Total Pageviews

Saturday, March 10, 2018

SEKA UTEMBAGARE HAMWE NA BYENDAGUSETSA


Gorora Imbavu hamwe n’izi Byendagusetsa z’akataraboneka
1.Umugabo yasomye akagwa ka bitoki ashira inyota. Agerageje guhaguruka biranga aba yituye mu ngarani agaramye. Abo bari kumwe bose ngo 'kweeeee!' Nawe ati "yeee, ngaho nimukomeze munywe munseka, ziraza kubica nigaramiye." 
2.Naho umusore Rudatinya w'i Karama yagiye kuvumba i Bweramvura kwa Mushotsi wa Kavuna, yijuse afata agakoni ke ashogoshera yerekeza iwe. Ageze mu kigunda, abona ibihuru byo mu kigarama yagendagamo biraza bimusanga, kandi akabona bifite isura y'intare. Abona byamusatiriye ku buryo ntaho yabihungira nta n'uburyo yabisiga. Ni ko gukubita ikivugirizo, yongeraho akaririmbo ati "nishyize mu  maboko yawe wa ntare we! Nkuragije na roho yanjye n'umubiri wanjye!"
3.Umutwa wigiraga batisimu yagiye ku bazwa ngo padiri arebe ko yumvise ibyo ivanjili na Kiliziya bamubwira. Padiri ati ese Nyina wa Yezu yitwa nde? Ati ariko se mwana wa, ndaba ntazi nyoko uri umunyarwanda mwene wacu nkamenya nyina wa yezu w’umuzungu?  Padiri ntiacika intege ati”ese Yezu azagaruka?” Umutwa ati ”padi, niba ibyo watubwiye bamukoreye aribyo, agarutse yaba ashaka kwiyahura”. Barakomeza, akomeza gusubiza neza rwose, padir ati ariko nku’ubu ahantu heza wumva wagera ukanezerwa nihehe? Undi padi, ”uwanshyira mu kabindi kuzuye ubuki, nareba hasi ngasoma, nareba hejuru ngasoma, nahindukira ngasoma, rwose nanezerwa”. Padiri wari witeze yuko avuga yuko yajya mu ijuru, aba arumiwe, ati genda uzaze ubatizwe. Ati ariko ubundi muzitwa bande? Undi jyewe nzitwa Yozinyama, umugore Bikira Mariya, umwana yitwe Yezu.
-  Umupasitoro Nzamuvumba wabaga ahantu hitwa i Gitwe, yigeze kwiherera mu nzu asangira n'abandi ka "coca cola" (kavangiye), asohotse ageze hanze abona imisozi irimo irazenguruka. Araterura ati "bene data bakundwa, nimwegere mbigishe dore ibyahanuwe birasohotse".  Abo basangiye bazi yuko atamenyereye ako gasoda, bati "pastoro ba ugarutse mu nzu"! Ati " mwimbuza guhanura kandi ibyanditswe byasohoye. Byaravuzwe yuko ku munsi wa nyuma imisozi izimukira indi, none dore Rwabicuma yimukiye Mpanga, mu kanya murabona za Gacu zibahise imbere!" Ni uko barakurura bahirikira mu nzu.
-  Umugabo Bagira yigeze gutaha ubukwe iyo mu bakungu, abutaha afite icyaka cyamuteye umwuma, maze si ugukurura ubupfura arabupfurika. Kera kabaye rero igihe cyo gutaha kiragera. Ageze hanze abona ibiti biramuhita iruhande byiruka, abona amazu amunyuze imbere yihuta; akubitiye ku munaniro yifitiye, yiyicarira hasi, ati ndategerereza hano inzu yanjye nayo buriya iri mu nzira iransanga hano.
- Umugore wagiraga inyota akirinda kunywa amazi ngo umuhogo we utavaho umeramo urubobi, yigeze kugasoma, agashira inyota. Yibutse ibyo gutaha abatura umwana amukubita umugongo amucuritse. Agiye kumusimbiza aba amukoze mu kanwa, maze induru ayiha amunwa, ati 'naje mfite umwana w'umuhungu none mwanguraniye?!

- Umugabo NKUNZABAGABO yanyuze haruguru yo kwa MAYUYA yunva abantu baraganira munzu baseka cyane . Yali avuye ku rugendo inyota imumereye nabi .Nubwo atali umumwanyi wa Mayuya alibwira ati reka mpanyure mbavumbe!!!Nuko Nkunzabagabo yinjira murugo buhoro ageze mu mulyango winzu aliyasira ati mwiliwe yemwe kwa Mayuya? Mayuya amwunvise ashikuza igicuma umugabo wali ugifite agishyira mu kwaha mugikoti kirekire yali yambaye nuko arahaguruka ati ntakwilirwa  ntakwilirwa ntacyo tulya!!!  Inyota yatumaze none tuliganirira gusa!! Ubwo Nkunzabagabo abayabagezemo areba iminwa yabo ibobereye ntiyabashira amakenga ati nubundi nuko tutali duherukanye nali ngukumbuye  cyaneee reka naguhobere dushirane urukumbuzi.
Abivuga asingira MAYUYA ngo amuhobere (Kuko yali yabonye ko aliwe ufite igicuma mwikoti) Mayuya yitaza  yiyamira ati Sigaho!!! Sigaho !!! Rekareka!!!UTAMEMERA IKOTI WA MUGABOWE!!!!!
Sinjye wahera!!!

Umugore Mukamuganga yakundaga urwa bitoke. Bukeye baza kumusaba umugeni maze yenga urwagwa ruryoshye cyane arushyira munsi y'urutara mu kijerekani(jerrican) kugirango ruhore abashyitsi bazarunywe rumeze neza dore ko rwari rwahiye ubukwe bushigaje icyumweru ngo bube. Noneho uko amaze kurya ibishyimbo n'ibijumba ati:"Ese bati none urwagwa rwazabiha umugabo nazamukira?" Akagenda agashora umuheha mu kijerekani akumviriza ati ruzaryoha ye! Buri munsi akumva uko rumeze. Bukeye abakwe baraza baricara maze Mukamuganga anyarukira munsi y'urutara aricara ibicuma akaba yabyogeje mu nkoko bitukura. Afata igicuma cya mbere cyitwaga Gahogo bari baritiriye umuturanyi wavumbaga cyane. Afata ikijerikani umunwa awuhamya uw'igicuma asukamo yitonze ariko habura ikiza arambiwe n'abakwe barambiwe arahaguruka aragenda yegera umugabo we ati"Mbese urabizi Simo, cya gicuma na cya kijerekani ni mahwi". Simoni ati "agacuma k'amacupa abiri kanganye gate n'ijerekani ifite amacupa mirongo itatu?". Umugore bimuyobeye kubisobanura areba hirya areba hino yirasa mu myugariro dore ko basabaga mu gicuku ngo Padiri atamenya ko bagiye gushyingiza akabaca amaturo maze ajya iwabo. Habura usabwa hagati y'umwana na nyina.

- Umuganga wakunda kugasoma yigeze kugakura mu icupa kamukuramo itaburiya. Uti kagire inkuru re! Uko byagenze burya ibara umupfu, ariko umugabo yagize atya yinywera  agatama, aragasoma arasusuruka, ariko akomeje karamugarika, icyuya kiramurenga, ururimi rurasohoka, abandi basangiraga baraterura barahutera no kwa muganga bati ba! Umuganga wari ku izamu basanga rero nawe yashize inyota, amukubise igipimo, ati "umuntu yahwereye kare ni mujyane mu nzu y'abitabye Imana (morgue). Baraterura baragenda bashyira iyo, bategerejeko bzagaruka gutwara umurambo bukeye.
Nyamugabo wawe rero uko yakaryamye aho muri icyo kizu gikonje kubi, inzoga ziratangira zimushimuramo, ati "wa mugore we ko imbeho inyishe wanyoroshe!" Akabakabye yumva ari wenyine, akoze ku ruhande abura icyo afata, yumva ayobewe aho ari. Aba akoze mu mufuka akuramo ikibiriti, dore ko yatumuraga n'agatabi, agize ngo aracana abona ari hagati y'abapfu. Induru ayiha umunwa, yirukira ku rugi aratangira arahondagura.  Maramuko wari uraye izamu aba avugije induru ati ni mutabare abapfu barwanye, ni mutabare, ni mutabare, yeee! Abarwayi iyo ku bitanda bahubuka biruka bahunga abo bazimu barwanira mu nzu y'abapfu.  N'ubu hari abakiruka.

-  Burya ijoro ribara uwariraye koko, ariko burya n'inyota ugira uwanyoye. Dore nawe muri cya gihe zitwikiraga ijoro zigatera u Rwanda muribuka yuko hashyizweho za bariyeri zo kuzikumira. Ariko rero hari izashoboya gucengera maze zihemukira benshi. Umugabo Baziruwiha rero wari utuye i Mbazi ya Butare niwe waribara. Yagize atya arakumanukira aturutse mu mugi wa Butare, zimaze kumugira ayo ifundi igira ibivuzo, maze ageze ahateganye na stade Huye asanga abajandarume bahashyize bariyeri, yitegereza ukuntu baharika buri muntu bamubaza ibyangombwa, yumvise ananiwe, ati "mwese mushyire amaboko hejuru!" Abajandarume imbunda baba bazijugunye iriya amaboko barayamanika, tutavuze nyine n'abo bagenzi bari baraho. Umugabo ahita akubitwa agatwenge, ati "ese burya namwe muba mufite ubwoba!?" Abajandarume baba baramwadukiriye baramukibita. Aha barambiriwe, bati "ngaho nigitahe". Undi arahindukira asubira mu mugi. Bati ko udatashye se? Undi, ati "iyi nyota munteye ntiyatuma ngerayo, nbgiye kubanza nishumbushe rimwe"!.
- Umugabo Gitariro wo mu Bugarama yaguhubukiye iyo ngiyo ajya gusura umukobwa warongowe iyo bita i Burayi. Agezeyo mwa bagabo mwe, mbega! Nta gasina kahaba nta dusaka ngo yenge akagage maze inyota iramujujubya. Cyakora umukobwa we akamugurira urwagwa rwaho rwasaga n'umutuku. Gitariro akarwanga kubi ngo nta muneke rwose ni barukatamo. Ni uko kera kabaye imbeho iraza dore ko itajya ihabura. Gitariro ahera mu nzu. Bukeye akazuba karava umukobwa we ati tujye guhaha nkwereke n'isoko ry'ino ryitwa karefuru uzabwire n'abaturanyi ko watembereye. Baragenda binjira muri iryo soko riruta ayandi mu Bufaransa. Barahaha maze Gitariro ngo yakarabukwa aho za byeri ziterekanze amera nk'ukubiswe n'inkuba yanga kongera gutera ikirenge yumira aho ari. Umukobwa we ati tugende dore umugabo wanjye agiye kuva ku kazi; abuzukuru bati tugende sogokuru dore  mu kanya hari amashusho avuga (dessin animé). Gitariro akica amatwi. Aza gucunga umukobwa ahugiye mu mapantaro dore ko ibiciro byari byagabanyijwe(solde) maze yirasa muri byeri ashikuzamo agakarito ka henikeni(heinekein) 24. Arakanaguzwa abona hirya ye akazu gafunguye yirasa nk'urukwavu rwambuka umuhanda. Aho hakaba hari mu kazu bigeragamo imyenda kari kuzuye abari n'abategarugori bigeraga imyenda y'imbere ihendutse mu igabanya ry'ibiciro. Barabutswe Gitariro winjiye avuga Mpa,mpa ni angahe (donnes donnes c'est combien?) birukira rimwe imyambaro bayikinga hasi no hejuru amatako bayabangira ingata ariko Abimukira bashishoza niba hari itandukanyirizo ry'Abablondes n'Ababrunes cyakora basanga bose barazimyoye bati"yaaa"! Amasoko arahurura Gitariro yibereye mu kazu kuri manyinya. Aho Polisi iziye anketi zirakorwa habura ufatwa cyakora Gitariro basanga yari yarishwe n'inyota. Nyiri isoko ati Gitariro rero reka nguhe akazi dore amasoko yose yahuruye none abaguzi babaye benshi ejo uzaze utangire ukore ujye ushyira ziriya byeri aho abaguzi bazitagaguza bahitamo. Gitariro aratangira arakora ariko ku munsi wa kabiri atangira kuririmba ati"Karefuru tuzagutora.............kugeza ubwo Abazimyamuriro bahageze basanga yumye kera bamujyana amaguru adakora hasi tuyoberwa irengero rye.

- Umugabo Bazumvampehe yagiye ku kazi yasinze, noneho umukoresha we Gasyampeke ararakara cyane, ati koko nta soni ufite zo kuza ku kazi wasinze? Undi ati: “rwose urandenganya ibi byose ni muganga wabiteye!” Umukoresha we ati : “nonese muganga ni we wakwinitse mu nzoga?”. Undi ati: “rwose ejo nagiye kwa muganga mbabara mu nda, noneho anyandikira umuti ngomba kugura; ariko uzi ukuntu nawe bandika. Icyo nabashije gusoma ku rupapuro rero ni ahanditse amacupa abiri, n'ahandi handitse gatatu ku munsi.  Urumva nawe ibyakurikiyeho”.

- Rwiyamirira, Kagozi na Bwenge bahagurutse Cyarubare  bajyana gusura munywanyi wabo Sezikeye wari utuye Sovu na Sibagire. Barenga imisozi baterera iyindi, bamaze guhinguka Shyogo na Shyanda ijoro riba riraguye. Ni bwo bigiriye inama yo kujya gucumbika ku rugo bari babonye hafi yabo. Wagira ngo Bwenge yahise amenya ko ba nyir'ururugo barangije gufungura, cyakora hasigaye utwo bararije abana. Bene urugo babaza abo bagenzi uko bitwa, abandi bavuga amazina yabo bageze kuri  Bwenge ati "nitwa Abashyitsi." Nyir'urugo abanza kwicara arabaganiriza, hashize akanya abwira ab'iwe ati "ngiye kuruhuka, none zana twa turyo twari twararije abana uhe abashyitsi." Ibiryo bimaza kuza Bwenge abwira bagenzi be ati "bavuze ko bagaburira abashyitsi kandi ni jyewe witwa gutyo, ubwo mwebwe muraba mutegereje, buriya  barabatekera ibyanyu. Si bwo Bwenge abiriye wenyine! Hashize akanya nyir'urugo arongera ahamagara umugore ati "ndakeka twa turyo twabaye iyanga, reba na ya mineke iri ku rusenge na yo uyihe abashyitsi."  Imineke barayizana, Bwenge ati "mwumvise ko iyi na yo ari iy'abashyitsi, ubwo mwe murakomeza kuba mutegereje." Erega imineke na yo Bwenge ayihinaho wenyine.

- Kera amajyambere ya kizungu ataratwinjiramo muzi ko abantu basangiriraga ku nkoko akenshi babaga bashasheho agakoma. Muri icyo gihe rero umugabo Rwitsibagura yasangiraga n'abandi, aza kubona intongo z'inyama yifuzaga batazishyize imbere ye. Ni bwo ateruye agira ati "burya ibyaduka ni ibyaduka koko, ndetse biragatsindwa. Yewe, dushatse twajya twigendeshereza amaguru!"  Abandi baba barekeye aho kurya kugira ngo bamutege amatwi. Ni bwo akomeje ati "murabona ya modoka Rupangu aherutse kugura: yari ituroshye pe! Ubwo twagiye tugeze ahantu mu ikoni imodoka sinakubwira ijya iyi ijya iriya, umutima udushigukamo." Abandi bati "ayi we ! Ubwo se disi mwaje gukizwa n'iki?" Rwitsibagura ati "mwareka nkababaria ye ! Umudereva yerekanye ko azi umwuga we. Yafashe diregisiyo y'imodoka maze arayikubanura, arayiykubanura, arayikubanura kugeza ubwo imodoka yongeye kugenda neza. Mbese yabigenje nka  gutya." Ibyo erega ubwo yabivugaga ari na ko  akubanura inkoko kugeza ubwo za ntongo yifuzaga zimugeze imbere!

Igihe kimwe urugo rwa Serupfipfinyurimpyisi rwari rwatetse ibiryo biryoshye cyane. Noneho bukeye mu ighe umugore atari mu rugo,  umugabo aza kwegera agakono kari karimo ibyo baraje. Ni bwo ashatse kukihindaho mu gihe abandi badahari.   Ariko aza kubona biza kuba igisebo  umugore cyangwa abana baje bagasanga ari kuri uwo murimo. Ni bwo abebetanye agakono  no mu mu mubyuko w'amasaka kugira ngo abe ari ho arira yihishe. Akihagera asanga ni  ho umugore ari, arimo gusoroma igisusa n'umushogoro. Umugore arumirwa, umugabo akorwa n'ikimwaro ariko agerageza kuhikura ati "kubera nshaka kwihuta nasanze nintegereza ko urangiza ngo uze mu rugo ungaburire ndi bwice gahunda mfitanye na ba Binama. Nanze rero kukurindira, ni yo mpamvu nari nzanye inkono ngo umpeho ibyanjye mfungure vuba ngende."
- Umugabo RUKUBAYIHUNGA wabaga i Bujumbura mu Ngagara, yakundaga ubugari cyane ku buryo yajyaga yitegereza ikiyaga cya Tanganyika, akareba n'igisozi cyegamiye Bujumbura, ati " maze umunsi umwe ngakanguka ngasanga uriya musozi wabaye ubugari n'aho Tanganyika yabaye isosi! Rwakwambikana ndakubwiye!" Kuvuga burya ni ugutaruka reka dukomeze. Uwo mugabo rero Rukubayihunga yari afite ingeso yuko yabanzaga kurya, yarangiza abana bakabona kugaburirwa. Reka rero umunsi umwe umugore we Madalena abe amaze kuvuga ubugari, igihe amaze gukaraba yitegura kwihereza haze umuntu wamushakaga. Atinya kumwinjiza mu nzu ngo batavaho basangira ubwo bugari, amusanga hanze. Ariko mbere yo gusohoka asiga yanditse izina rye ku bugari, maze rirakunda rirabuzenguruka dore ko atari rigufi.
Umugore we abonye atinze hanze, akata kuri bwa bugari agaburira abana ngo badasinzira batariye. Mu gukata umugore akuraho Yihunga. Kera kabaye Rukubayihunga asezera ku mushyitsi we yinjira mu nzu. Agize ngo arareba ku bugari asanga babukaseho maze induru ayiha umunwa. Agataka ahamagara umugore, ati "yewe Madalena we, ko ndeba Rukuba, Yihunga yagiye hehe?!" Abaturanyi bamwumvise bati "uriya mugabo ashobora kuba yasaze. None se Rukubayihunga arabaza aho Rukubayihunga yagiye?"


- Ku wa gatanu mtatagatifu, umukristu yagiye gusura abapadiri kuri paruwasi maze abashyira inkoko y'isake iteye amabengeza. Kubera ko paruwasi yari nini, abapadiri bari bagabanye za santrali, kuri paruwasi hasigaye umwe wakundaga akaboga kurusha sakabaka. Akimara gusezera kuri uwo mukristu, abwira umukozi ko agomba guhita abaga iyo sake. Ariko igihe padiri yari mu sakrisitiya arimo yitegura kujya gusoma misa, umukozi aba araje, ati "ya nkoko nayibuze"! Padiri bimutera agahinda n'umujinya, ahita amubwira ngo nawe naze mu misa dore ntacyo afite cyo gukora.
Ubwo misa iratangira, bararirimba karahava, igihe cyo gusoma ivanjiri kiba kirageze. Padiri, ati "numuhorane Imana!", abandi barasubiza. Arakomeza, ati "amagambo yo mu ivanjiri ntagatifu, uko yanditswe na (aba abonye ya nkoko itambagira hanze) dore ya nkoko"! Umukozi aba arahindukiye koko arayibona, asohoka mu misa itarangiye ajya kuyitunganya. Kera kabaye rero misa irahumuza, padiri asuhuza abakristu ariko umutima uri ahandi, kuko yatekerezaga ya nkoko. Reka rero agere ku meza, umukozi azanye inkoko, padiri ayikubise amazi amaso yuzura akanwa, nari mvugishijwe, yayikubise amaso amazi yuzura akanwa. Amaze gushimira iryo funguro ryazanywe n'umukristu, agiye gukoramo, umukozi, ati "nyamara uyu munsi nta muntu wari kurya inyama kuko ari ku wa gatanu mutagatifu!" Padiri, ati " irukira mu kiliziya unzanire amazi y'umugisha nkwereke". Umukozi aba amuzaniye amazi, padiri wawe asuka duke kuri ya nkoko, ati " wa nkoko we, ubu ndakubatije uhindutse ifi". Ni uko padiri aryoherwa n'inkoko yahindutse ifi.

- Umugabo Ngunda yagize atya akurira imineke arangije arenzaho salade. Ntihashize isaha imwe gusa aba arengejeho ibijumba byokeje. Hatari hashira iminota 30 aba aroshyeho ibigori bitetse. Mu nda sinakubwira ibiyoka bitangira gutongana. Ngunda ati "ngo ubwo rero izi nzoka rirampima. Ntibimbuza gukomeza kwihera inda." Akomeza kuryagagura buri kanya. Uko aryagagura inzoka zikarushaho kwitotomba, arambiwe akora ku nda abwira ibivugiramo ati "mbahaye igice cy'isaha mukaba mwumvikanye, mwakwanga nkabasohora." Umugabo yikomereza umurimo we wo gutera imere. Mu nda na byo biranga , ni bwo umugabo atangiye kumisha indabo hirya no hino, ari byo bamwe bita gutera ibiro. Maze areba ibyo amaze kuruka ati "sinari nababwiye ko nimutumvikana mbasohora? Mwagira ngo sinabivugaga nkomeje?"

- Umugabo wagiraga amerwe yageze ahantu babaze inka, akubise amaso inyama , ati" ese uriya munzani n'inyama?" Abandi, bati "kweee!!!!!!!!" Aba ararakaye, ati "nonese ko mutansubiza kiriya kilo ni inyama?" Noneho si uguseka bavayo. Umugabo, ati "ahaaa, ndabona abatize inyama murushya!"

Umuminisitiri wo mu rwa Gasabo yaragiye yegera umukuru w'igihugu mu rwego rwo kwihakirwa, ati "ibigambo biri hanze aha birandambiye. Uzi ukuntu twumvikana ariko icyakubwira ibyo rubanda barocangwamo. Uzi ko bavuga ngo jye namwe ntitwumvikana, ngo mbese tumeze nk'injangwe n'imbwa?" Nuko umukuru w'igihugu ati "mbese ni uko bavuga? Ubwo se bashaka kuvuga ko ari jye ari nawe injangwe ari nde?" Wa muminisitiri biramushobera ariko aza kuhikura, ati "ubwo injangwe baba bavuga  ni jyewe nyakubahwa perezida wa repubulika." Perezida ati "ibyo ndabyumva neza, ariko se dukomeje gato, noneho ubwo ni ukuvuga ko imbwa baba bavuga ari nde?" Minisitiri noneho biramushobera. Cyakora arikokora ati "ubwo imbwa na yo ni jyewe nyakubahwa perezida wa repubulika."
- Umugabo yari afite resitora maze bikaba ngombwa ko yumva niba abatetsi batetse neza. Batangira kugabura bose bakanyuza ibyo bagabuye kuri kontwari ajombamo ikanya yumva maze yabona isahani igabuye neza ati"ca hano sha, shyira ibyo biryo hariya umuguzi umugaburire ibindi". Abakozi bakahagorerwa kuko iyo resitora abategetsi benshi bayiriragamo uko ibiryo bitinze kugera ku mutegetsi ugasanga abakozi benshi bagiye mu munyururu. Bigatera ikibazo kuko abakozi ntibashoboraga kubwira abo bategetsi ko ibiryo byabo(babagaburira ) birya shebuja kandi ntibashoboraga no kubuza shebuja guhitamo mu bye. Bukeye biga ubwenge bwo guteka indyo yitwaga "Bizikora". Basekura urusenda shebuja yagiye kurangura ibitoki n'amakamyo i Kibungo. Aho agarukiye bukeye bararuteka, isosi yarwo itukura rwose isa na bike uyibonye wese amazi akuzura akanwa ariko nyine ntawari ufite uburenganzira bwo kumva ko biryoshye uretse nyiri resitora. Ibitoki bivuye ku Rusumo, birotswa amafiriti arashya maze baragabura. Ibiryo bitangira kumvwa. Ya sosi"Bizikora" iza ishashagirana nyiri resitora ayirabutswe abwira umukozi ati"dore uko gisa!Ni nde ugiye kugaburira usa utyo? Cyo jya koga". Umukozi ajya koga bwa kabiri dore ko yagiraga isuku ariko amerwe ya shebuja washakaga kurigisa igisorori cy'isosi akamutuka umwanda. Aho umukozi agendeye shebuja yinaga inyuma ya kontwari igisorori agihamya umunwa. Ntihashize isegonda hirya mu cyumba bariramo bumva ngo" Reeeeeeeeeee". Bahuruye basanga umugabo wapimaga hafi ibiro maganabiri yabize icyuya cyamurenze, ijosi ritava aho rireba nk'urwaye mugiga! Ubwo burugumesitiri yari yaje mu ba mbere kurya ku gitoki kivuye i Kibungo dore ko i Tumba cyahageraga rimwe mu cyumweru. Ati"yewe reka abacuruzi babyibuhe bazira byinshi! Muzi iminsi nabwiriwe kubera uyu mugabo, naze abe aruhukira mu kasho dore yicishije akarere inzara".
- Kera Impyisi yigeze kugendana n'umugabo Bagira bagiye gufata igihe ibwami, bageze mu nzira imvura irabanyagira irababoza. Kubw'amahirwe babona aho bikinga, noneho wa mugabo (dore ko nta mugore wafataga igihe) atangira guhuha ku ntoki, ariko azikaraga. Impyisi, iti " ese uri mu biki?" Umugabo, ati "ndi guhuha intoki ngo ndebe ko zashyuha". Aho imvura igenjereje make bakomeza urugendo, bumaze kwira bajya gushaka icumbi. Bacumbika ku mugabo Bucyanayandi, basanga batetse inyama babaha umufa ushyushye cyane ngo ubamaremo imbeho. Bagira aba afashe imbehe atangira guhuha. Impyisi, iti " noneho se kandi urahuha iki?" Bagira, ati "ndagira ngo uyu mufa uhore mbone uko nywunywa".  Imbyisi iramwitegereza, iti "ndumiwe burya abantu muraruhije. Nonese koko guhuha ibishyushye n'ibikonje! Ahaaa!!!!!!!!!!!!"
- Kera amapfa yarateye imyaka iruma mu mirima n'amariba menshi arakama. Umugabo Jyamubandi , umugore we n'abana bagatungwa no kurya ubusabusa ku buryo abana baryaga ibijumba gusa imboga zarabaye imboneka rimwe. Kera kabaye haza imiryango myishi gutabara akarere bari batuyemo maze babaha ibishyimbo. Bose bari bararambiwe kurya ibijumba dore ko n'amazi nyine yari imboneka rimwe bitavaga mu muhogo. Aho ibishyimbo bibonekeye Jyamubandi asanga ari bike maze abwira umugore we ati" Bariya bana baracyari bato bashoboye kurya ibijumba ntuzabampere udushyimbo ntituzi igihe imvura izagwira ntazabura imbuto baturiye tugashira. Umugore abika udushyimbo ariko akajya akoraho duke akadutekera Jyamubandi. Kugira ngo abana batazibagirwa uko ibishyimbo bimera akabatekera ibijumba abigeretse ku bishyimbo. Ni uko umunsi umwe bajya kurya uko bisanzwe, se w'abana yicara hariya n'udushyimbo ku gasahani, abana na nyina bajya hariya n'ibijumba byabiriwe. Umwana muto muri bo aza kurabukwa igishyimbo kiza cyari cyafashe ku kijumba arakitegereza ariko ntiyakirya. Ni uko aragifata akinaga n'ingufu nyishi ku isahani ya se ati"jya mu bindi nawe, waje ute aha?" Se w'umwana ashigukira hejuru yumvise igishyimbo kibaraje ku isahani dore ko yari ayigerereye! Induru ayiha umunwa ati “noneho amarozi yatumye imvura itagwa bayataye mu isahani yanjye.”  Ariruka ngo agiye kuraguza maze wa mwana ati “ndabirya dore igihe nabirebeshereje amaso gusa.” Udushyimbo umwana araturya maze se aho agarukiye aza avuga ati “namenye ko Rubwa utuye munsi y'urugo rwanjye ariwe wari ugiye kundoga.” Umwana ati “Rubwa yagorwa yagorwa! Nashatse gushyira igishyimbo mu bindi maze kuko wari uhuze ugira ngo kivuye hejuru none ngo Rubwa!” Kuva ubwo Jyamubandi abwira umugore ati “teka ibishyimbo byose bisigaye abana barye bahage ejo batazanterurana n'isahani.”

- Abagabo babiri bagiye kunywa ikawa maze bageze muri kafe(café) , bamaze kubaha ikawa umwe muri bo asomyeho abwira ushinzwe kuyitanga(le serveur) ati" Musore(garçon,) iyi ni yo mwita ikawa ikaze(café fort)?” Umusore utanga ikawa ati" Yego nyakubahwa kandi ikimenyetso simusiga cyarekana ko ari kawa ikaze ni uko usomyeho rimwe ugata umutwe(une seule gorgée a suffi pour vous énerver)!

- Abategetsi babiri bavuye mu gihugu cy'ibiyaga bigari baje mu mishyikirano(ubutumwa bwa leta yabo) yo kwaka imfashanyo i Burayi. Hari mu itumba rikaze(hiver) abantu bose batitira. Ni uko umwe muri za ntumwa abwira mugenzi we ati"Urabizi , ntangiye kubura ijwi kubera imbeho". Mugenzi we wari umukuru w'intumwa(chef de délégation) ati" ibyo nabyo, ngwino turebe aho turya ikintu gishyushye noneho mu kanya uze kubasha gusobanura ubukene bwugarije igihugu cyacu". Binjira muri resitora nziza ihenze cyane baricara maze babazanira igipapuro cy'ibiribwa biboneka muri iyo resitora(menu). Barazenguruka: a)Umuceri , oya iwacu urahaba kandi ntuba ushyushye cyane, b)isupu y'inyama, oya ino haba indwara y'inka zisara(vache folle). Kera kabaye barabukwa ahanditse z) Artichaut bati yaaaaaaaa, urabona ngo ibi babishyire kure kandi aribyo bishyushye! Ni uko bahamagara serviri bati “nyarutsa tudakererwa inama zana artichaut.” Arabazanira bwangu. Ngo bagakubita amaso artichaut basimbukira rimwe bati'Urabona ngo badusuzugure bashake kutugaburira imigwegwe kandi iwacu n'inka zitayona". Sibwo babakaciye bitabye burigadi gusobanura ko bakomanze bagacika batishyuye. Cyakora basobanurira burugadiye w'i Burayi ko bashakaga ikintu gishyushye babona artichaut bagakeka ko ari ubwoko bw'indyo ishyushye cyane. Barabarekura ariko inama bajemo ntibayijyamo kuko Minsitiri w'imali wagombaga kubakira yabonye hashize amasaha ane bataje nawe yigira mu nama muri Loni.
 Icyitonderwa: Artichaut ni igihingwa cy'i Burayi kiribwa ariko kitaba muri Afrika, cyenda kumera nk'umugwegwe wanze gukura.Igice cya artichaut kiribwa(comestible) kikitwa "capitule", ibindi bice byayo ntibiribwe. Bagabo barabona rwose babonye artichaut bashaka plat chaud.
- Umugore yagiye kuzirika isekurume mu gasozi, agarutse mu gugo ashyira ibishyimbo ku ziko. Hashize akanya yumva aranyotewe, ni bwo agiye kwivumbira yibwira ko ari bugaruke vuba. Ageze iyo avumba ibiganiro biraryoha, urwagwa ruratubuka. Si bwo ijoro ririnze kugwa atari yataha ngo ahishe ibishyimbo acyure n'isekurume. Hagati aho umugabo yaje kuza yongera amazi mu nkono ateka ibishyimbo birashya yandurura n'ibintu byose. Nyamugore atahutse, akora ku nkono y'ibishyimbo asanga byahiye. Ati "yooo, ibintu byikoze, dore bya bishyimbo byitetse."  Agiye gukinga amadirishya yasize afunguye asanga arafunze. Ati "reba rwose n'amadirishya yifunze!" Ajya hanze kureba amamera yari yasize yanitse arayabura, agenzuye neza asanga ari mu ntebo mu mfuruka. Ati" reba rwose na ya mamera yiyanuye!" Ubwo agenda agana ahari uburiri ariko mu nzu ntihabonaga neza. Agenda akorakora aba akoze mu bwanwa bw'umugabo we wari aryamye, ariyamirira ati "yewe, koko ibintu bya hano byose byiikoze, dore na cya Ruhaya nasize nziritse mu gasozi cyicyuye !! Mbega ibintu byiza!!" 
Umugabo Mvuyekure yakuviriye ku Gikongoro n'umugore n'urubyaro ati"ngiye gutura ku Rusumo niho hera imyaka hakiboneka n'amasambu meza yo guhinga". Arakugendera agerayo aca indaro aratura. Abaturanyi baramusura baramuzimanira bati kaze neza ndetse bamutiza n'ibikoresho byo gutema ishyamba ngo ahinge dore ko ku Gikongoro yari yaravuye yahingaga agataka kangana urwara atazi uko batema ishyamba. Kera kabaye atema umukenke ku nkombe aza gukubitana n'imvubu ikutse uruzi iti"wa mugabo we uva he ukajya he?" Wa mugabo wawe utari yarigeze arabukwa inyamaswa y'agasozi ati "iyi ngurube ishobore kuba icitse wa muturanyi wanjye ejo wanshomeje ku rwagwa". Aragenda gahoro gahoro ngo agufatire ya mvubu ayicyamure ayerekeza kwa munywanyi we! Imvubu yakumenyereye ko isanganizwa amacumu n'ibitosho iti"kaze neza". Iritunatuna yikora mu matako irekura igice cya toni maze umugabo ayo mazirantoki amugezeho amera nk’utwitswe n'amazi abira benda gusongesha umutsima. Arebye hejuru asanga yapfukiriwe abura uko atabaza. Agerageza guhamagara ab’iwe ati" Yemwe yemwe kwa Mvuyekureyaba Mukamvuyekure yaba umwana unyumva nimuntabare mfashwe n'imvubu!!”! Ubwo abaturanyi bari bumvise impumeko y'imvubu irekurira amazirantoki kuri Mvuyekure bose barahurura bakwira inkombe z'uruzi ngo itabacika dore ko bakundaga umufa wayo. Bamwumvise basekera rimwe bati"akabi ni ukuza guhaha ukazira kariya kageni. Ubona nibura iyo imufata ntimwitumeho ngo imusuzugure kariya kageni!” Barasimbuka bamukura munsi y'icukiro maze Mvuyekure ati"Data wamenya ngo yarazi ibizambaho!!!! ayi weeeeeeeee, nimumpoze ndi gushyaaaaaa!” Baramuhoza agizengo arorohehewe habe no gusezera ku mugore n'abana batari bakamenya ibyabaye kuri Mvuyekure; ntiyarara i Rusumo asubira kwibohera ibitebo i Gikongoro ati" Utazi ivubura ry'imvubu ajye ayiganira!!”

- Umugabo Kinyogote yakuviriye mu Ndorwa ajya gusura mucuti we Katabirora wari utuye i Bwishaza. Kinyogote ageze mu nzira, Katabirora amuhamagara kuri twa duterefoni bagendana mu ntoki. Aramubwira ati "uze kwihangana urasanga tudahari." None reka nkurangire uko ugera iwanjye. Nugera ku irembo, nta kibazo umuzamu aragukingurira. Urugi rwinjira mu nzu  na rwo nta kibazo rugutera,  twahaye umuzamu urufunguzo nta aragufungurira. Ikibazo ni ukuntu ugera mu cyumba cy'uruganiriro ngo uze kuba wiruhukira. Numara kwinjira mu nzu uratambika mu kirongozi, nugera imbere ukate ibumoso noneho uze kubona urugi rusize irangi ry'icyatsi kibisi. Narwo ntirufunze, ariko byakurushya kurufungura kuko umuzamu adashobora kwinjira mu nzu ngo agufashe. Ubwo uraza kuzamura nk'ikirenge ufatishe kuri serrure ufungure. Cyangwa se wakoresha n'inkokora." Kinyogote ati "ese ndinda nkoresha ikirenge cyangwa inkokora kubera iki, kandi mfite intoki?' Katabirora ati "niba ari ibyo subira inyuma utahe iwanyu. Jye nari nzi ko izo ntoki zose ziba zicigatiye urwagwa n'andi mafunguro unzaniye, bityo ntubone uko ufungura. None ndumva ugomba kuba uje imbokoboko. Abashyitsi nkawe ntibisanga kwa Katabirora ka Ruzagiriza ." 
-  Umugabo wari warayogoje akarere yagiye kwiba noneho ajyana umwaku. Ageze aho yiba asanga bamwiteguye bamutera igitosho ubura buraza. Sibwo asubiye iwe yandara. Umugore we yari yasigaye yaritse amazi yo gusonga ubugari ngo ngaha umugabo we arazana imboga. Umugabo arataha ageze ku rugi iwe arakomanga.
 Umugore ati “ni nde?
” 
Umugabo ati ni jyewe.”
 “Uzanye iki?” 
“Nzanye ubura.” 
Umugore ati “zana mugabo nkunda nabwo burya ubugari.”
 Ngo yakwinjira umugore asanga ni intere, amazi yo kuvuga ubugari arayamukandisha.
-  Bihehe  yagiye kwicuza ibyaha kwa Padiri, noneho irondora ibyaha byayo, igeza aho ivuga yuko yariye intama z'abandi. Igihe ikibivuga ibona izindi zirahise, iti "padiri ngirira vuba dore izindi zirancitse"
Ntacyo nakongeraho mana yanjye. Ariko rero ntabwo nshatse kuba nk'uyu mukobwa.
- Umukobwa yateze lift imuvana i Kampala agana i Kigali, kubw'amahirwe ikamyo irahagarara iramutwara. Kubera kuremererwa yagendaga buke bituma barara nzira kabiri kose. Bari kugera i Kigali, umukobwa nibwo ateruye, ati "buriya ejo nzahita njya kwicuza icyaha cy'uko nasambanye gatatu". Umushoferi, ati "kereka niba hari undi wari wahaye kuko jyewe twabikoze kabiri gusa!" Umukobwa amusubiza ababaye cyane, ati "ubu se koko turatandukana tutongeye?!" - Abana babiri bwacyaga haba noheli ariko bakibazacyane niba Papa Noheli aza kubaha utugare. Ni uko bageze ku buriri batangira gusinzira ariko bikanga batekereza niba Papa Noheli ari bubahe utwo tugare. 
Ni uko umuto muri bo aratangira ati"Papa Noheli rwose wampaye akagare". Undi ati "ceceka Papa Noheli aba azi neza icyo aha ho buri mwana kado". Umuto wari wataye umutwe ati"urabeshya hari ubwo yibeshya agatanga icyo abonye cyose". Barahana barahana aho bigeze umwana muto avuga cyane ati"Papa Noheli ndashaka igare". Mukuru ati" vuga gahoro udakangura nyogokuru Napa Noheli ntiyapfuye amatwi". Murumuna we ati"Papa Noheli ntiyapfuye amatwi ariko nyogokuru we yarayapfuye agomba kumva icyo nshaka atava aho ampa umwanana nk'ubushize". 
- Umushakashatsi yinjiye mu ishyamba maze akubitana n'intare. Akanura maremare maze arivugisha ati"Mana yanjye ukore ku buryo iyi ntare igutekereza kandi ibe yarabatijwe"! Intare nayo iti"Mana iri funguro urihe umugisha".
- Umugore n'umugabo bavuye i Nyamirambo bagiye muri wikendi(week-end ) i Cyangugu bihuta dore ko bakundaga ibitoki byaho byokeje na brosheti. Ni uko umugabo akaba yari afite imodoka imaze iminsi ivuye muri garaji. Imodoka ayiha umwuka n'umuriro maze mu muhanda ivumbi ribura agatebo. Umugore agira ubwoba abonye ko umugabo we yirukaga cyane asiga ibiti n'umuyaga. Abwira umugabo ati "uritonde mu makoni mfite ubwoba sheri, ntiwongere gukata utagabanyije vitensi  mfite ubwoba bwo kugwa kandi nshobora kugwa munsi y'umuhanda". Umugabo ubwo yumvaga bimugoye kuko imodoka yari yayiririmbishije karahava. Ni uko nyamugabo  asubiza umugore we ati" kora nkanjye kugirango utagira ubwoba". Umugore avuga cyane ati"sinumva ibyo uvugaaaa". Umugabo ati "funga amaso mu ikoni nkanjye ntacyo uba". Umugore ati"mbabarira ufungure amaso ntituri mu cyumba sheriiiiiiiiiiiiiii".
- Umusaza Kigunu yakundaga kwimeza neza muri resitora no mu kabari (bar-restaurant)"Umunezero" ariko agakunda kubara buri gihe ibiceri bamugaruriye ngo hato batazamwiba. Ni uko bukeye aragenda ararya aranywa uko bisanzwe muri bari -resitora. Amaze kurya arishyura gisirimu dore ko abamuzi bavugaga ko afite za miliyari aryamira adashobora no kubitsa muri banki y'abaturage ngo ngaha batazayamuryana abasore n'inkumi bazikoragamo. Amaze kwishyura umusore wamugaburiye wamuhaye n'icyo kunywa amuzanire ibiceri bisigaye bigeze ku miya ebyiri. Ubwo yari amaze isaha azitegereje dore ko kuwa gatandatu habaga huzuye abaguzi. Wa musore ati"muzehe naraye ndose umpa igiceri cy'abiri"! umusaza ajya mu ry’agaca ati"abiri yoseee, ni menshi cyane"! Umusaza areba hirya areba hino biramuyobera aho akoze mu mufuko w'imbere n'uw’inyuma akahasanga inoti, mu makoti agasangamo ibiceri by'atanu ni uko bimuyobeye ati" Ntako nabigenza nabuze ubusa ayo mfite yose arabara none jyana izo miya". 
- Muribuka wa mubwirizabutumwa bababwiye ubushize? Turavuga umwe wagiye mu bukwe akinywera ku "bushera" burimo ka kabanga ke, yagira ngo aratashye akabona imisozi izenguruka akagaruka aho yari avuye mu bukwe ati "muze murebe ibyahanuwe birasohoye! Bibiliya yera yavuze ko mu bihe bya nyuma imisozi izahura igahoberana none ngaha birabaye." 
Reka dukomereze aho tubabwire ko bamaze kongera kumuherekeza bakamugeza ku gishanga ngo yambuke ajya ku musozi w'iwe. Yabaye agikandagiza ikirenga cya mbere mu gishanga rero aba yihonze hasi. Ntagize ngo arabyuka, ayoberwa aho yerekezaga. Ntiyivuna abitekerezaho akomeza urugendo, yerekeza aho abyutse areba. Ageze imbere yumva abantu basakabaka, ati "nkajya kureba, wasanga aho hantu habaye ibirori nkongera nkabona aho niganirira n'ubundi bariya bashenzi baransagariya bansezerera vuba." Agezeyo ikimwaro kiramukora kuko yasanze ari hamwe yahoze mu bukwe! Byatewe n'uko amaze kugwa yabyutse akerekeza aho abyutse areba ntamenye ko asubiye aho avuye! 

- Umugore yinjiye muri kabari maze arabukwa umugabo wari wambaye zahabu ku maboko , ku ntoki no mu josi maze aramubwira ati « mbega ngo abantu barasa ntacyo bapfana ! Uzi ko usa neza neza n’umugabo wanjye wa gatatu » ! Umugabo arumirwa dore ko amaso yari ayo maze abaza umugore ati «Kuki nsa n’uwo mugabo wawe ? aho nsa nawe ni hehe ? Wagize abagabo bangahe ?» umugore ati «  nagize abagabo babiri nawe wa gatatu nahigaga ».
- Umusazi yagiye kwivuza i Ndera noneho abwira muganga ati « buri joro ndota ndi imbere y’urugi ndusunika, ndusunika ariko rukanga gufunguka ». Muganga ati « ese kuri urwo rugi haba handitseho iki ? » Umusazi ati « handitseho ko umuntu agomba  kurukurura kugira ngo rukinguke, ariko nanga kurukurura ngo bene rwo batagirango ndiba ! Uranteye maaaa ! » Muganga ati « winjiye ute hano ? » Umusazi afumyamo ariruka !


- Umugabo Kwishingana ntiyoroshye ! Yahuriye ku muhanda na banywanyi be bateze bisi. Umwe ati « Kwishingana ntiyoroshye ! Icyo akoze cyose kiramuhira yarakize. Reba nawe mu kwezi gushize yashinganye(assurer) iduka rye bukeye rirashya bamwishyura amaduka atatu yuzuye.  Mu cyumweru gishize yashinganye umubiri we aho yakinaga umupira ahita acika ukuguru. Wabonye inkoni ya zahabu afite ? » 

- Umupadiri w'umuzungu yasomeye misa abakristu bo mu Busasamana. Baza kugera aho baririmba ya ndirimbo yitwa "Yezu waje kubana natwe." Hari igitero bagezeho rero gituma padiri agwa mu kantu, kuko bose icyarimwe baririmbaga ngo 'ndaco tugira kiri kiza, n'indege ndazo dufite, nditubasha kugira neza...." Padiri ati "oya murekere aho, ntimwirirwe mukomeza." Si bwo padiri asubiye muri sakristiya akiyambura imyambaro ya misa. Abakuru b'inama ya paruwasi baza kumureba, ngo bamenye icyatumye ahagarika misa. Padiri ati "bimaze iki gusomera misa abantu ngo badashobora kugira neza kuko badafite indege?  Jyewe ubwanjye ntimwabonye ko ngendera mu modoka ishaje? None abantu badafite n'amagare batangiye kuririra indege, bakagerekaho no kubiririmba mu misa, ngo niyo mpamvu badashobora kugira neza?"
Ngo abayobozi b’Amerika, Ubwongereza n’u Rwanda  batemberereye mu muriro utazima. Bagezeyo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yibuka ko hari ubutumwa bwihutirwa ashaka kugeza ku Mwamikazi. Ni bwo afashe telefoni bavugana iminota itatu : kubera ko mu muriro utazima ngo ari kure cyane, yaje kwishyura miliyoni eshatu z’amafaranga y’abongereza. Perezida wa Amerika ubwo na we yahise yibuka ko hari akantu ashaka kubaza Umunyamabanga wa Leta, ni bwo na we agiye guterefona, akoresha iminota itanu bamwishyuza miliyoni enye z’amadolari. Perezida w’u Rwanda na we yibuka ko hari icyo agomba kubwira Umujyanama we yasize i Kigali, ajya kumuterefona, bavugana isaha yose. Ni bwo bamwishyuje amafaranga ijana y’amanyarwanda. Abandi bati « bino bintu birimo ikimenyane : bishoboka bite ko uvuze igihe kirekire ari we wishyura make ?’ Nuko nyiri cabine telephonique ati « kuki mwirengagiza ukuri mukuzi kandi mukubona neza ? Ntimusanzwe muzi se ko n’ubundi appel local ihenduka ? Hano ni muri enfer, n’aho uyu mugabo yaterefonnye ni kimwe ! Mwebwe zari appels internationaux ariko we yakoze appel local !

- Umugabo Bazumvampehe yagiye ku kazi yasinze, noneho umukoresha we Gasyampeke ararakara cyane, ati koko nta soni ufite zo kuza ku kazi wasinze? Undi rwose urandenganya ibi byose ni muganga wabiteye! Umukoresha we ati nonese muganga ni we wakwinitse mu nzoga? Undi rwose ejo nagiye kwa muganga mbabara mu nda, noneho anyandikira umuti ngomba kugura; ariko uzi ukuntu nawe bandika. Icyo nabashije gusoma ku rupapuro rero ni ahanditse amacupa abiri, n'ahandi handitse gatatu ku munsi.  Urumva nawe ibyakurikiyeho. 
- Umugabo yagiye kwa muganga yahiye amatwi yombi, noneho muganga ati ariko ese ubundi ubu byakugendekeye bite? Undi wahora n'iki wa muganga ko telefone yasonnye ndimo ntera ipasi, noneho nakwitaba nfata ipasi aho gufata telefone! Muganga ati nonese amatwi yombi yahiye ate? Umugabo ati umva da! Nonese sinagombye guterefona hano nsaba rendez-vous!? 
Ni uko muganga arumirwa. 



Ku mugore wanjye nkunda…

Umugabo yagiye muri hoteri asangamo mudasobwa (computer) ahita yihutira kwandikira umugore we yari yasize mu rugo ubwo yajyaga mu rugendo rw’akazi. Agiye kurwohereza yibeshyaho gato e-mail y’umugore we ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi. Uwo mugore wari wapfushije umugabo yabaye akiva gushyingura umugabo we nawe yihutira kujya kuri mudasobwa yibwira ko wenda hari abo mu muryango we baba bamwandikiye bamusaba kwihangana, ariko akimara gusoma ibaruwa ya mbere ahita yikubita hasi. Maze umuhungu we aje amukurikiye asanga kuri mudasobwa hariho ibaruwa igira ati: Ku mugore wanjye nkunda cyane, Impamvu: Nagezeyo amahoro Ndabizi ko bigutangaje kubona iyi baruwa kuko utakekaga ko nabona uko nkwandikira ariko nasanze ino naho basigaye bafite za mudasobwa. Kandi bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. Ubu tuvugana maze akanya gato ngezeyo, banyeretse icyumba nzabamo, gusa irungu riranyishe ngiye kukwitegura nawe ejo uzaze, ndizera ko uzabona abaguherekeza nk’uko nanjye mwamperekeje, bizu ni ahejo. Uzagire urugendo rwiza.
Isekere!
Bamwe babyita “Urwenya”, abandi babyita “Byenda gusetsa”, hakaba n’ababyita “Nyereka inyinya” Uko wowe waba ubyita kose, n’iyo wamwenyura gusa, uba uruhuye ubwonko.
Umwarimukazi yatanze ikizamini cyo kuririmba, mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.
Kuririmba ni kimwe mu byo abana bakunda cyane, ku buryo mu kizamini hari n’abaririmbaga, indirimbo, yaba itararangira akaba yatangiye indi.Dore ko no kuririmba abana babikora nk’umukino batibuka ko ari n’ikizami. Benshi baririmbaga za zindi z’abana zimenyerewe nka:
* Mbe Kanyamanza keza, ko mbona wishimye,…
* Iyo tugenda kuri gahunda,…
* Icunga, icunga ni igiti gitangaje,…
* Frère Jacques, Frère Jacques,…
* Mama Sipesiyoza yazanye amata,…
* N’izindi ziva inda imwe n’izi zo hejuru
Mwalimukazi ageze ku kana kamwe k’agakobwa kaba karahagurutse, kagendana ibakwe gatangira kuririmba n’ijwi riranguruye ari nako gakora ibimenyetso (gestes) bijyanye n’indirimbo, mwalimukazi arumirwa agwa mu kantu!
Ako gakobwa kati “… Urwo ngukunda sinaruhishahisha, Nzaruvuga hose,ni urw’igiciro cyinshi, nzarwambara ku manywa, nijoro ndwiyorose, …” Umwarimukazi aba aravuze ati ceceka! Umwana ati sinyizi se mwali? Undi ati “Ibyo uri kuririmba ni ibiki, urwo uvuga uzambara ku manywa nijoro ukarwiyoroza ni uruki warumenyeye he?”
Ubwo umwarimu ntiyiyumvishaga ukuntu agakobwa k’imyaka umunani kaba kazi iby’urukundo bigeze aho.
Akana kamusubiza katajijinganga kati “Si ururingiti se?” Umwalimu atajuyaje yagahaye atanu kuri atanu ati genda wiyicarire. Abandi bana basigara mu rujijo batazi iyo biva n’iyo bijya!
Ese wowe urwo ruringiti waba urwiyorosa iwawe/iwanyu? Ese ku manywa waba urwambara?
Niba nawe ushaka ko tumwenyura, gira icyo wandika hasi aho mutangira ibitekerezo.





Urwenya: Ubwo umugabo yajyaga gusaba umugeni atazi Ikinyarwanda

Umugabo yagiye gusaba umugeni atazi Ikinyarwanda, gusa akaba azi ko agomba gukoresha imigani ya Kinyarwanda isanzwe kuko yari azi ko imigani yose isobanura kimwe, ko bihagije ko haba hari amagambo ari muri iyo migani kandi ahuye n’ ayo yakoresheje mw’ ijambo avuze.
Uti:” byagenze bite rero?”
Nyir’ ugusabwa umugeni (umusaza Karekezi) yatanze ikaze asaba umukwe mukuru(umusaza Kanyamibwa) gutambuka agasoma ku nzoga babazaniye ngo amanure akavumbi.
Umusaza Kanyamibwa agiye kuyisomaho aravuga ati: «Murakoze muzehe Karekezi kutwemerera gusoma ku nzoga n’ubundi baca umugani ngo “ushaka urupfu asoma impyisi”» abari aho bose bagwa mu kantu bagira ngo aribeshye!
Hashize akanya imisango iba iratangiye, Umusaza Kanyamibwa ahabwa umwanya ati: ” …umusore wacu yabaye aho ashaka mu gihugu hose umugeni yashima nyuma aza gushimana n’ umukobwa wanyu, burya mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ubuze inda yica umugi”, abari aho noneho barumirwa.
Arakomeza ati: ”Yambwiye ko yashimanye n’ inkumi yanyu kandi murabizi ko mu muco wacu bavuga ngo: “Nta nkumi yigaya kuko n’ irwaye igisebe iravuga ngo izarongorwa”, rero yasabye umubano umukobwa wanyu nawe arabyemera adatinze dore ko baca umugani ngo “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi. None rero nk’ uko umukobwa wanyu yiyemereye kubana akaramata n’ umuhungu wanyu, kandi mu Kinyarwanda bakaba bavuga ngo “Urwishigishiye ararusoma” niyo mpamvu twabazaniye inkwano,………
Kuko: ”ubuze uko agira agwa neza”.
Umusaza Karekezi, nk’ umusangwa mukuru aba afashe ijambo ati: “Ntituguha umugeni wacu dore umukobwa wacu aracyari umwana kandi ga aracyari mu mashuri ngo yongere n’ ubwenge(aha ni kwa kundi abasaza baba bari kugorana mu misango).
Nuko umusaza Kanyamibwa, mu gusubiza arihanukira ati: ”Rwose mugerageze muce inkoni izamba, nibyo koko umukobwa wanyu aracyari umwana burya murabizi baravuga ngo: ”Ntukabone ifundi ngo uyite umwana w’ inyoni, rwose umuhungu wacu azamurera kuko akuze
kandi murabizi burya ngo: “Ubugabo si ubutumbi”, hanyuma byo kuba ari n’ umunyabwenge rwose ni byiza natwe umuhungu wacu yaraminuje kandi ga baravuga ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe”. None rero musaza Karekezi twiteguye kubaha inkwano amashyo y’ inka yose mushaka , dore nawe urakuze ngirango urazi ko “Uhongera umwanzi amara inka”.
Uhagarariye umuryango usabwa arumirwa, noneho ibyo gusabwa birahinduka bati: ”Nta mugeni wacu tubaha kuko muducira amarenga ko umwana wacu twaba tumuroshye”.
Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza aciye bugufi nk’ utakamba ati: ”Rwose muvandimwe Karekezi, abakuru bajya bavuga ngo “Ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi”, none rwose nimutwemerere tubakwere dore “akatari amagara barahaha”.
Umuryango uratsimbarara uti: ”Nta mugeni tubaha yemwe ahubwo nimwitahire muri gutinda muzababwire batume undi abe ariwe uza gusaba umugeni“.
Umusaza Kanyamibwa mu gusubiza ati: “Yego rwose turemeranya burya “Intumwa n’ uwayitumye barangana”, kandi “kuntuma ni nko kwituma cyangwa kwigirayo”.
None rero “utakwambuye aragukerereza “ Mumpe umugeni rwose. Ariko mumumpa, mutamumpa , Mumenye ngo “N’i Nyagasambu rirarema”, mwitwima umugeni rwose mba ndoga Fundi. abari aho bose bataha bazinze umunya.



RYANGOMBE NTIYICA
---------------------------------- 


Kera mu Rwanda habagaho ibihe by’inzara nka RUZAGAYURA RUMANULIBABA GAKWEGE n’izindi…………..
Abantu bagasonza bamwe bagasuhuka abadahunze inzara yabarembya bagashaka ukuntu bajya kwiba mu bakungu. Abo bakungu bo babaga barahunitse ibishyimbo amasaka ibigoli akavura kaba kaguye bagatanga imyaka abantu bakabahingira bakongera bakeza ibitoki, ibijumba n’ibindi………..
Aliko bakizera ko babikesha RYANGOMBE bakabandwa bagaterekera.
Abantu bajya kwiba ibitoki mu milima yabo umukuru w’umulyango agakoranya abantu bo ku musozi bose bakaza kurahira kugirango bamenye uwibye kubera gutinya RYANGOMBE abenshi barafatwaga bakishyura bakaba ruvumwa ku musozi ngo ni ibisambo

Bukeye SERWILI na ZIMULINDA biga ubwenge bwo kuzajya biba ibitoki kandi bakarahira RYANGOMBE ntibice.
ZIMULINDA abwira SERWILI ati dore uko tuzabigenza mu gicuku uzajya uza tugende nitugera hafi y’imilima nzajya ngushyira ku rutugu ufashe umuhoro ujye ugenda utemagura ibitoki byitura hasi.
Umunsi wo kurahira wowe uzarahira uti: Jyewe SERWILI aya maguru yanjye akigera akandagira mu milima ngo ngiye kwiba ibitoki iyo RYANGOMBE inyice.

ZIMULINDA nawe agatoragura bya bitoki abivana mu milima bakikorera bakitahira .umunsi wo kurahira nawe ati: Jyewe ZIMULINDA aya maboko yanjye akigera afata umuhoro agatema ibitoki iyo RYANGOMBE inyice.
Ibitoki barabyiba byinshi uko bashoboye mu gitondo induru ziravuga ngo abantu nibaze bashoke barahire RYANGOMBE SERWILI na ZIMULINDA bahageze mu bambere
Aliko abantu barabakekaga batangiye kurahira bose bategereza ko bagiye gufatwa cyangwa gupfa bararahira nibapfa bataha bakubita agatwenge.

Batara ibitoki ibindi barateka kwiba babigira umwuga . Bukeye bahishije urwagwa batumira inshuti yabo RWAJEKARE barasangira bamaze gusinda SERWILI arirahira ati:mba ndoga RUKARA rwa BISHINGWE reka mbabwire abapfumu baratubeshya RYANGOMBE ntiyica.





Bibaye byiza ubwo musetse!!
Umugabo umwe yigeze gusurira abantu mu kabari, bamurebye ati:ese murandeba iki; ahari umwenge ntihaca umuyaga!?" Bumvise abashubije gutyo barumirwa maze baraturika baraseka, nawe arongera ati:"ntubona ahubwo; bibaye byiza ubwo musetse!"
Byagenze bitya!
Umugabo yakubise undi urushyi maze ajya kumurega bageze aho baburaniraga barababaza bati byagenze bite? Ni uko wa mugabo ava hasi akubita mugenzi we urundi rushyi ati byagenze gutya
Wari ufashe iki ?
Umusaza yagiye gutera urubariro hamwe n'umukecuru we, noneho burira urutara batangira gukora ibyo bifuzaga, maze bimaze kugera hagati wa musaza yaje gusunika cyane maze wa mukecuru yitura hasi, maze wa musaza amukankamira agira ati:"Ubwo urabona nk'ubu njye ko nari nyifashe wowe wari ufashe iki ngo turinde twagwa!"
Zigenda zitya !
Abagabo babiri bagiye kuburana inka; bageze mu rukiko umucamanza ati:"Izo nka muburana zigenda zite?" Maze umwe muri ba bagabo arunama atangira gukambakamba ati:"Zigenda zitya!"
Amabinga
Umugabo w'amabinga yahuye n'ufite amenyo maremare maze ufite amenyo maremare ati:"Mu bw'inturo amasaka areze(ashaka kumuvugiraho ko afite amabinga nk'inturo)". Undi aramusubiza ati:"Areze ariko isatura ziyamereye nabi(amuvugiraho ko afite amenyo nkayisatura)!"
Dusabe...
Umukobwa witwaga Dusabe ngo wari wiyiziho ko ari igitangaza yagiye mu misa none ngo padiri avuze ngo "Dusabe...." Mu gihe atarakomeza undi ati:"Karame padi; ese nawe wamenye ko ndi hano!?" 
Guma aho nzane n'undi!
umugabo imodoka yamugongeye umwana noneho wa mushoferi kubera ubwoba amuha 5000frw. Ubwo rero kuko uwo mugabo yari umukene abwira wa mushoferi ati:"Guma aho njye kuzana n'uwasigaye mu rugo!".
Imboyo
Umwarimu yabajije abana gutanga amagambo arimo igihekane "mb" umwe muri bo ati:"imboyo". Mwarimu yumva atabyihanganira amutuma ababyeyi. Ubwo rero se yaje kuza bamusobanurira ko umwana yavuze ibitavugwa, ahita ava hasi amukubita urushyi ati:"Niko wa kagoryi we sinakubwiye ko bavuga "Imboro"!? (mwarimu we yari yiteguye ko umwana ahanirwa kuvuga amagambo mabi)
Nanjye sinatashye ubwawe!
Umusaza yabwiye umwuzukuru we ati:"Mwana wanjye mbabajwe nuko ngiye kuzapfa ntatashye ubukwe bwawe!" Uwo mwana aramusubiza ati:"Ntibikubabaze kuko nanjye sinatashye ubwawe!"
Gupima inyama 
Umugabo yagiye mwisoko kugura inyama agezeyo abona aho bari kuzipima arabaza ati iki kiro ni nyama?
Umwana uhetswe 
Umugore yari yasinze aheka umwana we wumuhungu amucuriste agiye munsi yurugo kwihagarika amusimbije akora mukanywa agaruka avuza induru ati umwana wanjye yabaye umukobwa kandi yari umuhungu.
Inzu igenda 
Umugabo yagiye mukabari kunywa amaze gusinda arataha ageze hanze abona amazu aragenda yicara hasi ati iyanjye iransanga hano!
Isosi itukura
Umugabo yagiye gusura bantu agezeyo asanga bahishije akomanze bahisha ibiryo munsi yameza ubugari ni nyama zifite isosi itukura bihumura cyane. baricara bigeze aho umugabo ati reka rero mbabwire ibyago twagize kurugendo. tugeze mwikorosi twahuye nikiyoka kinini!! cyari gifite umutwe munini wanganaga naburiya bugari buri munsi yameza ijisho ryayo ryatukuraga ni nkiriya sosi iri hariya munsi yameza nuko bahita babizana barabirya!
Umugabo w'umukristu
Umugabo wari umukirisitu yagiye kwirega ibyaha ..."Nibye igitoki cyo kwa kanaka ...naciye inyuma umuturanyi wanjye ....", hanyuma padiri amuca icyiru . Umugabo ataha yishimye rwose ,yumva yakize , ndetse afata n' umugambi mwiza , ku cyumweru abyukira mu missa ya mbere . Padiri ageze igihe cyo kwigisha atangira kwigisha abakiristu uburyo bakwiye kwifata ..."Ntimukibe ni bibi ...Gusambara ni icyaha gikomeye ...." ...Umugabo aho yicaye atangira kubyimba ...Umujinya urazamuka ...Bagiye kubona babona ahagurutse yijujuta asohoka ari kuvugira mu matamatama ..."Puuu , sinzabagaruka ...ariko ubundi koko nabikubwiriraga iki ?? Ubundi uri Mutabazi tuva inda imwe ??". Ubwo ahita yisubirira ku idini rya gihanga . sinjye wahera !
Umwana utuzuye mumutwe
Umwana utuzuye mu mutwe yaryamye ku gitanda , bigeze mu gicuku aratota , arahanuka yikubita hasi. Ubwo arabyuka , arikandakanda asubira mu buriri .
Hahise akanya arongera ararota arahanuka yitura hasi , hamwe yituye uwa mbere ....! Noneho arabyuka araseka cyane yishimye ngo "mbega Imana ngize weee , ubu iyo mba ntahagurutse ngo nsubire ku gitanda mba NIGUYE HEJURU...". 
Umugabo n'umugore
Umugabo n'umugore bariho batera urubariro, bari ku rutara rwabo, umwana wabo muto abaryamye iruhande. Mu gihe bari mu byabo, umugore yumva umwana ararira kuko yari yaguye hasi. Abwiye umugabo ngo nareke ajye kumureba, umugabo aramubwira ngo : "Mwihorere inyundo incura abandi iracyakora neza, kandi nawe urabyiyumvira".
Umugabo wakundaga inyama
Umugabo wakundaga inyama yasize umugore we agiye kubaga isake mu gitondo , ajya ku kazi !! Ariko aho ari mu mirimo yicara arota rusake ....
Kera kabaye nko mu ma saa tanu aradomoka arataha , ageze mu rugo asanga madame agiye kugura ubufu , urugi rwari rwegetseho !
Umugabo yihina mu gikoni , inkoko ayihera mu maguru ....ayitapfuna yitonze ,...ayigeza ku gutwi ....Reka kuvuga igufa , nyamugabo n' amajanja yarayanuye...n'ibikohwa , umenya ntacyo yasize inyuma !! Arangije asohoka ntawe umubonye arigendera !! ...Hagati aho ariko indangamuntu ye yari mu mufuka w' ishati yari yaguye mu isafuriya , ariko umugabo w' amerwe ntiyabibona !
Nyamugore arataha , arebye mu isafuriya asanga hibereyemo isupu gusa ...Inyama zagiye hehe ?? Mbaza nkubaze !! Cyakora agize amahirwe abonamo ya ndangamuntu , yitegereje neza abona ni iya patron. Na we arayarura , ayishyira mu gisuperi ukwayo , ubundi arinumira !
Umugabo ataha saa sita induru ari ndende ngo arashonje umugore azana isupu , n' ikindi gisuperi ku ruhande gipfundikiye neza ...
Umugabo ntapfunduye cya gisuperi ahita yiyamirira ...."Ye baba weee ....Ariko koko uyu mugore nzamwigisha ngereze hehe ?? Sinakunwiye ko IYO UMUGORE AKARANZE INKOKO CYANE , BIGERA AHO IGAHINDUKA IBYANGOMBWA BY' UMUGABO WE ?? "... Ni uko umugabo yirira isosi gusa !
Sinjye wahera !
Umugabo na Petero
Umuntu yarapfuye,noneho ageze hahandi ku muryango munini,ahasanga wa mugabo uli kwizamu,ayobora abapfuye aho bagomba kujya(umwe bita Petero)
Nuko Petero yereka wa muntu amuhitishamo aho yifuza kujya.
Arabanza amwereka muli PURGATOLI,wa muntu ahakubise amaso asanga impinja ziralira,zirannya,ziraruka,ati aha ntabwo nahaba. Petero arongera amwereka mw'IJURU,asanga mw'ijuru bali muli za DAWE ULI MW"IJURU........za NAKURAMUTSA MALIYA.......nandi masengesho menshi,mbese abona harakonje ,aaaabaza Petero ati mbese ntahandi?nuko Petero amwereka mu MUMULIRO UTAZIMA,ahakubise amaso,asanga harashyushye,arebye abona ibyokezo biliho za Broshete,abona abantu barabyina,baraceza,abandi baranywa inzoga z'amoko yose,abandi begetse abagore ku bibambasi barakora amahano,abandi barareba za video zo gusambana,mbese urusaku ali rwose mu mpande zose,mu kanya akabona umuntu araguye,mu kanya akabona ibibombe bilisuka ubudatuza,Aliko cyane cyane agashimishwa nuko ibintu byose yabonaga bishyushye.
Nuko wa muntu abwira Petero ati:urakoze kunyereka hano,igendere aho njya nahageze.Nuko umuntu yigira mu MULIRO awita IJURU.
Ngaho nimugire amahoro.
Umwana kwa Padiri
Umwana w'Umuhungu yagiye kwa Padili gushaka Penetensiya,mbese kwicuza ibyaha.
Nuko umwana abwira Padri ati:"NASUZUGUYE ABABYEYI BANJYE"Padri aramubaza ati wabasuzuguye gute?
Nuko umwana aramubwira ati iwacu bambujije"GUSHINGA GATEBEGATOKE"ngo ntzavunika.Padri rero yali umuzungu,ayoberwa gushinga gatebe gatoke icy'alicyo.Noneho Padri abaza wa mwana ati:wabinyereka se?Umwana ati cyane rwose.Nuko umwana asohoka mu ntebe ya Penetensiya ajya mu kirongozi;aratangira alihenantura,amaboko hasi amaguru hejuru,Padili ali mu kadilishya amwitegereza,nuko umwana ararangiza asubira mu ntebe ya Penetensiya.

Nuko Abakecuru n'Abasaza mbese abantu bose bali bali ku murongo,kugirango bashake Penetensiya babonye ibyo umwana akora barumirwa barayembayemba bose barataha bagenda bavuga ngo yewe;ngo ntawashobora gutanga ikiru kimeze kuliya padri yahaye uliya mwana,noneho ugiye gushaka Penetensiya yasanga hali wa mu Padri agahita yitahira,atekereza ko amubwira gushinga gatebe gatoke.
Noheli yegereje
Noheli yegereje , umugabo ajya gusaba Penetensiya. Aricuza ibyaha byoseee , ariko ntiyavuga ibijyanye n' inkoko za Padiri. ...

Padiri :"None se warangije kwicuza ibyaha byose ??? "
Umukozi: "Yeee , narangije Padi ...."
Padiri:"None se ni nde unyibira inkoko ????"
Umugabo:" hmmmmm?? Ntabwo numva neza! Subiramo! "
Padiri:"Ninde unyibira inkoko ??? Amasake yanjye ni nde wayamaze ??"
Umugabo: "Padi ....Ntabwo ndi kumva rwose! Reka tugurane , uze hano , nanjye njye aho ....noneho mvuge nawe wumve !! burya iyo umuntu ari hano ntabwo aba yumva neza !! "
Padiri aremera , baragurana. Umugabo noneho nawe arabaza:

Umugabo: "Padi, ninde ujya gushuka umugore wanjye iyo ndi ku kazi ???"
Padiri: " Euuuhh.... hmmm ....hmm??? Ntabwo numvise neza ..! Subiramo, numve ! "
Umugabo:"Nakubajije ngo ...Ninde unca inyuma iyo ndi ku kazi ??"
Padiri:"Ariko uzi n' ikindi ?? IYO UMUNTU ARI HANO , BURYA KOKO NTIYUMVA NEZA !! ...reka duhindure nguhe absolution, tureke gukerereza abandi bategereje !"

Umugabo abona absolution ye ! Sinjye wahera !
Kwambika ibara
Umugabo utazi igifaransa yagiye muri france,noneho bamushakira umusemuzi. baravuga bagera naho bavuga kurubyiruko , noheho wa mugabo utazi igifaransa ati:abana b iyi ngoma bagiye kuzatwambika ibara. umugabo abwira umusemuzi ati ngaho babwire icyo bishatse kuvuga mu magambo macye, wamusemuzi ngo agire ngo arasemura nawe ati ca veux dire que les enfants de ce tambour vont nous habiller la couleur.
Ndigaramiye
Umugabo yagiye gusangira inzoga nabandi mu kabali, mu kanya gato ziba ziramugaritse zimutura hasi munsi y'ameza, arangije abwira bagenzi be ati: izo nzoga mu kanya zirabica nigaramiye!!!!!!!!!!
Mayibobo n'amata
Mayibobo yamanutse kumuteremuko imodoka iba iramuhushuye irikomereza agwa igihumure, noneho umugore w'umunyampuhwe aba aje yiruka gutabara ahita abwira umuntu wari hafi aho ati simbuka ugure amata hariya tumuhe turebe ko ahembuka, mayibobo nawe aba aritaye mu gutwi niko kongeraho mu kajwi gato ngo na ka keke!!!!!!
Kwiyandarika

Umukobwa wiyandarika yabuze coaster imuvana i Kampala ngo imugeze i Kigali maze yiyemeza gutega lift. Ku bw'amahirwe ikamyo irahagarara iramutwara. Iyo kamyo rero yaje guhura n'ibibazo bituma barara mu nzira kabiri kose. Bari kugera i Kigali, umukobwa aba aravuze ati "buriya ejo nzahita njya kwicuza icyaha cy'uko nasambanye gatatu". Umushoferi, ati "kereka niba hari undi mwaryamanye kuko jye ndibuka ko ari kabiri gusa!" Umukobwa amusubiza ababaye cyane, ati "ubu se koko turatandukana tutongeye?!"
Ntawe ugereranya ibyo atazi

Abavoka (avocats/lawyers) babiri b'incuti bahaye akazi umu secrétaire mushya muri cabinet yabo. Uyu rero na we ntiyagiraga uko asa. Ni uko baratega (parier/ bet) ngo bazarebe uzaryamana na we mbere. Uwa mbere wari ufite umugore ajyayo, bukeye undi amubazanya amashyushyu menshi uko yamusanze. Aramubwira ati "ntumubone kuriya ntahambaye na mba. Nasanze arutwa n'umugore wanjye!" Bukeye wa wundi nawe ajyayo, avuyeyo umwe ufite umugore amubaza uko byagenze. Undi amusubizanya agahinda kenshi ati "ibyo wavuze nibyo man! Arutwa n'umugore wawe!" Ubwo aba yivuyemo atyo kuko ntawe ugereranya ibyo atazi!

Sinarinzi ko so ari we nyiri farumasi

Umusore ukiri imanzi (puceau/virgin) yiyemeje gukora imibonano mpuzabitsina ngo abe nk'abandi ye! Ni uko agufatiye inzira no muri farumasi ngo ba! Ahageze abwira nyiri farumasi ko ashaka udukingirizo, ko kandi ari ubwa mbere agiye gukora ibyo bintu. Undi amubera umwana mwiza amusobanurira n'uko ari bubikore, anamubwira ko nta bwoba biri bucemo. Umusore amubwira ko afitanye gahunda n'inkumi iwabo nijoro kuko ababyeyi bayo hari aho bari bube bagiye (hatari guhinga kure ariko!)

Amasaha ageze nyamusore araza, ageze iwabo w'umukobwa asanga ababyeyi ntibaragenda ahubwo nibwo bakigera ku meza. Bahise bamuha karibu ku meza nawe yiyemeza gusengera ayo mafunguro. Uko yakubitse umutwe yawugumishije hasi biratinda, maze umukobwa aramwongorera ati "chou, sinarinzi ko ukunda gusenga bigeze aho!'' Umusore nawe ati "chou, sinarinzi ko so ari we nyiri farumasi!!!"
Sinshaka kurwara SIDA bwa kabiri di!

Umusore yasambanye n'umukobwa, inkumi aba ari nayo imwisabira kudakoresha agakingirizo. Nyamusore arangije abaza nyamwari umwaye ati "harya nta SIDA wanduye?" Umukobwa ati "oya chéri, mperutse kwipimisha nsanga ndi muzima!" Ati "kubera iki se umbajije icyo kibazo?" Umusore ati "nashakaga kumva niba ntayo nongeye ku yo nsanganwe. Sinshaka kurwara SIDA bwa kabiri di!" Umukobwa umwuka wahise uhera n'ubu aracyarimo bonbonne!

Umuhehesi

Umusore w'umuhehesi rurangiranwa yakugiriye gusura umugore wari ufite umugabo wafuhaga akaba umwe. Bakugereye ku buriri, maze bataratangira bumva imodoka ya nyamugabo yinjiye mu gipangu. Umugore n'ubwoba bwinshi ati "sohoka umugabo wanjye atagusanga aha akatwica twembi!" Umusore abyumva vuba abaduka uko yakabaye aca mu idirishya amaguru ayabangira ingata.

Uko yakirutse aba ageze mu muhanda ahaberaga 20 km de KIGALI na we arakomeza yirukankana na bo! Siniriwe mbabwira ko yasohotse yambaye ubusa imyenda ayitwaye mu ntoki! Umwe mu birukaga aramubaza ati "ese shahu, buri gihe wiruka wambaye ubusa?" Undi ati "kabisa ndabikunda kuko mba numva nisanzuye. Burya imyenda iranjena wangu!" Wa wundi arongera aramubaza ati "none se iyo wiruka buri gihe uba wambaye n'agakingirizo ko mbona wagatuyemo?"
Icyo gikoma

Igihe kimwe umugabo n'umugore we bari baryamye nuko nya mugore yumva abajura bateye akangura umugabo aramubwira ati:"Byuka wumve icyo gikoma".
Nuko umugabo aramubwira ati:"icyo gikoma utampaye kare ; ubu nibwo wibutse kukimpa?".
Salade

Umusore yari afite icyana, umukobwa yari mwiza ariko yari afite umunwa munini!
Noneho umunsi umwe umusore aramubwira ngo ntajye kwifotoza, abwira photographe ngo agerageze iminwa y'umukobwa ntizagaragare!
Ni uko babwira umukobwa ngo nibamuha signal avuge "legume" ngo surtout ntavuge "salade".
hehehe bamuhaye signal umukobwa ati "salade".
birenge mu kabari

Umugabo yageze mu rugo yasinze atongana n'abiwe, basezerana ko atazongera kugera mu kabari ni uko umunsi umwe asubirayo ageze mu muryango w'akabari atangira kugendesha amaboko ati: « Mumpereze mützig ebyiri kandi muzinsangishe muri bingaro.» (Twa tuzu two hanze banyweramo). Abamubonye bati: « Ko ugendesha amaboko ni amahoro?» Ati: «Nasezeranye n’umugore ko ntazongera gukoza ikirenge mu kabari.»

Imbwa y’umukwe irubahwa.

Umusore wari uturanye no kwa Sebukwe, yagiye kubasura, imbwa ye imugenda inyuma ariko ntiyayibona. Mu gihe yari mu nzu aganira, yumva hanze umuntu aravuze ati: « eheee, iyi mbwa y’umukwe wacu, ese tuyihaye iki bahu? » Wa musore ngo abyumve agwa mu kantu, aribaza ati: « mbese burya nza hano nzi ko bankunze, naho barantuka kugeza aho banyita imbwa.» Ni uko arahaguruka aritahira. Ibyakurikiyeho simbizi (burya ngo imbwa y’umukwe irubahwa).

Rubundakumazi

Umugabo wakundaga inzoga cyane yaje guhindura idini ajya mu ba Pantekote ( ba bandi bita abarokore) ni uko igihe bari mu nyigisho Pasiteri ati: « Bavandimwe murahirwa mwe mwakiriye agakiza mugaca ukubiri n'inzoga. » Ati: « Inzoga si inshuti ahubwo ni umwanzi mubi. » Ati: « Musome mu gitabo cy’imigani umutwe wa, umurongo wa ». Wa mugabo rero kuko yari Rubundakumazi ati: « Nyakubahwa Pasiteri, ubushize ariko wari watubwiye ko tugomba gukunda n'abanzi bacu, ati biri muri Matayo. Ni uko Abakirisito si uguseka barakumbagara.»

Uzajye gushaka akazi k'izamu

Umusore yabwiye umukobwa wari waramubenze ati :« Disi kuva aho wangiye ko ngusaba singisinzira nijoro, none nayobewe uko nzabigenza! » Umukobwa amusubizanya umutima mwiza ati: « Uzajye gushaka akazi k'izamu cyangwa se uzumvikane na Lokodifensi z'iwanyu mujye mukorana cyane ku irondo.»


Barakina iki?

Umugabo ufite uruhara yahuriye n'ufite "nyakubahwa" (ikida kinini) muri stade kureba umupira; gusa imvura yari yangije ikibuga. Maze ufite nyakubahwa abwira ufite uruhara ati:"Watanze icyo kibuga bagakina ntubona ko ikindi cyuzuye amazi!?"(yavugaga uruhara) Undi agiye kumusubiza ati:"Ese nintanga ikibuga barakina iki ko mbona umupira wawumize??"(amuvugiraho nawe kubera ya nda)

Ujye ugaburira umwana ku isaha!

Umusore yagiye gushaka akazi k'ububoyi barakamuha ariko shebuja amubwira ko agomba kujya agaburira umwana we ku isaha. Ubwo rero igihe cyo kurya kigeze wa muboyi akuramo isaha ayishyiraho ibiryo agaburira wa mwana. Nyir'urugo aho aziye amubajije ati ibi ni ibiki, undi ati nabikoze uko mwabimbwiye!
Waritoye ndagaswi!

Umwarimu yabajije abanyeshuli be ijambo ririmo igihekane "sw"; noneho umwe muri bo wari umushumba ati :"guswera". Abandi bakoma mu mashyi bati:"Waritoye ndagaswi!"
Nyongera imyungu.

Umugabo yagiye gucumbika ahantu bumwiriyeho asanga muri urwo rugo batetse imyungu, kandi nyir'urugo yarayikundaga cyane!!! Ubwo rero bafata icyemezo cyo kurya bakamwima. Bikingirana mu cyumba batangira kurya, noneho wa mugabo akajya yongorera umugore we ati: "Nyongera imyungu." Umushyitsi akabyumva akumirwa, gusa abandi ntibari bazi ko abumva. Bamaze kurya bararyama. Mu ijoro baterwa n'abajura nuko wa mushyitsi abyuka vuba afata icumu aritera wa mujura maze arivuga ati: "Nkwice nkwirahire umuhungu wa Nyongerimyungu!"

Mbateranyije barwana

Umwarimu yabajije umwana ati: " Abana 2 mbateranije n'abana 3 byatanga iki?" Umunyeshuri aramusubiza ati: " Mbateranije barwana!"

Munzenze

U Rwanda rwahize n'u Burundi mu guhamiriza maze umwami Mutaga atuma ku mwami Kigeli ngo azohereze intore ye izi guhamiriza; maze mu Rwanda bahitamo "Munzenze". Ageze i Burundi batangira guhiganwa, kera kabaye Munzenze baba bamurushije, ariko nyine bagira ngo banzure, Munzenze arahamiriza yitera hejuru maze arasura, abantu baba babyumvise baraseka. Munzenze nawe ahita yivuga ngo :" Hamiriza hamiriza Munzenze ahari umwanya hanyura umuyaga!". Bahita basekera icyarimwe maze bati Munzenze aratsinze!!!

Dushimire Munnyo.

Umugabo umwe yaje kwita umwana we izina ridasanzwe:"Munnyo" . Ubwo rero Munnyo yaje kubatizwa bakora umunsi mukuru, maze se wa Munnyo aterura agira ati:"Bavandimwe nshuti, ibi mubona tubikesha Munnyo; mumfashe tunywere Munnyo, turire Munnyo, dukorere Munnyo umunsi mukuru ukomeye, ariko mbere y'ibyo byose mumfashe dushimire Munnyo nuko bose bashima nunnyo.

Sanga ibindi!

Hari umugabo wakundaga ibishyimbo cyane; rimwe bagereka imyumbati ku bishyimbo, ariko kuko ibishyimbo byari bike yihanangiriza umugore we ko we n'abana barya imyumbati gusa!!Ubwo rero igihe cyo kurya kigeze nyamugore yaruriye abana imyumbati gusa umugabo yikubira twa dushyimbo. Hari umwana waje kureba ku isahane ye abonaho igishyimbo kihishe maze aragifata agishyira ku isahane ya se ati:" jya mu bindi!"

Ngwino...ngwino...ngwino...

Umushoferi waparikaga imodoka ahantu hari ikinogo yabwiye kigingi we ati:"Undebere ko igwamo". Ubwo kigingi atangira kumuyobora ngwino....ngwino ....ngwino... Ubwo noneho ya modoka imaze kugwamo kigingi ati:"ok!" Umushoferi asohotse asanga yaguyemo atuka kigingi we undi nawe ati urandenganya nakoze ibyo wambwiye!
Nsoma ku gacuma...

Babwiye umugabo bati: "Urabona bitababaje magingo aya kuba utazi gusoma no kwandika!" Nawe arabasubiza ati:"Nimwirire kuko njye nzi gusoma ku gacuma nkandika umunani!"
Rukubayihunga

Umugabo witwaga Rukubayihunga yari yarajujubije umugore we kubera ko yamwibaga umutsima, buri gihe bakajya kurya hasigaye gato kandi nako nyamugabo akakamucura gusa akabura uko abigenza ngo amufate. Bukeye umugore afata umutsima awandikaho "RUKUBAYIHUNGA". Ubwo rero wa mugabo yaje kuwurya uko bisanzwe arya igipande cyari cyanditseho "Rukuba". Nuko umugore azanye wa mutsima abona wabaye muto abaza umugabo we ati:"Ko ndeba YIHUNGA none RUKUBA yagiye he??"
Umugabo w'igisambo III

Umugabo w'igisambo yabonye umugorewe ahishije umutsima maze arawiba awujyana muri WC kuwurirarayo, umugore agarutse arawubura ariko, yumva undi ari muri WC; niko kumubwira ati:"Ntuwurumange aho uri hari imboga!"
Yezu yishwe na nde?

Umwana yagiye kubarizwa batisimu noneho bati ngaho tubwire abishe Yezu. Ubwo nawe ati ariko nanjye mfite akabazo: uwo Yezu uvuga wapfuye ni umuzungu cyangwa ni umwirabura? Umwarimu ati:"Ni umuzungu". Umwana niko gusubiza ati:"Noneho rero Yezu yishwe na "Rukara rwa Bishingwe" muzi mwese ko koko Rukara yishe umuzungu".
Ikabutura nziza

Umugabo w'umukene yuriye igiti, akaba yari akenyeye umwenda gusa, nuko padiri aza kunyura munsi ya cyagiti, arora hejuru, abonye wa mugabo aramuhamagara aramubwira ati ihute bwangu ujye kuri paruwasi ubabwire baguhe ikabutura.
Umugabo atashye yereka umugore ati dore ikabutura nziza padiri yampaye anyuze munsi y'igiti nari nuriye.
Umugore ngo abyumve ati ndacitswe,ariruka yurira nawe cya giti kugirango padiri agarutse agire nawe icyo amugenera.
Padiri ntiyatinze, yageze munsi ya cya giti arora hejuru, niko kubwira nya mugore ati manuka bwangu ujye kuri paruwasi ubabwire baguhe urwembe!
Ibyo uvuga biteye iseseme.

Umuntu yatoye abagabo arega mugenzi we ko iyo bigeze nijoro amuzira ku rugo akumviriza ibyo avuga. Nuko mugenzi we yiregura avuga ati:"Wa mugabo we urambeshyera. N'iyo uvuga ku manywa numva biteye iseseme, none ngo ndaza kumviriza ibyo uvuga bumaze kwira !"

Navugaga umwami Yezu !

Umusaza yagiye kuburana, mu rubanza hagati aza kugira ati:
- Ndarengana mba ndoga umwami !
Abacamanza bati:
- Wa musaza we ko wirahira umwami ntuzi ko bibujijwe ?
Umusaza arabasubiza ati:
- Navugaga umwami Yezu !
Ubwo bakoma ubantahirize !

Umusaza yahuye inka ze ahura n'undi aramubwira ati:
- Ese izo nka zawe urazerekerana he ko iwacu bakoma ?
Undi ati:
- Nahoze ngirango ndagerayo mbasuhuze none ubwo bakoma ubantahirize, uti nawe araho !
Uraho bendera we !

Umusaza yanyuze kuri komini bazamura ibendera ntiyahagarara arikomereza. Umupolisi aramuhamagara ati:
- Yewe wa gasaza we ugenda utaramukije ibendera !?
Umusaza arahindukira ati:
- Shyuuu ! Mwana wa ! Ibyo tubipfe ? Uraho bendera we?

Zashira zite tutaziriye ?

Umucamanza baramubwiye bati:
- Kuki urya ruswa kandi zaraciwe ?
Na we ati:
- Umva re ! Zashira se zite nyine tutaziriye !?
Kuki mucuruza ibiryo byagaze ?

Umugabo wari ku rugendo yaje kugera ahantu yumva inzara iramurembeje, kuko yari yagenze urugendo rurerure, nta kabari abona, nuko agize Imana aba abonye akabari, akinjiramo ahita atumiza ibiryo, bije ahita abyahuka aratangira ararya. Hashize umwanya uringaniye, inzara imaze kwibagirana, nuko yumva bya biryo bihumura nabi, ndetse byaragaze, ahita ahamagara nyiri akabari amubaza amukanika ati: "Kuki mugabura ibiryo byagaze ni ukubera iki ?" Undi ahita amusubiza ati: "Si ukubera se nka ba mwebwe muza mukererewe, mwagiye muza bigishyushye !!"
mpyisi zahuriye mu nzira...

Impyisi zahuriye mu nzira ziraramukanya;
Imwe iti:
-Ndi ryinyo ry' impindu rimira impinja!
Indi iti:
-Ndi ryinyo ry' umusoto rimira umusore!
Indi iti:
-Ndi ryinyo ry' umugera rimira umugeni!
Indi iti:
-Ndi ryinyo ry' umukaka rimira umukambwe!
Ruhanamirindi.

Hari mu nzara, nuko umugabo Ruhanamirindi ajya gushaka aho yabona amahaho. Ku bw' amahirwe atahana ifu y' ubugari. Ageze iwe ategeka umugore guhita ayiteka yose.
Ubugari buhiye, umugore abugabamo ibisate bikwiriye abana n' umugabo we, nawe nyine yisigira igisate cye. Ruhanamirindi arya igisate cye, arahaga ndetse asigaza igice kitari gito, ndetse n'abana n'umugore bose bari bashigaje, ariko Ruhanamirindi yari yashigaje igisate kinini kubarusha. Nuko aribwira ati: "Ko mbyuka nyuma y'abandi, none nazasanga banguraniye, bakandira igisate ko ari cyo kinini?" Nuko aba yungutse inama: Igisate cye acyandikaho izina rye " RUHANAMIRINDI ".
Bukeye agiye kureba igisate cye, induru ayiha umunwa; ahamagara abana n'umugore arababaza ati: "Ko igisate cyanjye cyaryamye ari RUHANAMIRINDI, none kikaba kibyutse ari RUHANA, ubwo MIRINDI yagiye he?"
Umugabo w' igisambo II

Umugabo yakugiriye mu gikoni asanga ubugari mu isafuriya, arabubatura abwirukankana ajya kuburira mu masaka. Ibyago bye, aba akubitanye n' umugore we wasoromaga imboga zo kurisha ubwo bugari, nuko ahita amubwira ati: " Mpa ubwange mburye mbukunda iyo bugishyushye !"
Murware amavunja !

Umugabo ukuze yumvise abategarugori babiri bavugana, umwe avuye i Kongo undi ajyayo, noneho ujya Kongo abaza uvayo ati : "Iriya ivunja rigeze kuri angahe ?" Undi aramusubiza ati: "Ni 588 ." Wa mugabo arita mu gutwi ageze iwe ati: "Gusirimuka na byo nta kigenda bana ba ! Murware amavunjya kandi uwo ivunjya rizajya rigeraho ajye aritereka turigurishe ryakuze"!

Ubundi se urapima iki ?!

Umuntu wari ufite umunzani yahuye n' uwikoreye ibishyimbo bombi bagana isoko, maze nyir' ibishyimbo abwira nyir' umunzani ati:" Ntiza uwo munzani nipimire uturo nshoye !". Nyir' umunzani aramusubiza ati: "Umunzani wanjye utawica urarwaye !" Nyir' ibishyimbo ati : "Ko wumva urwaye ndaba nywica nte?" Ati : "Humura ntacyo utu dushyimbo tuwutwara ni tubiri !" Undi nawe aramusubiza ati: "Ubundi se urapima iki ko uzi ko ari tubiri !"

OMA WUMVE URASEKA !!!!

Byavuye mu IMVAHO NSHYA


... Nuko baba bavuye i Kigali berekeza ku Gisenyi. Umugabo ariko n'ubwo yari mu modoka imwe n'uwo mugore kandi bicaranye, ntaho bari bahuriye, ndavuga ko ntacyo bapfanaga. Barakugendeye sinakubwira umugabo yegamye mu gituza cy'umugore yifashishije ko babyigana.
Bageze kuri Nyirangarama Mobile y'umugabo iravibra (ndavuga gutigita). Aka ni ka Nokiya kabanza gutigita mbere yo kuririmba. Uwahamagaraga nawe asa nk'aho nta mafaranga yari afite kuko urebye yarabipaga. Aba ngira ngo ni babandi bakubipa wabahamagara bakakuguza amafranga !...
Reka nikomereze.

Nokiya rero ivibuye nyamukobwa ajya mu gicu n'urusaku rwinshi ati shoferi hagarara. Abantu bamwe bari hafi kwifatira agatotsi abandi bisomera ibinyamakuru, ariko buri wese yarashidutse kubera urusaku rw'uwo mukobwa. Shoferi nawe yahise afunga feri ku buryo bwihutirwa yibaza icyo uwo mukobwa abaye.
Abantu bose bitegereje uwo mukobwa watsuraga imyenda arunda mu gituza no mu kwaha no kunda. Shoferi ati ni iki uduhagarikiye? Nyamukobwa rero, ugereranije yari afite n'igituza gitubutse, ati tugende ariko niyamye umuntu ugenda ankirigita!
Umugabo wari umwicaye iruhande yaramwaye cyane ariko agira n'ikibazo cy'uko atari yamenye ko ari mobile ye "YATIGITIYE MU GITUZA CY'UMUKOBWA"; Abantu bagiye barebana ari nako wa mukobwa areba ikijisho uwo mugabo bari bicaranye ngo yarakajwe n'uko yamukirigise.

Abantu bageze aho batangira kwisinzirira abandi bongera kurambura ibinyamakuru ngo bongere bisomere. Imodoka yarakomeje igeze hafi y'ibere rya Bigogwe, umugabo barongera baramubipa. Umurabyo uratinda nyamukobwa yagiye mu gicu amanukana igipfunsi no mu gihorihori cy'umugabo ngo tiku, aba amufashe mu mashati arakuruye aba amukubise urushyi.
Umugabo yahisemo kwicecekera ariko abagenzi bo ntibanyurwa bafata wa mukobwa bamubaza icyo ahora uwo mugabo. Umukobwa avugira hejuru ati "munkize aya mazirantoki ngo ni umugabo ugenda ankirigita inzira yose nk'aho ndi inshoreke ye!" Aba amusingiriye mu ijosi baramumukiza.

Umugabo yarakomeje ariyicarira areba wa mugore. Twakomeje kwibaza ibyo aribyo biratuyobera. Umugabo nawe ntiyari azi ko ari mobile ivibra noneho igakirigita umukobwa, kuko yari mu ijaketi kandi yari yayambuye. Iyo mobile rero yatigitiraga ku mukobwa umugabo ntabimenye.

Uko abantu bajyaga impaka imodoka yarahagaze abantu barasobanuza, umugabo arahakana umukobwa akabyemeza, umuntu arongera arahamagara noneho mobile irongera iratigita. Umukobwa niwe wayibonye mbere ati ehe ati nimurebe yagize ngo ndacyahicaye none atangiye kwikirigita. Abagenzi rero barashika babona ijaketi iratigita nk'uko bisanzwe, ariko mobile yatigise kabiri iba irasonnye. Abantu bose ngo kweeee, ese mama yari mobile yavibraga!!

Umukobwa yaramwaye ku buryo yicaye ku yindi ntebe n'ubwo abantu bose bari bamwanze. Imodoka igiye kugera ku Gisenyi umugabo wari wicaranye n'uwo mukobwa wimutse yagize atya ava mu rushyi ngo tsibu, abantu ngo eh ngo wa mukobwa nawe arakubiswe.
Bahagaritse imodoka bati bite se kandi? Umugabo ntiyatinze ati uyu mukobwa arimo kunkirigita. Abantu bose barasetse ariko cyane abonye uriya mukobwa bari bazi ko ari umurwanyi ntacyo ashubije.

Icyo yazize ni iki ? Ngo ni uko imodoka yageze mu binogo uko ijya hasi ijya hejuru IBERE rya wa mukobwa rikavibura hanyuma rigakirigita wa mugabo!!.

(Ababika mobil zanyu hafi y'ibituza by'abagore babandi rero muritonde... Ariko rero n'ab'ibituza binini si byiza kubyegereza abatabifiteho ijambo.)

Umwana na nyina

Umugore yagiye kwa muganga ari kumwe n'umwana we, noneho asambana na muganga umwana aramubona. Bukeye umugore ajya ku kazi, umugabo yasigaranye wa mwana, nuko umugabo nawe asambana n'umuyaya wa mwana areba.
Nuko nyina atashye umwana atangiye kumubwira ibyo se yakoze, undi ati "Tegereza tugeze kumeza"
Bacyigera kumeza:
Umwana : Mama mvuge bya bindi?
Nyina : Yego mwana wa!
Umwana : Papa yakoze nka bya bindi wakoranye na docteur kwa muganga!!!!!!
N'aho Miseke ndarwana !

Umugabo Miseke yajyaga akubitwa n'umugore we. Bukeye umugore aza gutwita, ni uko Miseke ahengera inda imaze kuba nyarwege, umugore atakibasha kunyeganyega, ati nkagukubita rero mba ndi Miseke!! Umugabo arihanukira agiye gukubita urushyi umugore aba ararwitaje, amukubita igipfunsi umugabo aba aratembagaye. Ahaguruka yiruka, ati n'aho Miseke ndarwana ; umuntu urwana n'umwana na nyina !!!!
Imitwe

Umugabo yahuye na mugenzi we bataherukanaga, ngo akaba yari avuye muri mitingi y'abiyamamarizaga kuyobora u Rwanda , niko kumubaza ati: " Ariko se n'ibyo amashyaka yadukoreye, wowe uracyayagenderamo?" Noneho undi asa n'uwikanze ati: " Vuga gahoro wo gacwa we hatagira ukumva, ntitukivuga amashyaka, tuvuga imitwe!" Umugabo araseka cyane ati: yewe niba ari byo uvuyemo burya nawe wataye umutwe koko ! ugeze naho kujya kumva abo banyamitwe, ubwo ni ukuvuga ko abatetsi bayo hari igihe tutabwiwe ko beze bityo tukaba tugomba kubirinda"?

Kuva mu bwana

Umusaza utakigira amenyo yasanze umusore ari gukina n'abana aruta ati: "Ariko shahu uzamenya ko ukuze ryari ngo ureke gukina n'abana"? Umusore nawe ati: "Umunsi uzamenya ko wakuze ukamera amenyo!"
Urava he ukajya he?

Umwana yaraguye atangira kuvirirana amaraso mu mazuru, nuko yigira inama yo kujya kwa muganga, ageze mu nzira ahura mu mugenzi we ati: "urava he ukajya he?" undi ati : " Ariko shahu nawe uri umushinyaguzi, ubu ntureba ko mva mu mazuru nkaba njya kwa muganga!?"

Jo konkoboke une ville Ruhenjeri !

Umushoferi yakoze impanuka agonga umuntu aramuhitana. Noneho abonye abajandarume baje gukora igenzura, ahita atanguranwa, n'ubwoba ati:
- Jo konkoboke une ville Ruhenjeri; jo regarde kumureba à gauche nsanga arahari, à droite nsanga arahari, jo le gonge, jo le mort, jo le pfe !! Umufaransa, umunyaportugali n'umushinwa bafashwe na ba bantu barya abandi (reka tubite ba "nyamuryabantu"). Ni uko umutware w'abo ba nyamuryabantu arababwira, ati:
- Imboro zanyu zose hamwe nizireshya na santimetero mirongo itanu ( 50cm ) ndabareka mwigendere.
Ni uko bapima umufaransa: santimetero makumyabiri n'eshanu ( 25cm ).
Bakurikizaho umunyaportugali: santimetero makumyabiri n'eshatu ( 23cm ).
Hanyuma bapima n'umushinwa: santimetero ebyiri ( 2cm ) !!!
Santimetero 50 ziba zirusuye, ubwo rero amasezerano aba arabakijije, bararekurwa, barataha. Bagenda ntawe uvugisha undi. Biratinda, umushinwa ageze aho ati:
- Iyo ataba jyewe, tuba turiwe pe!
Abandi ntibasubiza. Hashira umwanya, umushinwa bimwanga mu nda, maze arongera ati:
- Iyo nza kuba ntashyutswe ubu rwose tuba dutunze ku mishito!
Jye mfata umwana

Umugabo yifatiraga ku mukobwa wabakoreraga mu rugo, ariko umugore ntarabukwe na rimwe. Nuko rimwe umugabo aza gusohokana na wa mukobwa. Bageze muri restaurant bafata ibyicaro. Hashize akanya gato servant aba araje. Umugabo atumiza ibyo ashaka, noneho bigeze kuri nyamukobwa servant aramubaza n´ibyubahiro byinshi cyane ati < Murafata iki > ? Umukobwa ati "jye mfata umwana" Servant aba amenye ko ari patoro wasohokanye n´ umuyaya
felicitate´ na Margarita

Aba babyeyi babiri inshuti yabo yari yibarutse umwana. felicite n´uwo mudamu wari wabyaye bari barize ariko Margarita we atarize. Felicite na Margarita rero bajya gusura inshuti yabo kwa muganga. Bacyigerayo rero Felicite ahobera uwo mubyeyi, nuko aramubwira ati "FELICITATION"!!!!!!Margarita abyumvise ati reka tour yanjye iraza. Ntibyatinda rero nuko felicite baba bamuhereje umwana. Margarita ahobera umubyeyi , maze n´ibyishimo byinshi cyane aramubwira ati " MARGARITATION"!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Penetensiya y'impyisi

Impyisi yagiye gusaba penetensiya, nuko ibwira Padiri iti:
- Padiri rwose nariye intama z'abandi.
Mu gihe Padiri agitekereza ibihano agomba guha ya mpyisi, iba
ibonye intama zarishaga hafi aho, iti:
- Padiri ngirira vuba na ziriya zitanshika!!

Abasaza bahuriye mu nzira

Abasazi 2 bahuriye mu nzira umwe abaza undi ati: "Amakuru ki ?"undi ati: nsize radiyo yenda kuyarangiza" Arongera ati : "Ndakubaza niba uraho ? " Undi ati sindaho ahubwo ndi hano"

Byose ndanywa!

Umukobwa yakuviriye iwabo mu cyaro ajya gusura umusore w'inshuti ye mu mujyi, nuko umusore aramwakira aramuzimanira. Amuha za fanta orange, za fanta citron, ndetse na za martini, barya za pizza, za keke na za gateaux.... Ubwo bumvaga n'umuziki wo hirya no hino ku isi, bigeze aho umusore abaza umukobwa, ati: Ari iz'amaduse, ari n'iz'amazuke ukunda izihe? Umukobwa ati : Byose ndanywa!.

Iyi mvura ni gati ki ?!!

Umugabo yaranyagiwe maze mu kwinyakura ngo ajye kugama aranyerera akora mu mazirantoki ntiyabimenya, hashize akanya yikora kumazuru yumva umunuko ati: " Noneho iyi mvura ni gati ki inuka bigeze aha !"
Umusaza na radiyo

Umusaza yavuye kugura radiyo maze akigera mu rugo byari bibaye mu masaa sita na mirongo ine n'itanu haba haje mo amakuru bahera kuntambara yo muri Angola bati : "Hagati ya Do Santos na Savimbi biracika ". Nuko umusaza n'umujinya mwinshi ahita ayikubita ikibando ati: Nyakuvunumuheto ko ubeshya muri Angola wagezeyo ute ko ari jye nakwikuriye mu iduka uyu munsi?"

Wajyanye se agacuma?!

Umwana yabujije nyina amahwemo ngo najye kumugurira amarwa , maze rero kubera ko nyamugore nta mafaranga yari afite ati: "Ese njyaneyo iki mwana wanjye ?"Umwana nawe ati: wajyanye agacuma?!"

Kidahenda

Hari nyine muri bar i Kigali.. Bacuruzaga byeri,hanyuma impande hakaba akumba k' umukobwa wapangaga ku manywa gusa, ku buryo iwabo batarabukwa. Nyine nyuma ya 20h za nimugoroba yaratahaga. Ise w'umukobwa rero yitwaga Gaspard, nuko rimwe aza kuza muri iyo bar. Ubwo abagabo barinjiraga abandi bagasohoka. Nuko bakaza biyamira nyine n'akayoga kabaga karimo nyine. Muzehe Gaspard rero yumvise ukuntu bagenzi be baza bishimye aravuga ati : ariko uwajya kureba icyo gitangaza ra!! Umusaza arakebuka abona harijimye, namwe murabona saa moya zo mu rwatubyaye nyine. Nuko arinyabya kwa mukobwa aratangira akazi. Umuzehe icyuya kiramwuzura, ariko ku mukobwa we yari ananiwe n'amaguru yatangiye kumurya. Niko gutangira rero araniha !AH, AH, AH, AH, AH ARIKO GASPARD KOKO WAMBYARIYE IKI?
Ibyakurikiyeho namwe mwibaze...........................

Inuma n' ikiyoni

Inuma n'íkiyoni byagiye kwiba amasaka ku kidasesa, ariko nyiri amasaka yari yateze umutego, kubera inyoni zari zaramujujubije. Izo nyoni uko ari 2 rero ziratangira zirarya, hanyuma nyiri amasaka aje yirukana ikiyoni, kuko abantu bose bazi ko inuma zitiba, ahubwo ziragira. Nyiri amasaka yongera kwinjira mu nzu gato, agarutse asanga inuma gugugugugu yariye sinakubwira. Nuko ahita afungura umutego. Inuma igerageza kuguruka ariko iba yafashwe. Aho ikiyoni kiri kiratangira kiti : GAKRUUUUUUUURRRRRR' UGACE!!!!!!!!!. Inuma nayo iti : NDAKRURA NKANYA, NGO NINKURURE NGACE? GAKRURE NYOKO!!!!!!!!!!!!!!!!!!

-Ayasho! Ayashongore!

Ibiragi bibiri byarahuye biraramukanya, kimwe kibwira ikindi kiti:
- Ayasho!
Ikindi kirasubiza kiti:
- Ayashongore!
Kimwe kibaza ikindi kiti:
-Ese uko njuga ni ko ujuga!??


 Je t'aime!

Abana b'abanyeshuri bajyaga kwiga, ni uko umwana w'umuhungu
yegera umwana w'umukobwa aramwongorera ati: Je t'aime! ( aribyo bisobanura " ndagukunda"). Umwana w'umukobwa ariyamirira ati:
Urantema nanjye ndagutema ku izina ry'Imana!.
Mti ya Rwanda yoyote ni makare!!

Ikizungu cyatembereye muri parc national y'Akagera, noneho cyumva gishatse kunnya, gihagarika imodoka, kirasohoka kijya ku gahuru kirahabyiturura. Kirangije gishaka kwiheha, ni uko gifata ibisusa kitazi ibyo ari byo, gikubita mu mwoyo maze ibisusa birakibaba, kigaruka mu modoka kishimagura kivuga mu giswayire ngo " mti ya Rwanda yoyote ni makare !!!" ari byo bishatse kuvuga ngo "ibiti by'u Rwanda byose birakaze."
( Ubanza ubwa mbere cyarihehesheje ibisura !!)

Umva igikoma!

Umunsi umwe umugabo yaratashye asanga umugore ahishije igikoma, aramusaba umugore arakimwima ati igikoma ni icy'abana na nyina. Umugabo abura uko abigenza, abandi banywa igikoma areba.
Bigeze mu gicuku baryamye, umugore yumva abajura bari ku rugi bashaka kurumena ngo bibe. Ni uko umugore akomanga umugabo aramwongorera ati: Umva igikoma! Umugabo n'umujinya mwinshi ati:
- Gakome nyoko! Igikoma utampaye ku manywa ugiye kukimpa muri iri joro!??
Abasazi babiri batemberega

Abasazi babiri baratemberaga, umwe atoragura akabuye agaterera hejuru karagaruka aragasama, aragapfumbatiza, ni uko abaza mugenzi we, ati:
- Fora aka mfumbatije ni agaki ?
Undi ati:
- Ni akamodoka !
Umusazi wa mbere aba ararakaye, ati:
- Ni uko cyari cyakabonye !
Intama yasetse ihene ngo ntigira ikariso

Intama yasetse ihene ngo ntigira ikariso.
Ihene irayibaza iti:
-Ese ko unsetse ngo singira ikariso,
wowe ko utagira mouchoir!?

Intama iti:
-Nayitumije iburayi!!!!