu mwaka w'i 1800.

Ibyo byabaye ku ngoma ya Gahindiro akiri muto; se wabo Semugaza yanganye na Rugaju rwa Mutimbo; Rugaju amurega ko ashaka kurwanira ingoma, nyamara Semugaza ari we umaze kunesha Ibigina, amaze kubitsinda i Mwendo wa Kilyango, bishaka kuyirwanira.
Ubwo Semugaza amaze kumva ko aregwa na Rugaju kandi abona ko i Bwami bamureba nabi, aherako aracika. Ageze ku Ibuye rya Nyabugogo Urukatsa ruhatsinda ingwe bayicishije amaboko. Bageze ku Kicukiro, inka ye y'inyamibwa yitwaga inka ya Rureli irabyara. Bahamara iminsi bayihemba ngo ikomeze umugongo babone kujya i Ndorwa. Kuhamara iyo minsi yose ni uko basuzuguraga ingabo z'ibwami bareba ko zitatinyuka kubakoma imbere.

Inka rero imaze gukomeza umugongo, bakomeza urugendo rwabo rwo gucika, bagana i Ndorwa. Bageze i Rumuli, umugore wa Kabano ka Kazenga na we arabyara. Naho bahamara iminsi munani; umugore arasohoka bita umwana amazina, baragandura. Bageze mu Mutara barwana n'inkiko z'u Rwanda barazinesha. Ni bwo Kabano ka Kazenga arashe umukwe wa Semugaza witwaga Mbaraga, kuko atutse Urukatsa bahetse Semugaza, ngo “Nibashyire icyo kiriba hasi”. Kabano amurasa hagati y'amaso umwambi urasohoka ufata igiti cy'umugunga impembe zirareshya. Semugaza abwira Urukatsa ati: «Muramenye umwambi w'umwana wanjye ntuhere»

Ubwo icyo giti bagitema hepfo no haruguru, umwambi ugisigara hagati, Semugaza akajya awugendana mu ngobyi bamuhetse. Baragenda bageze i Ndorwa, bigarurira igice cyayo; ntibahakwa na Gahaya. Bamaze gutura mu Ndorwa bakajya batera inkiko z'u Rwanda bakazinesha; bakanyaga inka bakazijyana aho bacikiye.

Umunsi umwe bagaruka mu Mutara kuhanyaga inka. Bamaze kuzinyaga induru irakorerana, inkiko zose zirahurura zirwanya Urukatsa rurazinesha. Bageze ku Muvumba bahura n'imandwa y'inkonjo yavaga gusega, ikubise amaso Urukatsa ivuza induru: urushyi rukiri ku munwa umugabo wo mu Rukatsa witwaga Munanira ayirasa inyuma y'urushyi, umwambi urarwahuranya, uca mu kanwa ufata mu irugu.
Urukatsa ruriyamirira, ruti: Noneho ino si induru ni impomamunwa; kuko urushyi rwafatanye na wo kubera umwambi wahinguranije. Nuko kuva ubwo, uvugije induru wese bigashyira kera, bati: «Nimwumve induru yabaye impomamunwa!»

"Kuvuza induru y'impomamunwa = Kuboroga ubutunguruza."

  Ingwize yishe Ntango.

Uyu mugani bawuca ku muntu ukunda kugira umururumba aririmira utw'abandi, ntanyurwe n'ibye bwite, n'iyo byamusagiranye; ni bwo bavuga ngo: "Ingwize yishe Ntango."

Wakomotse ku mugabo Ntango; yari umugaragu wa Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu w'umutsobe, amutwarira i Ndorwa ya Nyabishambi; ahasaga umwaka w'i 1900.

Rukangirashyamba yamaze gupfa azungurwa n'umuhungu we Gashamura. Na we Ntango akomeza kumutwarira icyo gihugu cya Nyabishambi. Mu igabana ry'u Rwanda na Gikore azungurwa n'umugabo w'umutsobe witwaga Rutayashwaga.
Uwo Ntango yari intwari cyane, agakunda kurasana n'abanyagikore akabanyaga inka. Amaze kugwiza inka ziturutse ku muheto, yongera gutera i Gikore ahanyaga amashyo menshi y'inka, aziroha mu gifunzo cya Nyabishambi, barazambutsa; hasigaramo akamasa gato k'uruvuzo.

Abanyagikore baza bakurikiye inkora kugira ngo bazambure Abanyarwanda. Abanyarwanda bamaze gukuka cya gifunzo, abanyagikore bacyirohamo. Abanyarwanda bakebutse babona ka kamasa kasigaye kagishambagira gasubira i Gikore. Ntango ati: «Nsubiyeyo ngarure kariya kamasa Abanyagikore batagasubiranayo».
Abagaragu be na rubanda rundi baramubuza bati: «Dore Abanyagikore bacyuzuyemo nujyamo barakwica !». Ngo umuntu ananira umuhana ntananira umushuka; Ntango arabananira; ati «Akamasa kanjye ntikahera».

Yiroha muri icyo gifunzo ahurirana n'Abanyagikore bamutera amacumu bamutsindamo. Bamaze kumugarika, bakukana Abanyarwanda, barabanesha babambura za nka bari banyaze. Intumbi ya Ntango bayisubirana iwabo. Abanyarwanda bataha amara masa; umugaba wabo ahera i Gikore.

Ubwo ngo Ntango yari afite umugore we w'inkundwakazi witwa Kangondo ka Ngaboyisonga, akagira n'undi w'inyungwakazi akitwa Nyirantwali; Ingabo za Ntango zitabarutse ziza kumubikira, umugore we Kangondo arababara cyane ararira; na we Nyirantwali arishima, ingabo zimaze kubika zirataha.
Abagore tasigarana n'abana babo. Nuko Kangondo yiroha mu kirago araryama by'umubabaro. Na we Nyirantwali ariyicarira; ni ko guterura akabyino ko gushinyagurira mukeba we, ati: "Yewe Kangondo ka Ngaboyisonga, byuka uterekere Ntango ariho azaza!" Kangondo na we amusubiza muri ako kabyino, ati: "Yewe Nyirantwali wivuga amahomvu, Ntango yarapfuye!" Nyirantwali arongera asubiza Kangondo, ati: «Yewe Kangondo ka Ngaboyisonga, Ntango ntiyapfuye, Ntango ariho azaza; ari mu gafunzo ka Nyabishambi, aranyaga Impenda n' inyana zazo."

Nuko abagore bahererekanya amagambo batyo, umugani w'Ingwize yishe Ntango wamamara utyo mu Rwanda, bitewe n'uko yari afite amashyo menshi y’inka akazira akamasa kamwe k'amanjwe yakurikiranye mu rufunzo rwa Nyabishambi, Abanyagikore bakarinda kumutsindamo.

Bawuca iyo bahonye umuntu ukunda kugira umururumba, ntanyurwe n'ibye; kabone n'iyo byaba byaramusagiranye.

" Gushaka ingwize = Kutanyurwa n'ibyawe; kuririmira utw' abandi. "

Inka ya Nkoronko igira inkomoko.

Uyu mugani w'Inka ya Nkoronko bawuca bashaka kuvuga ko ntakabura imvano.
Wamamaye mu Rwanda ku ngoma ya Mutara Rwogera ukomotse kuri bene Gahindiro; ahasaga umwaka w'i 1800.

Gahindiro yari afite abana benshi; ni na cyo cyatumye babita Abahindiro. Ariko abamenyekanye cyane mu Rwanda ni batatu: Rwogera kuko yabaye umwami, Nkoronko, kuko yari asangiye nyina na Rwogera, Nkusi, kuko nyina Nyirakimana yari inkundwakazi ya Gahindiro, i Buhoro bwa Reramacumu mu Nduga ya Musambira; kandi Nkoronko na Nkusi Gahindiro yari yarabagabiye inka z'ibara (Ubugondo); zari amashyo abiri: Inyenyeli n'Ikunge, Semugaza yarazinyaze i Bunyabungo aturutse i Ndorwa aho yari yaracikiye.

Uwo Semugaza ni mwene Ndabarasa; ni we mu Rwanda bise Ikitagarurwa, bakabivuga mu ndirimbo, bati: Ikitagarurwa ni Semugaza: kuko yacitse Abanyarwanda bamutangira akabanesha akabagerana i Ndorwa, n'uko
kandi Gahindiro yamubwiye kuguma mu Rwanda amaze guhorera Abanyarwanda baguye kuri Rujyo i Bunyabungo, akamwangira agasubira i Ndorwa.

Nuko Gahindiro amaze gutanga, hima Rwogera; aba ariwe umuzungura ku ngoma. Abana na Nkusi kuruta mwene nyina Nkoronko, bibabaza umugabekazi Nyiramavugo, kuko Nkusi yari umwana w'ishyari, ashaka guca umuhungu we Rwogera kwa Nyirakimana nyina wa Nkusi. Rwogera ariko aranga aramunanira. Nyiramavugo biramurakaza cyane bituma aca Nkusi; amucira mu Ibumba ho mu Mutara.

Nkusi amaze gucibwa, bene Gahindiro babura uko babigenza. Ni bwo bahamagaye abantu bahatswe na Gahindiro (Abatware be), barabateranya, bababwira ko Nyiramavugo yaciye Nkusi. Bose babuze uko babigenza, batuma Nkoronko kuri nyina, ngo ajye guhakirwa murumuna we Nkusi.
Agezeyo Nyiramavugo aramubinda. Aragaruka abimenyesha bene Gahindiro n' abatware. Mu gihe akibivuga hatunguka umugabo Kabundi k'umukongoli; ngo yari inkubaganyi. Agitunguka asanga bumiwe. Ababaza icyo bumiriwe; bamubwira ko Nkusi yaciwe. Kabundi ati: "Nimumbwire icyo muza kumpa mumubakirize." Bose baratangara, bati: "Ubukubaganyi bw'abapfumu ni ko busanzwe" (Kabundi yari umukongoli; akaragura inkoko).

Nuko icyakora baramubwira, bati: «Pfa kugenda twe byatunaniye!» Kabundi aragenda, ajya mu nzu y'Ingoma z'ingabe; abwira abakaraza mu rukanishirizo, ati: «Nimuremerwe ingoma zijye ku mugendo.»

Ingabe ziraremerwa; Nyiramavugo yumva ingoma zivugira ku mugendo. Igihe acyibaza ikibaye abona Kabundi aradutse, ati: Mwese nimusohoke dukurikire bene Gahindiro Nyiramavugo yaciye!» Nyiramavugo abaza Kabundi ati: «Ese bagiye he?» Kabundi, ati: «Bagiye aho wabaciriye, bajyanye na murumuna wabo Nkusi!»
Nyiramavugo ubwoba buramutaha; ati: «Ese ntiwabangarurira ? Ko abana b'ubu bumva nabi!» ati: «Ko nacyahaga Nkusi naramuciye?» Kabundi yumvise ayo magambo y'umugabekazi, aragaruka amenyesha bene Gahindiro ko yagize ubwoba. Abatekerereza uko yamubwiye, ati: «None nimunsubizeyo mubwire ko nabahagaritse, ati : Kandi naza kubabaza aho mwajyaga, mumubwire ko mwari mugiye aho indushyi zijya.
Asubirayo abwira Nyiramavugo ko yabahagaritse ati: «Ngiye kubazana mwibonanire». Asubirayo, barazana. Bagitunguka, Nyiramavugo ababaza
aho bajyaga. Rwogera aramusubiza, ati: «Twajyaga aho waduciriye; tugiye mu mahanga na we usigare mu Rwanda rwawe!» Nyiramavugo ati: «Abana b'ubu muri abasazi; nacyahaga umwana wanjye na mwe murishegesha!»

Nuko Nkusi aragaruka, akijijwe na Kabundi. Ni bwo bene Gahindiro babwiye Nkusi bati: «Nugera aho Nyiramavugo ari, ujye wirahira Nkoronko. Biba bityo, yagera aho Nyiramavugo ari, ati: «Nkoronko yampaye inka!» Nyiramavugo yumva indahiro Nkusi yirahira umwana we bikamushimisha; ishyari riracogora.

Kuva ubwo bene Gahindiro babigiramo umugani w'inka ya Nkoronko igira inkomoko, bavugaga iyo nka ya Nkoronko itarabayeho Nkusi yirahiraga igatuma akundwa na Nyiramavugo akamugiraho akajisho.

Hazakira Solyo.

Uyu mugani bawuca iyo babonye ibyago byadutse mu mbaga cyangwa mu muryango; ni bwo bagira, ngo: «Hazakira Solyo!»

Wakomotse ku munyabugesera witwaga. Solyo; ahayinga umwaka w'i 1400. Ku ngoma ya Cyilima Rugwe mu Rwanda n'iya Nsoro i Bugesera.

Ubwo hariho umugabo witwa Solyo; yari umuhondogo mwene wabo wa Nsoro, igikomangoma cy'i Bugesera. Aho Cyilima amariye gutwara umugore wa Nsora witwaga Nyanguge (nyina wa Kigeli Mukobanya), Solyo yavaga i Bugesera rwihishwa akaza kumusuhuza; kuko yari inshuti ye cyane. Ndetse Abanyabugesera bakekaga ko ari umusambane we.

Nuko Solyo na Nyanguge bagumya kubana batyo muri urwo rwihisho. Bukeye Solyo aza mu Rwanda gusura Nyanguge. Ahageze asanga baraguriza gutera u Bugesera. Solyo aganira na Nyanguge biratinda. Bigeze aho Nyanguge abwira Solyo ko bagiye guterwa. Undi aramubaza ati: «Ubwo se nabigenza nte ko Cyilima amaze kuturusha amaboko kandi ko azadutsinda!» Nyanguge aramusubiza, ati: «Niba wemeye reka nzamugusohozeho aguhake, akwikirize! Solyo aremera.
Igihe bakiganira Rugwe arinjira aricara. Aganira n'umugare we. Bigeze aho Nyanguge abwira Rugwe, ati:"hano hari umuntu w'i Bugesera mwene wabo wa Nsoro ushaka kuguhakwaho." Rugwe ati: «Mubwire aze. Nyanguge ahamagara Solyo aramumwereka.
Solyo ati: "Nyagasani nje kugukeza; nutsinda u Bugesera uzanyikirize". Rugwe yumvise iyo mvugo yo kuzatsinda u Bugesera arishima; kuko iyo baragurizaga igihugu bazatera hakavamo uvuga ati: «Tuzatsinda, na byo ngo byabaga ari umutsindo, naho havamo uvuga ati: «Ntituzatsinda ngo bikaba ubuvukasi.

Nuko Solyo arataha. Amaze iminsi mike aragaruka azanye amaturo kwa Rugwe. Ahageze asanga bagiye gutera u Bugesera. Amaze gutanga amaturo, Nyanguge aramubwira, ati: «Ejobundi muzaterwa!» Solyo aherako asezera kuri Rugwe, agenda ijoro ryose ajya i Bugesera. Bigeze nijoro ajyana inka n'abana, n'abagore, ariko rwihishwa; aracika acikira i Burundi. Amaze kugerayo, u Bugesera koko buraterwa; bararwana haba icyorezo mu Bugesera, Abanyarwanda barabunesha; inka baranyaga, bazohereza mu Rwanda; abandi basigara mu Bugesera babuyobora.

Inkuru rero igera kuri Solyo ko u Bugesera bwatsinzwe. Arahambira aza mu Rwanda, asanga Cyilima i Kigali. Ariko abanza kujya kubonana na Nyanguge. Bamaze kubonana, Nyanguge ati: «Guma aha, ndakwereka Cyilima» Aho aziye Nyanguge ati: «Nguyu wa mugabo w'i Bugesera, nagusohozagaho yaje».

Cyilima aramubaza ati: «Ni amaharo akuzanye?» Solyo ati: «Nari nje kukwibutsa ko nagusabye ngo nutsinda u Bugesera uzanyikirize». Nyanguge yungamo ati: «Yavuze ijambo ryiza u Bugesera butaratsindwa none akwiye kugororerwa!» Cyilima abaza Solyo, ati: «Ubundi wari ufite iki?» Solyo ati: "Nari umutware wa Nsoro". Cyilima ati «Ibyo wari ufite byose bigumane: inka n'imisozi.

Nuko Solyo asubira i Bugesera atarura, inka n'abana biva mu Burundi, ahera ko aba umutware wa Cyilima.; ndetse aba umutoni kuko yari afite gihakirwa. Bene wabo wa Nsoro na Solyo bamwe baranyagwa, abandi baracika, abandi bicwa n'uruhato rw'ubunyage.

Ni bwo umugani bavuga ngo "Bapfuye nk' Abahondogo" wamamaye mu Rwanda; na we Solyo arakira, akijijwe n'inshuti ye Nyanguge ya Sagashya w'umukanakazi Cyilima Rugwe yambuye Nsoro.

Kuva ubwo mu Rwanda hakwaduka ibyago mu mbaga y'abarutuye cyangwa mu muryango, bati: «Hazakira Solyo». Ubwo baba bendeye kuri Solyo w'i Bugesera.

" Kuba solyo = Kuba inyaryenge y' umurame."

Ibintu ni magirirane.

Uyu mugani baca kenshi, bawuca iyo babonye ineza yiturwa indi, ni bwo bavuga ngo: «Ibintu ni magirirane»

Wakomotse kuri Sebantu wari umunyanzoga wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda; ahasaga umwaka w’i 1400.

Uwo mugabo Sebantu yari mwene Ruhago w'umuzigaba, iwabo hakaba ku Ndiza; ni we rubanda bahimbye irya Magilirane. Ni bo Bazigaba bitwa Ubukara bakomoka kwa Gahu na Gakara; bari abahanuzi, ingoma nyiginya itaraduka mu Rwanda, nibo Bazigaba b’Abasangwabutaka banavugwaho ko bahanuye inka zizaza mu Rwanda. Ababakomokaho bacyibukwa ni abo kwa Nkwaya ya Muvubyi.

Nuko Sebantu amaze gukeza Mashira, aba umunyanzoga we, kandi akomeza n'umuhango wabo w'ubupfumu. Abyamamaramo byombi; ariko ahanini akarangwa n'imico myiza yagiraga; abamuhanuje benshi ntabake ingemu, abamusabye inzoga bafite inyota nka bagenzi be, ntabagurishe akabahera ubuntu.

Bukeye Mashira n'abapfumu be bajya ku miti (kuragura intondwe) baraguriza ko Sekarongora atazanyaga Mashira Nduga na Ndiza: yahatwaraga hombi. Abapfumu ba Mashira beza intondwe, bemeza ko Sekarongoro ntacyo azatwara Mashira.
Ariko Sebantu na Mashira bagumya kugononwa, Mashira, ati: «Inkebe y'intondwe twaraguye twasanze ireba ingoma (umwanya w'intondwe). Sebantu na we ati: "Tujya gufata iyo ntondwe yaducitse igwa aho inka zikamwa; ubwo ni ukuvuga ko igihugu Mashira yatwaraga cyayobotse Urukamishirizo (mu Rukamishirizo ni aho ingoma z'ibwami zavugiraga).

Bahera ko bava ku muti (aho bicaraga baragura intondwe ) barataha. Bukeye bongeye kubikira intama (kuyibaga) ibura inganji (umutima wayo mu ndagu). Bamaze kubura inganji, Sebantu abwira abandi bapfumu ati: « Ntimwirirwe muyitega, inganji yeguriwe nyirayo. Ubwo yaraguraga ko igihugu Mashira yatwaraga cyeguriwe Sekarongoro.

Ubwo Sebantu amaze kumenya ko Mibambwe azatsinda Mashira aramucika yisangira Mibambwe. Nawe abonye umuntu uvuye kwa Mashira arishima cyane, Sebantu ahakwa na Mibambwe, aratona cyane, Na we amushyira mu bandi bapfumu b’ibwami, ababwira n’uko imana zo kwa Mashira zagenze bituma Mibambwe arushaho kwishima.

Haciyeho iminsi Mibambwe ashaka gutera Mashira. Sebantu ajya imbere y'ingaho za Mibambwe batera Mashira ku Kivumu cya Nyanza. Bagezeyo ingabo za Mihambwe n'iza Mashira zirambikana. Iza Mibambwe ziranesha, Mashira arafatwa bamushyira Mibambwe.
Ageze imbere ye abantu benshi bemeza ko Mashira akwiye gupfa. Ariko Sebantu wahoze ari umugaragu we yumvise rubanda rwinshi ruvuga ko Mashira akwiye gupfa arababara cyane, yibuka aho Mashira yamuvanye ari umukene cyane; niko kwibuka kumusabira imbabazi kuri Mibambwe. Baramurekura.

Amaze kurekurwa ahakwa na Mibambwe ndetse bamushyira mu bandi bapfumu b’ibwami hamwe na mwishywa we Munyanya. Dore ko ngo bari abapfumu b’abahanga kera bitwaga Rugambwa. Sebantu nawe agumya kuba umutoni kuri Mibambwe ndetse agabana igihugu kimwe cya Mashira: Ndiza.
Haciyeho iminsi myinshi Sebantu ajyana inka zo gukura ubwatsi kwa Mibambwe arashimwa. Abonye ishimwe, aboneraho, yihererana Mibambwe, asabira Mashira umuriro, kugira ngo azabone uko ashumbushwa..

Mibambwe aremera aha Mashira umuriro. Haciyeho iminsi na none Sebantu yongera kujya guhongerera Mashira;ati: «Nyagasani uriya mugabo nta bwo yigeze kukugomera, ahubwo ni abantu bamushutse naho ubundi yaragukundaga; mbese na we urareba ukuntu agira umwete mu byawe hamwe na mwishywa we Munyanya, kandi bakubitiyeho kuba ingenzi mu bupfumu bwabo; ati ” None Nyagasani ntiyari akwiye kugukenana.”

Mibambwe yemerera Sebantu icyo amusabye, akomorera Mashira igice cy'i Nduga y' epfo. Sebantu abonye ko Mashira abonye agahenge ibwami arishima cyane.

Nuko rubanda b'ibwami n'abandi benshi bahoze ari abagaragu ba Mashira bamenye ko ari Sebantu watumye Mashira akomorerwa Nduga, niko kuvuga bati:”Ibintu ni Magirirane”; kuko ibyo Mashira yagiriye Sebantu na we yabimugiriye bidakekwa; ndetse kuva ubwo Sebantu akurwa izina rya se bamwita Magirirane, irya Sebantu rirakuka.

” Kugira ibintu magirirane=Kugira uko wagiriwe.”

Ihuriro ni i Huro.

Uyu mugani bawuca iyo bacanirana amarenga y'inama yanogejwe; nibwo bagira, bati: «Ihuriro ni i Huro».

Wakomotse ku nama, umugabo Muberamfura w'i Kigese na Mibilizi (Gitarama) yagiriye inshuti ze: Rugango na Murego; ahasaga umwaka'i 1600.

Ubwo Mibambwe Gisanura, yari i Bumbogo bwa Huro h'i Mbilima; hanyuma yohereza umuhungu we Mazimpaka gutura mu Nduga ngo ayiyobore binoze.
Ahaguruka i Ruganda ataha i Rwahi, bukeye ataha i Bugoba arahacumbika, nijoro ingoma zirabikira, bukeye zirabambura. Igihugu cyumvise ingoma; kirakaka; baza kureba ibyabaye. Bahageze basanga ari Mazimpaka mwene Mibambwe. Baratarama barahakwa, barararira buracya ingoma zongera kubambura. Kuva ubwo uwo murenge wa Bugoba witwa Umugina w'ingoma kugeza ubu.

Aho Mazimpaka ahagurukiye aho i Bugoba, ajya ku Ijuru rya Kamonyi ahatanga ibibanza, arahubaka. Haciyeho iminsi, atanga abatware ba se batwaraga i Nduga; Kogoto w’i Nyakibungo ku Mugina wa Jenda na Kabugondo, Kaza ka Nyabuseli w'i Gisitwe cya Gacurabwenge mu Rukoma, Rugalyi rwa Bwacya i Buhanga; bapfana na Mpaka na Mpombo, na bo bari abatware ba Gisanura mu Nduga.

Yabajijije imihigo yabo bajyaga bahigira se bamusanze i Bumbogo, bakamubwira ko bamurusha inka nziza; arabatanga barimbukana n'urubyaro n'abatoni babo. Hasigara umutware umwe witwaga Mugarura wari utuye i Kinyambi cya Rugalika h'i Runda, hasigara na rubanda rugufi ruyoboka abatware bashya. Mu rupfu rw' abo batware, Kaza yari afite murumuna we witwaga Rugango, Kogoto afite mukuru we witwaga Murego ; abo bombi baracika bihisha hamwe; i Kigese na Mbiliza mu ishyamba ry'uruberanya rwa Gitogonyore ku mugabo w'umuci w'umunyu witwaga Muberamfura.

Uwo mugabo, mbere yajyaga atura umunyu Kogoto na Kaza bakamuha ibimasa; ariko bitari iby’ubuhake; babana batyo kugeza mu ipfa ryabo. Muberamfura rero abaza Rugango na Murego ati: "Ese mwa bagabo mwe, nshime ko mbahishe, ariko se ko hari iri shyamba n'uruberanya, nzakomeza kubahisha nte kandi hari abaza gututira n'abaza guca umunyu; bizageza ryari bitarankorera ishyano?" Abagabo bati:"Twagira dute ko nta wundi muntu tuziranye!"

Muberamfura arababwira ati: «Nabanye n'abavandimwe banyu banduta bangirira neza, none nanjye sinabahemukira!» None rero reka mbagire inama, mfite mukuru wanjye witwa Mugenza utuye i Huro mu Bumbogo, ni umunyagikari wa Mibambwe kandi aramukunda; mubagejejeho yabahakirwa mugakira, ndetse ubwo abagome bapfuye mubonye ubuhake yakunamura icumu!»
Baramubaza, bati: «Ubwo se twagerayo dute, kandi rubanda baduhiga? Muberamfura, ati: «Dore uko mungana uko, ntimubuze inshuti; umwe ace ukwe, undi ukwe, nanjye nzaza ukwanjye, maze ihuriro ribe i Huro!»

Nuko inama barara bayujuje; ku wundi munsi bugorobye Rugango na Murego bashyira nzira, igicuku kiniha bageze mu Birembo bya Ngamba (Taba) kwa munywanyi wabo witwaga Mbuguje. Barara aho; bamutekereteza ibibagenza. Na we Muberamfura yaboneje ijoro ryose bucya ageze i Huro kwa mukuru we Mugenza, amutekerereza ko Kaza na Kogoto bamutunze; ati: « None bagize ibyago baratangwa, abavandimwe, babo banshikiraho, ubu ndabazanye ngo ubahakirwe kuri Gisanura, niba rubanda batabatsinze mu nzira, kuko twaje intage ngo tutamenyekana!

Mugenza arabyemera. Murego na Rugango bashyira nzira n' i Huro. Basanga Muberamfura ku muharuro kwa Mugenza. Ubwo abajyana mu rugo barabafungurira, birangiye babajyana kwa Gisanura. Mugenza abereka Gisanura, arabamusaba. Na we yemera kubarokora, yohereza intumwa ku Ijuru yo kwunanura icumu. Igezeyo Mazimpaka ashyira ingoma ku nama arunamura.

Nuko Rugango na Murego bakira batyo, bakijijwe na Muberamfura wabanye neza na bakuru babo. Kuva ubwo ya nama yabagiriye yo kugenda intage ihuriro rikaba i Huro, rubanda bayihindura umugani ucibwa mu marenga y'impuzamugambi ngo Ihuriro ni i Huro.

" Gushyira ihuliro i Huro = Gucanirana amarenga y'umugambi wanogejwe."

Imana iruta Imanga.

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu mazi abira ni bwo bavuga ngo: "Imana iruta Imanga". Ni umwe n'indi ibiri ivuga kimwe na wo: "Imana iruta imanzi" n' "Imana iruta ingabo".

Yose yakomotse ku ngabo mu byishimo by'Abanyarwanda, Imana imaze kubarokorera umwami, ahayinga umwaka w'i 1700.

Rimwe Abanyarwanda bari mu Rugerero rw'i Mageregere h'i Kigali cya Mwendo muri Komini Butamwa, bukeye Cyilima Rujugira ajya kubasura, ahageze arababaza ati: «Igituma mudashotora u Bugesera ngo mubwendereze twigerageze ni iki?»

Babijyamo, bemeranya kubihubukira nta mana yeze (bataraguje); Cyilima ubwe yiyemeza kuba umugaba; bukeye barashibura baratera. Ingabo z'i Bugesera zitwaga Imanzi, zibibonye zityo, zemeza Nsoro kuzibera umugaba nka Cyilima, ariko bajya inama yo kudashoka barwana n' Abanyarwanda;

Abanyabugesera bakagenda bahunga Abanyarwanda amayembayembo, na bo Abanyarwanda bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya. Bageze ku musozi witwa Gihinga Abanyabugesera baca ibico; bakubira Abanyarwanda hagati, babatera icyorezo kibi.

Ingabo z'u Rwanda zitwaga Imanga zibonye ko zisumbirijwe zisigaye hagati y'urupfu n'umupfumu, zambura Rujugira umuheto we, kugira ngo adakomeza kurwana. Zimaze kuwumwambura, ziminjiramo agafu zata urukubo, zikwirwa imishwaro; Cyilima ariruka, Nsoro amwomaho. Cyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga cyane, agera ku mukoke mugari, awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, akubita ikirenge ku rutsike rwo hakurya, ikiguja cyawo kirarimbuka kimurundumuriramo!

Ubwo Nsoro aba arahashinze amuhagarara hejuru abanguye icumu; abonye uko Cyilima yihebye amugirira impuhwe, kuko mbere babanaga neza, ati: « Vamo vuba nguhishe Imanzi zitaragushokeraho. Cyilima avamo ariko ubwoba ari bwose, akeka ko amushuka. Nsoro amuhisha mu mwobo arenzaho ibyatsi. (Niyo mvano ya wa mugani ngo: Aho umugabo aguye undi atereraho utwatsi!).

Imanzi zigeze aho, Nsoro arazirindagiza, ati : «Nimuhogi twigendere Abanyarwanda ni abahanya, Cyilima yansize!» Amaze kwikubura n'Imanzi ze, Cyilima asohoka muri wa mwobo, yiruka amasigamana ijoro ryose. Atungutse iwe mu Ruhango rwa Kigali, asanga rubanda bajumariwe bifashe majingwe bagira ngo yapfuye; bamukubise amaso barishima, bakoma akamo batera hejuru; bamwe bati: «Imana iruta Imanga ! (Ingabo ze zitamukuye mu mazi abira); abandi bati: «Imana iruta Imanzi: (Ingabo za Nsoro zitifuzaga kumusonera;) abandi nabo, abashaka kuvugira icyarimwe ko Imana iruta ingabo zose: ari Imanzi za Nsoro, ari n' Imanga za Cyilima n'izindi zenze zose iyo ziva zikajya bati: «Imana iruta ingabo» ku mpamvu yuko Imana yonyine ari yo yakuye Cyilima mu nzara z'Imanzi za Nsoro, Imanga ze zimaze gusumbirizwa.

Niko iyo migani yose ivuga kimwe uko ari itatu isakara mu Rwanda: abubahuka bati: "Imana iruta Imanga", abahinyura bati: "Imana iruta Imanzi", abakomatanya bati : "Imana iruta ingabo !"

" Imana iruta ingabo = Imana isumba byose."

Bishya bishyira Bishyito.

Uyu magani bawuca iyo babonye ibintu biyobowe kuri nyir'uburyo, kabone n'iyo habamo ababyangirira; ni bwo bagira bati: «Bishya bishyira Bishyito».

Wakomotse ku mugabo witwaga BISHYlTO; ahagana mu mwaka w'i 1600.
Yari umunyamuhango w' umuganura w' ibwami, akaba mwene wabo wa Musana wa Nyamurasa mu Bumbogo bwa Huro (Kigali).

Bishyito uwonguwo, Gisanura amaze kwima ingoma, yaramutonesheje amugabira gutora ibitoki mu Bumbogo. Amaze kugabana uwo mwuga, awukiriramo cyane bitewe n' ibyo bitoki atora agatara.

Amaze kumva ko bimuhembuye, u Bumbogo abugabanyamo kabiri; abugabana na mwene wabo witwaga Nayino, kugira ngo na we akizwe n'uwo murimo w' ubutora bw'ibitoki. Nayino amuhereza mu Bumbogo bwa Rushashi mu Kiruku, Bishyito na we aguma ku mwegega wa Nyabarongo na za Shyorongi.

Nuko Bishyito na Nayino batwara u Bumbogo birambuye, barakira baradendeza karahava. Bigeze aho, Abambogo barababara. Nayino agiye gutora ibitoki mu Kiruku, Abanyakiruku, baranga barabimwambura. Abibonye atyo ntiyabarwanya, ajya kubaregera shebuja Bishyito; amutekerereza uko bamurakariye n'uko bamwambuye ibitoki.

Bishyito abyumvise, araboneza no mu Kiruku; agezeyo atumiza abantu baho. Intumwa yohereje zibabwiye kujya kwitaba barazahuka barazikubita, bazicuza n'ibyo zari zambaye, zigaruka zambaye i nyabaganga. Bishyito azikubise amaso, ntiyirirwa abaza, arahahura ajya kuregera Gisanura.
Aramubwira ati: «Abambogo bangandiye; aho ngiye gutora ibitoki hose barabinyambura!» Abivuga akomatanya u Bumbogo bwose ntiyirirwa asobanura ko ari abanyakiruku babyaye ako kangaru. Ubwo yashakaga ko Gisanura naramuka amwumvise neza azamucira agacyaho aviriye ruhande rimwe.

Gisanura amaze kubyumva atyo, ararakara; aca iteka yuko nta muntu n'umwe w'i Bumbogo uzongera kugira urutoki rwe; ati: «Umumbogo wese uzongera guca ibitoki agatara ndamutanze!» Kuva ubwo intoki zose z' i Bumbogo zegurirwa Bishyito. Ugerageje guca ibitoki rwihishwa, yamenyekana bakamuhana bikomeye, nabyo ibitoki bakabifata bakabishyira Bishyito; aho basanze inzoga zitaze mu rwina bakazitarura zigashyirwa Bishyito; noneho kuva ubwo, umuntu ugerageje gutara rwihishwa abandi hakamubwira, bati: «Uragokeraa ubusa, na none urabizi bazabitarura babishyire Bishyito kandi uhanwe!»

Nuko inkuru yogera mu Rwanda hose, y' uko nta mumbogo ugica igitoki. Abatware b'u Rwanda bamaze kubyumva, batera Gisanura bajya kumubaza icyo u Bumbogo buzira. Gisanura amaze kumva ko biteye icyo ni iki mu gihugu, ahera ko akomorera Abambogo intoki zabo, ariko barahazahariye kuko ibitoki byabo byanyagirwaga Bishyito.

Ya mvugo rero rubanda bajyaga babwira umuntu ugerageje gutara rwihishwa, bati: «Uragokera ubusa na none nibishya bazabishyira Bishyito», ikwira igihugu cyose, ni ko guhindukamo umugani baca, iyo bashaka kumvisha ko ibyo wakora byose udafite uburenganzira bwa nyir' ubwite biba ari imfabusa, ni yo nkomoko ya «Bishya bishyira Bishyito.

" Gushya bishyira Bishyito = Kwegukira nyir' uburyo musa; Benezo "

Bizakizwa na Mbuga.

Uyu mugani, bawuca iyo babonye abaziranye basizanira ikintu rukabura gica,
bagakiranurwa n' ingobotsi itari nyirandakuzi, ni bwo bagira bati: «Bizakizwa na Mbuga», cyangwa «Barakizwa na Mbuga!»

Wakomotse ku mugabo wo mu Bwanacyambwe (Kigali) witwaga Mbuga; ahayinga umwaka w'i 1500.

Ku ngoma ya Yuhi Gahima habayeho abagabo babiri bangana urunuka, bakaba abagaragu ba Mudende, watwariraga Gahima u Buhanga bwose n'ingabo zitwa Inzirabwoba; umugabo umwe yitwaga Senkalishya, undi akitwa Rutanga; urwango rwabo rugakomoka ku ngabano z'ibikingi bahawe na shebuja Mudende, bajya kumuburanira akababuza kuragira aho bapfa, ngo kugeza igihe azagira kubakiranurira.

Nuko biba aho bityo, haciyeho iminsi Mudende aranyagwa, u Buhanga n'Inzirabwoba bigabanwa n'uwitwa Ntabwoba. Amaze kugabana, arayobokwa ararabukirwa, ararundisha.

Haciyeho indi minsi, Senkalishya ajya kuregera Ntabwoba; ati: «Mu
dende agitwara namuregeye Rutanga ko andengera mu gikingi cyanjye nigabaniye, anyagwa ataradukiranura, none nagusabaga ko watuburanisha ukadukiranura. Ntabwoba amaze kubyumva aramubwira, ati:«Genda nzababuranisha numve nyir' igikingi uwo ari we. Rutanga abyumvise aratanguranwa, ajyana inka y' imbyeyi ayitura Ntabwoba. Aramubwira, ati : «Ibyo Senkalishya yakuregeye ni ibinyoma ati: «Ahubwo ibyo akangisha ni uko yari umutoni wa Mudende, Ntabwoba abwira Rutanga, ati:«Genda ugumane ahantu hawe ntabwo nteze kuzababuranisha; ati: «Niyongera kukundegera nzajya mwihorera».

Hashize iminsi, Senkalishya yongera kwibutsa Ntabwoba, ati: «Ko nakuregeye Rutanga kuko andengera ukambwira ko uzatuburanisha ngategereza nkabura ishweshwe, none bizamera bite?» Ntabwoba arabyumva aramwihorera. Senkalishya abonye ko Ntabwoba amwirengagije kandi akubitiyeho no kumenya ko Rutanga yatambitse inti, ararakara, ati: "Nzajya i Bwami.", Arahaguruka n' ibwami.

Agezeyo, abwira Gahima amagambo yo kwishingana. Gahima abaza Senkalishya, ati: "Mbese uwo mugabo uvuga ko akurusha ubutoni kuri Ntabwaba akurusha n' amaboko mu muryango ?" Senkalishya, ati: "Oya." Undi, ati:«Naneho rere uzamutere murwane, numunesha uzahatware, ndetse n'ibye yari asanganwe; kandi naza kukundegera nzamutsindisha».

Senkalishya amaze kubona iyo nkunga ataha yishimye. Ageze iwe i Buhanga akoranya abe n' amacuti n' abagaragu be, arabatekerereza ayo yavanye ibwami; ati: «None nimuntize umurindi dutere Rutanga!» Ntibazuyaza bagera ingaho. Hagati aho Rutanga na we aba yabimenye n' abe n' abagaragu be

Nuko Senkalishya n' ingabo ze batera Rutanga, induru barayidehera, urugamba ruranzikana, barahiriburana rubura gica, haba icyorezo impande zombi; rubanda rundi rutari mu bice byabo bagumya kubarebera. Ngo bakarwana ku manywa, bwira abasigaye bagataha; bwacya bakazinduka bemveka.; babigira batyo burijo, ukwezi baguhirika ntawe uratsinda undi.

Bimaze kurambirana, umugabo witwaga Mbuga w'umutware mu Bwanacyambwe, arikora ajya mu Bwanamukali agendereye Ntabwoba; ngo yari inshuti ye y'amagara. Atungutse i Buhanga ku musozi witwa Gakoma muri Komini Muyaga, ari wo Senkalishya na Rutanga bari batuyeho kandi bapfa imbibi. asanga barwana; intumbi n'inkomere ari zose impande zombi.

Abaza ab'aho, ati: «Biriya bintu ni bwoko ki ?» Bati: «Ni abantu barwanira ibikingi byabo». Ati: «Ese batwarwa na nde ? Bati: «Ni Ntabwoba».
Mbuga yumvise ko abo barwanyi ari ingabo z' inshuti ye, aribaza, ati: « Ntabwoba uyu ugabanye vuba none igihugu cye kikaba cyicana, ibwami nibabimenya bizamukorera ishyano!

Ntiyazuyaza abwira ingabo ze, ati : «Nimubiraremo mubarwanye impande zombi». Ingabo za Mbuga zihera ko ziroha mu ngamba; zirasa impande zombi zitera amacumu. Ingamba zireguka zirahunga. Bamaze gutandukana, Mbuga ajya kwa Ntabwoba aramutonganya cyane. Bahamagaza Senkalishya na Rutanga; Mbuga ati: «Ngaho baburanishe twumve urubanza rwabo». Baraburana, Senkalishya atsinda Rutanga uruhenu.

Nuko abo bagabo bombi bari bashyamiranye bakizwa na Mbuga batyo, watumye baburana amaze gukiranura urugamba rw' ingabo zabo rwari rwarabuze gica. Ni yo mpamvu, iyo abantu banganye urunuka, cyangwa se bagiye impaka z'urudaca, abandi bavuga ngo: «Ibyabo nimubyihorerere bizakizwa na Mbuga» cyangwa ngo urubanza rwabo rurakizwa na Mbuga.

Gukizwa na Mbuga si ukurwana ngo abantu barinde gukiranurwa n'uko umwe akubise undi hasi ku mbuga akamunegekaza uko bamwe babikeka;

" Gukizwa na Mbuga = Gukiranurwa n'ingobotsi abarahuranamuriro begutse."

Bizamukoza ibara.

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wisengeneza mu bishobora kumubyarira akangaru zihinduye imirishyo; ni bwo bavuga ngo: «Bizamukoza ibara».

Wakomotse ku nka zitwaga Ikunge n'Inyenyeli, Semugaza yari yanyaze i Bunyabungo, ahagana mu mwaka w'i 1800.

Yuhi Gahindiro yari afite umutoni we w'akadasohoka witwaga Rugaju rwa Mutimbo; yamutonesheje se wabo Semugaza mwene Ndabarasa amaze kunesha bakuru be na barumuna be bitwaga Ibigina bashakaga kurwanira ingoma. Ajya kubanesha barwaniye i Rubona rwa Gihara (Runda, Gitarama). Baharwanira iminsi igeze kuri ine. Iz' ibwami na Semugaza n'ingabo ze Urukatsa zirabatsinsura, zibageza ku Rugogwe rwa Kinyambi (ahitwa mu Nkoto yimiraga ubushita bwishe Mibambwe Sentabyo).

Ubwo Urukatsa, ingabo za Semugaza zongera kubakubita inshuro ndende, zibageza ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (Nyamabuye, Gitarama), ho baharwaniye arnezi atandatu; hanyuma Urukatsa rubambura ingoma babungeranaga bayivuza, ngo rubanda nimuvune umwami».

Nuko rubanda rugufi rumaze kumenya ko Gahindiro ari we mwami, rubavaho basigarwaho n'abakomeye. Ibigina bimaze kubura iyo ngoma, bikajya bivuza induru bigira biti: «Rubanda nimuvune umwami» ! Bamaze kuneshwa ni ho hadutse umugani uzwi na rubanda rwose, ngo: «Induru ntirwana n'ingoma»

Ubwo Semugaza n' ingabo ze Urukatsa, bagumya guhashya Ibigiina, babigeza i Mwendo wa Kilyango mu Kabagali (Gitarama). Bamaze kuhabageza, rubanda bose babavaho;basigara bonyine batagira kivuna Semugaza n'ingabo ze barahabatsinda; ni wo mugani ukivugwa kugeza ubu ngo: «Yariguranuye nk'izi Mwendo!» Ubwo Semugaza atabarukana n'ingabo ze rubanda babogeza, kuko yarwaniye umwana we, umuhungu wabo Gahindiro, bakuru be bashaka kumwiba ingoma.

Semugaza amaze kunesha Ibigina, birengaho Rugaju amurusha ubuhake kuri Gahindiro na nyina Nyiratunga. Ni bwo Semugaza acitse ajya i Ndorwa n'ingabo ze Urukatsa. Mw'icika rye, ibwami bamukurikiranye, arabanesha yiturira i Ndorwa. Agezeyo yanga kuyoboka Gahaya. Gahaya ashatse kurwana na we arabitinya. Semugaza yiha igice cy'i Ndorwa; ntiyayoboka Gahaya, ntiyayoboka na Gahindiro. Ni bwo we n'ingabo ze, rubanda babise Abahebera banutse Gihara bahebye amagara.

Haciyeho iminsi Gahindiro ateza u Bunyabungo; umugaba aba uwitwa Cyimana. Bagezeyo, ingabo zirahashirira n'Umugaba Cyimana; imana bereje igumayo. Ubwo Abanyarwanda baguye ku musozi witwa Rujyo (Bukavu); niho havuye indahiro y'abakurambere ngo : Ndakaba Rujyo !».

Cyimana amaze gupfa, inkuru igera kuri Semugaza ko Cyimana n' imana n'ingabo ze baheze i Bunyabungo. Iyo nkuru Semugaza ayibwirwa n'umugabo w' umugesera w' i Nyarusange rwa Remera (Rukoma) watundaga impu azijyana i Ndorwa. Nuko Semugaza n'ingabo ze Urukatsa bamaze kumva iyo nkuru mbi bahaguruka i Ndorwa baboneza i y'i Bunyabungo bajyanywe no guhora.

Bageze ku Muvumba abatasi b' ibwami barabimenye baza kuvuga ko Semugaza abateye. Inkuru imaze kugera ibwami baramenengana bamwe bajya mu bico; batinya Semugaza kuko mu icika rye yabanesheje, akabagerana i Ndorwa. Ubwo Semugaza araza ataha i Karama ka Gihinga, acumbika kwa murumuna we Kazenga ( yari yarapfuye ) asura ;abana be: Sentimbo na Rwamukinduzi. Ubwo ibwami bamenya ko atabaye i Bunyabungo; bamutumaho ko adatabarayo batarabona imana.

Semugaza atuma ibwami, ati: Ntimugombe gushaka imana iyo mwereje iracyahari, ndetse n' umugaba aracyariho. Ubwo Semugaza yavugaga Cyimana wari umugaba n'ingabo ze n' imana bajyanye. Araboneza atera u Bunyabungo arabunesha; ahanyaga inka z'ibara (ubugondo); bwari ubwa mbere Abanyarwanda babona inka z'ibara.

Amaze kuzinyaga azohereza ibwami, aca iy' i Rubengera, arakomeza agandura inkiga zari zaraganze, ahatanga abatware yisubirira i Ndorwa. Ibwami bamaze kubona inka Semugaza aboherereje, bamutumaho ngo: «Ntusubire mu mahanga n' ubundi waciwe n'ubusa!» Semugaza arabangira, ati: «Sinagaruka mu rnazimwe yanyu na Rugaju: mwaketse ko nshaka kurwanira ingoma n'umwana wanjye, ntarayirwaniye na murumuna wanjye!»

Nuko rubanda rumaze kubona izo nka z'ibara, kandi ari bwo bwa mbere, bati: «Murabona Rugaju wateranije Semugaza n' umwana we none akaba yohereje ziriya nka z' ibara zitagira uko zisa; bati: «Amaherezo ririya bara rizamuhama.!»

Koko Gahindiro amaze gutanga, rubanda bavuga ko yarozwe na Rugaju; Rwogera yimye aramutanga; Rubanda bahera ko bamamaza inkuro bati: «Za nka z' ibara Semugaza yanyagaga i Bunyabungo ni zo zihindutse Rugaju. Izo nka ni zo Gahindiro yagabiye abana be: Nkoronko na Nkusi.

Umugani rero wamamara utyo mu Rwanda, babona umuntu ukora ibidakwiye, bati: «Bizamukoza ibara !» Byaturutse ku Ikunge n'Inyenyeli Semugaza yanyaze i Bunyabungo rubanda rukavuga ko ari zo zakunguriye Rugaju, kuko ari we watumye Semugaza acika mu Rwanda. Bati: "Zamukojeje ibara ryamuhamye."

Ubwo babigereranije n'ibara ry'inkoko ribaye ribi ku wayihaye imbuto yagira icyo aba, bati: «Ibara ryamukoze».

" Gukoza ibara = gukurura ibyago."

Gera umuzinga ku wa Bugegera.

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kwigisha umuntu ngo akurikize urugero rwiza abonana abandi; ni ho bagira, bati: «Gera umuzinga ku wa Bugegera ! »

Wakomotse ku mugabo wo ku Ntenyo mu Nduga y'epfo witwaga Bugegera, akaba umugaragu wa Mirenge, wa mukungu w'ikirangirire bajya bakurizaho kuvuga ngo naka atunze ibya Mirenge ku Ntenyo.

Mirenge uwonguwo yamaze gukungahara cyane mu Nduga yose rubanda baramushikira, baza kumucaho inshuro; kandi ngo ubwo bukungu bwe bwakomokaga ku mizinga y'inzuki yagikaga, bituma agira ubuki bwinshi, abafite amasuka, amagumba n'amapfizi, bakabimuzanira bagatetura (kugurana ubuki).

Nuko biba aho bishyize kera, wa mugabo Bugegera w'umugaragu wa Mirenge wari umukene cyane ageretseho no kuba yaracitse intoki zikiganza cy'iburyo, akajya yitegereza imizinga ya Mirenge bahakura ubutitsa; azirikana n'ibintu rubanda bazanira Mirenge bagurana.
Niko kwigira inama, ati: «Ahari na njye mboshye imizinga nkayagika ubanza namera nka Mirenge; n'aho kandi ntasa na we, nibura nakwibeshaho»! Ati: “Inzuki Mirenge ntazifata ngo azishyire mu mizinga ye; bisubiye si n’abantu be bazitera ngo bazinyage bazizane mu mizinga.

Ni bwo atangiye aca imicundura n'akaboko ke kamwe k'ibumoso; mu Nduga y'epfo kera nta shyamba ryahabaga; hari umukenke wiganjemo umucundura; na we Mirenge, ibiti yaboheshaga imizinga, abantu be babikuraga mu Mayaga ku Rutabo rwa Kinazi.
Bugegera amaze kugwiza uduti twe, abwira umugore we Nyirampumbya, ati: Nshakira amarwa meza nziyingingire umuntu wo kwa Mirenge azambohere umuzinga, na njye nzagike ndebe ko twabona ubuki bukadukiza!» Uwo mugore we Nyirampumbya, ngo yagiraga amarwa y'iziko atangaje. Ahera ko aracanira ; umusemburo uramuhira uratumbagira, abonye ko ushamaje yimuka ku buriri bwe ahunga umugabo we, kugira ngo na hato batarengwaho bakawica; dore ko kera umusemburo na wo wiraburirwaga.

Nuko Nyirampumbya yenga amarwa ngo atangaza abanyanduga bose barayahururira barizihirwa. Bageze aho, Bugegera araterura, ati: «Umva bantu bateraniye aha; icyatumye mbatumira, ndasaba ko uwamenya kuboha imizinga yazawumbohera nkazamuhemba amarwa arenze aya» !
Abari aho baramwumvira; havamo umwe w'umuhanga mu baboshyi b'imizinga yo kwa Mirenge ati: «Tutagombye kuwuboha, jyewe ho ndawufite uzaze nywuguhe». Bugegera na Nyirampumbya babyumvise barishima cyane babwira uwo mugabo, bati «Ntibigomba gutinda, jyana n'uyu mwana uwumuduhere». Arahaguruka ajyana n'umwana wa Bugegera, amukorera umuzinga awuzanira se; mu gitondo awagika mu munyinya wari imbere y'irembo rye.

Amaze kuwagika agira amahirwe winjira vuba, ugiye kwera urasizoro; yenze ubuki buratangaza; kuruta ubwo kwa Mirenge kure. Ababunyoye bahakana ko atari ubw'umukenke, bakeka ko ari ubw'i Bugesera bw’igiti cyitwa Urusinzagwa.
Bamaze kwishimira ubuki bwo kwa Bugegera bahinyura ubwo kwa Mirenge, bati: «Mbese imizinga ya Mirenge yayigize nk'iya Bugegera ikera ubuki bw'urusinzagwa ntibe myinshi y'ubusa !

Nuko kuva ubwo, Bugegera arakira aranezerwa, akijijwe n'umuhati wo kwigana gukora; yagika akazinga ke kamwe kakarusha iyo kwa Mirenge kwera. Ni bwo Abanyanduga babigize umugani, bati: «Mujye mugera umuzinga ku wa Bugegera; ari ukuvuga ngo bajye bigana ibifite akamaro babonana abandi.

” Kugera umuzinga ku wa Bugegera = Kwigana urugero rwiza ubonana abandi.”

Habaye imara.

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye ahantu hashize abantu ,cyangwa ibintu byari bihijihije; ni bwo bagira bati: «Habaye imara».

Wakomotse ku musozi witwa Mara wo mu Busanza (Rusatira-Butare); ahasaga umwaka w' i 1500.

Ruganzu Ndoli yamaze kubunduka i Karagwe k' Abahinda kwa nyirasenge Nyabunyana agarutse kubura u Rwanda, abiru bararumutambagiza, bamwereka rubanda, bababwira ko izina rye ry'ubwami ari Ruganzu. Rubanda bamwe baramwemera baramuyoboka, abandi ntibamwemera baramugandira; bituma agomba kubayoboza igitsure.

Abanza kuyobokwa n'abasore b'i Byumba n'u Bwanacyambwe n'u Bumbogo, ariko na bo ari bake, ni bo yaremyemo umutwe w'uburiza bw'ingabo ze zitwa Ibisumizi. Amaze kurema uwo mutwe w'Ingabo ze abanza kujya kuyobora i Kinyaga; atsinda umuhinza waho witwaga Mukire amukubise intorezo ye (ni yo yahoze ibwami yitwa Rwamukire) .

Nuko Ndoli amaze kuyobora i Kinyaga, aboneza mu Nduga atunguka i Mara na Ruhashya ho mu Busanza (Butare); ahagera bwije, aho agiye gucumbika bamutera ibirago. Arambuka ajya i Ruhashya gucumbikayo; bo baramwakira bamucanira indaro. Agumya kurambagira u Rwanda, abasore benshi baramuyoboka binjira mu mutwe w’ingobo ze (Ibisumizi).

Abonye amaze kugwiza amaboko, yibuka uko wa musozi wa Mara wamugize; asubirayo kugira ngo arebe ko bongera kwanga kumucumbikira. Agezeyo nanone banga kumucumbikira, ndetse ngo bamubwira n'amagambo mabi cyane, bavuga ko atari mwene Ndahiro. Ndoli abibonye atyo agaba Ibisumizi kuri Mara bararwana.

Ibisumizi biraharimarima biratsemba, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Amaze guteza Mara itabi, ajya gutanga ibibanza i Ruhashya; ni rwo rugo rwe rwa mbere mu Rwanda. Amaze kubaka i Ruhashya, aca iteka ko nta muntu uzongera gutura i Mara; ndetse ngo ntihazagire n'inka ziharisha.

Nuko kuva ubwo haba igisozi, bakajya bahahamba abantu; bituma bakurizaho kuvuga ko aho abantu n'ibintu byashize haba habaye imara (i Mara); Hongeye gutuzwa na Kigeli Nyamuheshera, umwuzukuru wa Ndoli.

"Kugira ahantu imara = Kuhatsemba ibyari bihijihije."

Hahinditse mu kw' Uwenze.

Uyu mugani, umuntu awuca iyo abonye ibye bivogerwa itetu; ni ho agira ati : «Mwandembeje, iwanjyc mwahahinduye mu kw'Uwenze.

Wakomotse ku mugabo wo mu Ruramba rwa Bakokwe ku Ndiza (Gitarama) witwaga Uwenze; ahayinga umwaka w'i 1800. Uwenze yabayeho ku ngoma ya Gahindiro ari umuhinzi w'umukungu; cyane cyane yahingaga uburo.

Nuko Uwenze amaze kuba umukungu ukomeye, atangira kwenga inzoga z'inturire, biramuhira; inzoga yenze zose zikaba intore. Bukeye yigira inama yo kugura inka mu buro yahinze. Inka na zo ziramukundira zirororoka, rubanda rwo ku Ndiza baza kumuhakwaho, arabagabira.

Haciyeho iminsi Rugaju rwa Mutimbo ajya mu Ruramba barahamuriburiye ubwatsi bw'inka bwiza. Ahageze asanga baramubwiye ihame, ahasanga inka z'Uwenze nziza cyane, bituma ahacumbika arahasibira, Uwenze amuzimanira inzoga y'inturire, Rugaju arayishima cyane; amutegeka kujya amutura iyo nzoga buri mezi abili. Uwenze arabyemera; amezi abiri yashira agatura iyo nturire kwa Rugaju.

Haciyeho iminsi Rugaju aratangwa arapfa; ibintu bye bigabanwa na Rwakagara, Uruyange n'Ingeyo; abihawe na mushiki we Nyiramavugo nyina wa Rwogera.


Haciyeho iminsi, Rwakagara ajya ku Ndiza hahandi mu Ruramba. rwa Bakokwe arahacumbika. Baramubyukumkiliza baramuzimanira. Ariko Uwenze yaramubyukurukirije gusa, ntiyamutura ya nzoga y'inturire, yanga ko biba akamenyero nk'ako kwa Rugaju.
Ubwo Rwakagara amara iminsi aho mu Ruramba. Hagati aho, Uwenze afatwa n'indwara ntiyasubira kujya gutaramira Rwakagara. Abanzi be bamubona urwaho rwo kumurega; bati : «Uwenze yarakugandiye kuko yari umutoni wa Rugaju: avuga ko atazahakwa n'undi muntu utari Rugaju; bati : «kandi agira inturire y'uburo itagira uko isa yajyaga azimanira Rugaju yaje ino; bati: «N'ubu wasanze yazihishije yanga kuyigutura ngo ntabwo uri Rugaju.

Ubwo Rwakagara atumiza Uwenze ikitaraganya ngo aze amwitabe. Uwenze araza. Agitunguka aramutonganya ati: «Harya sha! ngo ntuzahakwa n'undi utari Rugaju ?» Uwenze agira ubwoba atuma umuntu kumuzanira inzoga y'inturire. Umuntu arayizana. Uwenze ayitereka imbere ya Rwakagara arasogongera. Rwakagara ayisomyeho arayishima. Abwira Uwenze, ati: “Kuva ubu ntihagashire ukwezi utanzaniye bene iyi nzoga!»

Nuko Uwenze abigira akamenyero; akajyana iyo nzoga y'inturire kuyitura Rwakagara buri kwezi. Haciyeho iminsi, abanzi b'Uwenze bamurega kuri Rwakagara, bati: «Uwenze yahize ko azakuroga; kuko mushiki wawe yishe Rugaju!
Rwakagara ababaza icyamuteye ubwo bukire bwose. Bati: «Ni uburo ahinga; ni bwo aguramo inka atunze. Ubwo Rwakagara ategeka abashumba be, ati: «Ntihazagire inka y'Uwenze ikoza umunwa hasi ino aha ku Ndiza kandi nimubona yahinze uburo mujye muburagira.
Kuva ubwo inka z'Uwenze batangira kuzihihibikanya no kujya baziba, yahinga bakaragira, abura epfo na ruguru, amaze gushoberwa ariyahura.

Ni bwo abantu babifatiyeho, bagira uwo basaba ibintu bikurikiranya itetu, ati: «Mbese iwanjye mwahahinduye mukw'Uwenze!» Ubwo baba bendeye ku mirima y'Uwenze, abashumba ba Rwkagara bahozagamo inka no kuri ya nzoga y'inturire yazimanaga mu batware bikavamo itegeko ryo kuyitura burijo

“Guhindura ahantu mu kw'Uwenze = Kuhavogera bulijo

Hajemo Bendegereza.

Uyu mugani umuntu awuca iyo atunguwe n'amakuba agatakana icyo bakeka ko ari cyo cyayamukururiye; nibwo akigira urwitwazo ati: «Hajemo bendegereza!»

Wakomotse kuri Rugango rwa Bendegereza w'i Runda na Gihara, ahayinga umwaka w'i 1900.

Rugango uwo yari umucuzi w'umuhinda (ukomoka kuli Muhinda) agatwara abacuzi bose bo mu Rwanda, Rwabugili yari yarabamugabiye. Bari n’Abanyamuhango w'i Nyundo y'ibwami yitwaga Nyarushara: yari iya Ruganzu Ndoli yacurishaga, ni cyo cyatumye Rugango bamuha ubutware bw'abacuzi bo mu Rwanda.

Nuko Rugango arakira; akijijwe n'ubutware bw'Abacuzi; aba umutoni kuri Rwabugili. Agatura amacumu n'imyambi n'ibindi byuma byose ibwami batwaraga. Ariko n'ubwo yatwaraga abacuzi bwose, hariho n'abo yatwaraga bigereraga ibwami. Bukeye rero abacuzi b'i Gihinga na Ruzege, bahiga n'ab'i Gishamvu; bamwe bati: «Tubarusha gucura; abandi nabo biba uko. Ubwo bahigaga gucura amacumu y' imihimba, bahigishaga.
Bamaze guhiga bateranira i Sakara mu Gisaka aho Rwabugili yari ari; babaha ababahagarikira b'abahigi baza kubakiza. Baracura. Abacuzi b'I Gihinga barusha ab'i Gashamvu. Abahigi baraza babibwira Rwabugili, bati: « Abanyagihinga barusha abanyagishamvu». Umutware wabo Rugango arabihakana, ati: Ntabwo abanyagihinga barusha abanyagishamvu. Ariko yabivuze yarashyikiriye ibyuma byose bacuze.

Rwabugili ati: «Ibyuma bacuze biri he ngo abandi babakize ? Rugango, ati: «Ni jye ubifite». Rwabugili, ati: «jya kubizana tubakize». Rugango ajya kubizana, ariko arabigurana abyita iby'abanyagishamvu, naho iby' abanyagishamvu abigira iby'abanyagihinga. Arabizana, abyereka Rwabugili n'abo bari kumwe. Igihe bataragira icyo bavuga abacuzi b'i Gihinga barashega; bati: ”Ibi byuma bavuga ko byacuzwe n'abanyagishamvu ni ibyacu! «Abanyagishamvu na bo bati: “Ni ibyacu!” Rwabugili ati:" Nimuhamagare ababahagarikiye bacura babakiranure. Ababahagarikiye baraza babisobanura neza berekana iby'abanyagihinga n'ibyabanyagishamvu. Rugango n'abacuzi b'igishamvu barashega.

Rwabugili, ati:"Mwigumya kumarana ejo ni jye uzabahagarikira mwongere mucure". Abwira Rugango, ati: «Nituramuka dusanze ibyuma abanyagihinga bacuze bisa n'ibi umenye ko uzabizira!»

Rugango abyumvise atyo arataha, ajya mu bapfumu araraguza. Abapfumu, bati: «Utewe na so Bendegereza!» Bukeye abacuzi bateranira ku ruganda Rwabugili ahibereye; bacura amacumu y' imihimba. Ariko Rugango aho ari aho agahinda imishyitsi. Abacuzi baracura, bararangiza barahozoza. Ibyuma babishyira imbere ya Rwabugili; bazana na bya bindi bagiraga impaka; basanga bisa n'ibyabanyagihinga.

Rwabugi1i ararakara, Rugango bamuta ku ngoyi. Bamutaye ku mugozi avuza induru, ati: «Nyagasani ndarengana! Si jye, ni wowe wanze kunsezerera ngo njye guterekera Bendegereza». Abahungu bari aho baraseka bariyamirira bumvise iryo zina rya Bendegereza; bituma ndetse na Rwabugili aseka ararakuruka aramubohora. Nuko umugani waduka utyo mu Rwanda, babona umuntu utunguwe n'amakuba, bati. «Hajemo Bendegereza».

Kuzamo bendegereza = kwadukamo dombwe; ingwiririzi.


Baramubaza ati " Ngali ".

Uyu mugani, bawuca iyo bahonye umuntu babaza akanina, nk'utabyitayeho, akanga gusubiza, ni bwo bagira bati: «Baramubaza ati: «Ngali».

Wakomotse kuri Ngali na Runyotwe bo ku Mukingo; ahasaga umwaka w'i 1400.

Hari ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, ari mu Ruhango na Nangingare h'i Mutakara na Nyamagana, hakaba abana babiri bavuka mu miryango ituranye kandi, yuzura cyane, bituma n'abo buzura bakanaragirana amatungo; umwe yitwaga Ngali, undi akitwa Runyotwe.

Barabana baruzura mu bwana, bamaze guca akenge Ngali akurana imico myiza, na we Runyotwe atangira ingeso z' uburyarya; batashya inkwi, Runyotwe akandura iza Ngali. Ngali yagana aho yari yanditse inkwi ze, agasanga Runyotwe yazanduye, yamubaza, Runyotwe, ati: Sinzi aho zagiye. Bacukura ibijumba bakotsa, Runyotwe akuhura Ngali, yamara gutirimuka akabyiba. Ngali yagaruka akabiheba bikamubabaza.

Nuko Ngali amaze kwitegereza iyo migirire ya Runyotwe basobanura amatungo, umwe aragira ukwe undi ukwe. Baba aho bamaze no kuba ingaragu bakomeza kwangana, kugeza igihe baba abagabo. Bamaze kwubaka Runyotwe akomeza ya ngeso y' ubusambo; aba umushimusi.

Amaze kuba impangu y'umujura atangira kunywana n'abanyakabagali na bo b'abashimusi. Bukeye ajya mu Busanza naho ahashaka izindi nshuti baranywana. Ajya ku Mayaga no mu Nduga, naho arahanywana.

Yiba inka mu Kabagali akazigurana n' inshuti zo ku Mayaga. Iyo aguranye akayijyana iwe ku Mukingo na Mwanabili; mbese akomeza kubigenza atyo, inka arazigwiza.
Abonye zimaze guca ibikumbi, na rubanda rumaze kumuhurahura, agira ubwoba aribaza ati "Izi nka ntunze zingana zitya ntagira umpatse zizarinkorera. Arikora n'inyana y' ishashi, ayitura Kamegeli ( uyu witiriwe urutare rwa Kamegeli), wari umutware wa Mibambwe; amusaba kuzamumusohozaho.

Kamegeli inka arayakira, bukeye aramujyana amusohoza kuri Mibambwe. Ni ushohojwe rero n' umutoni! Mibambwe aherako, amugabira inka ayijyana iwe ku Mukingo ; ijya muri za njuramo. Runyotwe arakunda yitwa umugaragu w'umwami ahakwa nk'abandi.

Haciyeho iminsi ingeso y'ubushimusi irubura; Runyotwe yiba mu nka z'intarama za Mibambwe. Bakurikiye urwara barugeza ku Mukingo inyuma y'urugo rwe. Induru ziravuga, barahurura: mu bahuruye hazamo Ngali. Ingabo ziroha mu rugo kwa Runyotwe zisanga inyama mbisi n'izitetse n'iziranzitse (imiranzi). Runyotwe bamuta ku ngoyi bamushyira Mibambwe mu Ruhango.

Bamugejejeyo baramuboha baramudanangira. Ariko aruma gihwa ntiyakoma. Bamubaza abandi bibanye akabihorera. Hanyuma ingoyi imaze kumurembya imwibutsa umwanzi we Ngali, ahitamo kutamusiga imusozi. Bongeye gukaza ingoyi, bati: «Wibana na nde? Noneho abumbura umunwa, ati: «Ngali!» Baramukubita bati: "Vuga abo mwibana" Yajya gusubiza ati: «Ngali»,
ntagire ikindi avuga!

Bikomeza bityo; bigeze aho ibwami babaza abari aho icyo Runyotwe ashaka kuvuga; bati: «Ko tumubaza tukamushima ntagire ikindi avuga kitari ngali, ngali ni iki ?» Abazi uwo mugabo, bati: «Ni umuntu baturanye, ahari
ubanza ariwe bibana; kandi aho ni n'umutunzi nka we, baba bibana koko!»

Ubwo Ngali bamufatira aho, bamubohana na Runyotwe. Bamubajije ko bibana koko, aragaramba; yanga gutakira umushyo nk' umushwi w'inkoko, kuko yabonaga yashyikiwe.

Nuko ibwami batanga Runyotwe na Ngali bombi; ariko Ngali azize amaherere
Kuva ubwo rero bagira icyo babaza umuntu akanina nk' utabyitayeho bakamwuririraho ya nyikirizo ya Runyotwe, y' ubwo bamubazaga, ati: «Ngali».

Kwigira akangali (aka ngali = Kunanirana); na byo ni aho byaturutse, kuko bashimuje Ngali ngo avuge akagaramba akabaninira.

" Kubaza umuntu ati: «Ngali!» = Kunina."